
Gusenga guhindura ibintu Pastor Desire
Yakobo5:16b-17 Gusenga kw’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye...
“Penina yababaza Hana akamutera agahinda kuko atabyara” –(1 Samweli1:1-8)
Iyi nkuru tuyizimo Elukana n’ abagore babiri Penina yari yarabyaye na Hana utarigeze ubyara n’ umutambyi Eli hamwe n’ umwana w’ igitangaza Anna yaje kubyara akamutura Uwiteka.
Elukana yajyaga gusenga akajyana abagore be bose ariko Penina yahoraga atuka Hana kuko atabyara akamutukira no mu rusengero akamubwira ati: “N’uubwo umugabo aguha imigabane ikubye kabiri iyanjye ariko ntiwigeze ubyara, nta gaciro ufite muri uru rugo.
Ushobora kuba ufite ikibazo gihora kikubabaza n’iyo uri mu rusengero icyo kibazo gishobora kuba ari indwara, ubukene, integer nke, abakwanga, n’ ibindi…Icyo kibazo gihora kikubwira ngo Imana iragukunda ariko nta kigenda. Ba Penina barahari mu bwami bw’ Imana ariko si babi ahubwo nibo badusunikira mu gutera imbere iyo batugerageje tujya gushaka Imana nayo igahindura amateka yacu. Humura Penina ntazakwica ntazakurimbura ikigeragezo kizanwa no kukwigisha no kugukuza uzakamurwa mu ntera.
Ikintu cyose kikugerageza kigatuma uhaguruka ukajya gushaka Imana ntabwo ari kibi. Imana ishimwe kubwa abo ba Penina kuko kuba turi mu mwuka n’uko badusunitse.
Elukana yabwiye Hana ngo ntacyo bitwaye igumire uri ingumba kandi nkurutira abahungu 10 wabyaye. Mu buzima uzahura n’ abantu bakubwira ngo ukuri birahagije si ngobwa gutera imbere kandi mwibuke ko yabibwira ingumba ariko Hanna ati uri umugabo wanjye ariko nturi umwana wanjye.
Ni byiza kugira Penina(ikigeragezo) kuruta kugira Elukana akubwira ngo ntugatere imbere kuko Penina aragukangura, ugahungabana ukajya gushaka Imana ikaguhindurira amateka nawe ukabyara.
Umwuka w’ idini nawo urakubwira uti ntugatere imbere uko umeze birahagije ufite izina ryiza, urubashywe, ukibera umunyadini ariko udatera imbere mu mwuka na rimwe. Hindura abo mugendana badatuma utera imbere kuko inshuti mbi zirakudindiza shaka abantu bafite iyerekwa abo ari bo mugendana nawe uzatera imbere kugera ku gihagararo cya Kristo. Yesu yabwiye Yuda ngo icyo ugiye gukora gikore vuba kuko kiranzamura, kirandikisha amateka mu buzima bwanjye kandi icyo ugiye gukora kizazana ububyutse.
Niba ushaka gutera imbere ntugahunge Penina kuko uzi ko Penina yakurikiraga Hanna no mu rusengero akamubabarizamo hari abazi ngo mu rusengero nta Penina uhaba; ikimenyetso kigaragaza ko Imana igiye kukuzamura ni uko ugira Penina uhoraho no mu rusengero. Ntugahore uhindura insengero kuko nta torero ritagira Yuda n’iyo ritamufite riramukodesha kugira ngo naryo rimutunge. Buri hantu uhasanga Penina we kumuhunga ahubwo gumana nawe umwihanganire gusa ushake mu maso h’ Imana izaguhindurira amateka ibyari amarira bibe imigisha.
Byageze igihe Hana yanga kurya ajya gushaka mu maso h’ Imana, nawe haguruka imbere ya Penina wawe ujye gushaka Imana ubu uracyaryamye kandi irari rikuguye nabi, uracyaryamye kandi Satani ari hafi kugusenyera urugo, uracyaryamye ubukirisito butangiye kukunanira, uratuje kuko imbabura icyaka iwawe, urumva ari ntacyo bitwaye kandi utagishobora kwiyiriza ubusa, urumva ari amahoro ibyaha wari wararetse byagarutse byose?
Haguruka ujye mu kubaho kw’ Imana rambirwa ubuzima butagiramo Umwuka Wera Imana izagufasha nawe ugendane ishimwe nka Anna yabyaye agakira Penina.
Hanna ajya gusenga yarariraga gusa nta jambo ryabashaga gusohoka bituma umutambyi amwita umusinzi, igihe uri guca mu bibazo nta muntu n’umwe ukumva nta wita ku bibazo byawe. Ntukarakare ngo wirirwe ugenda wisobanura ngo kuko mutambona, mutamfasha nta wuzakumva kuko buri kintu kigira igihe cyacyo igihe cyo kugeragezwa sicyo gihe cyo kukumva.
