Dore uko ibumba rimeze mu ntoki z’umubumbyi, ni ko namwe mumeze mu ntoki zanjye, mwa ab’inzu ya Isirayeli mwe. Yeremiya 18 :6
Umushwi w’inkoko ntiwabasha guhinduka isake nziza ibika nk’uko mubizi iramutse itemeye kumena igi ngo isohokemo, ibindi bikurikire hanyuma. Akanyugunyugu ntabwo kahinduka agasimba keza nk’uko mukabona harurguru n’amabara meza karamutse gashatse kuguma muri cya kindi kigenda gikururuka hasi ku butaka.
Umuntu aramutse agumanye imyumvire yo guhora mu bya kera ntabwo (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Dukwiye koroha tukemerera Imana kudukoresha icyo ishaka
28 July 2015, by Innocent Kubwimana -
Ibintu 10 biranga umuyobozi uzaramba – Thom Rainer
19 June 2013, by Simeon NgezahayoNdi umwarimu utanga amahugurwa (seminaires), nkaba nkorana n’abayobozi bakiri bato. Barabikunda, bakagira intumbero (vision), imbaraga n’umwete. Bazi umumaro wo guca imanza zitabera, no gushaka abazimiye. Haba mu Bukristo ndetse no mu bucuruzi, nabonye abayobozi batanga icyizere cy’igihe kizaza.
Dore ibintu 10 biranga umuyobozi uzaramba:
1. Atangira yiyemeje kuzasoza neza.
Sindabona umuyobozi wayoboye neza bimugwiririye. Ahubwo abitegura hakiri kare, akishyiramo ko azayobora neza. Ashyiraho (...) -
Rev. Billy Graham ni we wegukanye umudali w’umuntu wasohoye Films zahinduye ubuzima bwa benshi!
12 March 2014, by Simeon NgezahayoRev. Billy Graham n’umuryango we w’ivugabutumwa Billy Graham Evangelistic Association yagenewe igihembo HOPE MEDALLION kubera uruhare yagize ku isi yose mu kuyobora igikorwa cyo gukora film zahinduye ubuzima bwa benshi.
Iki gikorwa cyiswe “ubwitange bukomeye ku butumwa bwiza” (unswerving commitment to the gospel message), cyateguwe n’umuryango ushinzwe film za Yesu ‘The JESUS Film Project’. Kuri ubu rero ngo uyu mudali uzakirwa n’umukobwa wa Billy Graham, Gigi mu izina rya se kuri uyu wa (...) -
Abacuranzi b’Abadage basuye ishuri ryigisha umuziki mu Rwanda
13 August 2012, by UbwanditsiKuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Kanama, ishuri ryigisha umuziki riherereye mu Kiyovu i Kigali “Oakdale Kigali Music School”, ryasuwe n’itsinda ry’abacuranzi ba muziki riturutse mu Budage ariryo Crescendo International, abagize iri tsinda,mugihe bazamara mu Rwanda, bakaba bazatanga ubumenyi butandukanye ku gucuranga muri iri shuri.
Iri shuri ryigwamo n’abafite guhera ku myaka itanu kuzamura, rigamije kwigisha umuziki mu buryo bwa gihanga kuko biga gucuranga cyangwa kuririmba banasoma amanota. (...) -
Kimwe mu bintu by’ingenzi ku mukristo!
28 October 2015, by Innocent KubwimanaHariho ibintu bikomeye mu buzima bw’umukristo, iyo umuntu abikurusha, ushatse wavuga ko akurusha urugero rwo gukizwa.
Urugero wavuga nko kwihangana, kubabarira, guca bugufi n’ibindi byose birimo kwera imbuto z’Umwuka. Aha reka tugaruke ko kwihangana.
Uvuze ko umuntu wese agira kwihangana ntiwaba ubeshye, byaterwa n’ibyo yihanganira n’umuntu uwo ari we. Hari nubwo umuntu avuga ko yihangana cyangwa n’abantu bakabimumenyaho ariko aba afite ibindi atashobora.
Hari n’igihe abantu bitiranya (...) -
Wari uzi ko muri wowe harimo ubutunzi buhishe?
