Korali NEHIROTI ni imwe mu makorari akorera umurimo w’Imana mu itorero rya Gasave ku mudugudu wa Ntore, iri zina “NEHIROTI” rikaba risobanura ngo “IBIVUZWA N”UMWUKA” rikaba riboneka muri zaburi 5:1, ikaba yaratangiye umurimo w’Imana mu mwaka wa 1997 ari abantu 8 ( ababyeyi 7 hamwe n’umugabo 1), kuri ubu bakaba bafite ishimwe rikomeye kuko ubu ba n’amaze kugera ku baririmbyi 51.
Ubwo twabasanganga mu itorero rya ADEPR kicukiro ku mudugudu wa Nyakabanda kuri iki cyumweru tariki ya 24 Kanama 2012, (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Korali Nehiroti ya ADEPR Ntora –Gasave yakoze igiterane mu itorero rya ADEPR Kicukiro
25 June 2012, by Ernest Rutagungira -
Urugamba rwari rukomeye ni rwo Yesu yanesheje ibisigaye ntibigukange
12 November 2015, by Pastor Desire HabyarimanaNta we ufite urukundo ruruta urw’umuntu upfira incuti ze. Muri incuti zanjye, nimukora ibyo mbategeka. Sinkibita abagaragu kuko umugaragu atazi ibyo shebuja akora, ahubwo mbise incuti kuko ibyo numvise kuri Data byose mbibamenyesheje. Yohana 15:13-15.
Yesu ntabwo adusaba kumupfira, ahubwo adusaba kumwegurira ubuzima bwacu. Petero, umwe mu ntuwa ze yigeze kumusezeranya gupfana nawe kubera wenda uko yiyumvaga muri ako kanya, icyakora Yesu yahise amubwirira aho ko atabishobora, kandi koko (...) -
Concert ya Alexis Dusabe yari itegerejwe n’abantu benshi iratangiye
30 June 2013, by Simeon NgezahayoNk’uko mwagiye mubikurikirana mu bitangazamakuru bitandukanye, kuri iki cyumweru hari hateganyijwe konseri y’umuhanzi Alexis Dusabe. Ubu rero ni bwo igiye gutangira, mu gihe yari iteganijwe saa kumi n’imwe z’umugoroba. Ibi byatewe n’uko salle ya SERENA Hotel Alexis Dusabe yagombaga gukoreramo iyi concert yari irimo kuberamo ikiganiro cy’Imbuto Foundation kitabashije kurangira ku masaha yari ateganijwe. Ikigaragara ni uko n’ubwo abantu bamaze umwanya munini hanze bategereje umuhanzi bakunda ngo (...)
-
Itsinda “The Blessing” mu myiteguro y‘igitaramo cyo kubyinira Imana: Ibintu bitamenyerewe mu Rwanda
5 July 2013, by Patrick KanyamibwaN’ubwo bitamenyerewe cyane inaha mu Rwanda, ku cyumweru tariki ya 4/08/2013 itsinda ribyina Kinyarwanda no ku buryo bugezweho “The Blessing Family” yateguye igitaramo cyo kubyina ibyino zitandukanye yaba iza Kinyarwanda n’izigezweho. iki gitaramo kizaba kirimo abahanzi batandukanye.
Nk’uko twabitangarijwe na Octave umuyobozi w’iri tsinda, ubu ngo imyiteguro igeze kure aho iki gitaramo kizabera akaba ari ku gicumbi cy’umuco i Remera, naho amasaha kizatangirira akaba ari saa cyenda z’umugoroba (...) -
Mfite ibihamya by’ibyo Yesu yankoreye
21 August 2015, by UbwanditsiMbere yuko nkizwa ngo mpereze Yesu ubuzima bwanjye, ubusanzwe nizeraga ko Imana iriho ariko njye n’umuryango wanjye ntitwajyaga tujya mu rusengero.
Murugo habaga Bibiliya, ubundi najyaga mbona Papa akunda gusenga buri mugoroba, rimwe na rimwe akanaduha ubuhamya njye n’abavandimwe banjye ni mugoroba, kugira ngo adusinzirize neza.
Numvaga avuga Yesu, akamuvuga byinshi ariko ntabwo yigeraga ajya mu rusengero.
