‘’Kandi uko guhamya ni uku: ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo. Ufite uwo Mwana ni we ufite ubwo bugingo, naho udafite Umwana w’Imana nta bugingo afite.’’ 1 Yohana 5:11-12
Iri jambo ntirigenekereza ngo wenda hari agahenge umuntu yakuraho, risobanura neza ko iyo Yesu abuze, ubugingo buhita bubura kubera ko Imana yahisemo gufata ibyo yatugeneye ibikubira muri we, kugira ngo ubishaka wese yemere uwo mwana. Uretse kandi n’ibyo mu isi Imana yahisemo (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Ubugingo bubonerwa muri Yesu gusa
17 July 2015, by Innocent Kubwimana -
Amahitamo y’umukristo mu gihe cy’irambagiza/irambagizwa niyo ntego y’igiterane cy’urubyiruko kibera kuri Paruwasi ya ADEPR-Nyarugunga
14 November 2015, by Innocent KubwimanaADEPR-Paruwasi ya Nyarugungu ibarizwa mu itorero ry’Akarere ka Kicukiro ryateguriye urubyiruko rubarizwa muri iyo Paruwasi ndetse n’abandi babyifuza igiterane gifite intego yo kubasangiza amahitamo y’umukristo mu gihe cy’irambagiza cyangwa se mu irambagizwa.
Bifashishije ijambo ry’Imana riboneka mu gitabo cy’Imigani 3:6 rigira riti ‘’Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo’’, urubyiruko ruzitabira iki giterane ruzahabwa impuguro zitandukanye ku buryo rwakwitwara (...) -
Bahati Alphonse yatangaje amagambo akarishye kuri Groove Awards
15 October 2013, by UbwanditsiUmuhanzi Bahati Alphonse, uheruka kwegukana igihembo cya Groove Awards 2012 muri Kenya yagaragaje ko atishimiye kuba nta gihembo yigeze yegukana mu byiciro bitatu yari arimo mu marushanwa ya Groove Awards Rwanda 2013 yabaye kuri iki Cyumweru tariki 13 Ukwakira.
Umuhanzi Bahati avuga ko yababajwe no kuba nta gihembo yahawe Abinyujije ku rubuga rwa facebook, Bahati, wari warashyize imbaraga nyinshi mu gushishikariza abakunzi be kumutora, yagaragaje ko abakunzi be bamutoye kandi ko (...) -
Iyo Yesu atantabara ubu mba narishwe n’urumogi, kanyanga cyangwa se inkoni nzira kwiba
15 May 2016, by Ernest RutagungiraImana ni umubyeyi igira urukundo kandi imbabazi zayo ntizigira umupaka, uwo uriwe wese, ibyaha waba warakoze byose iyo uyemereye irakubabarira.Uyu munsi turabagezaho ubuhamya bwa mwene data Imana yatabaye ikamukura habi, kuri we ngo “iyo itamubarira aba yarishwe n’urumogi, kanyanga cyangwa se inkoni azira kwiba, ariko ubu arashima Yesu ko amaraso yameneye ku musaraba ariyo yamwogejemo ibyaha bye akabibabarirwa, ati “Ubu sinkiri umujura, ndi umwana w’Imana, ariko byari bikomeye nk’uko ngiye (...)
-
Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana 1 Ngoma 4:10 (Igice cya 4)Pastor Desire
6 February 2016, by Pastor Desire Habyarimana3. Yasabye kurindwa ibyago:
Muzi ko Imana abayo ibarinda mu buryo bukomeye! Bibiliya iravuga ngo “Abo wampaye nta n’umwe ubasha kubamvuvunura mu kiganza.” Iturinda nk’imboni y’ijisho. Yaduciye mu biganza nk’imanzi. Mu Baroma 8:31-39 haravuga ngo “Ni iki cyadutandukanya n’urukundo rwa Kritso Yesu?” Humura turarinzwe, ukuboko kw’Imana kuri hafi yacu iyo turi mu mwuka wo kubana n’Imana neza.
