
Gusenga guhindura ibintu Pastor Desire
Yakobo5:16b-17 Gusenga kw’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye...
Mu gicumuro cy’umunyabyaha harimo umutego ategewemo. (Imigani 29 :6a).
Mu buzima busanzwe bw’umuntu, habamo gutinya urupfu ndetse n’ikindi cyose cyamuganisha ku rupfu. Kandi ahora yirinda ngo atagwa mu mutego. Niyo mpamvu agira amakenga mubyo agiye gukora byose acungana n’uko hatabamo ikintu cyamujyana mu rupfu.
Bibiriya iratubwiye ngo mu gicumuro cy’umunyabyaha harimo umutego ategewemo. Kenshi umuntu yibwira ko mu banzi be ariho hari umutego we, muri wa muntu badahuza cyangwa se batumvikana akumva yakitonda kuko hashobora guturuka umutego akaba yagubwa nabi.
Ni byiza kwirinda rwose ariko n’aho Bibiriya ivuga ntuhibagirwe. Mu gicumuro hihishemo kabutindi « umutego » kandi uwo mutego si uw’inuma cyangwa se abandi bantu waba uzi, ahubwo ni umutego wawe uzagushibukana n’utabireka. Muri kiriya gicumuro cyawe utegewemo. Mbese uzakira ? Mwene Data, aho kugira ngo urizwe n’abakurenganya ahubwo wakagombye kubaririra kuko muri biriya bagukorera bishyiriraho imitego itabarika. Mbese bazayikira ?
Twigarutseho tukireba natwe,mbese muri biriya byaha umuntu ahindura ibisanzwe akabimenyera mbese nta mutego we uba urimo ? none se niba urimo, amaherezo azaba ayahe ?Uzashibuka, ushibukane nyirugukora bya byaha.
Ndakwifuriza kwitekerezaho, no kugenzura imitego wishyiriyeho uko ingana, no kwibaza niba uzayisimbuka. Nta kundi kuyisimbuka atari ugusaba Imana imbabazi kuri bya byaha byose wakoze, nibyo wakoze uyu munsi. Yesu akubabarire kandi ufate icyemezo cyo kubireka.
Umutego wawe nturi ku muturanyi wawe, nturi kuri wa muntu mufitanye ikibazo, ahubwo uri mu rwango umwanga, uri muri cya cyaha ukunda gukora. Imana iguhishurire ibanga riri muri iri jambo hanyuma utinye wihane. Nta kaha gato nta n’akanini, byose ni ibyaha.Ari Inzoka nto ari n’inini iyakuruma utabonye ubutabazi bwihuse wapfa.Ihane rero, rekeraho kwishyiriraho imitego itazagira n’undi ishibukana usibye wowe. Wowe uhagaze wirinde utagwa,Imana iguhe umugisha.
Yakobo5:16b-17 Gusenga kw’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye...
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
“Ufite amategeko yanjye, akayitondera ni we unkunda, kandi unkunda
Ubwo twari turi mu materaniro tariki ya 6/1/2013, Imana yaranganirije:Irambwira
Ibitekerezo (0)