Ibitangaza

Mu makoraniro y’abantu bamwe na bamwe hari aho usanga bigisha ndetse bagafata umuntu wugarijwe n’umubabaro, uwibuka ibibi byamubayeho cyangwa se urizwa nabyo nk’uwateshutse cyangwa se uwakoze ibihabanye n’ubushake bw’Imana, ndetse ugasanga hari abakozi b’Imana bacyaha bene abo, abandi bakabasengera bavuga ko baganjwe na Shitani nyamara uku ntabwo ari ukuri ahubwo ni ukwitiranya ibintu.

Mu ijambo ryImana dusoma mu gitabo cy’Umubwiriza 3:4 havuga ko ikintu cyose kigira igihe cyacyo, hakagira hati “hariho igihe cyo kurira n’igihe cyo guseka, igihe cyo kuboroga n’igihe cyo kubyina”.

Iri jambo rikwereka ko ibihe by’umubabaro n’amarira iyo bigeze ku muntu aba atari igitangaza cyangwa ishyano riguye, ahubwo ni igice kimwe cy’ubuzima bwa buri munsi. Ibi kandi Imana yongeye kubitubwira mu ijambo ryayo dusanga mu rwandiko Pawulo yandikiye Abaroma 12:15 aho yingingaga ngo " Mwishimane n’abishima, murirane n’abarira".

Aha rero niho umuntu akenshi ashingira yemeza ko kwinjira mu mwanya wo kubabara atari icyaha rwose, ndetse ko kwibuka ibyakubayeho bikakubabaza ukaba warira ari ibisanzwe. Mwibuke bashiki ba Lazaro babonye Yesu nyuma y’iminsi ine Lazaro ashyinguwe, ikintu cya mbere bakoze buzuwe n’agahinda maze Yesu abonye ko bamukundaga nawe ararira (Yohana 11:33-36). None se aha wambwira ngo Yesu yari yuzuye abadayimoni ? Oya, oya rwose. Ahubwo kuko Yesu yari yambaye umubiri wa kimuntu yasohojweho ibibaho kuri twe byose.

Mwibuke mbere y’uko Yesu bamufata ngo bamubambe, ari mu murima wa Getsemani ; yasenganye umubabaro mwinshi ararira ndetse bikomeye. Yarizwaga n’iki ? Yatekereje ibikomeye birenze ubushobozi bwo kwihangana kwe yibutse ibigiye kumubaho ? Yuzura agahinda ararira, uku ni nako natwe bijya bigenda iyo twibutse ibibi bikomeye bituri imbere cyangwa byatubayeho maze imibiri yacu ku bw’uko uremwe tukarira, ntibikuraho kuba wubaha Imana ndetse nayo ikwishimira.

Ku rundi ruhande kandi abahanga bavuga ko kurira ari kimwe mu bisubizo by’umuntu uhuye n’umubabaro ndetse bakongeraho ko mu gihe ugize amahirwe umuntu wari ufite agahinda akarira ukwiriye kumuha rugari akarira akimara ipfa, kuko bituma yoroherwa mu mutwe, ntakomeze kuribwa nawo bikamuha kandi kuruhuka no kwakira ibyamubayeho.

Abafata abarira nk’abatewe n’amashitani rwose ntabwo ari ukuri ; ese muri mwe ni nde wabasha gutera indirimbo intore zigacyuza ibirori inzu yamuguye ho ? Ese wapfushije umugore wawe wakundaga cyangwa umwana w’imfura wacyuza inkera, intore zikabyia sambwe mu rugo rwawe ? Oya ni nk’ibyo rero kuko hari imiti dutanga idahuye n’uburwayi turwaye, ndavuga aho usanga umuvandimwe wacu arira ababaye aho kumwumva tukibwira ko gutera ibihimbano by’indirimbo biza kumukiza ??? Cyangwa se ngo gusenga cyane ? Yego Bibiriya muri Yakobo 5:13 hagira hati ’Ese muri mwe hari ubabaye ? Nasenge.’ Ikanatanga urugero muri Timoteyo 5:5 ngo ’ umupfakazi usigaye wenyine yiringire Imana akomeze gusenga no kwinginga ku manywa na nijoro’.

Ariko tubyumve neza gusenga ntabwo bihagarika ibyamaze kuba ahubwo bifasha mu bisigaye bitaraba, gusenga ni umuti nyamara umuti uvura igikomere ntabwo ukingira gukomereka, bityo bavandimwe bakozi b’Imana mugerageza mufashe intama zanyu mwahawe kuragira mumenye imiti ihuye n’uburwayi zifite, bityo bizatuma muzigeza k’uwazibaragije amahoro zidataraye ngo zitane.

Mu rwego rwo gutangira ibikorwa byo kwibuka bitegurwa n’uyu muryango. Uru rubyiruko rwibumbiye mu muryango La Fraternite de Revelation rukaba rwasukuye uru rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi aho nyuma baganirijwe ku mateka ya Jenoside, uko yateguwe ndetse n’uko yashyizwe mu bikorwa, ibi tukaba twabitangarijwe n’umuyobozi wa La Fraternite de Revelation, Murenzi Joel. La Fraternite de Revelation akaba ari ku nshuro ya gatandatu uyu muryango utegura ibikorwa byo kwibuka ku rwego rw’urubyiruko ruturuka mu matorero ya Gikristu akorera mu Mujyi wa Kigali.

La Fraternite de Revelation kuva batangira ibi bikorwa babashije kubakira inzu abana bacitse ku icumu mu Murenge wa Kimironko, kandi hagiye hanatangwa inyigisho ku Isanamitima, ubumwe n’ubwitunge, gusura no gusukura inzibutso za Jenoside ndetse n’ibiganiro byagiye bitangwa bigamije gukangurira urubyiruko gukumira Jenoside no kubaka igihugu. Umuyobozi wa La Fraternite de Revelation, Murenzi Joel yadutangariuje ko by’umwihariko uyu mwaka ngo bihaye insanganyamatsiko igira iti : "Rubyiruko twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, twigire ku mateka, twubaka ejo hazaza", hakaba hazabaho inyigisho z’isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge kuva tariki ya 9 kugeza kuya 13 Mata ku itorero ry ‘inkuru nziza mu mujyi kuva 12 z’amanywa kugeza saa saba (launch hour) inyigisho zizatangwa na Past Antoine Rutayisire na Ev. Kwizera Emmanuel. Bafite n’ijoro ryo kwibuka tariki ya 9 Mata, nyuma bazasura umuryango w’abana bibana bacitse ku icumu. Ndetse no gusura Urwibutso rwa Murambi Genocide Memorial ruri i Nyamagabe.

La Fraternite de Revelation ni umuryango w’urubyiruko wa gikristo uhuza urubyiruko rwiga muri Kaminuza n’amashuri yisumbuye ruturuka mu matorero ya Gikristu akorera mu Mujyi wa Kigali.

Patrick Kanyamibwa

“ Munyure mu irembo rifunganye, kuko irembo rigari, n’inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi. Ariko irembo rifunganye, n’inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake” Matayo 7: 13-14

Aya magambo ni Yesu ubwe wayivugiye, yerekana uburyo inzira ijya mu ijuru ifunganye n’uburyo inzira ijyana abantu mu irimbukiro ari ngari, yoroshye gucamo kandi inyurwamo n’abantu benshi. Ariko nubwo bimeze gutyo Yesu akavuga ngo “ Munyure mu irembo rifunganye”

Mu bigaragara,hari inzira ibyiri zihabanye, kandi ukurikije aya magambo, ntibishoboka ko umuntu yazibamo zombi icyarimwe, kuko zifite icyerekezo gitandukanye, zifite amateka atandukanye, imwe iroroshye cyane kuyicamo kuko ntacyo igusaba kureka, umuntu ayicamo uko yiboneye, uko yakabaye n’imizigo ye y’ibyaha ku mugongo, naho indi, na Yesu ubwe akivugira ngo irafunganye, iragoye iraruhije , nubwo ku iherezo ryayo hariyo ibyiza, ubugingo buhoraho!
Ngo hari umuntu wigeze kujya mu iyerekwa , abona iyo nzira ijya mu ijuru itangira ari nini, ariko uko umuntu agenda yegera imbere, igenda irushaho kuba nto cyane, kuburyo umugenzi uyicamo biba bitamworoheye, ngo yageze naho abona uwo mugenzi inzira igenda imukuba, ikajya inamuvanaho inyama kubera kuba nto cyane! Ariko niyo nzira nyine ijya mu bugingo!

Aha rero ni igisubizo kuri wowe wajyaga wibaza impamvu hari ibyo bamwe bemererwa ariko wowe (niba uri munzira ifunganye) ukaba utabyemererwa, ukabona abo mukorana bose ni urugero biba, wowe waba wagize nijambo uvuga ukarara udasinziriye umutima wenda kukuvamo kuko wayobye, abantu bose bakaba barimo ………….( iyuzurize nawe uhereye kubyo uzi) ariko wowe ukaba utapima no gutungaho urutoki! Kuko inzira si zimwe nkuko nabivuze n’amateka y’izo nzira si amwe!

Icyiza kirimo ni uko nta muntu uguhatira guca muri iyi nzira cyangwa iriya, ni icyemezo cy’umuntu ku giti cye, kuko nkurikije uko nabibonye mu myaka maze mu nzira ifunganye, nasanze ari umuntu wabinjyanyemo, naba narabivuyemo kera, ariko kuko nayitangiye niyemeje, niyo imparatuye ndihangana kuko nziko ku iherezo ryayo hariyo ibyiza! Amen

Uziko iyo ubwiye abantu ko wiyemeje guca mu nzira ifunganye babona ko wasaze ! Abenshi ahubwo bakubara nkuwapfuye. Hari umubyeyi umwe wajyaga avuga ngo aho kugirango yumve ko umwana we …… yakijijwe ahubwo yamubona ari mu isanduku agiye kumuhamba!!!! Kuko si buri wese usobanukirwa ibanga rituma twemera kuyicamo!!! Ni uko hari icyo twizeye! Haleluaa

Ikinyemeza ko ari inzira ifunganye, njya mpura na benedata bayicamo, nkumva ndihebye simbabeshya, nawe se umuntu yari yifitiye umugabo umukunda cyane baranabyaranye, noneho ngo kuko agiye kunyura muri iyo nzira ifunganye, ngo kuko ari umugore wa kabiri, akemezwa n’umutima we gusezera agasigira umugore wemewe n’amategeko urugo rwe !!!! Yemwe , narumiwe!!!

Aha si ikibazo cy’idini umuntu abarizwamo, ni ikibazo cyo kwemera guhinduka ukava mu byaha, ukikorera umusaraba wawe iminsi yose ugakurikira Yesu, kuko kuba mu idini runaka sicyo cyemeza ko uri mu nzira y’igihogere cyangwa ifunganye!!

Nawe ubwawe urabizi kuko umutima wawe urabikubwira neza nubwo ugerageza kuwima amatwi!
Inzira y’igihogere bayisambaniramo batwaye za bibiliya bajya mu nsengero, bayibiramo, bayicaniramo, bayishakiramo ibyangombwa by’impimbano n’ibindi!!! Banza uhinduke niba ushaka guca mu nzira ifunganye, kandi uze wiyemeje, kuko niba utarafata imyanzuro neza, banza usubize ubwenge ku gihe, maze ufatanye nanjye iyi ndirimbo ya 133 mu zo gushimisha:
1. Ndagukurikira Yesu, nemeye umusaraba, njye nta shinge nta rugero, urampagije wenyine”
2. Icyubahiro n’ibyisi sinkibimaranira, kubwa Yesu ndabiretse, ampe ibyiza byo mu ijuru
3. Naho abisi bazanyanga, niko bakugiriye, ntibankunda akaramata, wowe ntabwo uzanzinukwa
4. Uwanseka ansuzuguye , byakunsunikiraho, uko bizamera kose uzabinyihanganisha
5. Ko mpawe urukundo rwawe, hari ikindi nshaka se, ibinezaneza byisi, simbishaka mfite Yesu

Refrain: Ndagukurikira Yesu, ubwo wanguze amaraso, ndakwihaye Mwami Yesu, kera waranyitangiye.
IBIHE BYIZA.UMWAMI IMANA ADUSHOBOZE GUCA MU NZIRA IFUNGANYE

“ Umwami arabinyemerera, abitewe n’ukuboko kwiza kw’Imana yanjye kwari kundiho” Nehemia 2 :8 b
Aya magambo yavuzwe na Nehemiya, ubwo yari amaze kumva inkuru ibabaje y’ukuntu I Yerusalemu habaye amatongo, nuko agashaka uburyo yazajyayo, akajya gusana izo nkike ziwabo. Ntibyari byoroshye namba, ariko ngo igihe kimwe amaze gusenga yinginga Imana, aragenda yikubita imbere y’Umwami amusaba kumufasha kujya guhasana, yamusabye ibintu bitandukanye, byose Umwami arabimwemerera nta mananiza na make amushyizeho.
Nehemiya abibonye atyo, asobanukirwa neza ko nta yindi mpamvu itumye yemererwa ibyo byose, atari uko ukuboko kwiza kw’Imana kwari kumuriho !! Amen

Avuga ijambo nkunda cyane ngo nuko : “ Umwami arabinyemerera abitewe n’ukuboko kwiza kw’Imana yanjye kwari kundiho” Imana ishimwe cyane.

Umugabo witwa Yosefu ngo kubera ukuboko kwiza kw’Imana kwari kumuriho, ngo ahinduka umuntu udasanzwe muri Egiputa : “ Uwiteka aba kumwe na Yosefu, agira ukuboko kwiza, aba munzu ya shebuja Umunyegiputa. Shebuja abona yuko Uwiteka ari kumwe nawe, kandi ko Uwiteka yamuhaye kugira ukuboko kwiza kucyo akoze cyose” Itangiriro 39:1-3. Imana ishimwe cyane

Uziko iyo ukuboko kwiza kw’Imana kuri kuri wowe, utereka n’urupapuro ku meza mu biro , abahageze bati ko uyu muntu adasanzwe! , ko azi gutereka urupapuro neza!!!! Imana ishimwe cyane.

Igihe kimwe banyohereje mu kazi hanze, namazeyo amezi 10, ariko kuko iri jambo nari nararisomye nkarigira iryanjye, nanjye nasenze mbwira Imana ko nkeneye ko ukuboko kwiza kw’Imana kuzabana nanjye. Nyibwira ko nta mwene wacu mpasanze, ko ari ubwa mbere mpageze, ko atari Imana, byazananira ibinjyanye, maze ngaseba, nkamwara, ngakorwa n’isoni. Ariko nihererana n’Imana ndayinginga ngo ukuboko kwiza kwayo kuzabane nanjye kandi ko icyubahiro kizaba icyayo. Amen

Nahagurutse ntakindi nishingikirije uretse icyo, ngezeyo banyeretse ibyo bantegerejeho, nsanga ahari wagirango banyibeshyeho, kuko nabonaga ari ibintu bindenze ubushobozi, ariko nkoma agatima kuri kwa kuboko kwiza kw’Imana yanjye, numva ndahumurijwe! Amen
Imana yabanye nanjye mu buryo bw’igitangaza , icyo nkoze cyose, bakambwira bati ibi bintu twari twarabuze umuntu ubidukorera, nabyemejwe n’urupapuro banyandikiye ngarutse ndangije ubutumwa, ndavuga nti koko Mana wajyanye nanjye.Amen.

