Birankwiriye gukora umurimo w’uwantumye hakiri(...)

Birankwiriye gukora umurimo w’uwantumye hakiri ku manywa


Yanditswe na: Ubwanditsi     2013-11-20 13:28:16


Birankwiriye gukora umurimo w’uwantumye hakiri ku manywa

Birankwiriye gukora umurimo w’uwantumye hakiri ku manywa (Yohana 9:4-5)

Ncuti yacu dukunda cyane, ndakuramutsa mu izina rya Yesu Kristo Umwami wacu. Nifuje ko tuganira iri jambo, kugira ngo tumenye ko gukora umurimo w’Imana bidukwiriye. Kandi ndasaba Imana ngo iduhe ihishurirwa n’imvugo nk’iya Yesu. Muri iri jambo harimo amagambo y’ingenzi akurikira:

1. Inshinga “Gukora”
2. Umukozi : Yesu
3. Igikorwa : Guhumura
4. Ukorerwa (Nyir’umurimo): Imana
5. Uwo igikorwa gikorerwaho: Impumyi
6. Igihe cyo gukora: igihe cya Yesu (imyaka 3)

“Nkwiriye gukora umurimo w’uwantumye hakiri ku manywa, bugiye kwira ni igihe umuntu atakibasha gukora. Nkiri mu isi ndi umucyo w’isi.”

Uwo ni Yesu wavuze iryo jambo, kandi ni we wivugaho. Iryo jambo ryari riturutse ku kibazo yari abajijwe n’abigishwa be bagira bati: “Ni uyu wakoze icyaha cyangwa ni ababyeyi be?”

Yesu yabashubije ko aho babona ikibazo cy’ubuhumyi cyaba cyaraturutse atari ho, ahubwo ababwira ko uwo muntu yavutse cyangwa yabereyeho kugira ngo umurimo w’Imana ukorwe.

Ngiryo ijambo ryiza Yesu yavuze yerekana aho umurimo w’Imana ushingiye. Burya umurimo w’Imana ugomba kwerekanirwa mu bantu bafite ibibazo. Niba nta kibazo, nta n’igisubizo cyaboneka.

Kugira ngo UKORE, icya mbere ni uko waba wabonye ICYAKORWA. Kugira ngo ubone igisubizo, icya mbere ni uko uba wumvise ikibazo.

Niba Itorero ryabonye ibibazo u Rwanda rufite, ubwo umuti na wo rizawubona. Burya ku isi nta kintu na kimwe kibaho kitaragize ugitekereza. Impamvu ibintu biriho, ni uko bifite ababitekereje, n’ababikoze.

Itorero rifite ubuzima ni IRIKORA, kandi umuntu muzima ni UKORA, kandi ukora ni uwabonye icyo akora.

Muri Yohana 9:4-5, turabona Umukozi ugomba gukora ari Yesu, kandi na we ubwe arabyemera kuko agira ati: «Nkwiriye gukora imirimo y’uwantumye hakiri ku manywa.» YESU ARAGUSHAKA NGO AGUKORESHE.

Biragaragara ko Yesu ari umukozi wujuje ibya ngombwa byose byo gukora:

Icya mbere: Yashakaga gukora «birankwiriye»
Icya kabiri: Yari azi uwamutumye (umukoresha)
Icya gatatu: Yari azi igihe cyo gukora (hakiri ku manywa)
Icya kane: Yari azi ko hazaza igihe cyo kudakora: ikintu cyose mu mwanya wacyo
Icya gatanu: Yari azi aho agomba gukorera: mu isi
Icya gatandatu: Yari azi icyo agomba gukora: Nkiri mu isi
ndi “UMUCYO W’ISI.” Ngiyo vision ye.
Icya karindwi: Yari azi ibyo agomba gukoresha (Yohana 9:6).
Acira amacandwe hasi atobesha akondo akamusiga mu maso.
Icya munani: Yari azi aho ikibazo kiri (ku maso)
Icya cyenda: Yari afite ubutware: “Genda wiyuhagire mu kidendezi cy’i Silowamu (bisobanurwa ngo “yaratumwe”)