18 March 2016, by Isabelle GahongayireAriko dufite ubwo butunzi mu nzabya z’ibumba, kugira ngo imbaraga zisumba byose zibe iz’Imana zidaturutse kuri twe." 2 abakorinto 4 : 7. « Spindletop », icyobo cyacukuwemo peteroli nyinshi mu mateka ya Amerika kiri muri Texas mu mujyi, hafi ya Beaumont. Icyo cyobo cyamenyekanye gute ?
Iyo Imana ikurebye , ibona ubutunzi buhishe. Mu mpera z’ikinyejana gishize, nyiraho hantu icyo cyobo kiri, kubera impamvu z’ibibazo yari afite bijyanye n’amafaranga, yifuje kugurisha ubutaka bwe kugira ngo (...) -
“LAUNCH YACU IDUSIGIYE ISOMO RIKOMEYE” CHORALE BETHFAGUE
11 March 2014, by Simeon NgezahayoGuhera ku ya 8-9/03/2014, kuri ADEPR GATENGA, umudugudu wa KARAMBO, CHORALE BETHFAGUE yakoze igitaramo cyo kumurima album yabo bise "TURAKUMBUZA ABERA IJURU". Iki gitaramo cytabiriwe ku buryo budasanzwe ndetse kikaba hari n’isomo kiyisigiye.
Mu gihe cy’iminsi igera kuri 2 iki gikorwa cyari kimaze, cyagaragaye nk’igikorwa kidasanzwe kuri buri wese wari uhari. Cyaritabiriwe cyane ku buryo bwatunguye iyi Chorale nk’uko umuyobozi wayo Eustache KARERA yabitangarije ubwo cyari kigeze ku musozo. (...) -
Igiterane ngarukamwaka cy’abagore n’abakobwa cyateguwe na New Life Bible Church
7 September 2013, by UbwanditsiKuva tariki 13 kugeza kuya 15 Nzeri, itorero rya New Life Bible Church ryateguye igiterane ngarukamwaka cyagenewe abagore n’abakobwa ku cyicaro cy’iri torero ku Kicukiro aho n’abagabo bazemererwa kukitabira muri umwe muri iyo minsi.
Mu nsanganyamatsiko igira iti “From Scars to Stars” bishatse kuvuga “Kuva mu gikomere ukaba uhambaye” ugenekereje mu Kinyarwanda, iki giterane kigamije ahanini ku kwigisha kwirinda ibyaha n’ihohoterwa rikorerwa hagati mu bashakanye.
Umushumba wa New Life Bible Church, (...) -
Ibyiringiro biri mu Mana honyine - Ben Edgington (igice cya 1)
29 April 2013, by Simeon NgezahayoBishobora kugutangaza, ariko Bibiliya yemeranya na Samuel Beckett cyane cyangwa buhoro. Ibyo twasomye bivuga mu magambo make igitabo cy’Umubwiriza muri aya magambo ngo "Umubwiriza aravuga ati “Ubusa gusa! Nta kamaro! Byose ni ubusa!" Umubwiriza 1:2.
Mbese urabyumva? Ijambo “ubusa” risobanura "umwuka" (waba uwo duhumeka cyangwa usanzwe). Ubusa ntibugira ubuzima. Ni uw’igihe gito, mu kanya gato urahera. Nguko uko ubuzima bwacu buri nk’uko Umubwiriza abivuga. Ariko hari ikintu kimwe cy’ingenzi (...) -
Ni gute dukwiriye gusenga?
14 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaNtibihagije gusenga gusa ahubwo gusenga neza birakenera,umukristo mwiza hari ibyo akwiriye kwitaho iyo asenga;muri byo harimo ko:
1.Mbere na mbere isengesho ryawe rigomba kuba iry’umukristo kuko utari we ritakora ku mutima w’Imana ;rikora ku mutima w’Imana iyo usenze wejejwe kandi wizeye Yesu kristo ko ari umwana w’Imana n’umukiza wawe.
.2.Ni byiza gusengana ubwitonzi kandi wubashye cyane ,ibi bigasaba kuba ufite kwizera guhagije.
3.Amasengesho yawe agomba kuba arimo urukundo no kwigirira (...)
0 | ... | 1600 | 1610 | 1620 | 1630 | 1640 | 1650 | 1660 | 1670 | 1680 | ... | 1850