Wari uziko ukuboko kwiza kw’Imana kubana nawe urino mu bibazo!! No munzu y’imbohe, ukuboko kwiza kw’Imana kwakomeje kubana na Yosefu!!! Amen

“Umurinzi w’inzu y’imbohe ntiyagira ikintu agenzura mubyo yamurindishije kuko Uwiteka yari kumwe nawe, kandi ibyo yakoraga Uwiteka yamuhaga kubikoresha ukuboko kwiza” Itangiriro 39:23
Mu yandi magambo, iyo ukuboko kwiza kw’Imana kuri kumwe nawe, biguhesha nawe kugira ukuboko kwiza kucyo ukozeho cyose!!! Amen
Icyampa nanjye ukuboko kwiza kw’Imana yanjye kukabana nanjye! Amen

NB: Nabonye kugirango ukuboko kwiza kw’Imana kukubeho, n’umuntu abigiramo uruhare, bisaba ko wirinda cyane ukaba ubanye neza n’Imana.
Yesu adusure .
Ibihe byiza

Ibi ni ibyatangajwe na Bwana TUGANIMANA Charles mu kiganiro yagiranye na Pastor Desiré HABYARIMANA . Charles yamubwiye uburyo yabonye imbaraga z’Imana zikiza, zamukijije Canseri n’ izindi ndwara zikomeye yaramaranye imyaka 19.

Mu magambo ye bwite Charles aragira ati:"Nafashwe n’uburwayi mfite imyaka 16, bwatumye mpinamirana, ndwara ibisebe k’ ubugombambari birambabaza cyane. Nivuje ahashoboka hose biranga. Nivuje i Gatagara nk’imyaka 2 mbonye byanze njya mu kinyarwanda bakanzanira ingwa bacukuye mu kigugu nkahoma ku bisebe byanga gukira mpera mu nzu imyaka 4 icyo gihe nagendaga nkambakamba.”

Charles akomeza agira ati:“Iyo noroherwaga ho hato ntibyamaraga kabiri . Nasubiye kwivuza i Gatagara nabo banyohereza ku bitaro bikuru bya Kaminuza i Butare mu mwaka w’ 1990. Narwariye muri ibyo bitaro kugeza 1997 ntarakira. Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 yabaye mba muri ibyo bitaro .Mushiki wanjye wari undwaje baramwica nsigaramo kuko ntabashaga kubyuka .Muri macye nasaga n’uwapfuye.”Retour ligne manuel

Charles

Charles akomeza avuga ko icyo gihe bamuvuye bikanga kuko yari atangiye kubora uruhu ruvamo inyo ,imitsi ivirirana amaraso kugeza ubwo yafashwe amaguru yose nayo agatangira kubora.Nk’uko Charles akomeza abitangaza ngo abaganga bapimye utunyama twaho yari arwaye ndetse batwohereza hanze kudupimirayo.Ibisubizo byavuye muri ayo ma laboratwari(laboratories) ni uko basanga arwaye umufunzo udakira ariyo cancer mu ndimi z’amahanga. Nyamara nubwo byari bimeze gutya Charles avuga ko taliki ya 25/03/1995 yagize umugisha ukomeye wo guhura n’abarokore bo mw’ itorero rya Cyarwa i Butare ubwo bari baje ku bitaro.Nyuma y’Ijambo ry’Imana ryavuzwe n’abo barokore Charles avuga ko yahisemo kwakira Yesu nk’ Umwami n’ umukiza w’ ubugingo bwe.

Charles agira ati: “Kuva uwo munsi numvise impinduka ikomeye mu mutima wanjye cyane ko ubuzima bwanjye bwaranzwe n’ umubabaro ukomeye.”Retour ligne manuel

Charles
Aha Charles yabaga mu kagare k’ ibimuga

Mu Mwaka 1997 Charles avuga ko yarembye cyane ndetse agacika umugongo bitewe n’ igihe yari amaze aryamye.Charles avuga ko yaje no kurwara umutima, kubera imiti yari yaranyweye igihe kirekire kandi ikomeye.Charles avuga ko yaje no gukurizamo kurwara pararize(Paralisé).

Charles avuga ko kubera ko amaze kubona ko yaramaze igihe kinini kwa muganga ngo kandi adakira ngo yahisemo gusaba ko asezererwa akava mu bitaro ndetse aranabyemererwa.Akigera mu rugo,kwa mushiki we aho yagombaga kuba ngo yamaze indi myaka itandatu aryamira urubavu rumwe. Kubera kuba mu nzu igihe kinini adasohoka , hamwe no kunywa imiti myinshi kandi ikomeye Charles avuga ko byamuviriyemo no gupfa amaso kuburyo atabashaga kureba muri metero imwe.

Charles agira ati:“Icyo gihe imiti nanywaga ni iyo nahabwaga n’Abapadiri kuko ntabushobozi naringifite bwo kuyigurira.” Muri 2002,Charles avuga ko yajyanywe kuvurizwa i Kigali mu bitaro bya CHUK. Icyo gihe kandi Charles avuga ko atabashaga kureba cyangwa kwigenza ahubwo ko yagenderaga ku mbago.Retour ligne manuel

Nubwo yari mu bihe bitoroshye Charles akomeza agira ati: “Nyuma y’uwo mu babaro wose, nafashe umwanzuro wo gusenga cyane ndetse mba umunyamasengesho ubikunze . Nasenze iminsi 3 nsengera gukira canseri ndetse n’ubumuga bwose ubwo burwayi bwari bwaranteye. Tariki ya 07/07/2003 mu mwaka wa 2003, saa moya za mu gitondo, nibwo Imana yankijije ntangira kugenda neza nta mbago nifashishije. ubu ndakomeye , kuva ubwo Kanseri(canser) yarakize, umutima warakize, amaso nayo nambaye amadarubindi(lunette) ariko ndabona ,amatwi yarakize usibye kumwe kutumva neza ariko nizeye ko nako kuzakira cyangwa nkabona ikikunganira nkabasha kumva neza.”

Nubwo atabashije kugira amahirwe yo kwiga kuko bitari gushoboka arwaye Charles avuga ko ibi bitazamubuza gukorera Imana kandi ko n’ubu akora umurimo w’ ivugabutumwa.

Charles yasoje iki kiganiro avuga ko imyaka yose yamaze mu burwayi ari 19.

Nguko rero uko Charles yakize kanseri hamwe n’ izindi ndwara zari zikomeye !Mwese abafite ibibazo mu buzima bwanyu byaba ari uburwayi, cyangwa ibindi bisanzwe Yesu aracyakora ibitangaza bifatika. si muri Biblia gusa nubu arabikora mugize kwizera ntacyo Yesu adashoboye. Nkuko iyi site ya www.agakiza.org idahwema kubitangaza Yesu akiza ibyaha, indwara, imibabaro (ibikomere, intimba, agahinda) hamwe n’imivumo. Ibibazo ufite byose ubizane kuri Yesu uzabona uburuhukiro bw’umutima wawe nkuko yavuze ngo “Mwese abarushye n’abaremerewe muze munsange mbaruhure.” Urubuga agakiza.org rukwifurije kuruhurwa na Yesu. Amen.

Ubu ni ubuhamya bw’umudamu witwa Kayitesi Immacule usengera mu itorero rya ADEPR Bibare akaba atuye I ndera. Muri ubu buhamya Kayitesi atangira avuga ko yashakanye n’ umugabo witwa Kaberanya Paulo mu mwaka wa 1991 i Bujumbura mu Burundi. Kayitesi avuga ko icyo gihe atari yakakiriye Yesu nk’ Umwami n’ umukiza w’ ubugingo bwe..

 

Kayitesi akomeza avuga ko we n’umugabo bategereje umwana bagaheba ndetse ngo bagatangira a kwivuza mu bitaro byose bikomeye byo mu Burundi, nyamara ngo ibi byabaye ubusa. Kayitesi ati:“ Nageze n’aho mbagwa inshuro ebyiri zose abaganga bashaka kureba niba ntakibazo mfite mu nda ariko basanga ndi muzima .”

 

Kayitesi akomeza avuga ko byaje kwanga agatangira kwivuza mu bapfumu batandukanye kugeza ubwo yatangiye kujya kuraguza muri Tanzania ahitwa Arusha na Mwanza kandi icyo gihe cyose ngo yabikoraga rwihishwa atorotse umugabo. Nyamara ngo ibi byose nta mwana byamuhaye dore ko nta n’amahoro Kayitesi yigeze abiboneramo nk’uko abyivugira.

 

Kayitesi akomeza avuga ko aho we n’umugabo batahiye mu Rwanda, bivurije muri bitaro byitiriwe Umwami Faisal nyamara bikanga. Kayitesi agira ati:“ Muri Fayisal naho basanze ntakibazo mfite cyambuza kubyara.”

Nyuma y’ibi byose Kayitesi avuga ko yaje kugira umugisha wo gukizwa akakira Umwami Yesu akamubabarira ibyaha byose yakoze.Ngo ibi byatumye Kayitesi yumva atangiye kugira amahoro.

 

Nyuma yo gukizwa Kayitesi avuga ko yahuye n’ibibazo byinshi. Mu magambo ye Kayitesi aragira ati:“Nyuma yo gukizwa naje guhura n’ ikigeragezo , umugabo wanjye arasara bamukura no mu kazi yakoraga, nyuma bene wabo bari bagituye Tanzania baramutwara kumuvuza nsigara jyenyine noneho n’ inzu twari turimo amabati araguruka inzu insenyukiraho nyigumamo nta gisenge kiriho.”

Kayitesi avuga ko yakomezaga gusengera ibi bibazo byose nuko Imana ikamubwira iti:“ Gumaha kuri uyu musozi bazamenya ko ndi Imana ishobora byose kandi aho wambariye igisuzuguriro niho nzakubahishiriza.” Kayitesi akomeza avuga ko yakomeje gusengera umugabo kugira ngo akire.Kayitesi aragira ati:“ Noneho ibyo gusengera urubyaro nari nabivuyemo nibaza niba kubyarana n’ umusazi byashoboka.”Kayitesi avuga ko agisengera umugabo ngo akire Imana yamubwiye iti: “Umugabo wawe uburwayi bwe ndabuzi nzi n’ icyo nzakora kandi nguhaye umwana w’ umuhungu.”Kayitesi avuga ko ibi Imana yamubwiye byamuyobeye kuko yatekereje uko azabyarana n’ umusazi bikamushobera.

 

Kayitesi akomeza avuga ko bidatinze umugabo we yagarutse yorohewe bakanamusubiza ku kazi kandi bari baramuhaye n’imperekeza.Umugabo wa Kayitesi amaze amezi abiri akora Kayitesi avuga ko yasamye inda ariko akamara amezi atatu atarabimenya. Kayitesi agira ati:“Aho ntwitiye nanyweye imiti ya fragile nkeka ko ari inzoka ndwaye mbonye ntorohewe nivuje magendu nywa imiti ya malariya nzi ko ariyo rwaye. Icyo gihe inda yarikoroze cyane njya kwa muganga mu bitaro byitiriwe Umwami Fayisali k’umuganga witwa Kanimba asanga ntwite aratangara.”

 

Kayitesi avuga ko atashye yahise ageza iyi nkuru nziza ku mugabo we nyamara we ntabyemere.Uwo mugabo wa Kayitesi yabivuze muri aya magambo:“Bavuga ko ari njye wasaze ariko nawe ndabona wamfashije gusara kuko ntibishoboka ko wabyara nyuma y’imyaka 17yose !” Kubera ko Imana yari yarabwiye Kayitesi ko azabyara umuhungu usa na se niko byagenze akimara kumubyara.Kayitesi ati: “Nyuma y’aho mbyariye nibwo namenye icyo Imana yashaka kumbwira ko nzabyara umwana asa na se.Abantu benshi baje ku bitaro baje kureba umwana kuko bari bazi ko atari uw’uwo mugabo wanjye ariko uwamurebaga wese yaratangara akagenda yabuze icyo avuga.”

 

Uyu mwana wavutse nyuma y’imyaka 17 yose barabuze urubyaro,Kayitesi avuga ko bamwise Gitangaza.Kayitesi akomeza avuga ati:“Aho mariye kubyara nahise nibuka umuhigo nari narahigiye Imana ko nzayiha inka maze gukomera umugongo nahise njyana inka mu rusengero mu Bibare dushima Imana hamwe n’ umugabo wanjye.”

Nyuma y’amezi 10 gusa Kayitesi avuga ko Imana yamwongeje undi mwana kuko ngo yahise asama indi nda y’ Umwana wa kabiri.Iyo nda ikaba yaravuyemo umwana w’ umukobwa. Kuri ubu Kayitesi atangaza ko amaze kugira abana batatu.

 

Muri ubu buhamya Kayitesi Immaculée arangiza abwira abatarabyara ko Yesu ariwe afite urufunguzo rwa byose.Kayitesi ati: Nivuje mu baganga ntibyagira icyo bitanga, nagiye mu bapfumu ntibyagira icyo bitanga , ariko negereye Imana imbwira ko izampa umwana, imbwira n’ igitsina nzabyara nawe uyegereye yaguhumuriza.”

 

Kayitesi kandi aragira inama abagore agira ati: “Abagore bihanganire abagabo babo kandi n’ abagabo batarabyara ntibashyiraneho ibibazo ahubwo basengerane, bihanganirane kuko nanjye nihanganiye umugabo wanjye kandi ari umusazi none tubyaranye gatatu kose.” Kayitesi ati: “Mwibuke isezerano rivuga ko tubyaye cyangwa tutabyaye tuzihangana murikomeze kuko mwarigiriye imbere y’ Imana.”

Uwashaka uyu Kayitesi Immacule yamuhamagara kuri telephone; 0788605666

Ubwanditsi/ www.agakiza.org

 

Ndabashuhuje mwizina ry’umwami wacu yesu Christo, mwese abakurikiye uru rubuga rwacu kandi rwanyu.

Nitwa kabisa J.Christian mfite imyaka 24,nkaba ndi umusore wagiriwe ubuntu bwagakiza k’Imana, maze imyaka 2n’amezi make nkijijwe nkora umurimo w’Imana mu itorero rya ucc Gikondo,nkaba nkora imirimo itandukanye muriryo torero nka protocole,amasengesho…,mbarizwa i nyabugingo(ex:nyamirambo).

Mbere rero y’uko nkizwa navuga ko nari ndi mu mwijima w’icuraburindi,kuko jye narinzi ko umuntu agomba kubaho gusa kugirango abeho usibye ko nasanze atariko biri,ibyo rero byatumye nitwara nabi bikabije,aho nigaga mu mashuri bahoraga banyirukana,mu mumuryango naho bari bamaze kundambirwa kubera amafuti yajye,ubusinzi bukabije ku buryo nashoboraga kunywa amacupa 12 ya mutsig ,amatabi atabarika…,ntibagiwe n’ubusambanyi haba mubo twanganaga ndetse n’abagore bamwe bakuru sinabatinyaga,…ni byinshi sinabivuga ngo mbirangize gusa byari bikabije kuburyo narintangiye kwiyanga nari nsigaye mfite umutima mubi kuburyo nashoraga nogutekereza kwica.

Christian atarakiwza ari kunywa itabi

Christian atarakizwa ari kunywa itabi

Nyuma naje guhura n’ibibazo byinshi birandenga kuburyo naburaga n’ibitotsi cyangwa nkarota nabi nuko bintera gushaka ubuhungiro ariko sinabubona, nuko naje kumva ubutumwa bwiza ndizera niyemeza gukizwa kugirango ndebeko naruhuka nifuza kongera kwiga,nkagira akazi…,nange nkaba muzima byarangoye kubireka no gukurikiza ijambo ry’Imana ariko hamwe no gusenga naje guhinduka rwose.

