Televiziyo ikorera muri Egiputa SAT-7 iratangaza ko "Mu gace karangwa n’abantu benshi baminuje, itangazamakuru ryinshi n’amafaranga make, ubu umuntu wese ufite isahane ya satellite ashobora gushyira kuri SAT-7 akiyumvira ijambo ry’Imana mu rurimi rw’iwabo. Abadukurikira bashobora gukurikiran ibiterane bya Gikristo mu ibanga mu ngo zabo. Iyi ngo ibaka ari inkuru nziza ku bugarijwe n’igitutu cy’abarwanya Ubukristo muri iki gihugu."
Kuri uyu wa 16 Mata, Abanyegiputa babumbatiye imigenzo bakomora mu (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Cairo & ME: Abanyegiputa barizihiza Pasika binyuze kuri SAT-7!
17 April 2014, by Simeon Ngezahayo -
Carolina: Igiterane cy’iminsi 3 cyiswe “God Bless America” cyashojwe kuri uyu wa 11/9
12 September 2013, by Simeon NgezahayoKuri uyu wa 9 Nyakanga, mu mujyi wa Charlotte (North Carolina) hatangiye igiterane cy’iminsi 3. Iki giterane cyitabiriwe n’amatorero y’Ababatisita asaga 60. Ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Nyakanga hari hitezwe ko abantu bagera kuri 7,000 bari bwitabire iki giterane cyari kiyobowe na Evangelist Byron Foxx, gifite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza no kwibuka intwari z’Amerika zatabarutse zihitanywe n’ibitero byo ku wa 11/9.
Iki giterane cyiswe “Iteraniro ry’Abanyamerika bashima” cyitabiriwe (...) -
Irani na Hezbollah byahize guhanagura Israel ku ikarita y’Isi
20 August 2012, by UbwanditsiKimwe n’umutwe w’intagondwa z’umutwe wa Hezbollah, zifite icyicaro gikuru mu gihugu cya Libani, Perezida wa Irani Mahamoud Ahamedinejad batangaje ko Israel iramutse irashe isasu rimwe ku butaka bwa Irani, bazahita bayihindura ibishingwe.
Iyi nkuru dukesha TV5 ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Kanama, ivuga inerekana inama z’urudaca zikomeje gukorwa ku ruhande rwa Israel, kugira ngo igabe ibitero simusiga ku nganda za Irani zikora ibitwaro bya kirimbuzi.
Ibitero bitahiriye (...) -
Imana igushaka ukiri muto ngo igukoreshe
27 August 2015, by Innocent KubwimanaUbusanzwe mbere yo kwibaza uwo muzabana ukwiye kubanza kwibaza niba hari uwakwemera ko mubana. Hari igihe umuntu aba aho nta gahunda, ubunyangamugayo bumuba kure nawe azi neza ko ingeso ze atari nziza ariko agatangira kwibaza umukobwa cyangwa umuhungu bazabana kandi ugasanga arashaka uw’imico myiza.
Iyi niyo mpamvu mbere yo kwibaza niba uzabona uwo mubana ujyanye n’uko ubyifuza hamwe no gushaka kumenya uko uzatoranya uwo muzabana wabanza ukibaza niba hari uwagutoranya, ukibaza niba hari (...) -
Gusenga Imana ishaka
2 November 2015, by Innocent KubwimanaYohana 4:24
Imana ni Umwuka, n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri." Ku iriba rya Yakobo, Yesu n’Umusamariyakazi baganiriye hejuru y’uburyo nyabwo bwo gusenga Imana.
Muri kiriya gihe, hari itandukaniro rikomeye hagati y’imisengere y’Abayuda n’iy’Abasamariya. Bagiraga imisozi bemera: Gerizimu ku Basamariya na Yerusalemu ku Bayuda. Yesu aganira n’uriya mugore yabanje gukosora imyumvire ku bijyanye n’aho basengera. Niko kumubwira ariya magambo yavuzwe. Amwe mu masomo nize muri iki (...) -
N’ubwo afite ubumuga bw’ubugufi ntibimubuza gukorera Imana
20 September 2013, by UbwanditsiUyu mukobwa Mukamugema Mariya uba mu Itorero rya EAR muri Diyosezi ya Butare,afite imyaka 38 ariko afite ubumuga bwo kuba mugufi mu buryo bukabije kuko afite uburebure bwa santimetero nka mirongo itanu gusa ariko ngo ibyo ntibishobora kumubuza guhimbaza Imana.
