IMBUTO N’IMPANO BY’UMWUKA WERA (Igice cya 1)
Abagalatiya 5 : 22-23 Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana.
1Kor. 12:8-10 Umwe aheshwa ijambo ry’ubwenge n’Umwuka, undi agaheshwa n’uwo Mwuka ijambo ryo kumenya, undi agaheshwa n’uwo Mwuka kwizera, undi agaheshwa n’uwo Mwuka impano yo gukiza indwara. Undi agahabwa gukora ibitangaza, undi agahabwa guhanura, (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Imbuto z’ Umwuka Wera Dr Fidèle MASENGO
29 February 2016, by Pastor Desire Habyarimana -
Wari uzi ko kudamarara bizana akaga?
24 March 2016, by Umugiraneza EdithLuka 16: 19-30 Tuhasanga inkuru y’ Umutunzi n’umukene. Umurongo wa 19 uravuga uti" hariho umutunzi wambaraga imyenda y’imuhengeri niy’ibitare byiza, iminsi yose agahora adamaraye". Bigaragara ko uyu mutunzi nta gihe cyo gushaka Imana yagiraga, nta gihe cyo gusenga yagiraga, nta gihe cyo gusoma ijambo ry’ Imana yagiraga habe no kwita ku bakene. Twakwibaza ko icyo yatekerezaga, yarotaga, yahaga umwanya, yitagaho cyangwa yahaga agaciro, ari affaires cyangwa imishinga ye, gushaka amafaranga, (...)
-
Wari ukwiriye gupfa, ariko ntugipfuye ,kuko wajyaga uheka isanduku y’Uwiteka Imana!
4 October 2015, by Alice Rugerindinda“ Hoshi, igendere wigire Anatoti mu gikingi cyawe, kuko wari ukwiriye gupfa, ariko sindi bukwice muri iki gihe, kuko wajyaga uheka isanduku y’uwiteka Imana imbere y’umukambwe wanjye Dawidi, kandi kuko wababaranaga nawe mu byamubabaje byose” 1 Abami 2: 26
Hariho ibyo Imana yakwibukaho! Imana ishimwe cyane. Aya magambo yavuzwe na Salomo ubwo yari amaze kwima ingoma ayabwira Umutambyi Abiyatari .
Nkuko abantu bagira igihe cyo kwibuka abantu babagiriye neza, ababagiriye umumaro mu gihe runaka, (...) -
Imana ikora ibingana n’ imbaraga ziturimo Pastor Emmanuel
8 April 2016, by Pastor Desire HabyarimanaIMANA IKORA IBINGANA N’IMBARAGA ZITURIMO
Abefeso 3:20 Nuko Ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n’ibyo twibwira byose nk’uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo.
Iri jambo riratwereka ko Imana ishoboye gukora ibirenze, ariko imbaraga zidukoreramo, nizo ziduhesha iby’Imana. Ikibazo suko Imana itaduha ibyo twasabye, ahubwo imbaraga dufite, nizo ziduha gusingira ibyo twahawe.
Dushaka kuzana ibintu ngo bitugereho, ariko tukabura imbaraga zibikurura ; turi imbere y’Imana, dusabe iduhe (...) -
Intambwe imwe uwubaha Imana ateye asanga ibibazo, ibicamo igikuba hakaboneka Gutabarwa /Leonille NYIRASAFARI
14 May 2016, by Ernest Rutagungira2 Abami7:5-7 Mu kabwibwi barahaguruka bajya mu rugerero rw’abasiriya, bageze aho urugerero rw’abasiriya rutangirira basanga nta muntu ururimo, kuko Uwiteka yari yumvishije ingabo z’abasiriya ikiriri cy’amagare n’icy’amafarashi n’icy’ingabo nyinshi, bituma bavuga bati "yemwe, umwami w’abisirayeli yaguriye abami b’abaheti n’abami ba Egiputa ngo badutere."baheraho barahaguruka, nimugoroba hari mu kabwibwi bata amahema yabo n’amafarashi yabo n’indogobe zabo uko urugerero rwakabaye barahunga ngo badashira. (...)
