Alubumu y’indirimbo icyenda yise « Halelujah », niyo Kambale Salaam aramurika kuri kino cyumweru mu gitaramo kizabera kuri Bethesda holy Church ku Muhima, aho aazashigikirwa n’abandi bahanzi batandukanye harimo Liliane Kabaganza, Patient Bizimana, Aime Uwimana, Asaph Ubumwe n’abandi batandukanye. Kambale yadutangarije ko kwinjira ari ubuntu kandi igitaramo kizaba kiri uburyo bw’umwimerere (live music), kandi igitaramo kizatangira saa cyenda z’amanwa. Yitwa Kambale Salaam ariko hari n’abamuzi (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Umuhanzi Kambale Salaam, agiye kumurika alubumu ye ya mbere
12 June 2012, by Patrick Kanyamibwa -
Abanyamasengesho b’ Itorero ry’ ADEPR Taba bateguye igiterane kidasanzwe cyo gusabira umugisha igihugu n’itorero
12 November 2013, by UbwanditsiAbanyamasengesho b’ Itorero ry’ ADEPR Taba mu ntara y’amajyepfo bateguye igiterane gihuza abanyamasengesho bo mu bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari (East Africa), mu rwego rwo gusabira igihugu umugisha, gushima Imana ku byo yakoze muri uyu mwaka ushize no kuyiragiza umwaka wa 2014.
Iki giterane gifite insanganyamatsiko igira iti “Rwanda, byuka urabagirane kuko umucyo w’Uwiteka urakumurikiye.” Muri iki giterane hazareberwa hamwe uruhare rw’umunyamasengesho mu bumwe n’ubwiyunge n’amajyambere, (...) -
UBUKWE BWA Jean d’Amour NTIRENGANYA na UZAYISENGA Beata BWEMEJE KO IMANA IKORERA IGIHE
29 September 2015, by Pastor Desire HabyarimanaGuhera ku wa gatandatu tariki ya 26/9/ 2015, Jean d’ Amour NTIRENGANYA n’umufasha we UZAYISENGA Beata ubu barashima IMANA nyuma yo kumara umwaka bategereje isezerano ry’IMANA ryo kubahuza ngo basohoze umushinga w’ubukwe bari baratangiye ku itariki ya 6 nzeri 2014 nyamara IMANA igahitamo kubusohoreza mu gihugu cy’ubuholandi.
Nk’uko twabitangarijwe na nyir’ubwite, yagize ati : « Njyewe mbona IMANA iba ishaka kutwigisha kwihangana no kubaha igihe cyayo, nongeye kwibuka ko ariyo yantoranije niyemeza (...) -
Iyo Imana iguhamagaye uba ugomba gutegereza n’igihe cyo gutumwa
18 August 2015, by Innocent KubwimanaAriko se bamwambaza bate bataramwizera? Kandi bamwizera bate bataramwumva? Kandi bakumva bate ari nta wababwirije? Kandi babwiriza bate batatumwe? Nk’uko byanditswe ngo “Mbega uburyo ibirenge by’abavuga ubutumwa bwiza ari byiza cyane!” Abaroma 10:14-15
Iyo Imana iguhamagaye ishaka kugutuma iguha n’ubutumwa bwo kujyana. Mu bisanzwe iyo ukorera ikigo runaka kigashaka ko ujya mu butumwa bw’akazi ahantu runaka mu gihugu cyangwa hanze yacyo, bagusinyira impapuro zemeza ko ari bo bagutumye, icyo (...) -
CHORALE JYANUMUCYO – EMLR GIKONDO YAMURITSE ALBUM YAYO YA MBERE Y’AMAJWI
18 March 2014, by Simeon NgezahayoKuri iki Cyumweru taliki 16 Werurwe 2014 guhera saa tatu za mu gitondo (9am), Chorale Jyanumucyo ibarizwa ku itorero METHODISTE LIBRE (EMLR) i Gikondo yamuritse album yabo ya mbere y’amajwi bise “MFITE INCUTI”. Mu kiganiro n’umuyobozi waJyanumucyo Mme MUKARUTABANA Jeanne, yadutangaruije ko Jyanumucyo yabayeho kuva w’1995, itangirana n’abantu bari mu miryango 3 ariko kuri ubu ikaba imaze kwaguka kuko ifite abagera kuri 30.
