Wowe utekereza ko ntawe ukwitayeho,
Wowe uvuga ko ntawe ugukunda rwose,
Wowe uhamagaza ibirenge n’ibiganza ngo urebe ko hari uwagukunda,
Wowe ukunda abandi utegereje ko na bo bazagukunda,
Wowe wumva ko utazigera wongera gukundwa ukiri mu isi,
Nejejwe no kukubwira ko Imana igukunda.
Urukundo ruva mu ijuru rukwereka ko Imana ikuzi, kandi igukunda.
Uwiteka agukunda nk’uko uri, Imana yerekanye urukundo igukunda ubwo yoherezaga Umwana wayo w’ikinege ngo agukirishe urupfu rwe no kuzuka kwe (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Mutegarugori, Imana iragukunda - Dominique Dumond
29 July 2013, by Simeon Ngezahayo -
Mbese wavutse ubwa kabiri koko cyangwa warabatijwe gusa?
20 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaAbantu benshi bitiranya umubatizo no kuvuka ubwa 2 ariko sibyo kuko nta muhango n’umwe mu isi wahesha umuntu kuvuka ubwa 2. (kubatizwa, gukomezwa, etc…) Ikindi bamwe bibwira ko umubatizo ukuraho ibyaha (harimo n’icy’inkomoko) ariko Petero yabwiye itorero ko ari isezerano ku mana ry’umutima uticira urubanza (umutima wababariwe utiyiziho icyaha) 1Petero3:21. Bityo nk’uko Yesu yabatijwe nta cyaha iyo bigenze neza habatizwa umuntu wamaze gukurwaho ibyaha kubwo kwihana guhesha no kumva ukizera.
1. (...) -
Umuhanzi Iyamuremye Serge ageze kure imyiteguro yo kumurika albumu ye ya mbere
15 August 2012, by Patrick KanyamibwaSerge Iyakaremye wamenyekanye cyane ku ndirimbo “Uwiteka mwungeri wange” ubwo yaririmbanaga na mugenzi we Vincent, aratangazako imyiteguro ayigeze kure yo kumurika alubumu ye ya mbere ari wenyine, iyi alubumu y’amajwi akaba yarayise « Ntamvura idahita », ikazabaho indirimbo 8.
Igikorwa cyo kumurika iyi alubumu giteganyijwe ku cyumweru tariki ya 2/09/2012 ku rusengero rwa Omega Church ruri hejuru mu nyubako ya Rubangura, akaba ateganya ko kwinjira bizaba ari ukugura CD yuwo muhanzi gusa kuri uwo (...) -
Rwanda: Abagera ku bihimbi 60 bahura n’ikibazo cyo gukuramo inda buri mwaka
10 January 2013, by UbwanditsiUbushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’ubuzima mu mwaka wa 2009 bwerekanye ko nibura mu Rwanda abagore n’abakobwa bagera ku bihumbi 60 bahura n’ikibazo cyo gukuramo inda buri mwaka.
Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko umubare w’abagore n’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 15 na 44, byagaragaye ko abagera kuri 25/1000 bahura n’ikibazo cyo gukuramo inda.
Ibi byerekana ko n’urubyiruko rwugarijwe n’icyo kibazo nk’uko Dr. Gedeon André Mulumba Mukendi ushinzwe serivisi zifasha abagore batwite mu bitaro bya (...) -
Umuntu uwo ari we wese ashobora kubona bimwe mu bimenyetso bya Kanseri ifata Ubwonko
1 September 2012, by UbwanditsiIyi ndwara ikunda kwivugana umubare munini w’abatuye isi itaretse n’ibikomerezwa nk’abayobozi bamwe na bamwe b’ibihugu ndetse n’abantu bazwi cyane batari bake, bituma ifatwa nk’indwara ikomeye cyane.
Nyamara urubuga rwa quickyeasyfit.com ruratugaragariza bimwe mu bimenyetso buri muntu wese yabasha kwibonera bitanasabye gukoresha ikindi kintu.
1. Haba ukugabanuka k’ubushake bwo gufata amafunguro bikurikiwe n’iseseme ndetse no kuruka bihita bishyira kw’igabanuka ry’ibiro by’umuntu.
2. Kuribwa (...) -
Imana ishaka ko twitandukanya n’isi nubwo tukiyituyemo?