-
Wemere kwibira ku kidendezi cy’amaraso ya Yesu, urakira ibyaha
20 July 2015, by Innocent Kubwimana……bukeye uwo muja abwira nyirabuja ati” icyampa data buja agasanga umuhanuzi w’isamariya yamukiza ibibembe!”2Abami 2:3
Izi nkuru buri gihe ziza zigamije kubwira abantu inkuru zo guca bugufi bakemera agakiza kabasha kubakiza ibyaha hano bihagarariwe n’ibibembe. Ikindi baba bashaka kuvuga uburyo umuntu ashobora kuba akomeye yubashywe nk’uko Namani yari ameze ariko afite inenge y’ibibembe, nta rwego na rumwe umunyabyaha yageraho ngo akizwe n’ikindi kitari ukwemera guca bufi ngo yuhagirwe n’amaraso ya (...) -
Ndashaka gusa nawe Yesu Mucunguzi !
3 February 2016, by Alice Rugerindinda“Mose amanuka umusozi Sinayi afashe mu maboko ibyo bisate byombi biriho ibihamya, nuko amanutse uwo musozi, ntiyamenya yuko mu maso he harabagiranishijwe n’uwo bavuganye” Kuva 34:29
Hari umuririmbyi waririmbye asenga yinginga Yesu ngo amufashe ase nawe ati : Ndashaka gusa nawe Yesu Mucunguzi, ntawigeze kukumva uvuga urakaye, nyamara sinsa nawe bose barabizi, Mukiza mwiza umfashe nse nawe by’ukuri!! Ati nubwo mbyifuza cyane nyamara siko biri ahubwo mfasha nse nawe by’ukuri. Undi muririmbyi (...) -
Nta murimo ukorewe Imana uba imfabusa! - Charles Stanley
16 December 2013, by Simeon NgezahayoAbakolosayi 4:7-18
Imirongo iheruka yo mu rwandiko Pawulo yandikiye ABakolosayi isa n’idafite umumaro munini dukurikije tewolojiya. Amazina menshi mu yavuzwemo, ukuyemo Luka na Mariko, ntamenyerewe. Dushobora gusimbuka iyi mirongo tukikomereza kuri 1 Abatesalonike , ariko amagambo intumwa Pawulo yakoresheje asoza urwandiko rw’Abakolosayi ni ay’ubwenge bugaragaza ko umurimo wose uba ari uw’umumaro. Abantu bavugwa mu rwandiko rwandikiwe Abakolosayi asa n’atajyanye, ariko bose intumwa Pawulo (...) -
Korali Ishimwe mu ivugabutumwa i Cyegera
21 August 2012, by UbwanditsiKuri iki cyumweru taliki 19 Kanama 2012, korali ISHIMWE yakoresheje igiterane muri paruwasi ya Cyegera, umudugudu wa Rukamira, Akarere ka Huye, Intara y’Amajyepfo. Muri iki giterane, iyi korali yataramiye abari bateraniye aho biratinda kuko yatanze ubutumwa mu ndirimbo zigera kuri 25.
Iyi korali ikorera umurimo w’Imana mu Karere ka Karongi, paruwasi ya Kibuye, umudugudu wa KIBUYE yaranzwe no kwiyubaka mu buryo butangaje. Ubusanzwe yavutse mu w’1968, ariko muri Jenoside yakorewe Abatutsi yo mu (...) -
Papa Francis yasabye abantu guha amahoro abatinganyi
21 September 2013, by UbwanditsiPapa Fracis wa mbere, yasabye abagize Kiliziya Gatorika kudatwarwa n’inyigisho zisa n’iza kera zituma abantu baciraho iteka abagabo baryamana n’abandi bagabo kimwe n’abagore bakuramo inda ngo kuko byatuma Kiliziya isenyuka mu buryo butunguranye.
Nk’uko urubuga rwa Al Jazeera rwabyanditse, ibi Papa yabitangarije ikinyamakuru cyo mu Butaliyani, aho yagize ati : “Kiliziya imaze iminsi iremereza utuntu tutagakwiye kuremera, itinda cyane ku mitekerereze yo kureba hafi.”
Yatangaje kandi ko abapadiri (...)
0 | ... | 1270 | 1280 | 1290 | 1300 | 1310 | 1320 | 1330 | 1340 | 1350 | ... | 1850