Intego y’iyi chorale ngo ni ukwamamaza ubutumwa bwiza, kandi babashije (...) -
Umupasiteri Saeed Abedini warufungiwe muri Iran akomeje kuburirwa irengero
27 January 2013, by UbwanditsiUmupasiteri w’umukristo ufite ubwenegihugu bw’abanyamerika Saeed Abedini w’imyaka 32 usanzwe utuye muri leta ya Idaho wafungiwe muri Iran kuva mu kwezi kwa cyenda ku mwaka ushize yaburiwe irengero, nkuko bitangazwa n’ikigo cy’abanyamerika gishinzwe ubutabera n’amategeko .
Uwo muryango w’abanyamerika ukaba wabitangaje nyuma yuko umuryango wa pasiteri seed abedini ugiye kumusura bakawujujubya kugeza ubwo utashye utamubonye aho babeshye umuryango we ko bamwohereje kubaganga bo kumwitaho, nyamara (...) -
UMUHANGO WO GUSENGERA ABAYOBOZI BASHYA BA CEP/UR-COE (Ex CEP-KIE) URABA KURI IKI CYUMWERU 9 WERURWE 2014
6 March 2014, by Simeon NgezahayoNk’uko buri mwaka w’amashuri hategurwa umuhango wo gusengera abayobozi bashya, mu muryango w’Abanyeshuli b’Abapantekote biga muri Kaminuza y’u Rwanda, College y’Uburezi (CEP UR-COE/CEP-KIE) kuri iki Cyumweru taliki 9/03/2014 guhera saa tatu za mu gitondo (9:00am) harasengerwa abayobozi bashya batowe n’inteko rusange.
Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi ucyuye igihe w’uyu muryango Bwana Mushimiyimana Philibert, yadutangarije yuko uwo munsi uteguwe neza, bakaba biteguye kwakira abashyitsi nyuma yo (...) -
Bahati Alphonse yakoresheje igitaramo cyyavuyemo amafaranga ibihumbi y’u Rwanda 870.000 yo kubaka urusengero
15 July 2013, by Patrick Kanyamibwa, UbwanditsiKuri iki cyumweru tariki ya 14/07/2013, kuva saa munani z’amanwa mu rusengero rwa ADEPR Gisenyi umuhanzi Bahati Alphonse yakoresheje igitaramo cyyavuyemo amafaranga ibihumbi y’u Rwanda 870.000 yo kubaka urwo rusengero, aho yanaboneyeho gushira ahagaragara DVD y’indiirmbo z’igitaramo yakoreye muri ULK Gisenyi ndetse akanerekana ibihembo yahawe kuva muri Kenya bya « Groove Awards ».
Kwinjira muri iki gitaramo bikaba byari ubuntu ariko abantu bakaba baguze DVD za Bahati Alphonse amafaranga yose (...) -
Imirongo 10 yo muri Bibiliya wasoma mu gihe ufite agahinda ugasubuzwamo intege
30 July 2015, by Pastor Desire HabyarimanaKu bantu benshi, hari ibihe bigora kwihanganira, ugasanga umubiri ndetse no mu buryo bw’ umwuka umuntu yacitse intege. Ibihe byo gupfusha, uburwayi, ubukene , inzira; ni bimwe mu bihe bigora abantu kubyakira, ugasanga habayeho kwiheba, kwiganyira ndetse n’agahinda gakabije.
Mu gihe uhuye na kimwe muri ibyo bibazo cyangwa ikindi kintu cyashaka kukwihebesha, bibiliya ifite amagambo meza yaguhumuriza ndetse akagusubizamo imbaraga. Ni amagambo yongera kubwibutsa ko Imana iriho, igukunda kandi (...) -
Albert Niyonsaba yasohoye indirimbo nshya yise “NTA WUNDI”
14 February 2014, by Simeon NgezahayoAlbert Niyonsaba ni umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, akaba ari umwe mu bahanzi bakunzwe kandi barimo gukora cyane muri ino minsi aho bigaragarira mu ndirimbo arimo kugenda avana muri studio agahita azigeza ku bakunzi be ndetse n’ibitaramo bitandukanye agenda atumirwamo.
Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 14 Gashyantare 2014 ni bwo iyo ndirimbo yageze ahagaragara. Mu kiganiro twagiranye n’uyu musore Albert, yadutangarije ko indirimbo ye “NTA WUNDI” ari bwo yabashije (...)
0 | ... | 1760 | 1770 | 1780 | 1790 | 1800 | 1810 | 1820 | 1830 | 1840 | 1850