Imyiteguro igeze kure ya « Ikuzo Gospel Concert » igitaramo ngarukamwaka kizajya gihuza abahanzi, amakorali, ababyinnyi n’abacuranzi mu guhimbaza Imana
Ikuzo gospel Concert ni igitaramo gikomeye kiri gutegurwa na Moriah...
Nyuma yaho bakoreye Album Audio Vol. No1“Igihe ni iki”, igizwe n’indirmbo umunani, bazayishyira ahagaragara ku cyumweru tariki ya 17/06/2012, ku rusengero rwabo ADEPR SGEEM, aho iyi korali izaba iri kumwe na GMI (Golgotha Music International), Simon KABERA na Chorale Impanda ya SGEEM. Umuyobozi w’iyi kolari yatubwiye ko kwinjira ari ubuntu kandi kizatangira saa saba z’amanwa. Twababwira ko zimwe mu ndirimbo ziri kuri iyi alubumu harimo “Hari umunsi”, “Kwiringira Imana”, “Igihe ni iki” n’izindi.
Naioth Choir yatangiye mu mwaka wa 2003 itangijwe n’abanyeshuri bo ku Mudugudu wa Gikondo SGEEM Paroisse Rwampara, itangirana intego yo kwagura ivugabutumwa mu banyeshuri cyane cyane mu bigo by’amashuri.
Itangira yatangijwe n’abaririmbyi bari hagati ya 15 na 20 ariko bamwe muri bo babaga baturutse muri amwe mu ma Chorale asanzwe aho ku Mudugudu wa Sgeem twavugamo nka (Goshen, Impanda,….), ikaba yaratangiye iririmba mu biruhuko (vacance), mu masengesho yategurirwaga abanyeshuri kuko na benshi bari bayigize bigaga mu ntara (Internat) bigatuma ikora mu biruhuko kuko hasigaraga bake cyane batakomeza kuririmba dore ko n’imiririmbire yari ikiri hasi nka Chorale itangiye kubaho.
Abaririmbyi bakomeye kwiyongera gake gake, bigeze mu mwaka wa 2007 abari muri Chorale Maranatha ariyo Chorale y’abana bacukirijwe mu makorali atandukanye ariko umubare munini waje mu yari Chorale y’abanyeshuri. Kugeza mu mwaka wa 2008 nibwo iyari Chorale y’abanyeshuri yahawe izina rya “Naioth Choir’’ inemererwa kuba imwe mu ma Chorale ahoraho yo ku Mudugudu wa Sgeem/Rwampara. Bitewe n’ihinduka ndetse n’iyaguka rya Chorale biturutse ku mubare munini wabarimo bageze ubu kuri 80, no kwemerwa nka Chorale ihoraho intego yarahindutse ubu ntibikiri ku banyeshuri gusa ahubwo intego nshya ni ugukora ivugabutumwa ku isi hose
Bimwe mu bikorwa Naioth Choir yakoze harimo, ko muri iyo myaka bateguye ibiterane bitandukanye; bitabiriye ubutumire butandukanye mu mujyi wa Kigali no zindi ntara hafi ya zose; bamaze gukora Album Audio Vol. No “Igihe ni iki” izashyirwa ahagaragara ku cyumweru tariki ya 17/06/2012; bakoze amatsinda yo kwiteza imbere mu bijyanye n’ubukungu; bitabiriye amarushanwa yo kuririmba yateguwe na Association “Mwana ukundwa” babona umwanya wa kabiri. Muri gahunda bafite mu minsi iri imbere harimo gukora amashusho y’izi ndirimbo, gukomeza kwiteza imbere mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abaririmbyi no kwagura ivugabutumwa mu mpande zose.
Ikuzo gospel Concert ni igitaramo gikomeye kiri gutegurwa na Moriah...
Nk’uko mwabimenyeshejewe binyuze mu bitangazamakuru binyuranye, kuri iki...
1.Umubare w’abantu benshi cyane watumye hari abataha batarebye
Kuri iki Cyumweru biraba bishyushye kuri EAR GIPOROSO aho Chorale AMAHORO...
Ibitekerezo (0)