Nk’uko twabitangarijwe na Pasiteri Dadou, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27/12/2013 mu itorero Zion Temple mu Gatenga kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba ni bwo Asaph Music International izakora igitaramo cyo kumurika album yayo bise “Icyubahiro”.
Iki gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Asaph izagikorana na Apostle Dr. Paul Gitwaza, umwe mu baramyi bakunzwe mu Rwanda akaba ari na we muyobozi mukuru wa Authentic Ministry, ari na yo yashinze Zion Temple. Asaph Drama Team, Balet du Roi de Roi na Asaph (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Asaph Music International yateguye igitaramo cyo kumurika alubumu yayo bise “Icyubahiro”
23 December 2013, by Ubwanditsi -
Kwibuka, kubabara no kurira si icyaha nk’uko bamwe babitekereza
8 April 2016, by Ernest RutagungiraMu makoraniro y’abantu bamwe na bamwe hari aho usanga bigisha ndetse bagafata umuntu wugarijwe n’umubabaro, uwibuka ibibi byamubayeho cyangwa se urizwa nabyo nk’uwateshutse cyangwa se uwakoze ibihabanye n’ubushake bw’Imana, ndetse ugasanga hari abakozi b’Imana bacyaha bene abo, abandi bakabasengera bavuga ko baganjwe na Shitani nyamara uku ntabwo ari ukuri ahubwo ni ukwitiranya ibintu.
Mu ijambo ryImana dusoma mu gitabo cy’Umubwiriza 3:4 havuga ko ikintu cyose kigira igihe cyacyo, hakagira hati (...) -
Kenya: Pasitori yasambanyije umukobwa yenda gukora ubukwe anamutera inda
8 February 2013, by Ubwanditsiyi nkuru ituruka mu gihugu cya Kenya n’iy’umugabo wahuye n’ingorane atanga inkwano ngo akwe uwo bagombaga kuzabana ariko mu gihe ubukwe bwari butaraba aza kumenya ko hari uwo yitaga umukozi w’Imana wamuciye inyuma.Uyu mugabo wo muri Embakasi( Kenya) we ari gushaka uko agaruza inkwano yatanze ku mugore we nyuma y’uko umupasitoro amusambanyije,akanamutera inda.
Uyu mugore yabwiye itangazamakuru ko atazibagirwa ibyago yagize,byamubujije inzozi ze zo kubana n’uwo yahisemo bagombaga gufatanya (...) -
GASABO: UMUSHUMBA MUSHYA WA ADEPR ITORERO RY’AKARERE KA GASABO YAKOZE URUGENDO RWA MBERE ASURA AMAPARUWASE 19!
28 April 2014, by Simeon NgezahayoKuri uyu wa gatanu tariki 25/04/2014, Umushumba mushya wa ADEPR Itorero ry’Akarere ka Gasabo Rev Pasteur KABOYI NDATABAYE Hagayo, yatangiye ingendo zo gusura amaparuwase 19 agize iryo torero.
Ifoto y’urwibutso n’abayobozi bose, Umushumba hagati inyuma
Uruzinduko rwa mbere yarukoreye muri Paruwase ya Butare, aherekejwe na bamwe bo mu bayobozi b’Itorero ry’Akarere ka Gasabo.
Igiterane cyo kwakira uwo mukozi w’Imana muri Paruwase Butare , cyabereye ku mudugudu wa Bumbogo, kitabiriwe n’abayobozi, (...) -
AGACIRO TUGOMBA IZINA TWITIRIRWA” Constant MAHAME
28 July 2015, by Pastor Desire HabyarimanaMu buzima busanzwe umuntu agira izina aryiswe n’ababyeyi, ariko nyuma yo kwitwa izina uko akura, imigendere n’imikorere ye bimuhesha irindi zina biturutse kumico agaragaza mu mibereho ya buri munsi. Impamvu ntayindi nuko ingeso zumuntu ariwe muntu.
Twifashishije Bibiliya turasobanura ibyo dukoresheje Ibyakozwe n’intumwa 11, 25-26 hagira hati:” Bukeye avayo (Barinaba) ajya I Tarusho gushaka Sawuli, amubonye amujyana muri Antiyokiya. Bamarayo umwaka wose baterana n’ab’itorero, bigisha abantu (...) -
Ese ni iki Bibiliya ivuga ku irambagiza ?