Ubu nararangije n’amanota meza mfite icyo nkora nihangiye umurimo kandi Imana irimo kunkorera ibikomeye,yampaye ubwenge bushya ndetse nagaciro kajye ubu mfite ikerekezo kiza kugihugu ndetse no kwitorero.

Rero mwene data usoma ibi ukaba wumva ufashwa, Imana nawe iragushaka ikugirire neza niwizera ibyo nkubwiye maze ugafata icyemezo ugakizwa,ushaka kuba wakwivuganira najye naguha telephoni yajye ni (0782862980-0728748372) cangwa se ukansanga ku itorero ryacu igikondo ukabonana n’abakozi b’imana nka Pst Margret kuko najye nabagiriyeho umugisha.

Imana ibahe umugisha mwinshi bye!!!!!!

bikuwe kuri site ya ucc.

 
Aya ni amagambo akubiye mu buhamya bwa Mutabaruka Jean Nepo.Mutabaruka avuga ko  yavukiye mu muryango w’abantu badakijijwe ariko we akaba yarakuze atinya icyaha nkuko we abyitangariza.Mutabaruka ati:Ndibuka ko mfite imyaka 4 iyo najyaga gukora ikintu ntekereza ko ari icyaha narabanza nkabaza abo tuvukana ko ari  bibi babimbuza nkabireka.”
 
Mutabaruka akomeza avuga ko Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994yatumye atatana n’abavandimwe be. Mutabaruka avuga ko yahunganye na Nyirarume bagahungira muri Kongo (RDC). No muri ibyo bihe Mutabaruka avuga ko yakomeje kumva atinya icyaha nubwo atari azi neza icyaha icyo ari cyo.Bari muri icyo gihe cya Kongo(RDC) Mutabaruka avuga ko yakomeje kumva ubuhanuzi buteye ubwoba bwavugaga ko mu Rwanda hazongera hakaba  ibintu bibi.Ngo ibi byamuteye ubwoba n’ubwihebe bukomeye  cyane kubera ko abandi bavandimwe be bose bari barasigaye mu Rwanda kandi nanone yibuka ibintu bibi birenze yasize abonye mu mwaka w’1994 akumva arihebye cyane.

Mutabaruka avuga ko ibyo bintu byose byamuteye kumva ashaka kwisunga Imana cyane. Aragira ati: Kuva icyo gihe noneho natangiye gusenga ariko nkumva mporana ubwoba, kwiga birananira ubwo nari ngeze mu mwaka wa gatatu w’amashurie y’ isumbuye.”
 
Ubwo yari amaze kuba umusore nibwo yaje gutaha mu Rwanda maze agakomeza kwiga nubwo ngo byamugoraga cyane kuberako buri gihe yahoranaga ubwihebe n’ ubwoba bukabije.Mutabaruka avuga ko ibi yabiterwaga n’uko yahoraga  yumva amajwi amubwira ko ntacyo azageraho, ko ntacyo azimarira.Yakomeje avuga ko ibi byose byatumaga atibona neza  mu bandi bantu. Muri ubu buhamya bwe , akomeza atangaza ko kwiga byakomeje kumugora.Mutabaruka aragira ati:“Ubwo nari ngeze mu mwaka wa gatanu byaranze burundu maze ndeka kwiga.Icyo gihe nibwo mu rugo bamenye ko mfite ikibazo mu mutwe batangira kumvuza ariko bikomeje kwanga banjana mu bitaro byita ku ndwara zo mu mutwe I Ndera bampa imiti y’ ibyumweru bitatu ariko ntakintu byamariye.”
 
Mutabaruka akomeza avuga ko muri icyo gihe yari arwaye yibuka ko haje umuntu akamubwira ubutumwa bwiza bwo kwihana akamusaba ko niyihana aribwo azabona amahoro, aragira ati: “ Ubwo uwo muntu yamaraga kumbwira ubwo butumwa bwiza nanze  kumuhakanira ariko mu mutima sinihana kuko nakomeje no kwiyambarira imidari n’ ibindi byose twakoreshaga mu gusenga mu idini aho nasengeraga.” Muri icyo gihe Mutabazi avuga ko yari agifata imiti ariko nta kintu yamumariraga  ngo nubwo nanone bitari byagakomeye cyane ngo kuko  abo babanaga  nibo bonyine bari bazi ko afite ikibazo cyo mu mutwe.
Nyamara nyuma y’aho gato ubu burwayi bwafashe indi ntera.Mutabazi aragira ati: Nyuma nafashwe n’ ibisazi byeruye bansubiza i Ndera barankingirana kuko namenaga ibirahuri by’amazu.Banteye inshinge intege ziranshirana bampa ibitaro ndahaba mfata imiti.
 
Nyuma y’aho Mutabaruka avuga ko mu bitaro by’I Ndera baje kumusezerera ariko atarakira neza.Aho agereye mu rugo Mutabaruka atangaza ko ngo byakomeje kuba nabi kuko icyo yahuraga nacyo cyose yarakimenaga. “Si mu rugo gusa kuko no mu baturanyi nararwanaga, nigeze mena n’amagi y’abandi batangira kumboha amaboko n’amaguru.”Uko niko Mutabaruka abyitangariza.

Mutabaruka akomeza avuga ko iwabo bamujyanye muri ADEPR mu Bibare kugira ngo  abanyamasengesho bamusengere.Nubwo yari akiboshye amaguru n’amaboko, avuga ko yasengewe byagera aho akumva impinduka zibaye mu mubiri we. Aragira ati: Rimwe numvise habaye impinduka muri jye sinzi uko nikuyeho imigozi mva mu cyumba aho nabaga nsanga abandi mu rusengero ndababwira nti nakize abanyamasengesho baransengera bahita bafata icyemezo cyo kutongera kumboha kuko babonaga hari impinduka ubwenge bugenda bugaruka.”

Mutabaruka avuga ko ubwo abo banyamasengesho babonye ko atangiye kugarura ubwenge baramufashe baramuherekeza bamucyura iwabo.Bageze iwabo ,abo banyamasengesho bahakoreye n’ikindi gikorwa cyo gutwika ibigirwamana by’iwabo bagiraga maze na  Mama we agahita yakira Yesu nk’ Umwami n’ umukiza w’ ubugingo bwe.
Mutabaruka ati:“ Nigiye umubatizo ndetse na mama wanjye igihe kigeze tubatirizwa rimwe.”
 
Mu mwaka wa 2000 Mutabaruka  avuga ko yasubiye kwiga ariko kuko yasanze yaratinze yasubiye mu mwaka wa 4. Avuga ko bitongeye kumugora nka kera kuko yahise  agira amanota meza kugeza arangije  amashuli ye yisumbuye. Amaze kubona Impamyabumenyi (diplome) yakomeje kwiga  Kaminuza ubu akaba ayirangije.
Muri ubu buhamya bwe,  asoza agira ati: “Ubu nta kibazo mfite, ndashima Imana yabanye nanjye muri ubwo burwayi namaranye umwaka n’ igice ikampa no kwiga nkarangiza.”
 
Akaba kandi yaragiriye inama abafite ibigeragezo: “Icyo nabwira abafite ibibazo byabarenze cyangwa bafite ubwihebe n’agahinda bakwiye kwiha Yesu akababera umwami n’ umukiza w’ ubugingo bwabo kuko nta handi hari amahoro usibye muri Yesu Kristo. Iyo atandengera ubu mba nkiri umusazi kandi ntacyo nari kuzimarira ariko ubu ibyo ngezeho byose mbikesha Yesu. Niwe ufite imbaraga ziri hejuru y’izabadayimoni ashobora byose nawe umwisunze mu burwayi bwawe cyangwa mu bibazo byawe yakurengera.”
 

ubwanditsi.

Munyantore Isaie yavukiye I Kayonza muri Rukara mu mwaka wa 1979.Nubwo Isaie avuga ko yavukiye mu muryango w’abantu badakijijwe avuga ariko ko bari bafite ingeso nziza.Isaie avuga komu mwaka wa 1993 yaje kugira amahirwe yo kwakira Yesu nk’ umwami n’ umukiza w’ ubugingo bwe akaba yarakirijwe iwabo i Rukara.

Isaie avuga ko mu buzima bwe yagiye ahura n’ ibigeragezo byinshi ariko icy’uburwayi cyo kikaba cyaramukomereye cyane.Nyamara Isaie yagiye ahumurizwa n’ijambo ry’Imana rigira riti: Nubwo ibyago by’ umukiranutsi ari byinshi Uwiteka amukiza muri byose.”

Isaie avuga ko mu mwaka wa 2002 yafashwe n’ uburwayi bw’ igihaha cy’i bumoso kuko abaganga bamubwiye ko kirimo amazi.Isaie agira ati: Nkimara kumva iby’ubwo burwayi narababaye cyane ariko nkomeza gusenga Imana nyuma y’amezi 8 Imana imbwira ko inkijije kandi koko nyuma nagiye kwa muganga basanga narakize.”

Bigeze mu mwaka wa 2004 Isaie atangaza ko yafashwe n’uburwayi bw’ umutima akabumarana umwaka n’ amezi 4.Isaie avuga ko muri ubu burwayi bw’umutima yagerageje kwitwararika ku nama za muganga ndetse agafata neza imiti yandikiwe nyamara bikaba iby’ubusa.Mu magambo ye Isaie aragira ati: Nabonye ko iyo miti n’inama bya muganga ntacyo byamariye mpitamo kwiringira Imana nuko irankiza.”

Mu mwaka wa 2009 ubwo Isaie yazaga gutura mu mujyi wa Kigali yakomereje gukora umurimo w’Imana mu Itorero rya Nyarugenge ku mudugudu wa Kiyovu.Nyuma y’iminsi mike ageze i Kigali Isaie atangaza ko yafashwe n’ uburwayi mu byukuri atamenye ubwo ari bwo kuko we yabonaga agenda atakaza ibiro mu buryo bwihuse, akajya abura umwuka ndetse akajya agira n’ikibazo cy’umusonga wamubabaza cyane.Isaie avuga ko yahise akeka ko ari bya y’ibihaha byongeye kumugarukaho.

Isaie avuga ko atari yorohewe n’ubwo burwayi ariko ko yagerageje kugana iy’ibitaro.Aragira ati: Natangiye kwivuza uko nshoboye kuko nari mfite ubwisungane mu kwivuza (mituelle de santé). Nabonye ntacyo bitanga nsubira iwacu I Rukara nivuza i Gahini banyohereza i Rwamagana, babuze icyo bankorera bambwira ko naza i Kigali nkanyura muri sikaneri(scanneur).” Isaie atangaza ko uko iminsi yashiraga niko yumvaga uburwayi bwe bugenda guhindagurika.Ageze mu bitaro bya Kaminuza i Kigali (CHUK) muri médecine Interne Isaie yakorewe ibizamini bitandukanye n’abaganga bamwitagaho.Icyo gihe hari taliki ya 08-02-2010 nk’uko Isaie abyivugiraMu bisubizo yahawe na muganga, Isaie yasanze afite kanseri(Canser) yo mu maraso (nkuko bigaragara ku mpapuro yahawe n’abo baganga ndetse Isaie agifite kugeza n’ubu). Isaie avuga ko akimara kubona ibyo bisubizo yabwiwe n’abaganga ko uburwayi bwe bugoye.Isaie atiBambwiye ko ntacyo bamarira usibye kumpa uduti two kunyoroherereza gusa.Bambwiye ko bishobotse nazajya kwivuriza hanze y’U Rwanda ariko mugihe ntarabibasha bambwira ko buri cyumweru nzajya njyayo bakareba uko meze kuko urwagashya rwari rwatangiye kubyimba.”

Nyuma y’aho Isaie avuga ko abo baganga bo muri CHUK bamukoreye raporo (rapport) medicale akajya kwivuriza mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Agezeyo Isaie avuga ko nabo bamubwiye ko ntacyo bamumarira kinini nabo bamugira inama yo kujya kwivuriza hanze y’U Rwanda.Muri ibi bihe bitoroshye Isaie, nk’uko abyivugira ngo yasabye Imana ibintu bibiri: “Nasabye Imana ko inyeza ikantahana mu ijuru amahoro cyangwa ko niba hari icyo nkiyikorera mu isi yankiza.”

Tariki ya 05-06-2011 Chorale y’aho Isaie yasengeraga yagiye mu rugendo rw’ ivugabutumwa.Mu gihe imyiteguro y’iyo Chorale yari irimbanyije uburwayi bwe bwariyongereye cyane kuko Isaie avuga ko icyo gihe yagize uburibwe budasanzwe ariko akanzura mu mutima ko azajyana n’iyo Chorale.Isaie ati:“Nubwo ntari norohewe n’uburwayi ariko numvaga namaramaje kujyana n’iyo Chorale wenda bakazagarukana umurambo kuko na kare nari ntegereje gupfa.

Kubera ko Isaie yari mu bagombaga gucurangira iyo Chorale avuga ko yihanganye akajyana nayo.Isaie avuga ko yaboneye igitangaza gikomeye muri urwo rugendo kuko yaje kuhakirira uburwayi bwe bwari bwarananiranye.Aragira ati: “Tugeze aho twari twasohokeye twakoze icyatujyanye ndetse turara n’ijoro dusengera uwo murimo w’Imana.Muri ayo masengesho Imana yavuze ibintu byinshi ariko nanjye imvugamo ko inkijije indwara ikomeye mpita nizera iryo joro sinongeye kuribwa bimbera ikimenyetso.

Nyuma y’urwo rugendo Isaie avuga ko yagarukanye n’abandi baririmbyi I Kigali agahita ataha iwabo aho yamaze icyumweru.Nyuma y’icyo cyumweru Isaie atangaza ko yasubiye kwa muganga kuko umunsi wo kujya muri controle wari ugeze nk’uko yari yarabitegetswe na muganga wamukurikiranaga.Uwo munsi hari tariki ya 13/06/2011 ubwo Isaie yahabwaga igisubizo ko ari negatif (bivuga ko nta burwayi afite ahubwo yakize).Isaie avuga ko byabaye nk’ibitangaza bikomeye.Aragira ati: “Ari njye ari na muganga twese byaratugoye kubyemera kugeza ubwo muganga yambwiye ati ibyo impapuro tubireke wowe wiyumva ute?Namuhamirije ko numva amahoro adasanzwe mu mubiri wanjye.”

Isaie avuga ko yabwiye muganga we iby’urugendo yakoranye na Chorale(nubwo bari barabimubujije kubera nyine uburwayi bwe).Isaie avuga ko yakomeje gusobanurira uwo muganga ko yavuye muri urwo rugendo amahoro ibi bikaba byaratangaje uwo muganga kuko yari azi neza iby’uburwayi bwe ko butari bworoshye.Isaie avuga ko bitarangiriye aho kuko muganga yagombaga kwemeza neza ko uburwayi bwe bwakize.Isaie aragira ati: “Muganga yambwiye ko ngomba kugaruka muri controle akareba kuko niba narakize.”Isaie avuga ko nyuma y’icyo gihe yasubiye kwa muganga inshuro 4 zose bagasanga yarakize.Nk’uko uwo muganga wamukurikiranye ari we Dr Jean Luc yabimubwiye ngo ibi birenze uko we yabyumvaga.Isaie ati: “ Twese twatangariye Imana kuko ariyo yonyine yabashije gukora kiriya gitangaza ikankiza uburwayi nka kanseri(cancer)yo mu maraso.Uwashaka kubona impapuro zose kuva ntangira kurwara no kwivuza yaza nkazimuha akirebera gukomera kw’ Imana.”