Inshuro 1 cyangwa 2 nibwo nigeze kujyana na nyogokuru gusenga. Umunsi umwe, nari (...) -
Urukundo rurusha byose kubaka umurimo w’Imana igice cya 1 CONSTANT Mahame
12 July 2016, by Pastor Desire HabyarimanaUbusanzwe iyo dukurikiranye mu mibanire hagati ya yesu n’intumwa ze za mbere usanga yarakundaga kubamenera amwe mu mabanga y’ibizababaho mu bihe byari imbere nyuma namara gutandukana nabo, mubyo rero yakundaga kubabwira usanga akenshi yarabateguzaga ko bazangwa bagatotezwa yaba ari ubutegetsi bwariho icyo gihe cyangwa se bagenzi babo kandi babahora izina rye (Matayo 10,16-23).
Iyo urebye rero usanga muri izo ntambara zose bari kuzahura nazo baragombaga kugira izindi ngamba (strategies) (...) -
Korali Ku bw’ubuntu ikorera muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) iramurikira album yayo ya kabiri i Muhanga
20 November 2013, by UbwanditsiNyuma y’uko Korali ku bw’ubuntu ivuye muri studio gukora indirimbo 9 mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka, ubu noneho irimo gutegura igikorwa cyo gushyira ku mugaragaro izo ndirimbo muri Album ya mbere yitwa “IMIRIMO ITUNGANYE” ku italiki ya 01/12/2013 i Muhanga muri EPR Gitarama kuva saa saba kugeza saa kumi n’imwe (13h00-17h00).
Nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi wa korali Jean Claude MUNYEMANA, indirimbo zizashyirwa ku mugaragaro ni: Abiringiye Uwiteka, Ntawundi, Urugendo, Ibikomangoma, Imirimo (...) -
Mwirinde mutabura iby’imirimo mwakoze!
12 July 2016, by Alice Rugerindinda“ Mwirinde mutabura iby’imirimo mwakoze, ahubwo ngo muzahabwe ingororano itagabanije” 2 Yohana 1:8
No mu buzima busanzwe, iherezo ry’ikintu riruta itangira ryacyo. Undi mugani w’ikinyarwanda ukavuga ngo “ Nari umugabo ntijya ihabwa intebe.
Birashoboka ko umuntu yatangira neza ariko bitewe n’impamvu zitandukanye akageza ubwo acika intege. Hari indi bibiliya ibivuga ngo: “ Mwirinde rero mutazava aho mubura ibyo mwaruhiye, ahubwo muharanire kuzahabwa ingororano yuzuye”
Kuva umuntu agikizwa cyangwa (...) -
Pantekote muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
17 May 2013, by Simeon NgezahayoNk’uko tubisoma mu Isezerano Rishya rya Bibiliya, Pantekote ni Umunsi Mukuru Abakristo bizihizaho igihe Umwuka Wera yamanukiye abigishwa ba Yesu Kristo. Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rero barawizihiza, ukaba uzwi ku izina rya Whitsunday cyangwa Whit Sunday.
Abakristo benshi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika baha agaciro umunsi wa Pantekote, bagateranira hamwe bawizihiza.
Iyo bateranye bakora iki?
Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Abakristo baganira ku byabaye kuri Pantekote n’icyo (...) -
Imana yampungishije umwanzi wanjye, inshyira ahagutse!
18 July 2013, by Simeon NgezahayoNitwa Hakizimana Etienne, navukiye i Cyangugu mu Karere ka Rusizi, mvukana n’abandi bana batatu, ariko jyewe ndi ikinyendaro. Maze kuvuka, data wari warambyaye yahise anyanga, ubwo nkura ntazi data ariko ngeze mu myaka 6 bakajya bambwira ko data duturanye, kandi koko namubona nkabona dusa neza.
Bitewe n’uko data twasaga cyane, naramusanze ndamwibwira ariko aranga aranyanga, akajya ashaka no kundogesha ariko kuko mama yasengaga ibirozi bye bigafata ubusa. Yashakaga ko jyewe na mama dupfa. (...)
0 | ... | 1480 | 1490 | 1500 | 1510 | 1520 | 1530 | 1540 | 1550 | 1560 | ... | 1850