Ministère y’ivugabutumwa Christian Youth in Promises (CYP) kuri iki Cyumweru taliki ya 9/03/2014 yateguye igiterane gifite intego igira iti “Ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo” Abafilipi 3:7.
Iki giterane kizabera kuri Eglise Vivante mu Gatenga guhera saa munani. Aganira n’agakiza.org, Visi Perezida w’iyi ministere Bwana MUNYANTORE Justin yahereye ku mateka yabo, by’umwihariko anadutangariza zimwe muri gahunda anibanda cyane ku giterane cyo kuramya no guhimbaza (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Christian Youth in Promises (CYP) Ministry yateguye igiterane yise "Inyungu yo kumenya imana"
7 March 2014, by Simeon Ngezahayo -
Igitaramo cya Yvonne Uwase yakoreye i Kigali amurika alubumu ye cyaritabiriwe cyane kandi kigenda neza
14 January 2013, by Patrick KanyamibwaKuri uyu wa gatanu tariki ya 10/01/2013 guhera kuva saa kumi n’imwe na mirongo ine n’itanu kugeza za saa mbiri zijoro (17h45’ - 20h00’), nibwo Yvone yamuritse albumu ye ya mbere i Kigali. Yvonne Uwase wamenyekanye ku ndirimbo “Amasezerano”, “Umuntu” na “Yesu w’i Nazareti”, akaba yari aherutse kuyimurikira mu majyepfo i Huye,
Iki gitaramo cyabereye i Nyamirambo muri Eglise Francophone ku rusengero rw’itorero ry’abadivantisite, nkuko Yvonne yabidutangarije, muri iki gitaramo yari yifatanyije na Warren (...) -
Umuhanzikazi Gahongayire Cynthia agiye kumurika alubumu ye ya mbere y’amashusho
27 March 2013, by Patrick KanyamibwaGahongayire Cynthia agiye kumurika alubumu ye ya mbere y’amashusho yise “Munzu y’Imana”, Iki gikorwa kizaba ku cyumweru tariki ya 31/03/2013 bibere kuri ADEPR Kicukiro Shell kuva saa munani z’umugoroba.
Nkuko Cynthia abitangaza ngo muri iki gitaramo azaba ari kumwe n’abandi bahanzi barimo Gonzague Abingenzi, Naphtal Hategekimana na Kolare Yakini kandi bizaba ari ubuntu kwinjira muri icyo gitaramo.
Ubusanzwe Gahongayire asengera ku rusengero rwa ADEPR Kicukiro Shell, akaba yaratangiye (...) -
Rinda umutima wawe Pastor Desire
30 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaRinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, Kuko ari ho iby’ubugingo bikomokaho.(Imigani 4:23)
Kuba mu isi umuntu aba afashe igihe mu ntambara ariko abanzi 3 bakomeye dufite n’isi, Satani n’ umubiri ibindi byose biturwanya byiyongera kuri aba banzi. Bibiliya itubwiye ko dukwiriye kurinda Umutima kuko niwo uhirwa bitewe n’uko ubitse ubutunzi bukomeye (ubugingo)
Mu isi ahantu hari ubutunzi harindwa mu buryo bwizewe ese natwe dushira imbaraga mu kurinda imitima yacu?
Uramutse ubashije (...) -
Mube abera nk’uko na so wo mu ijuru ari Uwera
22 February 2016, by Pastor Desire HabyarimanaNi gute wagira Umutima utunganye – Joyce Mayer
« Umwami Imana atwemera uko turi akatubaraho Gukiranuka igihe cyose twerekeza ku nzira y’ubukiranutsi »
« Matayo 5,48 : » Mube abera nk’uko na so wo mu ijuru ari Uwera »
Bene Data, twahawe itegeko ryo kuba abera, kandi iryo tegeko dutegetswe kuryubahiriza uko ryakabaye. Kugirango tubashe kumvira iryo tegeko ry’Imana rero, Imana iduha umutima wumva ufite ubushake bwo kugera kuri uko gukiranuka.
Nyamara ariko, iryo hame ry’ ubukiranutsi (...) -
Maze kuko ubugome buzagwira, urukundo rwa benshi ruzakonja.
