‘’Isi yari itagira ishusho, yariho ubusa busa, umwijima wari hejuru y’imuhengeri, maze Umwuka w’Imana yagendagendaga hejuru y’amazi. Imana iravuga iti “Habeho umucyo”, umucyo ubaho. Itangiriro 1:2-3
Nyuma yo gutekereza kuri aya magambo nahise nibaza ukuntu isi yari imeze nta shusho, iriho ubusa, noneho hejuru hari n’umwijima, numva ni bibi, kumva uko yari imeze biragoye kandi nyine nta shusho, nta murongo, nta cyerekezo, nta gahunda, nta ejo mbese! Gusa ikintu cyanejeje ni uko ngo Umwuka w’Imana (...)
Home > Keywords > MainKeywords > inyandikoZirambuye
inyandikoZirambuye
inyandikoZirambuye
Articles
-
Humura Imana izaha ishusho ubuzima bwawe!
15 December 2015, by Innocent Kubwimana -
Urashaka umugisha w’Imana mu buzima bwawe ?! (Igice cya 1) Pst Desire Habyarimana
3 February 2014, by Pastor Desire Habyarimana« Benshi bashaka gutona ku mutware, ariko Uwiteka ni We ucira abantu imanza » Imigani 29:26
Umugisha ni iki ? Iyo umuntu yateye imbere, yashatse, yabyaye, yize agatsinda, yabonye akazi keza… byose bisobanurwa umugisha umuntu yagize mu buzima busanzwe. Ku bakijijwe, umugisha utangwa n’Imana kuko Abaroma 8:32 handitswe ngo « Mbese ubwo itimanye Umwana wayo ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n’ibindi byose ? »
Burya iyo abantu biba, baraguza… baba bashaka umugisha ku buzima bwabo (...) -
Ku musozi w’amasengesho i Kampala harimo gukorekera ibitangaza byinshi!
28 June 2013, by Simeon NgezahayoUmusozi w’amasengesho uzwi ku izina rya ‘Africa Prayer Mountain for All Nations’ ni umusozi w’igikundiro. Ubwo twahageraga twabonye ibitangaza byinshi, ariko cyane cyane twahabonye abantu bitangiye gusenga igihe kirekire, barimo abapasiteri n’abantu ku giti cyabo, abasore n’inkumi. Twahabonye rero umusore umaze amezi asaga 4 asenga, tuganira na we ngo tumenye ikimubesheje aho igihe kingana gityo. Ni muri urwo rwego twifuje kubagezaho ibyo twaganiriye na we.
Ndashaka kubaha ubuhamya nahaye umutwe (...) -
Amabanga ahindura umuntu kuba uwo kwifuzwa (Igice cya 5) Pastor Kazura Jules
12 January 2014, by UbwanditsiAmabanga ahindura umuntu kuba uwo kwifuzwa (Secrets that transform you to become a social man)
Iyi ni inyigisho yagatanu aho twigabimwe mu bidutera kubura inshuti kandi bidakwiye, kuko twaremewe kubana n’abandi mu mahoro. Mu nyigisho zishize twari twarebye enye mu mpamvu zitera umuntu kuba atakwifuzwa, bigatuma abantu bamuhunga.
Iyambere yari Gushaka Iteka kuba uw’imbere “KWIBONEKEZA”, iyakabiri yari “SIMVUGURUZWA” UKUDAKURWA KU IJAMBO, (Self-will), iyagatatu yari NDIHAGIJE (Self-sufficient), (...) -
Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana. Pastor Desire Habyarimana
25 September 2015, by Pastor Desire Habyarimana« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10
Yabesi yari afite igikomere cy’uko yavukanye agahinda, bamwita Gahinda. Urumva ko iyo yahuraga n’abandi bamukinaga ku mubyimba. Hari ubwo ugira ikigeragezo, abantu bose bakabimenya cyangwa imibereho yawe ikaba izwi n’abantu bose nawe ukumva nta kizagukura muri ako gahinda k’ibyakubayeho.