Muri ubu buhamya bwa Isaie asoza ahamya ko kuri ubu ntakibazo nagito afite.Arangiza na none abwira abantu barwaye n’abafite ibibazo ko bakwiriye kwiringira Imana kuko ibyo abantu babona ko bidashoboka ku Mana bishoboka byose “Yesu akiza indwara zose nkuko ibyanditswe byera bivuga Yesaya 53:4, Matayo 8:17, 1 Petero 2:23,24.”

Uwashaka kugira icyo avugana na Munyantore Isaie yakoresha aderesi zikurikira: Telephone 0788844681 cyangwa akamwandikira kuri E-mail: isaemunyantore@yahoo.fr

Ubwanditsi

Mukeshimana Rebecca umuvugabutumwa w’ imyaka 34 wavukiye mu karere ka Ruhango avukana n’abana batatu akaba imfura muri bo ndetse mu bavukiye mu muryango ukujijwe w’ abadiventisiti b’ umunsi wa karindwi.

Rebecca yemeza ko ubuzima bwe bwatangiye kuba bubi ubwo yari afite imyaka 9. Yigaga mu wa kabiri w’ amashuri abanza ubwo ababyeyi be batandukanaga buri wese yishakira undi, Rebecca n’abo bavukana basigaranye na se maze nawe yishakira undi mugore utarabitayeho na gato. Yemeza ko yabayeho mu buryo bubi harimo nko kurwara amavunja, byamubujije no gufata isuka ngo ajye gupagasa dore ko aribyo byari bimubeshejeho na barumuna be.

Rebecca yahisemo gushyira abana mama we aho yari yarishakiye undi mugabo maze nawe ahita atangira ubuzima bw’umuhanda (Mayibobo),gusabiriza atabyibagiwe, amaze gukura ho gato yagiye mu murimo wo kurera abana (ubuyaya) aho ku myaka 16 gusa yahise atangira umwuga w’uburaya.

Rebecca yaje yerekeza Sodoma mu murenge wa Gikondo aho yifatikanije n’ izindi ndaya ayoboka umwuga gusa nk’uko abitangaza ngo yasabye Imana kutazabyarira mu buraya kandi ngo Imana yaramwumviye kuko amaze imyaka irindwi avuye mu mwuga w’ uburaya kandi akaba atarabyara.

Ntibyatinze 1997 mama we yahise yitaba Imana maze yiyegereza barumuna be ariko ntiyareka uburaya kuko aribwo bwari bumutunze. Nkuko abitangazantacyo naburaga ndi mu mwuga w’uburaya kuko natungaga barumuna banjye ndetse nanjye nkabaho neza kuko nisigaga amavuta y’amadorari ijana ndetse nsindare whisky dore ko imwe itampazaga”.

Rebecca kandi ngo ni byinshi yaboneye mu mwuga w’uburaya nko kubura inshuti ze zose zapfiriye mu buraya kugera ku nshuti ye ya nyuma basangiraga yitwaga Betty yagiye gupfa ikamubwira aya magambo iti: “ uzakizwe dore aho ngiye ni habi”. Ibyo ntacyo byamuhinduye kuko uburaya yabukomeje kugera aho yumvise yikundiye kujya gusenga ariko adakijijwe. Maze akajya asenga nyuma arabatizwa, ajya muri korari yewe aba n’ umudiyakoni ariko nk’ uko abyitangariza atinjye ntabwo nakijijwe kuri icyo gihe kuko navaga kuririmba no kuba umudiyakoni nkegura agasakoshi kanjye karimo Prudence, Imiti yo gukurura abagabo n’ icupa rya whisky maze nkerekeza kuri Hotels aho nabaga mfite aderesi (Address).

Twifuje kumenya ukuntu yakijijwe by’ ukuri n’ikimwemeza ko noneho yakijijwe, maze nawe yemeza ko nyuma yibajije aho yajya igihe yaba apfuye maze yisubiza ko yajya kwa satani. Nibwo tariki ya 18.09.2004 yemeye guhinduka maze amara iminsi itatu iwe mu nzu aho yari atuye Sodoma asenga Imana imwohereza ngo ajye gusengera kuri ADEPR Gikondo umudugudu wa Gashyekero. Nyuma ariga abatizwa tariki 07.05.2005 ari naho abarizwa kugeza n’uyu munsi.


Twifuje kumenya ubuzima bwe nyuma yo kwakira Yesu nk’ umwami n’ umukiza maze atunyuriramo muri make uko yageragejwe na Satani ariko ntiyabivamo. Yagize ati” napimaga ibiro 107 ntarakizwa, ariko nyuma yo gukizwa nemeye guhomba byose nageze ku biro 60, nsigara nisiga amamesa yewe mbura ibiryo n’imyambaro”. ni byinshi yahuriye nabyo mu gakiza dore ko yageze naho areba imirari kubera inzara ariko anamba ku Mana ye.

Twabibutsa kandi ko amashure atabonye uko yiga kera, kugeza ubu Imana yamukoreye ibitangaza ubu arangije imyaka ine yiga ijambo ry’ Imana “Théologie” kuri ETD kiyovu.

Rebecca ngo afite intego yo guhindura abantu abamenyesha ko bagomba kumaramaza bakareka kwishushanya kuko Imana iriho kandi ngo iyo umuntu ari muri Yesu Kristu aba abaye icyaremwe gishya.

Ntirenganya J. D’Amour

Ndashaka mbere nambere ya byose gushima Imana yankuye mu gahinda, nakuriye mu
muryango ntigeze numvikana na Data ndetse n’umuvandimwe wanjye.nakundaga mama
wanjye gusa , kuva mu bwana bwanjye nangijwe n’umuganga, birankomeretsa cyane nuko
mpitamo inzira yo guhuza ibitsina n’abo
tubihuje, nagiranaga imibonano mpuzabitsina n’abakobwa ndetse n’abahungu. Nyuma
ya buri busambanyi niciraga urubanza
kuko numvaga ndi umunyamakosa ndetse nkigirira isoni, ndetse nkumva ndiyanze.

 
Nguko uko ninjiye mu gahinda, ariko
hamwe n’ibyo nkumva ntawe nshaka ko amenya akababaro kanjye. Nta muntu nemereraga
kumba iruhande keretse mama ariko sinashakaga kubimubwira. Numva naratawe,
sinari nkizi icyo gukora, nari natakaje ubumuntu bwanjye, nibazaga koko niba nd’
umugabo cyangwa se umugore. Narinzi ko ibyo nakoraga atari byiza ariko kutabikora bikananira .nyuma nkarira,
nkababara cyane. Ibi byaranyangije kandi
bigira n’ ingaruka ku masomo yanjye ntibagiwe n’imibanire yanjye n’ inshuti

 
Ariko mpuye n’Uwiteka, Umwuka Uwera yanyemeje kubabarira, ikintu ntigeze
ntekereza.byamfashe igihe ariko nashoboye kubabarira abo mu muryango bose ndetse
n’umuganga wanyangije.nuko ndabohorwa
wese.bibiliya iravuga ngo ‘’ibyishimo by’uwiteka n’imbaraga zanjye’’.igihe
nabaga ndikumwe n’abo twakoranaga ibyaha nabaga nishimye ariko iyo nasubiraga
mu rugo nabaga ndi umunyabyago wuzuye, ariko Imana yo izi byose yabonye ibyo
inatuma iki cyanditswe kigira ubusobanuro mu buzima bwanjye. Nyuma yo
kubohorwa

 
Ubu mpora nishimye,nsigaye ngeze ku
rugero rwo guseka ahashize hanjye, iyo nibutse ibyo nakoraga kera ndiseka.

F.C.

Ubu buhamya bakuwe kuri topchretien bushirwa mu Kinyarwanda na
Marcellin Habumuremyi.

Ngiye kubaha ubuhamya bw’ukuntu Imana yangiriye neza, bajyaga bavuga ko itabara simbishyikire, ariko ndi umugabo wo guhamya ko Imana ikiza ibyaha ndetse igakiza indwara zananiye abaganga b’abahanga, ndakwinginze ngo ubusome kandi ndakwizeza ko bukubiyemo inkomezi kuri wowe Yesu abahe umugisha.

Nitwa MUTARAMBIRWA Celestin ndi umugabo, nashakanye na Kayitesi Fortune tubyarana abana 3, nsengera mu itorero rya ADEPR mu rurembo rw’uburasirazuba, Paruwasi ya Kabarondo, nkaba ntuye muri uyu murenge wa kabarondo hamwe n’umuryango wanjye.

Reka tubanze dusome ijambo ry’Imana “TITO 2: 11-14 “Kuko ubuntu bw’Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse, butwigisha kureka ku tubaha Imana n’irari ry’iby’isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none dutegereje ibyiringiro by’umugisha, ari byo kuzaboneka k’ubwiza bwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu ikomeye n’Umukiza, watwitangiriye kugira ngo aducungure mu bugome bwose, kandi yuhagirire abantu kugira ngo babe ubwoko bwe bwite, bugira ishyaka ry’imirimo myiza.

Bijya gutangira………

Byatangiye mu mwaka wa 1997 numvaga mbabara munda , njya kwa muganga bwa mbere hari nkoresha ibizamini bitandukanye hano iwacu babura indwara yindi gusa bati ni igifu, uko nanywaga imiti bampaga niko narushaga kubabara, nigiriye inama yo kujya i Kigali ntangira kwivuza bundi bushya (Dore ko niyumvishaga ko wenda mu cyaro wenda badafite ubushobozi buhagije), kuri iyi Dispansaire yabaga Nyabugogo hafi y’isoko nyuma yo kugerageza, bampaye transiferi yo kujya kwivuriza muri CHUK, bankoreye ibizami basanga igifu cyanjye cyari cyarajemo ibisebe.

Benedata narababaye ku buryo bukomeye cyane, abaganga nabo bagerageza uko bashoboye ariko biranga, kubera uburibwe nagendaga mpese umugongo, nihambiriye munda, akenshi nakoreshaga isume (Essui main ), ibyinshi nakozaga mu nda nararibwaga maze inzara nayo imboneraho, umubiri uragenda inshiraho maze nduma, kujya mu bwiherero nabyo ntibyari byoroshye kuko najyaga yo ari uko nkoresheje imiti yo kwa muganga cyangwa nkakoresha agapira binisha abana.

Iki gihe nta byiringiro nari mfite dore ko ntanasengaga, byageze aho ntekereza ko narozwe, njya mu bapfumu gushakirayo igisubizo nabyo biranga, nta kindi cyari gisigaye uretse kurindira umunota wa nyuma nkipfira, uhiriye mu nzu ntaho adapfunda imitwe, maze kubura igisubizo kwa muganga no mu bapfumu, nahize umuhigo nti Mana bavuga ko ujya ukiza abantu nanjye uramutse unkijije nzagukorera.

Uko naje gukira….

Benedata nabonye urukundo rw’Imana, mu mwaka wa 2004 nkiri muri uwo mubabaro nibwo Imana yaje gukoresha umukozi wayo witwa MUKABARISA iramubwira ngo aze ambaze ibyifuzo mfite ansengere, yatangiye kujya ansengera anankumbuza kujya mu nzu y’Imana , ambwira ko Imana ishobora kunkiza, njyayo baranyigisha ndatura ndakizwa, ntangira kujya nza gusenga, ari nako wa mukozi w’Imana adahwema kunsengera, rimwe turimo gusenga Imana inyuze mu bahanuzi irambwira ngo uyumunsi ndagukijije ntuzongera kurwara igifu ugende urye ibyo utaryaga, unywe n’ibyo utanywaga, n’ibyo wajyaga wumva bitazapfa bigeze mu nda yawe bikomeye abe aribyo ugenda uhereho.

Ntabwo nari gupfa kubyemera ariko numvise muri njye hakoretsemo ikintu ntabona uko nsobanura, gusa numvise hari igikoretse kidasanzwe, naragiye ndabirya imyumbati, inyama zikaranze n’ibindi maze bingwa nabi, nari ntaramenya gukora kw’Imana.

Haciyeho amezi nk’atatu, nari ndyamye sinziriye ndota umuntu aje arambaga mbona ankuye mo igifu cy’ibisebe mbona akijugunye ahantu mu gikombe ntabasha kubona. Mbona azanye igifu cyiza kinini gishyashya kiriho ubwoya bwiza butoshye akinshyiramo, mbona azanye umuti nabonaga umeze nka Cologate agenda awusiga ahantu hose yambaze, mbona aranteranyije nk’uko nari meze mbere. Arambwira ngo uburwayi wibonaga ho bw’igifu ndabutaye, arambwira nanone ngo ntuzongera kuribwa, nahinze umushyitse ariko numva kwizera kurazamutse, ndongera ngerageza kurya numva ntacyo mbaye, ubugari, imyumbati, ibikaranze, ibidakaranze numva ndi mutaraga, menya ko za nzozi zari ugukora kw’Imana.

Ubu narakijijwe Imana yambabariye ibyaha ikigeretse kuri ibi Imana yankijije igifu maze imyaka irenga 10 ntongeye gutaka igifu , ndi umugabo wo kubihamya ndetse n’umuryango wanjye wabibera abagabo ndetse n’itorero muri rusange, ibyo ntaryaga ndabirya kubera Imana, kuko iyo ivuze biraba yategeka bigakomera. Ni Imana yo kwizerwa nawe ndagukumbuza kuyigirira icyizere, uyizere, uyisabe kukurengera nta kiyinanira.

Nawe waba ufite indwara umaranye igihe kinini, cyangwa ukaba utarakira agakiza mu buzima bwawe, Yesu niwe rembo ryakugeza ku mbaraga z’Imana, mwizere uyu munsi urabona igisubizo.

Ndangije mbasabira umugisha w’Imana. Wifuje ibindi bigendanye n’ubu buhamya waza ku itorero nsengeraho cyangwa ukambaza kuri Tel : 0788776947. Murakoze

Nitwa Fabrice navukiye i y’ annemasse muri savoie y’ amajyaruguru mu w’ 1973 nkurira mu muryango ufite amahoro,nize neza ku buryo ntigeze nsibira na rimwe. Nk’ umunyabwenge, igihe kinini nakimaraga nsoma( filozofi, icengeramyitwarire, inkuru ndende …..) nariyemeraga cyane mu bwenge ku buryo ntizeraga Imana. Iyo nanyuraga imbere y’ urusengero rw’ abanyagatorika nibwiraga yuko ntazigera ngira ukwizera. Nkumva ko ari ibintu by’ abanyantege nke ! nkiri umwana nibazaga ibibazo byo guhakana Imana.ni joro iyo nitegerezaga neza nibazaga ikiri inyuma y’ inyenyeri…. Nubwo nibazaga ibyo bibazo nizeraga bidasubirwaho ko nta mana ibaho. Nageragezaga kwibaza ibizambaho nyuma y’ urupfu, nyuma hari ukuri kumwe : ubusa,( uko nabaye impumyi n’igicucu !) byongeye mu kutishimira kuba umuntu uhakana Imana, nahoraga nshaka kwemeza abizera ko bari mu makosa. !

