Amahirwe y’umukristo ni ugukundana n’IMANA ariyo ntangiriro n’iherezo ry’ibiriho byose.
Carlo brugnoli wavuze ku bucuti n’IMANA yatanze urugero rw’umukuru w’igihugu runaka agira ati umukuru w’igihugu ashobora kubwira abo ayobora ati guhera uyu munsi nimwita ku nyungu zanjye nanjye nzita ku byanyu byose ,nta kabuza icyo cyifuzo cyashyigikirwa n’abantu benshi bitewe n’uko nabo baba babifitemo inyungu.
Ariko n’ubwo ibyo byiza byose tuba tubikeneye,ni byiza nk’umukristo gufashwa n’amagambo aboneka muri (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Ubucuti bw’umukristo n’Imana!
1 January 2016, by Pastor Desire Habyarimana -
Burya Yesu yita ku mibabaro yawe!
24 January 2016, by Innocent KubwimanaKuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe, abasha no gutabara abageragezwa bose.( Abaheburayo 2:18) Yesu yita kandi yumva imibabaro y’umuntu wese. Yesu yarababajwe kandi aranageragezwa nk’uko bigaragara mu magambo yanditse hejuru.
Igihe kimwe umugore witwa Hana wari ufite ikibazo cy’ubugumba, azana umutima we imbere y’Imana asuka umubabaro we awereka Imana. Hana kubw’umubabaro yahoranaga utaratumaga anezerwa na rimwe kubera cyane cyane gutotezwa na mukeba we Penina, yagaragaje umubabaro we (...) -
Yitaye ku gusenga kw’abatagira shinge na rugero, adasuzuguye gusenga kwabo
12 September 2015, by Kiyange Adda-DarleneYitaye ku gusenga kw’abatagira shinge na rugero, adasuzuguye gusenga kwabo.( zab 102:18)
Iyi zaburi, ivuga ku gusenga k’umunyamibabaro iyo umutima we uguye isari, ugasuka amaganya yawo imbere y’Uwiteka. Ukurikije umwanya Dawidi yabagamo w’ubwami, ubona ko isengesho ry’umunyamibabaro ritari rimubereye. Abantu benshi twibwira ko iyo umuntu afite icyubahiro runaka aba yarasezeye ku mibabaro, ariko usomye igitabo cya zaburi, ubona ko Dawidi nubwo yari umwami nawe yajyaga agera ahantu hakomeye (...) -
Nta mpamvu n’imwe yakumvikana yo kuva mu masezerano
18 August 2015, by UbwanditsiMu buzima busanzwe tubamo iri jambo rikunda gukoreshwa cyane, hari igihe ujya nk’ahantu ushaka umuntu bakakubwira ngo tegereza gato arahuze, cyangwa byaba ibintu wenda ukumva ngo ni ugutegereza kuko ntibirava mu mahanga, hari n’igihe ashobora kuba ari umuntu mwahanye gahunda.
No mu Mana bijya gusa nibyo tubona kuko akenshi iyo dusenga tuba dusaba Imana, hanyuma yaho habaho igihe cyo gutegereza. Bibiliya hari icyo ibivugaho ku muntu wategereje Imana.
‘’Abami bazakubera ba so bakurera (...) -
Igiterane cy’Urubyiruko cyaberaga kuri ADEPR Nyarugenge gisize ububyutse butazigabirana
13 August 2013, by Simeon NgezahayoNk’uko mwagiye mubikurikirana mu bitangazamakuru bitandukanye, urubyiruko rugize itororero rya ADEPR Nyarugenge rwateguye igiterane gihuza urubyiruko ruva mu midugudu igize iyi paroisse.
Iki giterane cyitabiriwe n’amakorali y’urubyiruko ava muri iyi midugudu yose ya paroisse, ari yo Nyarugenge, Muhima, Cyahafi, Kiyovu, Biryogo, Gitega na International. Hari kandi n’umuhanzi Frère Manu uturuka ku Gisenyi hamwe n’itsinda ayoboye, umwigisha muri iki giterane akaba yari Pasteur Desire Habyarimana. (...) -
Ibintu 10 biranga umuyobozi uzaramba – Thom Rainer
19 June 2013, by Simeon NgezahayoNdi umwarimu utanga amahugurwa (seminaires), nkaba nkorana n’abayobozi bakiri bato. Barabikunda, bakagira intumbero (vision), imbaraga n’umwete. Bazi umumaro wo guca imanza zitabera, no gushaka abazimiye. Haba mu Bukristo ndetse no mu bucuruzi, nabonye abayobozi batanga icyizere cy’igihe kizaza.