Bene Data bakundwa, tugendeye kuri Yesu (dore ko ari nawe cyitegererezo cyacu) mbere yo gukora birasaba ko habanza UBUSHAKE (la volonté): Yesu yavuze ijambo ryiza cyane kandi rimfasha cyane ati: BIRANKWIYE! Ngiyo intambwe ya mbere ugomba gutera yewe mwene Data ncuti. Ugomba kubanza ukabyiyumvamo, ukumva ko bigukwiriye gukora. Gira uti:

BIRANKWIRIYE gusenga, kuririmba, kubaka, kubwiriza, gukundana, gusoma Bibiliya, gufasha impfubyi, gusura abarwayi, gukubura urusengero,…

Iyo warangije kubyiyumvamo, ukumva ko BIGUKWIRIYE, ukumva uko ari ibyawe nta wundi wo kubikora uhari uretse wowe, ukumva ko ari wowe kandi ukumva ubikunze, hakurikiraho kumenya UWO UKORERA: Uwagutumye. Burya iyo ukora umurimo kandi uzi uwagutumye, uzi imbaraga ze, uzi ukubasha bwe, uzi uko wahamagawe na we, ibyo bituma akora neza cyane kumenya Shebuja.

Urugero: Ubaye uzi ko ukora ahantu hakomeye, kandi aho ukora bakuzi neza ari na bo bakwihereye akazi, aho ugeze hose uba ufite icyubahiro n’ubutware kuko uzi ko uwagutumye mu kazi akomeye, kandi burya abantu na bo bakubahira aho ukora n’uko witwara.

Reba rero twebwe dukorera Imana yo mu ijuru (Gutegeka kwa kabiri 10:17-18). Icyampa kumemya uwampamagaye, byatuma nkora umurimo w’Imana neza. Kumenya uwo ukorera ni intambwe ikomeye cyane ku mukozi, kandi kumumenya ni na ho umenyera igihembo cyawe.

Umurimo w’Imana ni wo murimo mwiza kurusha indi mirimo yose ikorerwa mu isi. Ibyo ni byo, kandi ni ukuri.

Burya umurimo uba mwiza bitewe n’ibintu 2: Icya 1: uwo ukorera, icya 2: ibihembo. Dore uko bimeze: Dukorera Imana.

Ibihembo: Abaroma 2:7,10-11
1. Ubwiza
2. Icyubahiro
3. Kudapfa
4. Ubugingo buhoraho
5. Amahoro

Kandi ntitwakwibagirwa ko Imana itarobanura ku butoni: uwakoze neza wese izabimuha uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki. Nta handi ku isi bahemba ubugingo buhoraho, uretse kuba warakoreye Imana. Dukorere Imana tubyiyumvamo, Imana izaduhemba twishime. Amen.

Ev. RUDASINGWA Jean Claude

Ibitekerezo (2)

SAGE

26-11-2013    15:02

Nukuri ndafashijwe kubw’iri jambo .Uwiteka adushoboze kugirango tumenya icyo dusabwa gukora kdi tubikore neza.be blessed

Bahati Athanase

21-11-2013    03:55

Umukozi w’ Imana Imana niguhundagazeho imigisha yayo. Numvise ijambo rikomeye ritwibutsako niba dukorera Imana tugomba no kumenya itandukaniro riri hagati yo kuyikorera no gukorera abantu. Dushobora kwishima rwose iyo duhawe akazi; ariko twishima birenze iyo duhawe akazi kaduhemba umushahara mwiza kandi kari ahantu heza, na DG (Directeur General) adushyigikiye cyangwa atwiyumvamo. Ariko se, nihehe wajya guhembwa bakakongeza UBUGINGO BUHORAHO? nihe wakora ukumva AMAHORO N’ IBYISHIMO BISABYE MUMITIMA? Nanjye niyemeje gukora umurimo w’ Imana hakiri kumanywa.
Umugisha w’ Imana kuri mwese.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?