 Nibwo umugoroba umwe mu w’ 1991, muri kaminuza ya grenoble, nahawe ubutumire mw’ivugabutumwa rya nijoro ry’ abanyeshuri ! byiza we, najyanyeyo umurava mwinshi. ! kugira ngo nemeze izo roho zikennye ko zari mu ikosa rikabije. Mu by’ ukuri nari umuvugabutumwa w’ icyuka , uhagaze ku ruhande rubi,( murashaka iki, ubumenyi umuntu afite nibwo akoresha)

 munyizere cyangwa mu byihorere , ariko ku bitandukanye n’ ibyo nari niteguye byose , uyu mugoroba waranshimishije mpita mpera ko kujya nsubira muri iryo huriro ry’ ivugabutumwa icyumweru ku kindi . nahise mbona ko ukwizera kudahabanye n’ ubwenge . 
 ni uburyo bubiri butandukanye ari ko bwuzuzanya mu kumva ukuri , ubwenge budufasha kumenya uko isanzure ikora naho ukwizera kudufasha kumenya ibiri mw’ isanzure ndetse n’impamvu biriho. 

nasomye kandi ivanjiri ya ya Yohana ’ kandi nk’ uko ikiganza cyanjye cyabonye iruhande rwacyo ikindi kikibereye. Umutima wanjye wamenye neza ukuri wari warashatse kuva cyera binyuze muri iki gitabo gito.

hanyuma, umugoroba umwe , mpfukama imbere y’ uburiri mu cyumba cyanjye cyo kwigiramo.narinzi ko hari umwanzuro nagombaga gufata :yaba ari kubana n’Imana kuva ubu ndetse n’Iteka ryose, cyangwa kuyanga nkabaho iteka ryose nta mana mfite, bivuze kujya mu muriro.nuko mpitamo guha ubuzima bwanjye Imana mvuga nta makemwa nti’’ Yesu nkiza. !ariko nyuma yo gusenga nta na kimwe nigeze numva, nta rumuri, nta na kimwe nigeze numva, maze ntangira gutekereza ko ntakijijwe !".

 byongeye umukirisitu anyumvisha ko atari ngombwa kumvira ibyiyumviro byawe ahubwo kumva icyo Ijambo ry ‘ Imana rivuga kandi muri bibiriya Imana idusaba kwemera gusa igitambo cy ‘ umwana wayo Yesu wapfiriye ku musaraba kugirango akureho ibyaha byacu, kandi wazutse ku munsi wa gatatu . nk ‘ uko byanditswe ngo : ‘’ izere umwami yesu urakizwa’’( igitabo cy ‘ ibyakozwe n’ intumwa16 :31)

 ng’ uko uko gushidikanya kwanjye kwashize, maze numva nkijijwe.ibyishimo n’umudendezo byuzura umutima wanjye nuko ubuzima bwanjye burahinduka bwose. Menya aho kujya nyuma y’ urupfu, ubuzima bwanjye bugira igisobanuro. !
 
 nuko nogoga isezerano rishya. Ibyo nasomaga byantembagamo nk’ uruzi rwari rurimo kuhira no guha ubuzima icyari kugeza ubu ubutayu bukakaye . nashakaga kubwira Yesu buri wese , Yesu umwami yuzura umutima wanjye by’ ukuri. !

 ni ukuvuka bundi bushya bishingiye ku ivanjiri ya Yohani , igice cya 3 umurongo wa 7.mu w’1993 nabatijwe mu mazi mw’itorero ry’ ivugabutumwa.ubungubu n’ubwo ibintu byose atari shyashya mu buzima bwanjye, ndashaka gukomeza kugenda nsa na Yesu kristo kandi nkera imbuto ku bwe n’ubwami bwe .

Iyo uhaye ubuzima bwawe kristo umwami,ugera kuyindi ntera : ubusabane hamwe n’Imana ngari, umuremyi wa byose.ijuru ryari rikinze riragukingukira 
 ukubaho kw’ Umwuka wera muri twe kugufasha kugera ku cyo Imana yakuremeye nk’ umuntu waremwe mw’ ishusho y’Imana . 

umuntu ntago ari umubiri gusa,afite umwuka kandi ishakisha byimazeyo Imana . hari inyota y’ iby’umwuka muri buri muntu ishobora kumarwa gusa n’ Umwuka w’ Imana 
ubuzima muri kirisitu ni cyo kintu kiza kuri iyi si…. ndetse no mu buziraherezo!

Inkuru yakozwe na Marcellin Habumuremyi.

Nabayeho mu muhanda nzwi ku izina rya mayibobo, ubwo
buzima nabumazemo imyaka7 naryaga iby’abandi bantu basigaje muri resitora.

Twakundaga kuba turi i Nyanza mu kimoteri tugatoraguramo
ibirayi, ibitoki n’ibindi tukabiteka mu madebe, twanywaga ibiyobyabwenge binyuranye
birimo itabi, urumogi na kore (colle) bashyira mu nkweto na tineli; twanywaga
esanse na mayirunge n’ibindi. Twararaga hanze ku mabaraza y’amazu y’ubucuruzi ndetse
n’i Nyanza mu kimoteri bakunda kwita Ruviri.

Nagiraga ibitutsi byinshi cyane n’ imvugo nyandagazi nkatwarwa
kugororwa mu nzererezi no gufungwa kenshi kubera amakosa menshi nagiraga ajyanye
no kwiba.

Imana
yarantabaye …

Ubu ndashima Imana ko yankijije, yangiriye neza ndakizwa nyuma nasenze Imana
nyisaba ko yangirira neza nkasenga niyirije ubusa. Kenshi na kenshi Imana yambwiraga
ko izampa umugisha, amahoro n’ubuzima. Imana yanyaguriye imbago nk’uko
yazaguriye Yabesi (1 Ingoma 4:9).

Ibyo byose Imana yabinkoreye ikoresheje abantu banyuranye
barimo Abanyarwanda, Abongereza, Abanyamerika, Abirabura n’ Abazungu ndetse n’
itorero nsengeramo rya Pantekote.

Nize ibijyanye no gushushanya, gukora amakarita akozwe mu
birere (craft post cards) n’ amashusho
ya kinyarwanda ; Nize Icyongereza ndetse no gukoresha mudasobwa. 

Nakunze kuganira n’ abana bo ku muhanda, nakoranye n’ ibigo
binyuranye bishinzwe abana bo ku muhanda Imana ibimperamo umugisha. Ibyo nize narabimenye
n’ akazi nkaboneramo umugisha ubu nageze kuri byishi: Nubatse inzu, nakoze
ubukwe kugeza ubu mfite umugore n’ abana babiri b’ impanga, ndya neza kandi ndyama
heza.

Imana niyo yabimfashije ndi umuririmbyi muri korali,
mvuga n’ ubutumwa bwiza bw’ ijambo ry’ Imana.

Ubwanditsi

 

Nitwa Ntakirutimana Francois navutse taliki ya 27 Gicurasi 1990 mvukira mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kicukiro nkaba nsengera mu itorero rya E.P.R (Remera Kicukiro). Mfite ubuhamya bwinshi ariko reka mbabwire uburyo Imana yankuye mu rupfu ikanyongera iminsi yo kubaho.

Burya iyo Imana igufiteho umugambi irakurinda n’ ubwo wanyura mu rupfu. Aho mariye kuvuka banyise “Ntakirutimana” ariko sinari nzi ko byari mu mugambi w’Imana kuko no mu kuvuka kwanjye Imana yahakoze ibikomeye bituma ababyeyi banjye banyita iryo zina kandi ndarikunda .

Mu mwaka w’1995 nigaga muri Gardienne kwa Carlos mu Gatenga icyo gihe nari mfite imyaka itanu. Najyanwaga na maman ku ishuri akaza no kumfata, ariko umunsi umwe ngiye ku ishuri abarimu bavuga ko abana b’ abahungu bajya kubanga imipira ndagenda ndawubanga ndangije kuko nta muntu wari uhari wo kunjyana ndijyana ngeze mu ikorosi rya Rwandex imodoka ya mazida yari ifite umuvuduko ukabije irankubita ndazamuka ngera hejuru cyane ndagaruka nikubita muri bordure umutwe uramanyuka.

Ku musaya hari hari umwobo ureba mu mutwe imbere navuye amaraso menshi ikindi kandi ukuboko nako kwasaga nk’ ukwavuyeho ariko kuko Imana ari inyembabazi ntikwavaho burundu inda nayo yaramenetse, urwagashya rurangirika barukuramo.

Ikindi gitangaza Imana yankoreye ni uko uwangonze yahise antwara kwa muganga mu bitaro bya CHUK maman bamubwiye ko imodoka yangonze yanga kubyemera aza kwa muganga Docteur aramubwira ati hasigaye ah’ Imana kuko babonaga byarangiye nari nsigaranye akuka gake cyane kandi amaraso yari yanshizemo.

Ariko kubera Imana hari icyo yari yaragambiriye kuri njye irigaragaza ko nta kiyiruta. Namaze amezi 2 muri koma ntazi iyo ndi ndimo sonde z’ inkari, umusarani n’ amaraso. Narimo serumu, nari meze nabi cyane ariko kuko Imana ariyo igira icyo irema ikagikomeza yaranzuye natewe inshinge ijana na makumyabiri.

Kwa muganga byarabagoye kubona inyama bazasubiza ku mutwe wanjye no mu mugongo ariko bakata inyama ku maguru bakazomeka mu mutwe no mu mugongo no ku kuboko, nagize umubabaro ukomeye cyane ubwo buzima nabumazeyo umwaka wose. Ndibuka ko hari umunsi umwe nabyutse ngata ubwenge maze ibipfuko byose sonde nkabyikuraho ntazi ibyo ndimo nongera kumera nabi cyane.

Nyuma baje kunsezerera kwa Muganga ntaha mu rugo bakanzana kwipfukisha ariko nahahuriye ni ngorane zikomeye nahasanze umuforomo mubi intambara irangiye amfata nabi kuko na hahandi hari hatangiye gukira yashyiragamo imakasi hakadudubiza amaraso twaje kuhava tujya kuri centre de santé ya Kicukiro banyitaho ndakira.

Mu gusoza ndashimira Imana yo iruta byose ko yanyongereye iminsi yo kubaho kuko njya ntangarira imirimo yayo kuko n’ ubwo nta rwagashya mfite nizera ko yanshizemo urundi kuko niyo igira insimburangingo z’umubiri w’umuntu ikindi kuva icyo gihe sindongera kurwara.

Ndashima Imana yo yampaye agakiza nkiri muto kandi nkaba ngikomeje kuyikurikira no kwibuka ibyo yankoreye.

Nabwira abihebye nti muhumure Imana yankijije nta cyo idashoboye namwe izabagirira neza ntimucike intege Yesu Kristo ntahinduka imibyimba ye niyo idukiza indwara, amen.

Igice cya kabiri cy’ ubu buhamya muzagikurikira ubutaha, murakoze.

 ubwanditsi/agakiza.org

Nitwa Habyarimana J. D’ Amour navutse mu mwaka wa 1976.Navukiye mu Murenge wa Byumba, akarere ka Gicumbi.Navutse mu muryango udakenye utanakize mbese wifashije.Nagize amahirwe yo kwiga amashuri yisumbuye ndayarangiza nza kuba umuyobozi w’ ikinyabufura (Préfet de discipline) muri icyo kigo nari ndangijemo.Nyuma naje kuba Vice/ Mayor ushinzwe urubyiruko mu Karere ka Kisaro.Icyo gihe cyose nari umwibone ukomeye, numva ndi hejuru cyane ibyo gukizwa ntabyumva ntashaka n’ubimbwira.

Ariko nubwo byari bimeze bityo,Imana yaje kuncisha bugufi.Nari mfite ama modoka n’amazu ndetse n’ indi mitungo itandukanye.Nyamara nubwo ibyo bintu byose byari bihari ntacyo mbuze sinigeze ngirira amahoro mu byaha nabagamo kuko n’ijambo ry’ Imana ribivuga neza ko nta mahoro y’ umunyabyaha.

Nyuma y’igihe gito Imana yarampamagaye ngo nyikorere ndakizwa nemera guca bugufi nakira Yesu nk’ umwami n’ umukiza wanjye.Umunsi nakijijwe nibwo numvise umunezero ntigeze mbonera mubyo nibwiraga birimo ubutunzi nari mfite. Kuko amahoro yacu ntava mubyo dutunze ahubwo ava mu kumenya Imana kuko ibintu iyo biza kuba bitanga amahoro mba narayagize mbere kose ariko ntarakira Yesu ntayo nari mfite.

Nyuma yo gukizwa naje kurwara indwara ya Diabète (soma diyabete) mu mwaka wa 2005.Nagiye kwivuza ntanga ibizamini kwa muganga nsanga ngeze kuri glicemie ya 320(uru ni urugero cyangwa igipimo cy’isukari mu maraso ). Guhera icyo gihe nahise ntangira gufata imiti byanga kugabanuka nkomeza kwitera n’ishyinge. Nyuma y’ imyaka 3 nibwo naje kumva ijwi ry’ Imana rimbwira ko Imana inkijije Diyabete.Icyo gihe nari merewe nabi kuko nta Fanta nanywaga nta munyu, nta sukari cyangwa ikindi cyose kizirana n’iyi ndwarara ya Diyabete.

Nari ngeze ku rwego rwo kwishimagura nkasigarana umubiri mu nzara.Nabonye igitangaza kuko inzara zari zaratangiye kuva mu mano ariko kuva igihe Imana yambwiraga ko inkijije inzara zanjye zose zarameze kandi haza inziza cyane.

Umubiri warasubiranye ubu ndya byose, nkanywa byose kandi glicemie ntirenga 140. Ndashima Imana ko yankijije igakura ibishoboka mu bidashoboka kuko n’ igihe kinini abantu babaga bategereje ko pfa ariko Imana yanyongeye iminsi yo kubaho.

Nasoza ubuhamya bwanjye nkangurira abantu bose kwizera Imana kuko niyo ifite urufunguzo rwa byose iyo ikinze ntawakingura.Kandi kuko ariyo ifite ubuzima bwawe mu kuboko kwayo niyo wataha wajya mu ijuru niba uyiringiye.Ariko urwaye utizera hanyuma ugapfa wajya hehe? Imana ibahe umugisha mwese mugire kwizera Imana izababera umutabazi wanyu.Amen

Habyarimana j’ d’Amour

Tel 0788441396, 0722441396

Mperako ndababwira ngo “ntimureba
ko tumeze nabi ? ko i Yelusalemu habaye amatongo n’amarembo yaho akaba
yarahiye ? Nimuze twubake inkike y’i yelusalemu tutagumya kuba
Igitutsi”. Mbabwira ukuntu ukuboko kw’Imana yanjye uburyo kwangiriye
neza , mbabwira n’amagambo umwami yambwiye,Baravuga bati “Nimuhauruke
twubake ”. biyungamo bagira imbaraga zo gukora uwo murimo mwiza.
Nehemiya 2:17-18.

Aya ni amagambo yavuzwe na Nehemiya wari umuziritsi wa Vino y’umwami
Aritazeruzi , ubwo yakomezaga abantu ngo bubake, nyuma yo kumva inkuru
z’uko bene wabo banyazwe bakajyanwa gukoreshwa uburetwa n’ingabo za
Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, abarokotse bagasigara I Buyuda nabo,
bagahura n’ibyago byinshi cyane dore ko batukwaga, ndetse bagasigara mu
matongo nyuma yo gusenyerwaho urusengero n’inkike, ndetse bagatwikirwa
amarembo y’i Yelusalemu, ( 2 Abami 25:1-17), Bityo rero agira agahinda
kenshi ndetse n’ishyaka ryo gusana no gutera ishyaka abandi ngo basane
ibyangijwe byose kugirango igututsi gikurwe ku bwoko bw’Imana.