30 November 2015, by Pastor Desire HabyarimanaIgihe cyo kurambagiza ni igihe gitegura gushyingiranwa no kubana kw’abantu babiri ; umuhungu n’umukobwa. Hari igihe cyo guhura n’igihe cyo kumenyana hanyuma bigasozwa no kubana. Iyo abantu bari mu rukundo rimwe na rimwe rurabatwara rukabibagiza ko kubana ngo bakore umuryango atari uguhura gusa.
Carlo Brugnoli asobanura ko gushakana kw’abantu babiri ari ukwihuza k’umuryango mushya. Avuga kandi ko aba bantu babiri baba bihuje batandukanye ku imico, amakosa, imyitwarire imyiza n’imibi ihishe (...) -
Nyarugunga: Igiterane cy’iminsi 2 cyasize ububyutse kuri ADEPR Rwimbogo
28 October 2013, by Simeon NgezahayoKuri uyu wa 26-27 Ukwakira, kuri ADEPR Rwimbogo, Paroisse ya Nyarugunga hari hateguwe igiterane cy’iminsi 2 gifite intego igira iti "Byuka urabagirane!" Yesaya 60:1.
Iki giterane cyari kigamije ububyutse, cyari kirimo abavugabutumwa nka Pastor Desire Habyarimana ari na we wigishije kuri uyu wa gatandatu. Mu ijambo rye, amaze gusoma intego y’igiterane yagize ati "Ububyutse buraharanirwa. Iyo umuntu ashaka gukanguka, ava mu bitagira umumaro bimutwarira umwanya." Yatanze ingero nyinshi zituma (...) -
Komera, wiva mu masezerano Imana izakugarukaho
31 August 2015, by Innocent KubwimanaNubwo isi tuyishakiramo ubuzima tukanayibamo, rimwe na rimwe tukayiboneramo n’ibitunezeza ariko kandi na none yuzuyemo byinshi bisenya imitima yacu. Ibi bituma abantu bagendana ibibakomeretsa bitari bimwe. Ntacyo wakora ngo bishire, umuririmbyi yaravuze ngo ntihazabura intambara ntabwo amahoro azabura keretse gusa Yesu atsembyeho urupfu n’ibyaha.
Mugihe rero Yesu atarabitembaho nta kindi twakora uretse kubibamo. Ese biramutse bibaye byinshi twakora iki? Twava mu nzu y’Imana? Imana (...) -
Abantu bagushyigikira bagushakamo indamu, ariko Imana igushyigikira ku buntu! - Everlyn Muyonga
4 March 2014, by Simeon NgezahayoEverlyn ni umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Kenya, wubatse imitima ya benshi cyane cyane kubera album ye yise “Mpango Wa Kando” yakoranye na mugenzi we Gloria Muliro. Uyu muhanzikazi yakomeje avuga uburyo abantu dukunda kwitabaza Imana iyo turengewe n’iby’isi!
Mu kiganiro yagiranye na Uliza Links dukesha iyi nkuru, Evelyn yavuze uburyo Imana yakomeje kumushyigikira ku buntu nyamara umuntu we ngo agushyigikira agushakamo indamu!
Yagize ati “Ncuti yanjye, ndashaka kukubwira yuko umuterankunga (...) -
Nugumana n’Imana ntizaguhidura mu by’Umwuka gusa!
23 July 2015, by Innocent KubwimanaUshingiye ku mazina atandukanye y’Imana dusanga muri Bibiliya, wasanga Imana nta gice na kimwe cy’ubuzima idakoraho. Buri zina rihishura imwe mu mirere y’Imana n’amasezerano yihariye ku buzima bwacu nk’abantu.
Iyo tumenye Imana kandi by’ukuri, bitwuzuza ibyiringiro n’icyizere kuko duhishurirwa ko Imana iri hejuru y’ibintu byose tugenda ducamo umunsi ku munsi. Gusobanukirwa Imana n’urukundo rwayo rutarondoreka kuri twe bituma imitima yacu ituriza muri yo, tukumva tuguwe neza mu bice byose (...)
0 | ... | 1220 | 1230 | 1240 | 1250 | 1260 | 1270 | 1280 | 1290 | 1300 | ... | 1850