Yumvise ibya Yesu araza aca mu Bantu, amuturuka inyuma akora ku mwenda we, kuko yari yibwiye ati “Ninkora ku myenda ye gusa ndakira”. Uwo mwanya isoko y’amaraso irakama, amenya mu mubiri we ko akize cya cyago. Yesu nawe yiyumvamo ko ubushobozi bumugabanutsemo, ahindukira abyigana abaza abantu ati “ninde ukoze umwenda wanjye” (Mariko 5:27-30).
Nk’uko bisanze abantu ntago abantu bajya bahuza kubaho mu buzima bacamo, kuri wowe byashoboka ko ubwo wanyuzemo wahiriwe, ukiberaho mu mahoro, mu mutekano (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Hatana maze ukore kuri Yesu urabona igitangaza.
17 May 2016, by Ernest Rutagungira -
Kwiha Imana nyako
18 September 2012, by Emmanuel KANAMUGIRE« Noneho ntimukimike ibyaha mu mibiri yanyu izapfa, ngo mwumvire ibyo ibategeka, kandi ntimuhe ibyaha ingingo zanyu kuba intwaro zo gukiranirwa ahubwo mwitange mwihe Imana nk’abazuke n’ingingo zanyu muzihe Imana kuba intwaro zo gukiranuka. Ibyaha ntibikabategeke kuko mudatwarwa n’amategeko, ahubwo mutwarwa n’ubuntu. » Abaroma 6,12-14
Muvandimwe, kwiha Imana yako ni ukwihana kandi ni rwo rufunguzo rw’ijuru. Intumwa Pawulo agira ati « nuko bene data ndabinginga ku bw’imbabazi z’Imana ngo mmutange (...) -
Bolivia: Itegeko rishya rigamije kugenzura amadini no gutegeka abantu imyizerere bagomba kugira
29 August 2013, by Simeon NgezahayoMu gihugu cya Bolivia hasohotse itegeko rishya rigamije kugenzura amadini no gutegeka abantu imyizerere bagomba kugira. Nk’uko bitangazwa n’abayobozi b’amatorero y’Abaporotesitanti, abantu ibihumbi bakoze urugendo rwo kwamagana iryo tegeko riha guverinoma ububasha bwo kugenzura imikorere y’amadini.
Kuri uyu wa 28 Kanama, umunyamakuru wa Morning Star dukesha aya makuru ukorera muri Amerika y’Epfo wari mu mujyi wa Cochabamba mu gihugu cya Bolivia yatangaje ko abayobozi b’amatorero (...) -
Twirinde mu byo tuvuga! Marcelle Kpan
22 May 2016, by Isabelle Gahongayire“Ufashe ururimi rwe aba arinze ubugingo bwe” (Imigani 13:3). Imana yifuza ko mu kanwa kacu havamo amagambo meza, y’ubwenge, akomeza abandi, y’amahoro, ahumuriza, yubaka abandi, ahesha abandi umugisha, yuje ibyishimo ndetse agusha neza. “Ururimi nirwo rwica kandi nirwo rukiza, abarukunda bazatungwa n’icyo ruzana” (Imigani 18:21).
Amagambo yacu ashobora kubaka, kuzura, gukiza cyangwa kwica, guhagarika cyangwa kuzimya. Tugomba rero kuba maso mu magambo tuvuga, tugatekereza mbere yo kuvuga. Tugomba (...) -
Muhima: Abahanzi 13 bashoje igiterane !
23 October 2013, by Simeon NgezahayoIgiterane cyari cyateguwe n`abahanzi 13 babarizwa kuri ADEPR umudugudu wa Muhima cyashojwe kuri iki cyumweru. Iki giterane cyatangiye ku wa gatandatu w`icyumweru turangije.