Bavandimwe ubu buzima bwa ba Nehemiya tujya duhura nabwo, birashoboka
ko Satani yagaba ibitero byinshi mu nzu y’Imana akaba yarabanyaze
abakozi b’Imana mwafatanyaga umurimo, birashoboka ko hari benshi yagize
imbohe bakaba bari mu buretwa bakora ibyaha byinshi cyane, biranashoboka
ko yaba yaranasenye imfatiro zitandukanye z’itorero ryawe, ariko iki
ni igihe cyawe cyo kugira agahinda nk’aka Nehemiya, Birakwiye ko ufata
iya mbere ukiyungamo imbaraga Ugasana umurimo w’Imana.

Biranashoboka ko wowe aho uba nta gikuba cyacitse ariko hari byinshi
mukeneye kugeraho , ese nshuti urabona ntacyo wakora ? Wikwireba ngo
witinye kandi ufite impano zitandukanye, birashoboka ko nta butunzi
bufatika ugira ariko wabasha gusenga, birashoboka ko wabasha guhugura
abandi cyangwa se wize ubumenyi butandukanye kdi hari benshi ubona
wabera umugisha, Muvandimwe haguruka none Imana ikubonemo umumaro mu nzu
yayo.

Ibyo ukwiriye kubanza gusobanukirwa

· Ni ngombwa ko ubanza kumva impamvu ugiye kwitanga ngo ukorere Imana (abaroma 12:1-2).

· Ugomba kwibuka ko uyu murimo wo gukorera Imana,
ari umurimo Satani arwanya cyane ( Nehemiya 6:1-3), ( Yesaya
40:10),(zaburi 28:4).

· Gukorera Imana ni inyungu yawe kurusha uko ari iy’abandi ( ibyahishuwe 22:12).

· Kugira agahinda k’ibyangirika ndetse ukifuza kurusha abandi kubahisha Imana (Nehemiya 2:17-18.)

Ni iki cyagushoboza gukora Uyu murimo utoroshye ?

· Gusengera umurimo w’Imana ( Nehemiya 1:4)

· Gutwara no Gukoresha intwaro zose z’Imana ( efeso 6:10)

· Kwizera ko Imana igushyigikira mu murimo wayo (abafiripi 1:6 )

· Kutagira ubwoba mu murimo w’Imana (Yesaya50:7-9).

· Kudaha umwanya abaguca intege muri uwo murimo (Nehemiya 4:8-12)

· Kubwiza abantu ukuri kw’ijambo ry’Imana (timoteyo 4:1-4).

Ernest Rutagungira

Nitwa Ndimurwango Isaac.Kunyita gutyo ni uko navutse
Papa ari mumanza,gusa abandi bana tuvukana bafite amazina meza. Ubu nshima Imana
ko ntakiri mu rwango ahubwo ndi mu rukundo rwa Yesu. Nagize umugisha wo gukizwa
nkiri muto mu mwaka wa 1987 cyane no mu muryango wacu harimo benshi bakijijwe
bituma nanjye ngira uwo mugisha.

Data yitwa Ntanama Jean naho mama yitwa Renilda;
navutse mbona mama ari umusazi kandi yabimaranye imyaka 35 yiruka mu gasozi
arara mu mazi, yagerageje kwiyahura mu kivu Imana ikamurokora ariko abakozi b’
Imana baramusengeye Imana ivuga ko azakira kandi abana azabyara bazavamo
abakozi b’ Imana.

Njye navukiye ku bitaro mvukana ibiro bike nsa nabi
sinarira umugabo umwe aravuga ngo aka kana ngiye kukagura amafaranga 300 kuko
na mama wako ni umusazi, ntazabasha kukarera. Icyo gihe ntibantanze ndashima
Imana ko aho ngeze nta mafaranga wabona ungura icyakora Yesu niwe wanguze
amaraso ku musaraba.

Navukanye indwara nizo zatumye nkura nabi sinagira
imbaraga. Izo ndwara abaganga ntibabasha kuzibona. Abantu baransengeye ariko
ntinda kumenya uburwayi mfite ariko Imana irandinda kenshi nikubitaga hasi
nkabura imbaraga nize bingoye kuko niga ukwezi kumwe ukundi nkaba ndyamye;
navaga imyuna cyane, ikindi gihe nagenda nkabura umwuka.

Icyo gihe nafashe igihe cyo gusenga Imana insezeranya
ko izankiza. Mbere y’uko jenoside yakorewe abatutsi iba, mu mwaka wa 1993
uburwayi bwarakomeye ariko jenoside irangira ntacyo mbaye nyuma yaho
byarankomereye njya kwa muganga ariko nari nkennye n’akazi nakoraga karahagaze
ngeze kwa muganga i Kibogora umuganga witwa Alain ukomoka I Kinshasa niwe wavumbuye
ko UMUTIMA WANJYE UTEREYE I BURYO. Ubwo
birumvikana ko ari ubumuga ibibazo byose nagize byakomokaga kuri icyo kibazo.
Abaganga barahamagarana basanga umuntu avukanye iki kibazo ubusanzwe atarenza
imyaka 3 kandi njye hari hiyongereyeho indwara nyinshi umutima wari warambyimbye,
mfite umuvuduko w’amaraso, no kubura isukari mu mubiri. Bambwiye ko nta gukira,
nabayeho ubuzima bubi nagwaga muri Koma kenshi bahise banyohereza muri CHUK.

Kuva i Nyamasheke mbyamfashe iminsi itatu kuko ninjiraga
mu modoka moteri yahinda ngahita njya muri koma muganga andebye asanga
birakomeye ampa uduti two kungabaniriza ububabare gusa ariko nari ntegereje
gupfa.

Ndi gusenga Imana yampaye ijambo riri muri Zaburi
avuga ngo sinzapfa ahubwo nzarama ntekerereze abantu imirimo itangaje yakoze.
Numva mpawe isezerano ryo kurama; muganga yambwiye ko iyo haba hanze bari
kugerageza ariko mu Rwanda bigoye. Muganga yambujije kuvuga iminota irenze 5
ambuza kugenda iminota 30 n’amaguru ariko n’ imodoka nayinjiramo moteri yahinda
nkajya muri Koma.

Umunsi umwe Imana yampaye umuntu uzamfasha kwivuza
muri Faysal kuko njye ntabushobozi nari mfite. Byageze igihe inyama zo mu
nda zose zirarwara: umwijima, igifu, nari ikiremba, ibihaha, impyiko, amaso
ararwara cyane; uwo mugabo yamvuje imyaka 7.

Kwa muganga bageze aho barananirwa ariko icyantangaza
ni uko Imana yampaye amasezerano meza ko izankiza,ko izampa urugo bikantangaza.
Mu gihe nari ntegereje gupfa, haje kuza abaganga bavuye Australie baje Faysal
kubaga imitima nanjye barampamagara ngo nzaze kubarwa icyo gihe nari mfite amafaranga
700 mu mufuka ngeze kwa muganga nsanga hari umuryango wa Australie uzandihira,
batangiye kumfata amaraso ngo bampime nahise njya muri Koma umunsi wose.

Ariko muri iyo Koma navuganaga n’ Imana; burya ijuru
rirahari pe neretswe ibikomeye (ibyo tuzabigarukaho) … navuye muri Koma
bagerageza kumfasha ariko bansanga hari icyuma bibagiriwe muri Australie n’
igihe cyo gusubira iwabo cyari kigeze bambwira ko bazagaruka bansigira umuganga
w’ Umunyakenya ngo ankurikirane hamwe na Dr Mucumbitsi akorera muri Faysal. Nari mbabaye kuko
nari maze imyaka 12 ntasinzira habe n’ iminota 30.

Umunsi
bari burengere umutima ngo barebe ko wakora neza umunsi bari bubikore Imana
yaransanze irambwira ngo irankijije burundu. Nagiye gukoresha ibizamini basanga
za ndwara zose zarakize ariko umutima ukiri I buryo bazanye umuganga areba
umwijima wari waraboze asanga ni muzima (uwakenera impapuro azaze nzimwereke
cyangwa ajye Faysal aho nivurizaga).

Abaganga
baratangaye barabwira ngo nintahe ningira ikibazo nzagaruke nahise niruka ngo
numve ko nakize, numva nta kibazo. Naratashye ndya umunyu n’ amavuta, noga
amazi akonje sinagira ikibazo. Naririmbye indirimbo 105 ivuga ngo
ni igitangaza ko Yesu yankijije.

Kuri ubu umutima wanjye uri I buryo n’izindi nyama
zose usibye igihaha nacyo kituzuye neza ariko ibyo si ikibazo; Imana ishaka
umutima wawe yawushyira mu mugongo ukabaho kuko ishobora byose.

Imana yandambagirije umukobwa turahura turakundana
mubwira ko tuzashyingiranwa. Yaremeye dutegura ubukwe, mbyara abana babiri,
ngira umugisha wo kubona akazi k’ ubucuruzi byansabaga gukoresha imbaraga sinagira
ikibazo. Kuva icyo gihe ndya amavuta, umunyu, n’ ibindi byose.

Imana ikora ibikomeye utarizera yakwizera kuko nta cyo
Imana idashobora. Ya modoka najyagamo nkababara ubu nize imodoka nanjye mbasha
gutwara nta kibazo.

Ndimurwango Isaac

Catherine Booth ni umukobwa w’imfura wa William Booth (washinze
itorero Armée du Salut). Amaze kugira imyaka 23, abana bo mu mugi wa
Paris mu gihugu cy’u Bufaransa bamwise Marishali ubwo yari amaze
gutangiza umurimo mu itorero rya Armée du Salut mu gihugu cy’u Bufaransa
muri Gashyantare 1881.

Muw’1882, yinjiye mu gihugu cy’Ubusuwisi ajya gutangizayo umurimo
w’Imana. Yamaze imyaska 14 ayoboye itorero Armée du Salut mu gihugu cy’u
Bufaransa no mu Busuwisi afatanije na Arthur Sydney Clibborn
barushinganye muw’1887, ubu bafitanye abana 10. Nyuma yo gukorera Imana
mu bihugu bitandukanye, yitabye Imana afite imyaka 97. Catherine Booth
yaravuze ati:"Ubukristo ni ubutwari”. Ibi yabivugishwaga n’ibyo
yanyuzemo. Gushinyagurirwa, iterabwoba, ibiboko, gusenyerwa amazu
n’ibintu, ibisebe byica, nta na kimwe kitageze ku batangije itorero
Armée du Salut mu gihugu cy’Ubufaransa ndetse no mu Busuwisi.

Mu mwaka w’1883, Catherine yafunzwe iminsi 10 mu mugi wa Neuchâtel 
aregwa ko yateje akaduruvayo, ariko abacamanza baza kumusubiza
uburenganzira bwe. Mbega ibigeragezo! Ibi byabaye mu gihe yagombaga
guhura n’umuyobozi w’umuhanga wo mu mugi wa Gasparin ari kumwe n’inteko
y’abanyamakuru bose bari bafite impapuro zimurega kandi batumvaga
imikorere ye na hato. Batangiye kumuburanisha bambaye imyambaro
y’abacamanza, mu gihe aba bakobwa bo bari bashize amanga yo kubwiriza
ubutumwa bwiza n’ubwo hari amabwiriza ya giririkare ndetse barashyizeho
n’ibyapa bibabuza. Madamu Booth yandikiye umukobwa we ubwo yari muri
kasho ati: "Uzabona ko ibyo uri kubabazwa bizagirira umumaro umurimo
wacu twatangije mu gihugu cy’u Busuwisi".

Hashize imyaka 75 (mu mwaka w’1958), guverinoma y’Ubusuwisi yemeje ku
mugaragaro umurimo wagezweho n’itorero Armée du Salut muri icyo gihugu.
Iyo guverinoma yashyize umukono ku mpapuro zari zifite umutwe ugira
uti:"Aleluya". Komande y’izo nyandiko yahise yiyongera maze basaba ko
basohora impapuro 4000 mu gihe bari basanzwe basohora 1000.

Catherine yarekeye abayoboke b’itorero izo mpapuro, abato n’abakuru,
bari bafite umugambi wo kurwanya ubukene n’ibyaha. Turaza kubonamo
bamwe. Nk’uko yabibonaga mu Bufaransa no mu Busuwisi mu mpera
z’ikinyejana cya 19, yanditse agira atya ati:"Biteye ubwoba kubona nta
shyaka abakozi b’Imana bo muri iki kinyejana bafite. Bajya mu rusengero,
basoma Bibiliya, basengera ibyifuzo byabo, bararirimba, banezererwa
Imana. Ariko iyo bigeze ku kurwana intambara hagati y’umwijima n’umucyo,
hagati y’ubutware bw’umwijima n’ijuru, usanga ntacyo bibabwiye.

Muri rusange, usanga abakristo nta gitekerezo nk’iki bafite, ndetse
usanga abana b’Imana batabishyira muri gahunda zabo." " Buri gihe mbona
neza uburyo umwanzi ashaka kutunyaga umuhamagaro wacu. Uko turushaho
kuganira ku Mana, twubakana mu gusenga, twitegereza Imana, dusenga
n’ibindi, ni ko umwanzi arushaho kubura aho apfumurira. Ariko
iyo igihe cyo kumugabaho igitero kigeze, igihe cyo kwigira imbere,
igihe abona hari icyo ari butakaze, uburakari bwe burushaho kwiyongera
maze akaturwanya yivuye inyuma. Mbese umuksrito ntiyagombye guhora mu
ntambara nk’iyi? [...] Twahamagariwe kwikorera umusaraba wacu maze
tukanyura mu nzira y’uwatanze ubugingo bwe ku bwacu."

Muw’1865, ni bwo babazaga William Booth watangije Armée du Salut aho
azakura abayoboke. Yarabashubije ati: "Nzabakura mu tubari no no mu
maresitora". Nyuma y’igihe gito ageze mu gihugu cy’Ubufaransa, umukobwa
we Catherine yiyumvisemo umuhamagaro hamwe na bagenzi be bariri, umwe
muri bo yari afite gitari, maze binjira muri imwe mu maresitora akomeye
yo mu Bufaransa. Yaboneje aho umukuru wayo yari yicaye maze amusaba
uburenganzira bwo kuririmba. Mu gihe yari ari kumusogongeza kuri iyo
ndirimbo yahimbanywe ubuhanga n’umwuka w’Imana, abari aho bose
baracecetse. Ibyari bikubiye muri iyo ndirimbo byari bisanzwe, kandi
byari ibi ngo:

"Mu ijuru ni igihugu cyanjye cyiza,

Hariyo abamarayika.

Umusirikare urwana kandi agasenga

Azabayo nawe".

Kugira ngo yubake urufatiro rukomeye, Catherine yahise ashyiraho
ibigo bitoza ingabo, ni ukuvuga abasore n’abakobwa. Nyuma yo guhabwa
amahugurwa y’amezi abiri mu Bufaransa ndetse no mu Busuwisi, bahise
binjira mu murimo. Aya mashuli yari yoroheje haba ku bijyanye
n’ibikoresho cyangwa amasomo yahatangirwaga. Buri wese yahigaga ku
mpamvu imwe rukumbi: kwinjiza abamisiyoneri mu mugambi nyawo kandi
w’umuntu ku giti cye bahamagarirwa n’Umwami wabo Yesu Kristo.

Catherine yabashshikazaga agira ati: "Ku bijyanye n’ubuzima bwanyu
bwa gikristo, murasabwa gukiranuka gusa, mugakizwa ku kibi cyose, atari
ku binyoma, kwiba cyangwa umujinya gusa, ahubwo mwihane n’irari,
ishyari, gusharira, isoni, kunegurana, kwikunda, n’ibindi bisa bityo.
Ntimwabasha kurwanya icyaha ngo mukineshe mu gihe kikiboneka muri mwe.
Mumara kwezwa, mugomba no kubatizwa mu Mwuka Wera. Buri wese wo muri mwe
nashakishe uwo mubatizo n’ayo mavuta aturuka ku Mana mbere yo gutangira
urugamba".

