Mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 15-16 Gashyantare 2014, muri EAR paruwasi ya Kicukiro, Diyosezi ya Kigali hateguwe igiterane cy’urubyiruko cyateguwe n’itorero Anglican mu Rwanda, EAR-Kicukiro. Intego y’igiterane iragira iti “MUJYE MUBIKORA BYOSE MU IZINA RY’UMWAMI YESU” (Abakolosayi 3:17).
Korali Rangurura ibarizwa muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ni imwe mu makorali yatumiwe kwifatanya n’abazitabira icyo giterane. Jean Claude NSABIMANA umwe mu baririmbyi akaba n’ushinzwe tekiniki muri (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
KORALI RANGURURA YO MURI KAMINUZA Y’U RWANDA/HUYE MU GITERANE CY’URUBYIRUKO MU MUJYI WA KIGALI
14 February 2014, by Simeon Ngezahayo -
Korali Jehovahjireh CEP-ULK Evening irataramira abakunzi bayo mu gitaramo gikomeye cyo gushimira Imana i Gasave kuva kuwa 03-04/11/2012.
31 October 2012, by VitalNyuma yo kuririmba indirimbo zitandukanye zigakora ku mitima ya benshi cyane cyane indirimbo Gumamo korali Jehovahjireh CEP-ULK Evening iraba iri kumwe n’abakunzi bayo mu gitaramo gikomeye cyo gushimira Imana i Gasave kuva kuwa 03-04/11/2012.
Nkuko yabyiyemeje bikaba biri no mu nshingano zayo kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu kristo haba mu gihugu imbere ndetse no hanze yacyo, Korali Jehovahjireh CEP-ULK Evening ikorera umurimo w’Imana muri Kaminuza yigenga ya Kigali Campus ya Gisozi, ubu (...) -
Imvo n’imvano y’umurimo w’ubudiyakoni n’ibyo bagombaga kuba bujuje/Ev.Adda
22 December 2015, by UbwanditsiIyo usomye igitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa 6:1-7 ubona uko abadiyakoni bagiyeho nuko bari bameze ndetse n’ibyo bagombaga kuba bujuje.
Habonetse ikibazo mu murimo intumwa zakoraga. Bigishaga ijambo ry’Imana, bakanagaburira bene Data bateranye kuko basangiriraga hamwe bose. Nyuma yo kubona ko byabavunaga cyane, basanga bakeneye abo kubafasha, bakora inama kubera ikibazo cy’abapfakazi bacikanwaga ku igaburo rya buri munsi.
Basanga bakwiye gushaka abantu babafasha ariko bakaba bujuje ibi (...) -
Umuhungu wa Mobutu Sese Seko azaza kubwiriza mu Rwanda
13 May 2013, by UbwanditsiItorero East Wind Christian ryatumiye Pasiteri Mobutu Seko Prince Bwarza, umuhungu wa Mobutu Sese Seko wahoze ari Perezida w’icyahoze ari Zaïre, ngo aze kuvuga ubutumwa bw’Imana mu Rwanda kuko ngo ubu ari umuvugabutumwa mpuzamahanga ubarizwa mu Bufaransa.
Itorero East Wind Christian ryateguye igiterane cy’ivugabutumwa kizaba kuva kuwa 15 kugera kuwa 19 Gicurasi 2013, cyatumiwemo uwo muhungu wa Mobutu.
Mobutu Prince ngo azahamiriza imbaga y’abazitabira igiterane amwe mu mateka akomeye yarangaga (...) -
Hoziana yashoje igitaramo cy’amateka yayo. Kurikira amateka yayo mu mafoto!
19 March 2014, by Simeon NgezahayoKuri iki Cyumweru tariki ya 16 Werurwe 2014, Chorale Hoziana yakoze igiterane gikomeye cyo gushima no guhimbaza Imana mu ndirimbo zabo zo hambere zakunzwe cyane. Imbaga yari yakubise yuzuye urusengero rwo kuri ADEPR Gakinjiro, ari na ho isanzwe ikorera umurimo w’Imana. Muri iki gitaramo, chorale Hoziana yakoresheje indirimbo zayo zo hambere zakunzwe cyane zizwi nka karahanyuze, zirimo “Gitare,” “Yerusaremu”…
Mu mateka akomeye iyi Chorale yanyuzemo, hatangajwe ko yatangiye umurimo w’Imana mu (...) -
Yasanze ari amababi masa nta mbuto ufite !