Dore ibintu 10 biranga umuyobozi uzaramba:
1. Atangira yiyemeje kuzasoza neza.
Sindabona umuyobozi wayoboye neza bimugwiririye. Ahubwo abitegura hakiri kare, akishyiramo ko azayobora neza. Ashyiraho (...) -
Wari uzi ko Imana ari Data wa twese?
11 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaNi uko musenge mutya muti: ’Data wa twese uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe’. Matayo 6:9.
Abigishwa ba Yesu, bagendanye nawe igihe kitari gito, babonye byinshi mu murimo we, bamubonye abwiriza ubutumwa bwiza, bamubonye akiza abantu indwara zose, bamubonye atubura imigati n’imitsima bamubonye azura abapfuye ariko muri ibyo byose nta nakimwe bamusabye usibye kubigisha gusenga. kubera ko gusenga ni ko gukingura ijuru, kukamanura imbaraga z’imirimo y’ibitangaza n’ibimenyetso.
Bene data gusenga ni (...) -
Batemberejwe i kuzimu– 7 bo mu rubyiruko rwa Colombiya (igice cya 3)
13 March 2014, by Kiyange Adda-DarleneNyuma twageze mu kindi cyiciro kibi cyane kurusha ibindi byo muri uwo muriro. Ahari imibabaro y’indegakamere, muri « centre y’i kuzimu. » Aho imibabaro irushijeho gukara cyane uko umuntu atabasha kuvuga. Abantu bonyine bababarizwa aho hantu ni abantu bigeze kumenya Yesu ndetse n’ijambo ry’Imana. Abo kera bari aba Pasitori, abavugabutumwa, aba misiyoneri ndetse n’abandi bantu bose bigeze kwakira Yesu mu bugingo bakamenya ukuri ariko n’ibibi ntibabireke. Hari harimo n’abizeye nyuma baragwa. Imibabaro (...)
-
Itorero ADEPR Remera mu bubyutse bw’ amasengesho y’iminsi 21
26 March 2014, by Niyonzima MosesKuri iki cyumweru tariki ya 16 Werurwe 2014 itorero rya ADEPER Remera ryatangije amasengesho y’iminsi 21,agamije gusengera ibyifuzo bitandukanye aho intego nyamukuru y’ayo masengesho iboneka muri Daniyeli 9:3 havuga ku Gushaka mu maso h’Imana.
Nk’uko Pasiteri NIHABA Jean Paul Umuyobozi w’umudugudu wa Remera yabitangarije itangazamakuru yadutangarije ko amasengesho yatangiye tariki ya16 Werurwe akazasozwa tariki ya 5/04 uyu mwaka turimo wa 2014.
Muri ayo masengesho abakristo b’Itorero rya (...) -
Dukwiye kwiga guha imbabazi nabatazidusabye.
18 August 2015, by Umugiraneza EdithMatayo 18:21 Nuko Petero aramwegera aramubaza ati "Databuja, mwene data nangirira nabi nzamubabarira kangahe? Ngeze karindwi?" Petero yabajije Yesu inshuro ashobora kubabarira mwene se. Igisubizo Yesu yamusubije cyari cyoroshye (simple) : Uzageze karindwi mirongo irindwi.( Matayo 28:22) mu yandi magambo ni ukubabarira igihe cyose.
Yego Pastor Prince, Ntabwo rwose agomba imbabazi zanjye ( Sinshobora kumubabarira)
Nawe ubwawe ntiwari ukwiriye imbabazi z’Imana. Nta muntu numwe muzima (...)
0 | ... | 1180 | 1190 | 1200 | 1210 | 1220 | 1230 | 1240 | 1250 | 1260 | ... | 1850