Imyiteguro igeze kure ya « Ikuzo Gospel Concert » igitaramo ngarukamwaka kizajya gihuza abahanzi, amakorali, ababyinnyi n’abacuranzi mu guhimbaza Imana
Ikuzo gospel Concert ni igitaramo gikomeye kiri gutegurwa na Moriah...
Kuri iki Cyumweru biraba bishyushye kuri EAR GIPOROSO aho Chorale AMAHORO ya ADEPR Remera izaba yasohokeye ku Rusengero rw’Abangirikani ruyobowe na Pasteur Antoine RUTAYISIRE.
Ubusanzwe Itorero ADEPR rizwi cyane nk’Itorero ridakunda kwemerera Amakorali yaryo kujya kuvugira ubutumwa mu yandi matorero cyangwa se mu biterane by’Ivugabutumwa byateguwe n’amatorero yandi. Ibi benshi bakaba bakunze kubinenga cyane ndetse bakaba batabura kubibona nk’imyumvire micye y’abayobozi b’iri torero.
Benshi bakaba bibaza bati :" Ariko se ko Yesu yasize avuze ngo :" Mugende mu mahanga yose, muvuge ubutumwa, muhereye i Yerusalemu, n’i Yudaya no kugeza ku mpera y’isi, hari aho yavuze ngo muvuge ubutumwa mu bo muhuje imyizerere gusa ?
Bene ibi bibazo kimwe n’ibindi, nibyo benshi baburira igisubizo, ariko bikarangira nyine amakorali yo muri ADEPR abujijwe kujya kuvuga ubutumwa aho yatumiwe mu yandi matorero atari ADEPR .
Cyakora amakorali ya ADEPR rimwe na rimwe ajya aboneka mu biterane binini byateguwe mu rwego rw’igihugu cyangwa se bikaba bishoboka gusa iyo ibyo biterane byateguwe n’Impuzamatorero, cyangwa se ari nko ku rwego rw’igihugu.
Muri iyi minsi ariko, abantu benshi bakaba bamaze iminsi bumva impinduka ziri kuba muri ADEPR ku bijyanye n’ubuyobozi n’inzego ndetse n’ amategeko n’amabwiriza agenga Itorero rya ADEPR.
Kuri iyi iki Cyumweru Chorale AMAHORO iraba iri mu Baporoso
Amakuru agera kuri website yanyu www.jesus.rw aravuga ko Itorero rya EAR GIPOROSO Riyobowe na Pasteur Antoine RUTAYISIRE ryateguye igiterane kigamije gufasha Impunzi z’Abanyekongo ziri ku Kigeme, bituma bashaka abazabafasha gukora Ivugabutumwa.
Bakaba barifuje gutumira Chorale AMAHORO yo muri ADEPR ngo ibafashe gukora icyo gikorwa, dore ko hazanabera Gukusanya inkunga (Fundrizing) yo gufasha bariya banyekongo bakuwe mu byabo n’intambara.
Ubuyobozi bw’Itorero ADEPR bwo ku rwego rukuru rwo Hejuru bukaba bwaratanze ubu burenganzira kuri Chorale AMAHORO ngo ijye gufasha Pasteur Antoine n’Itorero abereye umuyobozi rya EAR kugirango uwo murimo w’Ivugabutumwa ubashe kugenda neza nk’uko babyifuza.
muri iki Giterane kandi, Chorale AMAHORO ikazaba iri kumwe n’andi ma Chorale yo muri EAR cyane cyane yo ku Giporoso nka Chorale SILOAM , Chorale UMUSAMARIYA MWIZA n’izindi...
Iyo ni imwe mu ma Chorale yo muri EAR ategereje Chorale AMAHORO n’igishyika cyinshi
Ibi bikaba bishobora kuba ari intangiriro nziza Itorero ADEPR ryaba ritangiye gukora zo kureka Ivugabutumwa rikorwa n’amakorali yabo rigakorwa mu buryo bwisanzuye atari ugukorera mu nsengero za ADEPR gusa, kuko Yesu yasize avuze kugenda hose, dore ko Ubu burenganzira Chorale AMAHORO yabuhawe n’Ubuyobozi bukuru bw’Itorero...
Bikaba rero nta gushidikanya ko mu gihe Itorero ADEPR rizafungura amarembo, Chorale zabo zigatumirwa hose (Dore ko Chorale zo muri ADEPR ari Chorale ziririmba neza muri iki gihugu), ibi byazagira umumaro ku makorali ubwayo kuko bituma agira ibyiza yigira kuri ayo yandi yo muri ayo matorero, ariko bikagira n’umumaro mu Ivugabutumwa muri rusange, bityo Ubwami bw’Imana bukazarushaho kwaguka.
IMANA IBAHE UMUGISHA MWINSHI
Inkuru ya
N.J.Bosco/www.jesus.rw
Ikuzo gospel Concert ni igitaramo gikomeye kiri gutegurwa na Moriah...
Nk’uko mwabimenyeshejewe binyuze mu bitangazamakuru binyuranye, kuri iki...
1.Umubare w’abantu benshi cyane watumye hari abataha batarebye ibi birori...
Kuri iki Cyumweru biraba bishyushye kuri EAR GIPOROSO aho Chorale AMAHORO ya...
Ibitekerezo (1)
Hatangimana janvier
8-03-2013 23:06
Nimukorere Imana mwagure umurimo kuko ni mugari cyanneeee.