Uyu Mukamugema Mariya yagiranye ikiganiro na Isange.com ayitangariza ko yavutse nk’abandi bana ariko aza kugira ikibazo cyo kuvuka afite uburebure butamenyerewe,aza no kugira ingorane nyina umubyara nawe,aza gupfa ariko uyu mwana (...) -
Umuhanzi Ari Tayari agiye kumurika Album ye ya mbere y’amashusho
27 December 2013, by Simeon NgezahayoUmuhanzi Nsaguye Amiel uzwi ku izina rya Ari Tayari (yiswe kubera indirimbo ye yakunzwe na benshi ikanamenyekana cyane kuri Televiziyo y’u RwandaTVR) aritegura gushyira ahagaragara album ye ya mbere y’amashusho. Uyu muhanzi yadutangarije ko agiye kumurikira abakunzi be umuzingo wa mbere w’indirimbo ze z’amashusho witwa ARI TAYARI.
ARI TAYARI yakomeje adutangariza ko iyo Album azayimurika mu gitaramo kizaba kur’icyi cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2013 guhera isaa munani z’umugoroba kugeza isaa (...) -
Imibereho yacu ikwiye kubwiriza ubutumwa bwiza. Ev KAGAMBIRWA Claudine
28 January 2014, by UbwanditsiNk’uko bigaragara, abo tumenyereye kwita abavugabutumwa, ni abantu bafata umwanya wabo bakajya mu nsengero, mu bitangazamakuru cyangwa mu nzira nyabagendwa, bakamamaza inkuru nziza y’ubwami bw’Imana. Nyamara ijambo ry’Imana ryo sibo ribona nk’ababakwiye kuba ababwirizabutumwa gusa, ahubwo umuvugabutumwa nyawe ni ufite imibereho abandi babona igatuma bifuza kuyoboka Imana iri muri we, akaba ari nabyo tugiye kwigira hamwe.
Mu gusobanura inyigisho y’uyu munsi, turasoma ijambo ry’Imana dusanga muri (...) -
Bernadette aramurika alubumu ye mu gitaramo cy’iminsi itatu
30 June 2012, by Patrick KanyamibwaUmuhanzi Musabe Bernadette aramurika alubumu ye y’amashusho ku rusengero rwa ADEPR Nyakabanda ku tariki 6/07 kugeza ku cyumweru tariki 8/07/2012, mu bitaramo yateguye aho kwinjira ari ubuntu, aho azafatanya n’abandi bahanzi batandukanye Safari, Gonzage, Faustin Murwanashya n’amakorali atandukanye harimo Korali « Abatoranyijwe » Kimisagara, Korali « Abihanganye » yo ku Muhima na Group y’abasirikare imufahs yitwa « Itorero ku rugamba » n’bakongomana bitwa « Umoja »
Bernadette wise alubumu ye « Naramaje (...) -
Ibyiza bizanwa no kunyuzwa mu mibabaro. (igice cya 1)
8 April 2016, by Kiyange Adda-DarleneI. Imibabaro ya Yobu. Itangiriro 31-41/42 Iyo myaka uko ari 20 nabaga iwawe, nagutendeyeho abakobwa bawe bombi imyaka 14, mara imyaka 6 nkorera umukumbi, wahinduye ibihembo byanjye imyaka 10. Laban yari nyirarume wa Yakobo, musaza wa nyina. Ariko ntiyatinye kubabaza umwishywa we Jacob. Labani yari umuntu wikundaga cyane, yarirebaga ubwe, akareba n’umutungo we yirengagije ko uwo mutungo waturukaga mu mugisha yabonaga kubwa Yakobo yari acumbikiye. Ariko ntiyatinyaga kumubeshya no (...)
0 | ... | 1190 | 1200 | 1210 | 1220 | 1230 | 1240 | 1250 | 1260 | 1270 | ... | 1850