Gusa Iki giterane ariko ngo cyaranzwe n’ubwitabire buke ugereranije n’uko bisanzwe bimenyerewe kuri uru rusengero ubusanzwe rurangwa no kwitabira ibiterane cyane, ndetse n’uburyo cyari cyatangarijwe benshi. Mu kiganiro n`abari bateguye iki giterane, batubwiye ko bakoze uko bashoboye ngo babyamamaze, ariko bitewe n’ubukwe (...) -
Las Vegas: Umujura yagaruje Laptop 2 yibye mu rusengero ziri kumwe n’ibaruwa isaba imbabazi
25 October 2013, by Simeon NgezahayoUmujura utashatse kwivuga amazina yibye Laptops 2 mu rusengero rw’itorero ‘Central Christian’ mu mujyi wa Las Vegas, nyuma aza kuzigarura ku bushake bwe ziherekejwe n’ibaruwa isaba imbabazi ko yibye.
Laptop 2 zizingiye mu mupira, gigeretseho ibaruwa isaba imbabazi
Ubuyobozi bw’itorero buratangaza ko izo computers ngendanwa zibwe mu gitondo cyo ku cyumweru, ubwo Pastor Jud Wilhite yigishaga ijambo ry’Imana ku ntego yo gusaba imbabazi. Nyuma izo machine zaje kuboneka zizingiye mu mupira (...) -
ETHIOPIA: Nyuma yo kureba Film ya Yesu akakira Kristo nk’Umukiza we, amaze gushinga amatorero 3!
12 March 2014, by Simeon NgezahayoDawit ukomoka mu gihugu cya Ethiopia yanywaga ibiyobyabwenge byinshi by’uruvange, arwaye n’abadayimoni ku buryo benshi mu baturanyi be bari bamuzi nk’ubana n’ubumuga bwo mu mutwe, ndetse n’umuryango we wajyaga umubohesha ingoyi zikomeye bakanamujyana mu bapfumu. Mu buhamya bwe, Dawit yagize ati "Nari umwe mu bantu barwaye abadayimoni muri aka gace, kandi bajyaga bambabaza. Nakundaga kandi gusinda, abantu bakanyita ‘umusazi’. Umuryango wanjye wakundaga kumboha, ukanjyana mu bapfumu ngo bamvure.” (...)
-
Na N’ubu Yesu yazura ibyawe byapfuye
20 August 2015, by Innocent Kubwimana‘’Kandi n’ubu nzi yuko ibyo usabye Imana byose, Imana izabiguha.” Yohana 11:22
Izi ni inkuru za Lazaro, Mariya na Marita bari umuryanago Yesu yakundaga kandi akanahagenda. Akenshi Yesu yajyaga ajyayo iwabo i Betaniya kuruhukirayo. Uyu muryango rero waje guhura n’ikibazo kiwukomereye, musaza wabo Lazaro arapfa. Ibi wenda ntabwo ari ibintu bishya kubona abantu Yesu akunda barwara cyangwa se bagahura n’ibindi bibazo byinshi bitandukanye.
Mbere y’uko apfa, batumyeho Yesu, Lazaro akirwaye. Yesu (...) -
Bitinde bitebuke Yesu azagaruka!
9 February 2016, by Innocent KubwimanaKuko Imana yakunze abari mu isi cyane byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho (Yohana 3:16)
Aya magambo ntekereza ko ashobora kuba ari mu butumwa bwanditse mu isezerano rishya bushobora kuba buzwi n’abantu benshi yewe n’abantu badakijijwe baziko Imana yakunze abari mu isi cyane bigatuma itanga umwana wayo w’ikinege kugirango umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.
Uramutse ukoresheje ikizamini kubantu bose (...) -
Ubwo yababajwe no kugeragezwa abasha gutabara abageragezwa bose Pastor Desire
31 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaKuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe, abasha no gutabara abageragezwa bose.(Abaheburayo 2:18)
Iyo umuntu yageragejwe aba afite umubabaro yumva wenyine nta wundi muntu yamenya uburemere bwawo ariko Yesu we kuko yababajwe no kugeragezwa yakumva akanagukiza intimba watewe n’ ibyakubayeho.
Dore ubuzima bwa Yesu twakwigiraho:
1. Yesu bamwanze ataravuka yitwa ikinyendaro: abavukiye mu miryango itabakunda cyangwa babaye ipfumbyi ari bato Yesu bamwibonamwo
2. Yavukiye mu muvure w’inka Mariya (...)
0 | ... | 1550 | 1560 | 1570 | 1580 | 1590 | 1600 | 1610 | 1620 | 1630 | ... | 1850