26 August 2015, by Innocent KubwimanaNiba dushaka guhuza ibyo dukora no kwizera Kristo, tukaba dushaka kubaho ubuzima bwubaha Imana, tugomba kwiga kubaho uburyo butandukanye n’ubw’isi idusaba, twenyine tugatandukana nayo kandi tukiyituyemo.
Iyo utemeye kubaho gutya uba wiyemeje kuvanga agakiza n’isi, bigatuma uba muri ba bandi ngo bavuga ko bazi Imana ariko bakayihakanisha ibyo bakora. Bibiliya ivuga ngo ‘’Bavuga yuko bazi Imana, ariko bayihakanisha ibyo bakora. Bene abo ni abo kwangwa urunuka, ni abatumvira Imana, no ku mirimo (...) -
Dukwiye kumenya igihe cyo gukora kw’ Imana!
24 December 2015, by Kiyange Adda-DarleneDusome Luka 10:40-42 haravuga ngo:” Ariko Marita yari yahagaritswe umutima n’imirimo myinshi yo kuzimana.Aho bigeze aramwegera aramubaza ati ”Databuja, ntibikubabaje yuko mwene Data yampariye imirimo? Wamubwiye akamfasha?”
Wongeye ugasoma muri Yohana 11:21 haravuga ngo: “Marita abwira Yesu ati :Databuja, iyaba wari hano, musaza wanjye ntaba yarapfuye.”
Igihe Yesu yasuraga umuryango wa Mariya na Marita, birashoboka ko yari afite akanya gato ko kubaganiriza gusa. Nubwo yari abasuye mu masaha yo (...) -
Ese isereri (vertiges) yaba iterwa n’iki?
9 December 2012, by UbwanditsiIsereri ni ibyiyumvo by’agahe gato umuntu agira akiyumva mu buryo butandukanye n’uko yari ameze kandi akabona ibimuzengurutse bigenda ariko bigashira mu gahe gato. Abenshi mu bantu agenda bibaza igitera kuba umuntu yarwara isereri nyuma bikarangira hari abavuga ko ari inzara ibitera!
Nk’uko tubitangarizwa n’urubuga le Figaro, vertiges ni ikimenyetso gikunda kuboneka cyane mu bantu bose ku isi kidakunda kuvugwa ko gitewe n’impamvu runaka, gusa icyaba kizwi kurusha ni uko burya isereri ifitanye (...) -
Muhima: Abahanzi 13 bashoje igiterane !
23 October 2013, by Simeon NgezahayoIgiterane cyari cyateguwe n`abahanzi 13 babarizwa kuri ADEPR umudugudu wa Muhima cyashojwe kuri iki cyumweru. Iki giterane cyatangiye ku wa gatandatu w`icyumweru turangije.
Gusa Iki giterane ariko ngo cyaranzwe n’ubwitabire buke ugereranije n’uko bisanzwe bimenyerewe kuri uru rusengero ubusanzwe rurangwa no kwitabira ibiterane cyane, ndetse n’uburyo cyari cyatangarijwe benshi. Mu kiganiro n`abari bateguye iki giterane, batubwiye ko bakoze uko bashoboye ngo babyamamaze, ariko bitewe n’ubukwe (...) -
Ku nshuro ya kabiri Eddie Mico yakoranye indirimbo n’umuhanzi w’umunyakenya
10 October 2013, by Patrick Kanyamibwa, UbwanditsiUmuhanzi Eddie Mico yashyize hanze indirimbo yakoranye n’umuhanzi wo mu gihugu cya Kenya uzwi ku izina rya Kafashia, iyi ndirimbo yabo ikaba yitwa “Connected”. Iyi ndirimbo yagiye hanze tariki 4.10.2013 yakozwe na Ray P muri Ray Music kandi ngo amashusho yayo azatangira gufatwa mu gihe kidatinze; nk’uko twabitangarijwe na Eddie Mico.
Indirimbo “Connected” ya Eddie Mico yayikoze ari nk’isengesho nk’uko yabidutangarije ubwo iyi ndirimbo yari ikiri gukorwa muri studiyo. Yagize ati: “...iyi ndirimbo (...)
0 | ... | 1660 | 1670 | 1680 | 1690 | 1700 | 1710 | 1720 | 1730 | 1740 | ... | 1850