Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi, usobanukirwe n’ ubwiza bw’umugore ubwari bwo!
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
Bibiliya ntabwo ivuga ku rushako mu buryo burambuye. Ahubwo iruvuga mu bice bitandukanye kandi muri make. Ariko ingingo iduha ku rushako zirahagije kugira ngo tugire igitekerezo Imana irutangaho.
Urushako rwashizweho n’Imana
Nkuko Yesu yabivuze, "mw’itangiriro",nyuma yo kurema Adamu, Imana, mu bwiza bwayo, yaje kubona ko bitari byiza ko umuntu aba wenyine. Nibwo yiyemeje kumuremera umufasha, "umukwiriye", amukuye mu rubavu rwe. Umugabo amaze kubona ko umugore basa, akanyurwa nawe, Imana iravuga ngo : "Ni co gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n’umugore we, bombi bakaba umubiri umwe" (Itangiriro 2. 24)
Rero ni Imana irema urushako, uko biri kose, bigaragara ko ariyo ihuza umugabo n’umugore biyemeje kubana.
Urushako, kugira ngo rube rwemewe n’Imana, rugomba kuba rufite ingingo eshatu
Umurongo mfatizo ku rushako muri bibiliya ugaragaza ingingo eshatu, iyo ziri hamwe, zituma urushako rwuzura. Ibi twabigereranya n’intebe ihagaze ku maguru atatu; iyo kumwe kuvunitse, iyo ntebe ntabwo ibasha guhagarara neza:
1. Umuntu azasiga se na nyina
Urushako ni igikorwa gikorwa ku mugaragaro. Umugabo n’umugore basiga inyuma ababyeyi babo ndetse n’imiryango kugira ngo bagire umuryango musha. Uyo murongo ntabwo uvuga byinshi, ariko hari indi mirongo muri bibiliya itwereka ko urushako Imana yemera ari urukorwa ku mugaragaro kandi rugahuza umugabo n’umugore, imbere y’abahamya bahiswemo. (Malaki 2:14, Rusi 4:9-10 )
2. Azabana n’umugore we
Urushako ni guhitamo nta gahato umugabo atoranya umugore, n’umugore akamuhitamo, bitewe n’impamvu buri wese atasobanukirwa.(Imigani 30:19) . Uku kubana bituma bahuza imigambi, bakiyemeza kudahemukirana, no gukundana bibaturutsemo.
3. Bazaba umubiri umwe
Kugira ngo urushako rwitwe urushako hagomba kubaho imibonano mpuzabitsina, bigakorwa ku bwumvikana bw’abashakanye, batimana kandi bubahana.(1Abakorinto 7:3-5). Mu bisanzwe, icyo cyanditswe kirenze kuvuga guhuza imibiri, ahubwo hakabaho no guhuza imitima mugahuza no mu Mwuka. Hakongeraho kwitanaho nkuko umuntu yitaho umubiri we. Abefeso 5:28-29)
Rero urushako rwujuje izo ngingo uko ari eshatu: Gusiga umuryago ugasanga uwo muzabana, kubana nuwo mushakanye nta gahato, kuba umwe nawe mugakundana, nirwo rushako rwemewe muri bibiliya.
Ibyo kwirinda cyangwa “dangers”
Urushako rudakwiriye cyangwa rutuzuye: Mururwo rushako, imibonano mpuzabitsina ikorwa nk’itegeko cyangwa agahato,nk’ umurimo w’uburetwa. Inshako zituzuye zigira inzego eshatu: urushako rurimo ubusa, urushako rwibwe, urushako rutanyura.
Urushako rurimo ubusa : Iki ni igihe habaye gushakana binyuze mu mategeko, abashakanye bakanakora n’imibonano, ariko nta rukundo rugihari. Ibi bishobora guterwa n’impamvu nyinshi: nko kuba harabayeho abantu gushakana ari bato, cyangwa bihuse,…; hanyuma icyo bitaga “urukundo”ntirubashe kuba “komatana”, cyangwa urushako rwabo rukaba rwari rushingiye ku bigaragara, nyuma bikabura, cyangwa se bataramenye kubagarira urukundo rwabo, rugasibangana kubera akazi kenshi, n’abana. Buri wese agahugira mu bye bimufitiye inyungu.
Urushako rwibwe: Dore ikirugaragaza ; Umugabo n’umugore bazi ko bakundana, bagakora imibonano, ariko bakaba batarashakanye byemewe n’amategeko. Ibyo ni ibigeragezo duhura nabyo cyane muriki gihe. Kumva ko gushakana binyuze mu mategeko ari ibintu bitari ngombwa cyane, ari kugaragaza gusa imbere y’abantu ibisanzwe bihari, ushobora kubikora cyangwa ntubikore.
Urushako rutanyura:Iki ni igihe abashakanye babikoze banyuze mu mategeko,barakundana, nta nubwo bateganya gutana. Ariko nubwo bimeze bityo, imibonano yabo ikaba itabanyura, ntiyuzure. Ni imibonano inyura hejuru, igahuza imibiri ariko imitima ntinyurwe, n’abashakanye ntibigire ico bibabwira.
Tube maso tumenye ko satani yahagurukiye kurwanya ingo z’abakristu, cyane izabakorera Imana. Ni tutayoberwa ibyo agamije,(2Abakorinto 2:11), bizatuma tuba maso. Urukundo hagati yabashakanye ni ubushake!
Ishusho ry’urushako rwo mw’isi ishobora kugira umugayo, ariko hari umusi tuzaba mu rushako rwacu na Yesu, turi umugeni yaguze amaraso ye. Dutangire kubaha urwo rushako tukiri mw’isi, bitume tubanaho mw’isi n’abo twashakanye turi mu mwuka.
Ingingo eshatu twabonye haruguru ni ingenzi cyane: Kubigaragaza mu ruhame kw’abashakanye bigomba kubanziriza kubana no gukora imibonano, bitari uko haba habayeho kutubahiriza ibyashizweho n’Imana. Niyo mpamvu bibiliya yita “ubusambanyi” imibonano mpuzabitsina yose itari mu rwego rw’urushako.
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
Muri ibi bihe bigoye usanga mu isi harimo ibibazo byinshi bihangayikishije...
Kubana neza kugira aho guturuka bigereranywa n’igiti gifite imizi miremire...
5. Gucungira hamwe umutungo w’ urugo n’ ikoreshwa ryawo. Umutungo
Ibitekerezo (2)
evariste mujyanama
12-06-2013 20:12
Nemeza nya nuyumurwango numutima wanjye wose . Dukomeze twite cyerezeho twubake umuryango wi mana
K. DAVID
1-02-2013 08:21
izi nama ni nziza kandi nshimiye uyu mujyanama mwiza we numuryango we kandi ndumugabo wo guhamya ko we numuryango we ari ikitegererezo cyiza turabashima mbivuze kuruhandr rwanjye nkuwaturanye nabo nkiri umusore bakaba bakiri ikitegererezo kugeza ubu narashatseIMANA IKOMEZE IBAFASHE