Nitwa KINYANGE Adda Darlene. Ngiye kubabwira igitangaza Imana yankoreye, Umunsi umwe, hari saa kumi n’ebyiri n’igice, ubwo nari mu gikoni ndi guteka. Nari ndi gutegura ifunguro ryitwa amafiriti (Fritte) y’ibirayi. Isafuriya yari iteretse ku mbabura ihengetse ariko ntabyo nari nabonye.
Narategereje amavuta arashya neza, nterura ibirayi nshyira muri ya mavuta. Isafuriya yahise ihirimira ku birenge byanjye amavuta yose yisuka ku birenge. Navugije induru ndatabaza, abari mu nzu bose bahururira (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Adda Darlene ahamya ko ubwo yashyaga Imana yohereje Malayika wayo akarara amuvura amaguru...
7 August 2013, by Ubwanditsi -
Wari uzi ko Impanuka zibera mu ngo zitwara abantu kurusha izibera mu mihanda!
9 November 2012, by UbwanditsiBitewe n’uko impanuka zigenda zibera mu ngo zigenda zitwara abantu benshi kurusha izibera mu muhanda, imiryango myinshi yita ku buzima bwa muntu ku isi yifuza ko ibi byakagombye guhabwa agaciro maze abantu bakarushaho kwirinda no kurinda abandi icyatera ibi byago. Umuntu ashobora kwibaza ngo mbese izo mpanuka ni nk’izihe ? None se kuki zivugwaho gutwara abantu kurusha impanuka zimenyerewe mu mihanda?
Muri izi mpanuka harimo izituruka ku mashanyarazi nk’izibera mu gikoni, ku mapasi, prises, (...) -
Ibintu 10 biranga umuyobozi uzaramba – Thom Rainer
19 June 2013, by Simeon NgezahayoNdi umwarimu utanga amahugurwa (seminaires), nkaba nkorana n’abayobozi bakiri bato. Barabikunda, bakagira intumbero (vision), imbaraga n’umwete. Bazi umumaro wo guca imanza zitabera, no gushaka abazimiye. Haba mu Bukristo ndetse no mu bucuruzi, nabonye abayobozi batanga icyizere cy’igihe kizaza.
Dore ibintu 10 biranga umuyobozi uzaramba:
1. Atangira yiyemeje kuzasoza neza.
Sindabona umuyobozi wayoboye neza bimugwiririye. Ahubwo abitegura hakiri kare, akishyiramo ko azayobora neza. Ashyiraho (...) -
Mwirinde ab’iki gihe biyobagiza
3 June 2016, by UbwanditsiIbyakozwe n’intumwa 2:40 “Nuko akomeza kubahamiriza n’andi magambo menshi, arabahugura ati”Mwikize ab’iki gihe biyobagiza.”
Yesu ashimwe, nejejewe no gusangira namwe iri Jambo rivuga ngo ‘’MWIRINDE AB’IKI GIHE BIYOBAGIZA’’.
Nejejwe nuko Imana ikomeje gukiza imitima y’abantu kuko umugambi wayo ari uko Ijambo ryayo rigera ku bantu bose, kuko icyatumye umwana w’Imana yerekanwa ni ukugirango amareho imirimo yose y’umwijima. Ntabwo duterwa ubwoba n’iminsi mibi tugezemo, igiteye ubwoba n’izihe mbaraga abantu (...) -
Ukwiye kuguma k’umunara wawe ugategereza Imana.
25 March 2016, by Umugiraneza EdithNzahagarara hejuru y’umunara aho ndindira ( Habakuki 2:1) J’etais a mon poste, Je veillais. Aya magambo aramfasha cyane. Kuba kuri poste zacu. Habakuki yahagaze k’umunara ategereje kumva icyo Imana imubwira kubyo yayiganyiye. Aha twakwibaza tuti ese twebe twaba dutegerereje he Imana kubyo twayiganyiye? Yongera aravuga ati kandi nzarangaguza ( Je vellais) mu yandi magambo sinzatuza, sinzarambirwa sinzasinzira, sinzahava, kugeza igihe Imana izansubiriza. Nibajije no ku nkuru z’intumwa (...)
-
Rev. Billy Graham ni we wegukanye umudali w’umuntu wasohoye Films zahinduye ubuzima bwa benshi!
