Ubu buhamya bukubiyemo ibintu bibiri Imana yakoreye uyu muntu wivuga aha, harimo kumuha agakiza ariko kandi hari n’icyo kumurokorera abana impanuka ikomeye.
Mbere y’uko ngaruka kubijyanye n’uburyo Imana yampaye agakiza, ubuzima bwose bugahinduka, munyemerera mbanze ngaruka ku gitangaza Imana iheruka kunkorera kikankora ku mutima mu burryo budasanzwe.
Imana Yankirije abana Aline na Rudy urupfu igihe kimwe. Hari muma saa moya z’umugoroba nuko abana banjye mbohereza gusenga bari kumwe na nyina (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Uretse kumpa agakiza, Imana yankoreye n’ibindi byinshi
6 August 2015, by Ubwanditsi -
AMAHAME Y’IMANA MU KUBAKA UMURYANGO
2 October 2015, by Pastor Desire HabyarimanaAbefeso 5,21-22 : " ... Kandi mugandukirane kubwo kubaha Kristo...". Pasteur ati:"Bagore mugandukire abagabo, nkuko Itorero rigandukira Kristo. Abagabo bati :"AMEN". Impamvu bavuga Amen ni uko abagabo baba babona ko bagiye kwitabwaho, abagore bagaca bugufi ubundi abagabo bakiberaho nk’abatware,abagore bakiberaho nk’abaja. Nyamara siko ijambo ry’Imana rivuga.
Pasteur ati:" Akenshi abagabo bita cyane ku nshingano abagore basabwa ku bagabo ariko ntibite cyane kubyo abagabo basabwa ku bagore (...) -
Umuryango CYOPSD mu gikorwa cyo guhugura urubyiruko rwa Gikiristu
7 January 2014, by UbwanditsiKuva tariki ya 10 kugeza tariki ya 12 Mutarama 2014, ku rusengero rw’Itorero ry’Inkuru Nziza mu mujyi wa Kigali hateganijwe igiterane cy’iminsi 3 kizahuza urubyiruko ruturutse mu matorero atandukanye yo mu Rwanda cyane cyane urubarizwa mu mugi wa Kigali. Icyo giterane cyateguwe na CYOPSD (Christian Youth Organization for Physical and Spiritual Development), ihuriro ry’urubyiruko rwa Gikiristu ku isi rikaba n’umuryango utegamiye kuri Leta ugamije guteza imbere urubyiruko mu mibereho y’umwuka (...)
-
Mwirinde ab’iki gihe biyobagiza
3 June 2016, by UbwanditsiIbyakozwe n’intumwa 2:40 “Nuko akomeza kubahamiriza n’andi magambo menshi, arabahugura ati”Mwikize ab’iki gihe biyobagiza.”
Yesu ashimwe, nejejewe no gusangira namwe iri Jambo rivuga ngo ‘’MWIRINDE AB’IKI GIHE BIYOBAGIZA’’.
Nejejwe nuko Imana ikomeje gukiza imitima y’abantu kuko umugambi wayo ari uko Ijambo ryayo rigera ku bantu bose, kuko icyatumye umwana w’Imana yerekanwa ni ukugirango amareho imirimo yose y’umwijima. Ntabwo duterwa ubwoba n’iminsi mibi tugezemo, igiteye ubwoba n’izihe mbaraga abantu (...) -
Abahanzi Nyarwanda bari guhugurwa ku kugurisha ibihangano byabo kuri internet
12 September 2012, by UbwanditsiGuhera kuri uyu wa Mbere tariki 10 Nzeri, abahanzi nyarwanda 120 bari guhabwa amahugurwa ku kugurisha ibihangano byabo ku murongo wa internet, binyuze ku isoko ry’imiziki ryo ku murongo wa internet ryitwa Guhaha Music Store, riri ku rubuga rwa Guhaha.com.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ntigurirwa Peter uyobora Isange Corporation iri gutanga aya mahugurwa, yasobanuye ko bari guha amahugurwa aba bahanzi kugira ngo bage babasha kwigurishiriza no kwamamaza ibihangano byabo hirya no hino ku Isi (...) -
Bavugaga ko gupfa bibarutira kubaho none bagaruye icyizere
24 December 2013, by UbwanditsiAbo ni bamwe mu rubyiruko rw’abahungu n’abakobwa bitabiriye ikiganiro ku kurwanya ubwigunge cyateguwe n’umuryango MIZERO CARE FOUNDATION (MCF). Mu buhamya batanze ubwo bari bamaze kuganirizwa ku bitera ubwigunge n’uko umuntu abusohokamo, bamwe mu bana 16 bakurikiranye icyo kiganiro batangaje ko mu by’ukuri bageze ubwo bibwira ko gupfa bibarutira kubaho. Ibi bakabiterwa no kuba barabonaga ko bariho nabi,bakibaza igituma bari mu mibereho mibi.