Bavuye muri aya mahugurwa, bari bamaze guhindurwa batabasha guterwa
ubwoba n’umwanzi. Rimwe na rimwe babamburaga utunyamakuru twabo twitwaga
"En Avant" (Reba imbere), bameneshaga abacuranzi babo, bakabirukankana
n’amabuye, bakababeshyera ibibi babatera ubwoba. Bakomeje kuvuga
ubutumwa babikuye ku mutima. Hari igihe bahuraga n’abanzi barakaye
cyane, ariko nyuma bakaza gufatwa n’imbaraga z’Imana bagakizwa,
bagatangira kwamamaza ibyishimo bisabye imitima yabo. Muri abo bakizwaga
hari n’abahitaga baba ingabo.

Muw’1895, Catherine yanditse igitabo cyasohotse mu bice bibiri cyitwa
"Miracles" (Ibitangaza). Yavuzemo abantu bagera muri mirongo bakize
indwara z’umubiri ndetse n’iz’ubugingo. Abana b’ibirara, abamaraya, ari
nabo baje gushyirirwaho ibigo bitatu byo kurererwamo, abasinzi,
abasambanyi, inzererezi, abapfakazi, abatagira akazi, imfyubyi abana
b’abakobwa bose bageraga mu mujyi wa Paris bashaka aho bacumbika,
inzererezi, abo bose nyuma y’igihe nibura cy’imyaka mike bashoboraga
kubona ubufasha. Catherine yatangije uyu murimo ku mugabane w’Uburayi
kuko ari nawe wawutangije mu gihugu cy’Ubwongereza. Yari abifitemo
uburambe.

 

Amaze kugira imyaka 17, umurimo we wari umaze kugira imbaraga cyane,
atari mu Bwongereza gusa cyangwa no mu tundi duce turuhijwe ahubwo
n’ahandi hose yabonaga ari ngombwa gukora ibiterane by’ivugabutumwa.
Amaze kugira imyaka 22, yari amaze kuba umwe mu bantu bazanye impinduka
mu buryo bw’umwuka mu Bwongereza. Twibutse ko ku ruhande rumwe impano ze
n’ubwiza bwe ari byo byamufashije kugera kuri ibi byose. Bamwe bavuga
ko byaba byaranamuteye ubwibone, ariko nta cyabigaragazaga.

Ubwe arivugira ati: "Ntibikabe ko nakwirata ko nshobora kubwiriza
ikivunge cy’abantu ku mbaraga zanjye! Mbese njyewe ndi iki? Umukungugu
n’ivu ... . Ariko muri njye no muri bagenzi banjye harimo umuriro, ari
nawo wari muri Yesu Kristo igihe yagendaga muri iyi si. Tugenda twereka
abantu ishusho ye, kwihangana kwe, urukundo rwe rutagira akagero, ... .
Nagaruka azaduha ubwiza mu isi."

Mbere y’uko uyu Mwongerezakazi Catherine Booth ava mu gihugu
cy’Ubufaransa ngo ajye gutangiza umurimo mu Buholande, yaravuze ati:
"Ubufaransa bufite abantu utasanga ahandi ku isi, barangwa n’imbaraga,
kugira ubuntu, n’ubushobozi bwo gukurikirana kugeza ubwo bumvise ibyo
bigishijwe. Iki gihugu kirimo ukuri, barwanya ikibi bivuye inyuma, ntawe
ushobora kubakoma imbere... Kuvuga ko badakunda ubutumwa bwiza byaba
ari ukubeshya, ahubwo bakeneye ubw’ukuri."

Icyigisho cya Catherine Booth

Angelica Zambrano yeretswe ubwami
bw’ijuru, ikuzimu ndetse no kugaruka kwa kristo.Avugako yabonye benshi
mu bantu bari ibyamamare hano ku isi batarapfa nka Micheal Jackson
Selena Quintanilla Perez ndetse na N’ abandi batabarutse mu minsi
ishize.

Mu gihe cy’amasaha 23, uyu
mukobwa ukiri muto Ecuadorian Angelica Zambrano yeretswe ubwami
bw’ijuru, ikuzimu ndetse no kugaruka kwa Kristo. Yahamije Yesu kristo
arira ubwo yabonaga roho z’abantu benshi zirimbuka , isi yanze kristo ,
itorero ritamwiteguye ,ndetse na byinshi mubijyanye n’imyidagaduro
bikomeje gutuma abana bato bajya kwa shitani.

Uyu mukobwa avuga ko yabonye ikuzimu
umwe mubaririmbyi bo muri Amerika latine Selena Quintanilla Perez.
Selena ngo yasabye uyu mukobwa ko ajya kubwira abari ku isi ko birinda
kuririmba ndetse no kumva indirimbo ze. Ku nshuro ya kabiri, uyu mukobwa
ngo yanabonye ikuzimu bamwe mu bantu babaye ibirangirire ku isi.Uyu
mukobwa akomeza yemeza ko na Michael Jackson ubwe ari ikuzimu. Akomeza
avuga ko yabonye n’abana ikuzimuYabonye ukujyanwa mw’ ijuru ndetse
abona n’abagore batwite basigaye ku isi impinja zabo zajyanywe mu
ijuru

Uyu mukobwa ngo atanga ubuhamya
bwa benshi mu byamamare twakundaga hano ku isi ubu barimo kubabarira iyo
ngiyo, barimo abaririmbyi ndetse n’ ibindi byamamare ku isi . Angelica
ngo yeretswe n’uburyo ubwami bw’ijuru buteguwe neza kandi bwiteguye,
nk’ahantu hatagira uko hasa kandi hataba ikibi. Ngo biboneka ko Yesu
aje vuba , ariko igiteye agahinda akaba ari uko abana b’Imana batazaba
biteguye uwo munsi, bikaba byabatera gusigara ubwo itorero rizaba
rigiye, bagasigara mu mibababaro y’isi.

Iyi nyandiko bivugwako yateje impaka
ndende muri Amerika y’Amajy’epfo, kugeza n’ubwo yaje guhindurwa mu ndimi
zitandukanye zirimo n’icyongereza iragaragaza ubuhamya bw’umwana
w’umukobwa Angelica Zambrano, ikaba ihinduwe ijambo ku ijambo, ikaba
ikubiye mu mutwe w’amagambo ugira utiItegure guhura n’Imana yawe”
Zambrano akaba akomoka mu gihugu cya Equateur muri Amerika y’Amajy’epfo
hazwi cyane nka Amerique latine.

Ibi bishobora kukugaragariza uko
umukristo akwiye kuba yitwara muri iki gihe cya none tugitegereje ukuza
k’umwami wacu Yesu Kristo. Ubuhamya nk’ubu ntibukunze kuvugwaho rumwe
ari nayo mpamvu ubusoma akwiye kwitondera ubutumwa bukubiyemo ntabwumve
uko yishakiye ahubwo akagerageza kubuhuza n’ibyanditswe ndetse n’ibihe
turimo. Mu gice gikurikira cy’ubu buhamya , tuzabagezaho uruhererekane
rw’iyerekwa uyu mwari Zambrano yagize mu gihe cy’amasaha 23 yose, asa
n’uwakuwe mumubiri nk’uko ubuhamya butangwa na nyina ndetse
n’umuvandimwe we bari bamuri hafi bubigaragaza. Urasabwa kutazacikwa
inkuru ikurikira.

Marcellin Habumuremyi/agakiza.org i Butare

TUMENYE UBUZIMA BW’UMUGARAGU W’IMANA JOHN BUNYAN WANDITSE IGITABO CY’UMUGENZI

JOHN BUNYAN ni muntu ki ?

John Bunyan yavukiye mu Bwongereza mu mwaka wa 1628 se yari
umucuzikandi nawe yize uwo mwuga. Yize imyaka micye gusa mw’ishuri
ry’abana, yiga gusoma no kwandika gusa.Yari afite ubwenge bwinshi, ariko
n’ubwo yari azi kwandika imyadikire ye iteka yarimo amakosa menshi.

Akir’umusore, Yohana yakundaga gukora ibyaha byinshi cyane, ariko
yabikoranaga umutima umurega, azi kw’Imana izabimubaza. Umuns’umwe
yumvis’umuntu yigisha ku cyaha cyo kwic’Isabato. Yumviy’ijwi ry’Imana
ryo mu mutima we rimubaza riti: " Urahitamw’iki? Kureka ibyaha byawe
ukazajya mu ijuru, cyangwa kubikomeza ukazajya muri Gehinomu?



Aho niho John Bunya yavukiye

Agir’ubwoba bwinshi maz’ariheba, yibwira kw’atagishobora gukizwa.
Bukey’ahura n’abagore batatu bakijijwe, baganiraga iby’Imana bahagaze ku
irembo ry’urugo.Atangazwa n’amahoro yabo n’ubuhamya bwabo bwo
kubabarirw’ibyaha no gukizwa n’umwami Yesu, amenya kw’abo bagore babonye
Yesu Koko.

Icyakora ntiyakizwa uwo mwanya yongera guhura n’Apoluoni na Bwibone
ibihe byinshi. Ndetse har’ubwo yari hafi kumera nka wa mugabo wo mu
kazitiro no kwa Musobanuzi.Ariko bitinze agera ku musaraba, umutwaro
umuva ku mugongo arakizwa.

Atangira kuvug’ubutumwa hose. Imana iramukoresha. Maze mu mwaka wa
1660, himikwa umwami mushya utemeraga kw’abarobanuriwe Ubupasitoro mu
buryo butegetswe bavug’Ubutumwa. Yohana araregwa ajya mu rubanza.
Bamutegeka kureka kuvug’Ubutumwa.

Aranga, baherako bamushyira mu nzu y’imbohe amaramo imyaka 12. Kuba
mu nzu y’imbohe kwamuhaye uburyo bwiza bwo gusom’igitabo cy’Imana no
kukirondora cyane. Kandi Imana imukoresha mu zindi mbohe. Icyamubabazaga
ni kimwe gusa, gufasha umugore we n’abana. Ntiyashoboraga gucura.



Uwo ni John Bunyan ari mu nzu y’imbohe

Nuko yiga undi mwuga wo kuboh’utuntu, abihesh’urudodo,akabigura
amafaranga akayoherez’iwe.Ntiyanditse byinshi mur’icyo gihe. Bitinze
baramurekura abo’umudendezo wo kuvug’ubutumwa no gukorer’Imana.

Mu mwaka wa 1676 bongera kumufunga amezi macye,ageze muri Gereza
nibwo yanditse Igitabo cy’Umugenzi kiboneka mu mwaka wa 1678. Abantu
baragikunda uburyo butangaje, gikwira hose mu gihugu, cyane cyane mu ngo
z’aboroheje. Gikundwa n’abana n’abakuru. Ubu kimaze guhindurwa mu ndimi
zisaga 120.

Ubwa mbere imfura n’abanyabwenge basuzuguraga iki gutabo bati :" Nta
mucuzi wo kwandika igitabo. Ariko buhoro buhoro gitangira kumenyekana
muri bo (Yohana yarapfuye kera).Baragisoma, baragitangarira basanga ni
ingenzi rwose. Bibaza uko umuntu w’umukene w’umwug’ugayitse utize
n’iby’ubwenge yashobora kucyandika birabayobera.

Icyabimuhesheje ni kimwe, yar’azi igitabo cy’Imana uburyo butangaje.
Bisa n’aho yagifashe cyose mu mutwe. N’ukuri gutinya Uwiteka ni
Itangiriro ry’ubwenge(Zaburi 111,10). Igitabo cye cyuuye amagambo
y’Imana akurikiranye, ni menshi cyane.

Nuzajya usoma igitabo cy’Umugenzi ujye wibuka ko ari ubuhamya bwa
Yohana Bunyan ubwe. Rya senga yari aryamyemo akaharotera mu itangiriro
ryacyo niyo ya nzu y’imbohe yari afungiwemo.

Tujyane nawe tugerane ku irembo ryo kwihana, no kwa Musobanuzi kandi
cyane cyane ku Musaraba w’Umwami Yesu duturwe umutwaro w’ibyaha. Maze
natwe dukomeze urugendo. Iyo nzira ni nziza cyane, kandi rero nta yindi
igera i Siyoni.

MUHUMURE KUKO ABAPFUYE BIZEYE BATARIMBUTSE AHUBWO
BASINZIRIYE, TWIZEYE KO IGIHE KIGIYE KUGERA TWONGERE KUBONANA NABO ARI
BAZIMA.

Byateguwe na
N.J.Bosco/www.Jesus.rw

« Narwaye igicuri mfite imyaka 5 kandi icyo gihe sinabanaga n’ababyeyi banjye. nageze mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza merewe nabi cyane. Naje gukizwa ntangira gusenga cyane, nagejeje mu myaka 15 ncyikubita hasi, kandi hari igihe nagwanaga isafuriya y’amata akamenekaabo tubana bakankubita nkaho wagira ngo nijye byabaga biturutsehoNababwiye ko ntabanaga n’ababyeyi. Najyaga kwa muganga nkagwa mu muhanda nkakanguka nsanga ndi mu ngo z’abaturanyi. Hari ubwo namaraga icyumweru kwa Muganga meze nabi cyane nkajya mva ku gitanga nkikubita hasi.

Akenshi, imiryango yabaga ishaka kunjyana mu bapfumu ariko kuko nari nkijijwe simbyemere. Nakomezaga guhamiriza abantu ko Imana izankiza. Byarankomereraga kubona abancumbikira kuko nikubitaga hasi byibuze nka gatatu ku munsi.Mu mwaka wa 2009 nibwo Imana yankijije burundu. Kuva icyo gihe sinari nongera kwikubita hasi, igicuri cyarakize burundu ndashima Imana. Abavuga ko kidakira nagira ngo mbarangire umuganga witwa Yesu. Bakamwizeye yabakiza kuko ashobora byose agakiza indwara zose harimo n’ igicuri.Imana ishimwe, Amen.

Ubwanditsi

Nitwa
Iyakabumbye Stefano nabaye ipfumbyi maze ukwezi kumwe mvutse, icyo gihe nibwo
Mama yapfuye apfana na bakuru banjye batatu, nyuma gato Papa nawe yaje gupfa
nyogokuru yagize icyifuzo kitari cyiza kuko atari akijijwe aravuga ati: “Uru
ruhinja rw’ ukwezi kumwe ntiruzakura turuhambane na nyina ariko Imana
ntiyabikunze kuko yari izi ko nzayikorera”.

Hari
muka Data wacu we yaravuze ati: “Turere uru ruhinja”. Yandeze igihe gito kuko
atumvikanaga na nyogokuru. Iyo yazaga kwa Nyogokuru yaramubwiraga ngo niba uje
uhetse rwa ruhinja ntungerere mu nzu. Yaje kunanirwa rimwe ashaka kuntera icyuma
ariko Imana ntiyabikunda kuko yagize ubwoba. Nyuma yatangiye kujya andyamisha
ku kirago gishaje nta kenda kariho
Byatumye ndwara ibisebe ku mubiri n’ubu ndabifite. Nyogokuru ubyara Mama
yaje kunjyana arandera yahura n’abafite inka akansabira amata, yahura n’ababyeyi
ati: “Mumunyonkereze”. Ku bw’iyo mpamvu sinzi ababyeyi nonse uko bangana, naje
gukura ngira imyaka 6 ntangira kumva ijwi ry’ Imana rimpamagara.