Nta muntu n’umwe ushaka kumva umuntu ari mu bibazo kandi ntukabahatire kukumva igihe kizagera abatakumva bashake kukumva, abaguta hanze bazifuza kubana nawe bakubwire ko bagusengeye cyane ndetse ko bafite n’icyo mupfana. Iyo wasubijwe bose baraza.
Hana yarasenze ngo numpa umwana nanjye nzamuguha abe uwawe iteka ryose, twe dusenga ngo Imana iduhe umugisha twemeze abantu ni cyo gituma nta gikorwa kuko tugifite ishyari, ubwibone…
Eli yise Hana umusinzi kandi icyo gihe ubuzima bwa Eli ntibwari ibanga urugo rwari rwaramunaniye abana be basambanira mu rusengero iyo Hana yibeshya agatonganya umutambyi nta jambo ryiza yari kuhakura wowe ntukarebe urwabya rurimo amavuta bishoboka ko rufite ibara udashaka ariko icyangombwa ni amavuta arimo (wowe icyo ushaka ni umugisha ibindi uwawugusabira uwari we wese upfa kuba uwukwiriye uzaza).
Wowe shyira umutima ku gusigwa ibindi ntibikureba hari abavuga ngo Pastor ntakijijwe, sinjya ku igaburo ryera kuko abadiakoni barimpa sinzi ko bakijijwe wowe ni Yesu wibuka si umuntu. Shaka amavuta ibindi we kureba ku bantu. Kandi wibuke ko umwana wa Hana niwe yagombaga gusimbura Eli urumva ko Hana yarakwuye kwifata neza. Bimwe mu byo urwana nabyo bizashira ucecetse, gerageza were imbuto ibindi izabikora.
Arataha ntiyongera kubabara. Kurira kwararira umuntu nijoro ariko mu gitondo impundu zikavuga (Zaburi 30:5);Tuza gusenga Imana ikavugana natwe ariko tukagumana uburakari duhindure mu maso hacu, twizere dushyire mu bikorwa ibyo yatubwiye nudahindura mu maso bazaguhanurira ariko nta kizahinduka hari abadaimoni bimurwa no guhindura mu maso.
Ni byiza kurira mbere ukishima nyuma warize igihe kirekire ariko hindura iki ni igihe cyawe cyo guseka, tangira wikunde kuko uri urusengero rw’ Imana. Kanguka mu gitondo ubwire Imana ngo ndagushimye ko ntagikennye, ko ntakiri umushomeri, ko ugiye kunteza imbere. Paulo na Sira bahimbaje Imana iminyururu iracika. Igihe uhura n’ ibibazo nta wukumva ariko hageze igihe Hana agira ijambo bamubwira ko ajya I Shilo ababwira ko ari konsa umwana azagenda amucukije. Hari igihe abatakumva ubagiraho ijambo nawe ubahe amabwiriza. Hana yari acyonsa; igihe cyose iyerekwa ryawe rikiri uruhinja hari abantu utagendana nabo kuko baryangiza banza urirere rikure, ntugende hose utanga ubuhamya bureke bukure kugeza igihe nta muntu yaburimbura.
Imana ntizakugaragaza igihe kitaragera, impamvu tuzabwiriza mu isi yose ni uko izabanza kudutegura ku buryo bw’uko aho tuzagera hose nta kizaduhungabanya.
Hana yagiye mu rusengero, ashima Imana ati: “Uwari ingumba abyaye karindwi, ihembe ryanjye ribyawe n’ Uhoraho. Imana izabyura ihembe ryawe ube ku rufatiro rwiza humura ibigeragezo bizashira amashimwe abe menshi.
Pastor [email protected]
Yakobo5:16b-17 Gusenga kw’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye...
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
“Ufite amategeko yanjye, akayitondera ni we unkunda, kandi unkunda
Ubwo twari turi mu materaniro tariki ya 6/1/2013, Imana yaranganirije:Irambwira
Ibitekerezo (4)
Claudine
7-02-2013 08:03
Hallellua Imana ishimwe cyane ,pastor Yesu aguhe umugisha ,ugira amagambo ahumuriza
kandi arimwo ubwenge bwinshi,Uwiteka aguhe ibyo umutima wawe wifuza byose ,ajye yumva gusenga kwawe,kandi ukiri muri iyi isi Yesu ajye agutabara muri byose ,ndagukunda cyane
uwingeneye jean pierre
5-02-2013 02:46
GOD BLESS U
31-01-2013 08:28
Murakoze imana ibahe umugisha ibihebyose murushaho kutwegereza umwami yesu
odette
31-01-2013 01:51
Imana ibahe imigisha cyane