Ubundi tugeragezwa nk’abandi, ariko icyo tubarusha ni uko ukuboko kw’Imana kuturinda buri munsi kandi ihumure (...) -
Rinda umutima wawe Pastor Desire
30 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaRinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, Kuko ari ho iby’ubugingo bikomokaho.(Imigani 4:23)
Kuba mu isi umuntu aba afashe igihe mu ntambara ariko abanzi 3 bakomeye dufite n’isi, Satani n’ umubiri ibindi byose biturwanya byiyongera kuri aba banzi. Bibiliya itubwiye ko dukwiriye kurinda Umutima kuko niwo uhirwa bitewe n’uko ubitse ubutunzi bukomeye (ubugingo)
Mu isi ahantu hari ubutunzi harindwa mu buryo bwizewe ese natwe dushira imbaraga mu kurinda imitima yacu?
Uramutse ubashije (...) -
Ntitwakwiyumanganya tudashimye Imana kubyo yadukoreye : Korali Galeedi ya ADEPR Nyakabanda.
26 March 2014, by Ernest RutagungiraNyuma yo gusubiza amaso inyuma bakabona imirimo ikomeye Imana yabakoreye, abaririmbyi ba Korali Galeedi bateguye igiterane cy’iminsi ibiri, iki giterane kikazabera ku mudugudu wa Nyakabanda aho iyi Korali korera umurimo w’Imana.
Bwana NSABIMANA BASEKA Isaac umuyobozi wa Korali Galeedi, yagize ati “Ntibikwiye ko Imana yadukorera ibikomeye ngo twiyumanganye”, ni muri urwo rwego ngo hamwe na Korali ayoboye bicaye bagasanga hari byinshi Imana yabakoreye bibatera kuzura amashimwe, bityo bategura (...) -
China: Abakristo ibihumbi barinze urusengero rwendaga gusenywa n’Abakomunisite!
16 April 2014, by Simeon NgezahayoAmakuru dukesha Ikinyamakuru The Telegraph cyo mu Bwongereza aravuga yuko Ibihumbi by’Abakristo mu Bushinwa mu mujyi wa Wenzhou bagose urusengero ruri mu Burasirazuba bw’igihugu cy’Ubushinwa ngo barurinde gusenywa nyuma y’aho abayobozi b’ishyaka ry’Abakomunisite (Communist Party) batangaje ko rwubatswe mu buryo butubahirije amategeko maze bugafata icyemezo cyo kurusenya.
Abakristo b’ingeri zose barinze rusengero imbere n’inyuma, bagenda basimburana
Umujyi wa Wenzhou usanzwe wiitwa “Yerusalemu (...) -
Ni gute wanesha ibikugerageza?
29 February 2016, by Emmanuel KANAMUGIREMbese ufite ibikugerageza uhura na byo? Ibyanditswe byera bibereyeho kugufasha. Ifashishe imirongo ikurikira yo muri Bibiliya kimwe n’indi ushobora kwishakira ubwawe.
“Ibisigaye mukomerere mu mwami no mu mbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi mutware intwaro zose z’Imana kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani.Nuko rero mutware intwaro zose z’Imana kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe.Muhagarare mushikamye mukenyeye (...) -
Babyeyi mureke kujya mwaturiraho abana banyu ibintu bitari byiza. (Ubuhamya bubabaje bwa Irakiza Sarah)
10 October 2013, by UbwanditsiNitwa IRAKIZA Sarah, navutse mu mwaka w’1980, mvukira i Bujumbura/Burundi. Mbarizwa mu Karere ka Huye. Ubuhamya bwanjye bushingiye mu guhugura urubyiruko, cyane cyane abakobwa hamwe n’ ababyeyi ku magambo baturiraho abana babo.
Nakundanye n’umuhungu, iwacu baza kumumbuza kubera ko tutari duhuje ubwoko. Biba ngombwa ko musezerera mu rwego rwo kwanga kubabaza umubyeyi wanjye. Mur’uko gukundana n’uwo muhungu, Maman yirirwaga anyaturiraho uburaya ndetse n’indwara ya SIDA. Yakundaga kumbwira kenshi (...)
0 | ... | 1450 | 1460 | 1470 | 1480 | 1490 | 1500 | 1510 | 1520 | 1530 | ... | 1850