7 March 2016, by Alice Rugerindinda“Bukeye bwaho mu gitondo kare asubira mu murwa, arasonza. Abona umutini iruhande rw’inzira arawegera asanga utariho imbuto keretse ibibabi gusa arawubwira ati: “ Ntukere imbuto iteka ryose” Muri ako kanya uruma. Matayo 21: 18-19
Hari ibigaragarira amaso y’abantu hakaba n’ibintu by’ukuri biriho. Yesu ngo abonye icyo giti akirebeye kure yakibeshyeho! Yabonye ibyo bibabi bitoshye , birebetse neza uri kure, akeka ko ari igiti cyagira umumaro, akeka ko kiriho imbuto zaribwa, ariko akegereye, abura (...) -
Umusozi wa Kinyamakara waba ufite ibanga uhishe ku banyamasengesho!
1 September 2012, by UbwanditsiUmusozi wa Kinyamakara uherereye mu kagari ka Karambi, Umurenge wa Kigoma, mu Karere ka Huye wahindutse Kibeho nshya. Abakristu batandukanye bajya kuhasengera batangaza ko uyu musozi ufite ibanga rikomeye kandi rishingiye ku kuba bahazana ibyifuzo byabo bagataha basubijwe.
Kuzamuka umusozi wa Kinyamakara ni urugendo rw’amasaha abiri arengaho iminota mike uvuye mu isantere ya Karambi, uyu musozi urahanamye bikomeye, ubangikanye n’imisozi nka Gihanda, Gasura ndetse na Gitwa. Iyo ukizamuka uyu (...) -
Detroit: Pastor Marvin Winans yanze gusabira umugisha umwana kuko nyina atasezeranye imbere y’Imana
18 October 2013, by Simeon NgezahayoUmupasiteri w’icyamamare akaba n’umuhanzi Marvin Winans uyoboye itorero mu mujyi wa Detroit, Mich. ubu ntacirwa akari urutega n’umugore wo muri uwo mujyi nyuma y’aho uyu mushumba yangiye gusabira umugisha umwana we w’umuhungu w’imyaka 2.
Uyu mupasiteri rero ngo wasabwaga gusabira uyu mwana umugisha nimbere y’iteraniro, ngo yaje kubyanga. Ubu benshi bavugishijwe amagambo atari make n’ubwenge bw’uyu mupasiteri ku mbuga za enterineti.
Uyu mugore witwa Charity Grace w’imyaka 39 ngo amaze iminsi mike (...) -
Imana ibasha guha ishusho ibintu bitayifite, ikabyaza umusaruro imibabaro ducamo!
18 August 2015, by Innocent Kubwimana‘’Isi yari itagira ishusho, yariho ubusa busa, umwijima wari hejuru y’imuhengeri, maze Umwuka w’Imana yagendagendaga hejuru y’amazi. Imana iravuga iti “Habeho umucyo”, umucyo ubaho. Itangiriro 1:2-3
Akenshi indirimbo abantu bakunda kumva zikomora imitima yabo, ni iz’abantu banyuze mu bikomeye, mu mwijima n’imibabaro ikomeye.
Muri iyo mibabaro niho Imana yabyaje amagambo y’indirimbo afite ububasha, bigatuma zururutsa imitima ibabaye.
Yesu ubwe yarababajwe abira ibyuya kugeza ubwo bivamo amaraso, (...) -
Amasezerano y’Imana arinda uyafite, nawe akayarinda (Ni Garanti)
28 September 2015, by Innocent KubwimanaKu babyemera ko Imana ivuga bakwemera ko ishobora no gutanga amasezerano. Ubundi wenda umuntu yanavuga ko dukwiye kwemera ko Imana ivuga kuko mu byo ishoboye byose ntiyananirwa kuvugisha ubwoko yaremye. Ese iyaremye iminwa yananirwa no kuvuga?
Amasezerano Imana itanga ni uburinzi, muyandi magambo ni ubwiteganyirize (Assurance). Iyo uguze ikintu ugahabwa ikitwa garanti iyo kigize ikibazo muri icyo gihe baguhaye ugisubizayo, iyi garanti niyo turimo kugereranya hano n’amasezerano Imana (...)
0 | ... | 1640 | 1650 | 1660 | 1670 | 1680 | 1690 | 1700 | 1710 | 1720 | ... | 1850