Kuki abantu benshi bavuga ko amasezerano y’(...)

Kuki abantu benshi bavuga ko amasezerano y’ Imana atinda? Pastor Desire


Yanditswe na: Ubwanditsi     2016-05-04 16:24:00


Kuki abantu benshi bavuga ko amasezerano y’ Imana atinda? Pastor Desire


“Nuko Umwami abwira Hamani ati: “Huta wende imyambaro n’ ifarasi uko uvuze, ubigenze utyo Moridikayi Umuyuda wicara ku irembo ry’ ibwami ntihagire ikintu kibura muri byo byose” - Esiteri 6:10-11.

Dukurikije iyi nkuru dusomye Moridikayi yari yarakoze ibyiza ariko hashira igihe ntiyahita agororerwa ariko ikindi gihe biribukwa aragororerwa wakwibaza uti: “Kuko nkora ibyiza kandi nkaba mfite n’ amasezerano ariko ntasohore?”

- Rimwe abigishwa babajije Yesu ngo nkatwe twasize byose tuzahabwa iki? Bishoboka ko batangira kumukurikira bari bazi ko bazahita bagira ibyo bahabwa ariko barategereza biratinda bahitamo kumubaza. Abasubiza neza ko nta wasize ibye utazabishumbushwa inshuro 100 kandi akazahabwa ubugingo buhoraho.

- Birumvikana ko ukwiye gusubizwa kuko ufite amasezerano ariko turi burebere hamwe impamvu atinda kandi ari ayacu. Ubusanzwe nta n’ubwo amasezerano yacu ari aya vuba. Imana yadusezeranije ibyiza kuva kera kuko Biblia ivuga ko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu ngo tuyigenderemo (Abefeso 2:10).

1. Satani arwanya amasezerano yacu ngo adasohora iyo dusenze mw’ ijuru banzura kudusubiza ariko Satani akazibira ngo ntibitugereho. Urugero: Daniyeri yarasenze kuva umunsi wa mbere ijuru ryaramusubije ariko igisubizo kimugeraho hashize iminsi 21. Malaika yamwiseguyeho ko kuva atangiye gusenga bamusubije ariko umutware w’ibwami bw’ u Buperesi akamara iminsi 21 amubuza kumugeraho (Danieli 10:12-13).

- Abefeso 6:12 Havuga ko abo dukirana atari ab’inyama n’ amaraso ahubwo ari imyuka mibi y’ ahantu ho mu kirere abo nibo batangira amasengesho y’ abera n’ ibisubizo byabo. Kandi Yesu yavuze ko nta wakwinjira mu nzu y’ umunyamaboko ngo amwambure ibintu bye atabanje kumuboha (Mariko 3:27). Kamere ya Satani ni ukwiba, kwica, kurimbura (Yohana 10:10) Ariko Yesu nawe atanga ubugingo kandi bwinshi.

- Hari abantu benshi bagiye barwanywa mu buryo bukomeye ariko nyuma bakagera ku byo basezeranijwe, Isaka yacukuye amariba bayashyiramo ibitaka ariko nyuma agera ku rindi riba aryita Rehoboti kuko Imana yari imugejeje ahagutse (Itangiriro 26:12-22).

- Dawidi yasutsweho amavuta aba umwami ariko amara imyaka myinshi amerewe nabi mu mashyamba ataragera ku masezerano.

- Hari inama Yesu yatanze yavuze ko dukwiye gusenga ntiturambirwe aca umugani w’ umucamanza atubaha Imana n’ abantu ariko umupfakazi amutitirije aravuga ngo reka nze murengere Yesu ati niko n’ Imana izabarengera nimusenga mutarambiwe. Imana yishimira kuduha ibyiza ariko mumenye imbaraga turwana nazo.

2. Ikindi gitera amasezerano gutinda ni imyitwarire yacu mu kigeragezo. Hari ubwo umuntu asenga ariko uyu munsi akaba ahagaze neza ejo akaba yaguye ibyo bitinza amasezerano bishoboka ko ashobora no kudasohora burundu kuko aho wasezeraniye n’ Imana warahavuye (Gutegekwa kwa Kabiri 28:1-14) havuga ko nitugira umwete wo kumvira amategeko y’ Imana, imigisha izatuzaho ikatugeraho ariko nitutumvira uhereye k’ umurongo 15-68 havuga imivumo y’abatumvira. Ibyari amasezerano y’ umugisha bizakubera umuvumo kuko utumviye Imana. Niwumvira uzagira umugisha.

3. Hari ubwo Imana itinza amasezerano kugira ngo itwigishe kuyubaha. Urugero: Abisirayeri bava muri Egiputa byari byoroshye ko bagera mu gihugu cy’ amasezerano vuba ariko Imana yashimye kubanyuza mu butayu kugira ibanze ibarebe ko nibagera mu gihugu bazitondera amategeko burya ijisho Imana irebesha mu mutima ni ikigeragezo (Gutegeka kwa Kabiri 8). Isuzume umenye icyatindije amasezerano yawe hanyuma umenye uko ubyifatamo we guhora wivovotera Imana kuko yo ntigira urubanza izabikora neza, amen!

Ibitekerezo (4)

anatole Mulindwa

5-02-2013    03:59

Nibyo umuti ni uwuhe watuma amasezerano asohora kandi ntatinde: njye uko byumva umuti waba uyu: 1) kumenya no gusobanukirwa neza icyo Imana yavuganye nawe ko uri mu cyo yakuremeye kuba cyo (Plan y’Imana ku buzima bwawe). 2) Kugisengera cyonyine udaca ku ruhande (Focused prayer without leave). 3) Guharanira gukiranuka.

NTAWIGENERA

4-02-2013    10:44

biterwa nuburyo wabyitwayemo ariko iyo ubihagazemo neza mpamyako bisohora .

NDATIMANA Barnabé

4-02-2013    04:48

Ibi nange nahamya ko ari ukuri kuko na Yosefu niko byamugendekeye; Isezerano rye ryaramugerageje ariko amaherezo aba umutware wa bene se ( itangiriro: 49,22-26). Ariko icyo umuntu yakwibaza ni iki: ko usanga ahanini byaba byaratewe nuko yahishuriye abavandimwe be umugambi mwiza IMANA imufiteho, bigatuma bamuhiga kubera ishyari (itang:37,5-11), kandi tukaba tuzi yuko abakristo dukunda gutanga ubuhamya bwibyo IMANA yadukoreye cg yatuvuzeho ngo bukomeze abandi, ndetse hakaba hari nabo Satani ashobora gukoreramo (badakijijwe) kugira ngo arwanye amasezerano yacu; birakwiye ko duceceka kugira ngo amasezerano yacu adahungabana ? Kandi nanone hariho ikibazo cyuko hari ubwo umuntu atamenya ko ari IMANA yavuganye na we cg atasobanukiwe neza icyo yamubwiye bigatuma aba injiji kumasezerano, hanyuma kuko IMANA itivuguruza akazasohora bitinze cg yabanje kum ugerageza nka Yosefu.

lea

3-02-2013    18:20

be blessed

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?