12 March 2016, by Kiyange Adda-DarleneMaze kuko ubugome buzagwira, urukundo rwa benshi ruzakonja. Ariko uwihangana akageza imperuka niwe uzakizwa. Matayo 24 :12-13.
Turi mu bihe bibi isi igenda igaragaza ko kugaruka k’Umwami wacu Yesu kutwegereye. Mu bintu bigaragaza ko kugaruka k’Umwami wacu kutwegereye, harimo ko ubugome buzagwira, abantu bakaba mu bihe birushya.
Noneho wa muntu witwa umukristo nawe aba muri iyo si irimo ibihe birushya. Nawe bimugiraho ingaruka. Ni umuntu ugira amarangamutima, ashobora kubabara, ashobora (...) -
Korale The Warning Voice yo muri INILAK igiye kumurika alubumu y’amashusho
8 May 2014, by Kanyamibwa PatrickKorale The Warning Voice ya CEP INILAK iramurika alubumu yayo ya mbere y’amashusho ku cyumweru tariki ya 18/05/2014 kuri ADEPR Kicukiro Shell, mu gitaramo gikomeye izaba iri kumwe nabandi bahanzi batandukanye, kwinjira bikaba ari ubuntu.
Nkuko twabitangarijwe na Buregeya Jean Baptiste umuyobozi w’iyi Kolare ubwo twabasuraga aho bari bari mu mwitozo, yatubwiyeko imyiteguro iri kugenda neza kandi bazakiraigitaramo cya live aho ibyuma byose n’amajwi bizaba ari umwimerere.
Baptiste yatubwiye ko (...) -
Papa Francis yateguye isengesho ryo gusengera amahoro, yamagana ibitero kuri Syria
4 September 2013, by Simeon NgezahayoKuri uyu wa gatatu, Papa Francis yahamagariye Abakristu b’idini Gatolika n’abandi bose kwitabira amasengesho yateguye yo kwiyiriza ubusa no gusengera amahoro kuri uyu wa gatandatu. Yahamagariye abasaga 50,000 basanzwe bateranywa no kumva ijambo rye, arababwira ati "Reka ijwi ry’amahoro ryumvikane ku isi hose!"
Leta ya Vatican yatumiye abambasaderi babyemerewe mu kiganiro kizaba kuri uyu wa kane, kizaba gikubiyemo amabwiriza ku byifuzo bizasengerwa mu isengesho rizamara rya nijoro rizamara (...) -
Perezida Museveni ntashyigikiye ababana bahuje ibitsina
17 December 2012, by UbwanditsiMuri iki gihe ibihugu bitandukanye bigenda bisa nk’aho biha uburenganzira ababana bahuje ibitsina, Perezida wa Uganda Yoweri Museveni arakangurira abayobozi n’abayoborwa kudashyigikira ababana bahuje ibitsina.
Ibi Museveni yabitangaje kuri iki cyumweru tariki ya 16 Ukuboza 2012 ahitwa Namirembe kuri Katederali ya St. Paul, mu birori byo kwimika Rev. Stanley Ntagali ku buyozi bw’itorero rya “The province of the Church of Uganda.”
Perezida Museveni yagize ati ”Niba hari ababana bahuje ibitsina (...) -
USA: Aba Pasiteri 3 batwitswe bazira kubwiriza abanyeshuri mu materaniro ya Saa Sita
17 October 2013, by UbwanditsiNk’uko bijya bigenda mu bakozi ndetse n’abanyeshuri aho bafata umwanya mu gihe cy’akaruhuko ka Saa Sita bagasenga Imana doreko andi masaha baba bahugiye mu masomo ndetse n’akazi abavugabutumwa 3 bafashe umuhanda bajya kubwiriza nyuma bahura n’uruva gusenya.
Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika urubyiruko rw’abapasitori 3 rwatwitswe ruzirako rwarimo kubwira abanyeshuri bo mu kigo Washington state public school ibyerekeranye na Yesu Kristo kandi nta burenganzira rubifitiye rutangwa n’ikigo. (...)
0 | ... | 1510 | 1520 | 1530 | 1540 | 1550 | 1560 | 1570 | 1580 | 1590 | ... | 1850