Abantu benshi bafite ibikomere by’ibyababayeho, kuko mu buzima baba barabaye ba Yabesi (cyangwa ba Gahinda), ibikomere bitewe n’uko babuze ibyo bari bafitiye (...) -
Impamvu nyamukuru zituma abashakanye batabana mu byishimo
20 April 2014, by Pastor Kazura JulesKutagira umwanya wo kuganira
Abahanga benshi bemeza ko imwe mu mpamvu zikomeye zituma urugo ruhinduka agahinda n’agahimano, ari uko ababana bombi batazi icyo bakora ngo baganire cyangwa se batanabishaka. hari na benshi bamenye ko kuganira ari byiza ariko bibaza icyo umuntu akwiye gukora aganira nundi nicyo yakwirinda mu gihe cyo kuganira.
ibiganiro hagati y’abashakanye bishobora gusa kugera ku ntego mu gihe bombi biyemeje gukurikiza ibi bikurikira:
gukoresha neza amahame agenga kuvuga no (...) -
Umunsi wa Pentekote twizihiza usobanuye iki ? Igice cya 2
19 May 2013, by UbwanditsiMuri iki gice cya kabiri cy’inyigisho turagerageza gusubiza aya magambo: Ni iki Imana yaba yifuza kandi yiteguye gukora mu matorero yacu no mu buzima bwacu mu gihe cya Pentekote? Twebwe se n’amatorero yacu turasabwa iki ngo tugendere neza mu mugambi w’Imana?
Mugihe abantu bagera kuri 120 basengaga I Yerusalemu, hari hashize iminsi mirongo itanu Yesu azutse, Umwuka wera yarabamanukiye. Uko kwigaragaza kudasanzwe kw’imbaraga z’Imana kwari kuje gutangiza k’umugaragaro Itorero rizima rya Kirisitu, (...) -
Urubuga rw’ivugabutumwa, www.agakiza.org rwashyizwe ku mugaragaro
30 December 2012, by UbwanditsiKuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukuboza kugeza kuri iki Cyumweru, kuri Paroisse ya Kicukiro Shell y’itorero rya ADEPR haberaga igiterane kigamije kumurika ku mugaragaro urubuga rw’ivugabutumwa www.agakiza.org.
Nk’uko byasobanuwe na Pasiteri Désire Habyarimana washinze akaba anayobora uru rubuga, agakiza.org rwashinzwe nyuma yo kubona ko ikoranabuhanga rya internet rikoreshwa muri byinshi byiza n’ibibi, ariko ko rishobora kuba umuyoboro wo gutambutsa ubutumwa busana imitima.
Pasiteri (...) -
Dukwiye kugira ihishurirwa mu nzira ijya mw’ ijuru. Pastor Desire
20 December 2015, by Pastor Desire Habyarimana1Abakorinto 15:3 Muzi ko nabanje kubaha ibyo nanjye nahawe kumenya, yuko Kristo yapfiriye ibyaha byacu nk’ uko byari byaranditswe.
Abantu bakeneye ihishurirwa mu nzira ijya mw’ ijuru kuko ibi Paulo yigisha yahamije ko atabyigishijwe n’ umuntu ahubwo yabihishuriwe biva mw’ ijuru. Iyo urebye , ubona ko yatangiye bimukomereye avuga ati nshaka gukora icyiza ikibi nanga kikaba aricyo nkora kugeza ubwo avuga ngo mbonye ishyano umubiri untera gukora ibyaha nzawukizwa n’iki? Aza guhishurirwa ko Imana (...) -
Isengesho rivanze n’ ubuntu Imana iryumva cyane! Pastor Desire
18 August 2015, by Pastor Desire HabyarimanaKoluneriyo yari umunyadini:
– Yubaha Imana n’abo mu rugo rwe bose.
Yagiraga ubuntu bwinshi.
Yasengaga Imana ubudasiba.
Abona Malaika ku mugararagaro amuhamagara mu izina aramubwira ati: “Gusenga kwawe n’ ubuntu bwawe byazamutse biba urwibutso”. (Ibyakozwe n’ intumwa 10:2-4)
1. Yubahana Imana nabo mu rugo rwe bose: Ushobora kuba ukurikiye iyi nyigisho uri ingaragu nta rugo ufite ariko wowe ubwawe uri inzu y’ Imana, ukwiye kubahana Imana n’abo mu rugo rwawe; ni ukuvuga amaso, amatwi, amazuru, (...)
0 | ... | 170 | 180 | 190 | 200 | 210 | 220 | 230 | 240 | 250 | ... | 490