Amahugurwa yabaye tariki ya 4 ukuboza 2013 abera mu (...) -
Wari uzi ko iyo ukijijwe neza Imana bitayitera isoni kukwirata?
1 January 2016, by Alice Rugerindinda“Ariko noneho barashaka gakondo irusha icyo gihugu kuba cyiza, ariyo yo mu ijuru. Nicyo gituma Imana idakorwa n’isoni zo kwitwa Imana yabo, kuko yabiteguriye umurwa” Abaheburayo 11:16
Sinarinzi ko hari abantu Imana ishobora gukorwa n’isoni zo kwita Imana yabo?
Hari umubyeyi umwe nzi, afite abana benshi, rimwe numvise avuga ngo iyo bamwise mama…..(umwe mu bana be) ngo yumva ari fiere cyangwa se yishimye kuko aba aziko ubwo bamuzi neza cyangwa se bamuzi ho ibintu byiza, mu gihe iyo bamubajije (...) -
Sobanukirwa n’ibihe bitandukanye by’urukundo
2 March 2014, by Pastor Desire HabyarimanaBenshi mu bashakanye banyura mu bihe bitandukanye mu buzima bwabo bwo gushyingiranwa. Imibanire yabo imeze nk’indabyo zo mu busitani, kugirango zibumbure kandi zirabye, zigomba kwitabwaho hakurikijwe ibihe n’impinduka z’ikirere.
Itumba ry’urukundo
Ni igihe gitangirana n’igihe umuntu atwarwa n’urukundo afitiye mugenzi we, muri cyo gihe biba bimeze nk’aho uwatwawe agendera hejuru y’ibicu kandi yibwira ko ubuzima buzahora ari bwiza gutyo. Umuntu aba yibwira ko urwo rukundo ruzahoraho iteka kandi (...) -
Abakristo barimo guhunga mu majyaruguru ya Sinai nyuma y’iterabwoba, gushimutwa, ubwicanyi n’ibitero by’intagondwa z’Abisilamu
17 July 2013, by Simeon NgezahayoMu murwa mukuru Cairo, kuri uyu wa 16 Nyakanga Abakristo 2 batuye mu majyaruguru ya Sinai bahunze ngo bakize amagara yabo. Ibi byabaye nyuma y’aho pasiteri umwe yarasiwe agapfa, undi mukristo wakoraga umwuga w’umucuruzi na we agashimutwa akicwa, umurambo we ukajugunywa mu muhanda bamuciye igihanga. Ku wa kabiri taliki 11 Nyakanga, umurambo w’Umukristo wakoraga umwuga w’ubucuruzi nyakwigendera Magdy Lamei watoraguwe mu mujyi wa Sheikh Zuwayed. Abakekwa ko bihishe inyuma y’ubu bwicanyi barimo (...)
-
Butare: ADEPR Yateguye igiterane ciswe: Urugo rwiza ni ijuru rito
23 July 2012, by MUHAYIMANA VincentI Butare mu Karere ka Huye hari igiterane cyateguwe na ADEPR Paruwasi Butare Ville.
Iki giterane gifite intego igira iti: Urugo rwiza; ijuru rito. Iki giterane cyatangiye ku wa mbere w’iki cyumweru cyaranzwe n’inyigisho zitandukanye hagamijwe gukomeza ingo no kwibutsa ko ukomeza urugo ari Yesu kandi ko nta busabane nta n’umubano byaba mu rugo Yesu atarurimo.
Iki giterane kitabiriwe n’amakorali ILIBA naITABAZA bikorera umurimo kuri ADEPR Butare Ville. Uyu munsi ku wa Gatandatu igiterane (...)
0 | ... | 1350 | 1360 | 1370 | 1380 | 1390 | 1400 | 1410 | 1420 | 1430 | ... | 1850