12 March 2014, by Simeon NgezahayoRev. Billy Graham n’umuryango we w’ivugabutumwa Billy Graham Evangelistic Association yagenewe igihembo HOPE MEDALLION kubera uruhare yagize ku isi yose mu kuyobora igikorwa cyo gukora film zahinduye ubuzima bwa benshi.
Iki gikorwa cyiswe “ubwitange bukomeye ku butumwa bwiza” (unswerving commitment to the gospel message), cyateguwe n’umuryango ushinzwe film za Yesu ‘The JESUS Film Project’. Kuri ubu rero ngo uyu mudali uzakirwa n’umukobwa wa Billy Graham, Gigi mu izina rya se kuri uyu wa (...) -
Abacuranzi b’Abadage basuye ishuri ryigisha umuziki mu Rwanda
13 August 2012, by UbwanditsiKuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Kanama, ishuri ryigisha umuziki riherereye mu Kiyovu i Kigali “Oakdale Kigali Music School”, ryasuwe n’itsinda ry’abacuranzi ba muziki riturutse mu Budage ariryo Crescendo International, abagize iri tsinda,mugihe bazamara mu Rwanda, bakaba bazatanga ubumenyi butandukanye ku gucuranga muri iri shuri.
Iri shuri ryigwamo n’abafite guhera ku myaka itanu kuzamura, rigamije kwigisha umuziki mu buryo bwa gihanga kuko biga gucuranga cyangwa kuririmba banasoma amanota. (...) -
PATIENT BIZIMANA YEREKANYE ITANDUKANIRO RY’ABAHANZI BARIRIMBA KU GITI CYABO. KURIKIRA INKURU MU MAFOTO…
1 April 2014, by Niyonzima MosesKuri iki cyumweru taliki 30 Werurwe 2014, umuhanzi Patient BIZIMANA yakoze igitaramo cyo kumurika album ye. Iki gitaramo cyitabiriwe n’ingeri zose harimo n’abahanzi batandukanye na Gaby KAMANZI, Aimé UWIMANA, DUDU na FORTRAN bakomoka mu gihugu cy’u Burundi n,abandi. BIZIMANA Patient aririmba ati "Menye Neza"
Muri iki gitaramo cyabereye muri KIGALI SERENA HOTEL, PATIENT yashyize ahagaragara umuzingo we wa kabiri yise “Impumuro yo guhembuka” Hakurikiyeho Gaby K ahimbaza ImanaPatient aririmbana na (...) -
Kimwe mu bintu by’ingenzi ku mukristo!
28 October 2015, by Innocent KubwimanaHariho ibintu bikomeye mu buzima bw’umukristo, iyo umuntu abikurusha, ushatse wavuga ko akurusha urugero rwo gukizwa.
Urugero wavuga nko kwihangana, kubabarira, guca bugufi n’ibindi byose birimo kwera imbuto z’Umwuka. Aha reka tugaruke ko kwihangana.
Uvuze ko umuntu wese agira kwihangana ntiwaba ubeshye, byaterwa n’ibyo yihanganira n’umuntu uwo ari we. Hari nubwo umuntu avuga ko yihangana cyangwa n’abantu bakabimumenyaho ariko aba afite ibindi atashobora.
Hari n’igihe abantu bitiranya (...) -
Wari uzi ko muri wowe harimo ubutunzi buhishe?
18 March 2016, by Isabelle GahongayireAriko dufite ubwo butunzi mu nzabya z’ibumba, kugira ngo imbaraga zisumba byose zibe iz’Imana zidaturutse kuri twe." 2 abakorinto 4 : 7. « Spindletop », icyobo cyacukuwemo peteroli nyinshi mu mateka ya Amerika kiri muri Texas mu mujyi, hafi ya Beaumont. Icyo cyobo cyamenyekanye gute ?
Iyo Imana ikurebye , ibona ubutunzi buhishe. Mu mpera z’ikinyejana gishize, nyiraho hantu icyo cyobo kiri, kubera impamvu z’ibibazo yari afite bijyanye n’amafaranga, yifuje kugurisha ubutaka bwe kugira ngo (...)
0 | ... | 1560 | 1570 | 1580 | 1590 | 1600 | 1610 | 1620 | 1630 | 1640 | ... | 1850