Inzara
yarandiye kuko Marume yanyicishije inzara ngatungwa n’inkondo z’ibijumba. Naryaga
umushogoro mubisi nagejeje mu myaka 10 meze nabi cyane ku bw’ibyo bibazo ariko
se w’ impfubyi yarandebaga. Nageze mu myaka 11 narakokotse narashize.

Naje
kuba kwa nyogokuru ubyara Mama rimwe baje kunyica ba marumwe mpungira mu
baturage barampisha. Aho nabaye umugabo yari afite abagore 3 bose ngomba
kubakorera, bakanyicisha inzara natungwa n’ igihe nagiye guhingira umuntu tugasangira
saa sita nize kuboha ibirago nkabyisasira nkabyiyorosa. Ijwi ry’ Imana
ryangezeho rimbwira ko izangirira neza nkazaba umugabo.

Nyuma
naje kwiga gusoma, hari umuvugabutumwa watwigishaga gusoma no kwandika akatwigisha
n’ ijambo ry’ Imana. Yatwigishije imyaka 3 mu rusengero ayo niyo mashuri yanjye
kuko n’uwatwigisha nawe nta mashuri yari afite.

Ngeze
mu myaka 8 naramubajije niba tuzahora twiga nta bihekane atwigisha ahita ampa
ingwa ngo mwereke ibyo twakwiga nahise nandika umukororombya sinzi aho byavuye
kuko ntari narigeze niga ibihekane. Kuva uwo munsi menya gusoma no kwandika
nyuma maze gukura narabatijwe.

Mu
mwaka w’ 1975 nagiye mu iyerekwa mbona ndi kuririmba indirimbo y’ Igiswahiri
mva mu iyerekwa naje gusura mubyara wanjye yari afite Radio nyifungura nshaka
kumva amakuru mu Kinyarwanda ndimo nshaka aho u Rwanda ruri nagiye kuri Radio
ivuga Igiswahiri icyantangaje ibyo bavuze narabyumvise.

Rimwe
nari ndiho nganiriza abakristo 4 ari nijoro ngeze hagati numva Umwuka umbanye
muke ijwi rirabura ngira iyerekwa mbona muri ya nzu turimo hajemo umucyo mbona
umuzungu ansaba kumukurikira ngenda nsenga isengesho rya Data wa twese. Twageze
ahantu hari urusengero rw’amatafari ahiye, twinjira mu rusengero dusanga hariyo
abantu benshi wa muzungu abwira iryo teraniro ngo uyu muntu ntabwo yize ariko
arabigisha mu Gifaransa mpabwa imbaraga ntangira kubigisha mu Gifaransa mbona
mpawe Bibliya y’ Igifaransa. Navuye mu iyerakwa ntangira kuvuga Igifaransa kuva
uwo munsi kugeza ubu nyuma naje kwigishwa Icyongereza mu nzozi kuva ubwo ntangira
kuvuga Icyongereza kugeza ubu nigishijwe Iringara gutyo nyine.

Nabwira
mwe musoma ibi ko mu Mana bishoboka. Ubu numva indimi nyinshi cyane harimo
Igisuedois, Ikidage, Ikigiriki. Nabwira abanyempano ko kugira ubwibone ari bibi
ariko iyo wicisha bugufi Imana ikongerera iyo nza kugira ubwibone igihe navuga
Igiswahiri, Igifaransa n’ Icyongereza ntibyari kuza.

Imana
ishoborara byose ntacyo itabasha gukora twizere gusa.

Ubwanditsi

iyi nkuru itangirana n’agace gato k’umubyeyi w’ uyu mwana wagize iyerekwa igakomeza n’ubuhamya bw’umwana we , amazina yabo ariko ajya gusa atandukanywa n’ izina MORA ryiyongera kw’izina ry’umubyeyi we 

 .Izina ryanjye ni Maxima Zambrano Mora , twari mu masengesho ku y’iminsi 15 rusengero rwa El Empalme. , dutakambira Imana. Umukobwa wanjye Angelica nawe aradusanga ngo twifatanye . Muri iyo minsi 15 nagombaga Gukora ibyo ntari narigeze nkora mbere. Twasengaga dushyizeho umwete , dutegereje ko Imana yavugana natwe.

Imana yaduhaye umurava mwinshi. Kuko kubw’imbaraga zacu twabaga twakarekeye aho, ariko Imana yari iri mu ruhande rwacu kugirango idufashe.N’uko iduha ijambo dusanga muri Yeremiya(Jeremiah 33:3)Rigira riti “Ntabaza ndagutabara , nkwereke ibikomeye biruhije utamenya”. Umukobwa wanjye yakomeje gusaba Imana agendeye kuri iri jambo umwanya nanjye ntabasha kumenya uko wanganaga.

Angelica ( umwana):

Amazina yanjye ni Angelica Elizabeth Zambrano Mora, mfite imyaka 18 kandi niga Colegio José María Velazco Ibarra”, hano El Cantón, El Empalme, muri Equateur. Nakiriye Kristo nk’umwami n’umukiza mu bugingo bwanjye ubwo nari mfite imyaka 12, ariko nkajya mpora ubwanjye nibaza nti:” None ko nta n’umwe mu ncuti zanjye ukijijwe ndetse bigatuma niyumva nk’umunyamahanga muri bo”. Ibi byatumye nsa n’uhunze iby’Imana, n’uko ntangira kubaho ubuzima bubi bwuzuyemo ibibi gusa. Ariko Imana yankuye muri iyo si mbi. Ku isabukuru y’myaka 15, nibwo niyunze n’Imana, ariko icyo gihe nari ngishidikanya.Bibiliya iravuga iti:” Kuko umuntu w’imitima ibiri anamuka mu nzira ze zose”Yakobo: (James 1:8). Nari umwe muri abo bantu. Data yakundaga kumbwira ati:” Ntukwiriye kuba umeze utyo, biteye isoni n’agahinda”. Ariko nkamusubiza nti:”Uku niko ndi, ntamuntu ukwiye kuba ambwiriza uko nkwiriye kuba ndiicyo nakora cyose, uko nakwambara kose ndetse n’uko nakwitwara.” Nawe akansubiza ati:” Imana ibyawe ibirimo, Igiye kuguhindura.”

Ku myaka 17, naje kugarukira Imana. Tariki 28 Werurwe naje imbere yayo ndayibwira nti:”Mana, ndumva merewe nabi, ndabizi ko ndi umunyabyaha”. N’uko nyibwira uko niyumva:”Nyagasani, mbabarira. Ndashaka ko wandika izina ryanjye mu gitabo cy’ubugingo kandi unanyemere nk’umwana wawe.” Naricujije n’uko nongera kwegurira ubuzima bwanjye Imana. Ndavuga nti:”Nyagasani, nkeneye ko umpindura, impinduka zikagaragara muri njye”. Itandukariro ryahagaragaye ni uko natangiye kujya mu rusengero, gusoma bibiliya ndetse no gusenga.” Izi nizo zonyine zabaye impinduka mu buzima bwanjye.

Hanyuma , muri Kanama, naje gutumirwa mu masengesho y’iminsi 15. Nafashe umwanzuro wo kuyajyamo, ariko mbere y’uko nyatangira ndavuga nti:”Mana, ndasha ko ubana nanjye ukankoresha”. Igihe cy’amasengesho Imana yavuganaga na buri umwe wese, usibye njye! Byari bimeze nk’aho Imana itambona, bikambabaza. Ndasenga ngira nti:” Mana, ntabwo ukorana nanjye? Kuki utamvugisha nk’uko uri kuvugana n’abandi. Abandi wavuganye nabo ibintu byinshi, ndetse n’amagambo y’ubuhanuzi, usibye njye.” N’uko nyisaba ikimenyetso kigaragaza ko iri kumwe nanjye n’uko Imana iracyimpa (Jeremiah 33:3), “Ntabaza ndagutabara , nkwereke ibikomeye biruhije utamenya”. N’uko ndavuga nti: “nonese nyagasani uvuganye nanjye?” Kubera ko numvaga ijwi ryayo ryiza n’umva ngize iyerekwa ry’amagambo yanditse muri yeremiya 33:3.

Ndavuga nti:” Mana, ibi ni ibyanjye?” nashushe n’ubyihererana, ubwo buri wese yageragezaga ibyo Imana yamuhaye ndetse n’ibyo yabonye. Ariko nakomeje kubigira ibanga n’uko ngakomeza gutekereza kuri iri jambo:” Ntabaza ”. Bisobanuye ngo gusenga , ariko igikorwaibintu bikomeye ndetse n’ibiruhije”.Bisobanuye? Ndibwira, “ Ibi bishobora gusobanura byibuze ijuru ndetse n’ikizimu”. N’uko ndavuga nti:”Mana , ndashaka ko unyereka ijuru, ariko ureke ikuzimu, kuberako numvise ko ari ahantu hateye ubwoba” . Ariko ntangira gusenga n’umutima wanjye wose” Mana niba ari ugushaka kwawe nyereka ibyo ushoboye, hanyuma ubikore, ariko mbere na mbere umpindure. Ndashaka ko ugaragaza itandukaniro muri njye. Ndashaka gutandukana n’uwo nari we.”

 Iyo twarangizaga kwiyiriza habaga hari intambara n’ ibibazo rimwe na rimwe ngacika intege nkumva ntagishoboye kugendana n’ umwami. Ariko yampaye intege. Natangiye kumva ijwi rye no kumumenya neza .nuko ndamubwira nti “ mwami uri inshuti yanjye nziza . nshaka kukumenya neza “. N ‘ uko nsagira ibitekerezo byanjye nawe.

 N’uko nsenga ukwezi kwa munani kwose , maze umukozi w’ Imana aza mu rugo aravuga ati” Imana iguhe umugisha ‘’ n’uko ndasubiza nti ‘’ amen ‘’ maze arambwira ati’’ nkuzaniye ubutumwa buturuka ku mana ... ugomba kwitegura kuko Imana izakwereka ibikomeye biruhije utabasha kumenya. Igiye kukwereka ijuru n’ikuzimu kuberako wabisabye Jeremiah 33:3.“ ndasubiza nti ‘’ ni byo, wabimenye ute? Nta muntu n’umwe nigeze mbibwira ‘’ arasubiza ati’’Imana ukorera kandi ukaramya, iyo niyo mana nanjye ndamya kandi yambwiye buri kimwe cyose ‘’

Nyumay’akanya gato dutangira gusenga . bamwe mu babikira bo ku rusengero rwacu , ndetse n’abandi bo mu muryango wanjye barimo gusengana natwe .tugitangira gusenga numva ijuru rirafungutse . n’ uko ndavuga nti ‘’ ndabona iuru rikinguye , kandi abamarayika 2 bamanuka bava mw’ ijuru ‘’umuntu aravuga ngo ‘’ babaze impavu bari hano’’.

Bari barebare, beza kandi bafite amababa meza .bari bagari kandi barabagirana , basaga kandi nk’ababonerana ,bashashagirana nka zahabu .bambaye sandari zikomeye n ‘ imyabaro yera kubera iki muri hano ‘’ maze baramwenyura baravuga bati’’ turi hano kubera ko hari inshinga tugomba gusohoza.. turi hano kubera ko ugomba gusura ijuru n’ ikuzimu kandi ntiturava hano ibi byose bitarangiye ‘’ n’ uko ndavuga nti byiza cyane ariko nshaka gusura ijuru gusa’’. Baramwenyura , baguma aho , ntibagira icyo bongera kuvuga , nuko nkomeza kubabona nyuma yo gusenga .

Nuko ntangira kubona umwuka wera , n’ inshuti yanjye nziza urera , kandi azi byose abera hose icyarimwe ,nashoboraga kumubona arabagirana kandi anashashagirana ,nabonaga inseko ye n’ indoro ye y’ urukundo! Sinashobora na gato kuvuga uko yari ari kubera ko arengeje abamarayika kuba mwiza . abamarayika bafite ubwiza bwabo , ariko mwuka wera arengeje kure ubwiza bwabo!numvaga ijwi rye, ryuzuye urukundo n’ imbabazi mbese sinabona uko ijwi rye ndivuga; ijwi rimeze nk ‘ umurabyo nyamara muri ako kanya akambwira ati ‘’ ndi kumwe nawe ‘’ kandi ngaharanira gukomeza kugendana n’Imana ndetse nubwo intambara zaba zitugose. Twari turimo kunyura mu bihe bikomeye ariko tukabitsinda .ndavuga nti’’mwami ibyo ushaka abe ari byo biba’’ ntangira kubona abamarayika ku kigo ndetse no mw’ishuri , narishimye cyane . nuzuye ibyishimo cyane kuko nashoboraga kubabona! Nkuko twabibabwiye mu nkuru itaha ubu n’ ubuhamya burebure akaba ariyo mpamvu twabugabanyijemo ibice mukomeze mutegereze haracyaza n’ ubundi buhamya bukurikira iki gice cya kabiri .

Inkuru yashizwe mu Kinyarwanda na: MARCELLIN HABUMUREMYI

Yesu Kristo uko yari ari ejo, n’uyu munsi niko ari kandi niko azahora iteka ryose” Abaheburayo 13:8

Hari igihe dusoma amagambo yo muri bibiliya , umuntu akayafata nk’inkuru ariko ni ukuri gusa. Najyaga nibaza ukuntu inyanja yatandukanye abisirayeri bakayambuka nkabambuka kubutaka , nkumva simbishyikira , ariko nanjye nabonye Imana itandukanya inyanja ndatambuka nkuwambuka ku butaka .

Hari umuntu twabanye igihe kirekire akajya iteka atubwira ngo buri muntu navuge ikintu Imana yigeze kumukorera atazibagirwa na rimwe kugeza avuye mu mubiri cyangwa se Yesu agarutse. Nanjye icyo ngiye kuvuga sinzakibagirwa.

Hari mu ntambara ya 94 nari mfite imyaka 19, ubwo amasasu yavuze ari menshi cyane Kigali, abantu bariruka ntanuwamenyaga aho yirukira, urusaku rw’amasasu ntirwatumaga umenya icyerekezo. Twaragiye rero tunyura Mont Kigali Nyabarongo. Igitangaza ngiye kubabwira cyabereye ahitwa Kamonyi ya Gitarama, ntabwo nzibagirwa gukora kw’Imana mu isi y’ababaho. Njye nabo tuvukana twari nka 8, tuhageze abantu ntibari bacyumva urusaku rw’amasasu, noneho bashira impumu bibuka ko hari abantu basigaye badapfuye. Ubwo bahise banyicazanya n’abo tuvukana aho nyine kuri bariyeri bati aba baruzuza icyobo kiri hafi aha.

Twagiye kubona tubona abantu bambaye amakoma, fafite intwaro za gakondo baje badusatira bavuza amafirimbi batubaza bati ubundi mwitwa bande? Nuko turivuga amazina , tukanongeraho naho twigaga kuko nigaga secondaire muwa gatanu.

Aho kuri bariyeri, habonetse umwana w’umusore muto rwose, afata mu mutwe amazina yacu aragenda ngo abwira mama we na bashiki be ati disi hari abana bagiye kwicira kuri bariyeri ! Mu kanya gato twagiye kubona tubona , abana b’abakobwa nka 3 tutazi, tubonye ubwa mbere baraje bavuganye n’abantu bo kuri bariyeri bati disi bano bana turigana ! Nibwo baje kudusuhuza, bakajya badusuhuza mu mazina, bati uraho Ali! Yooo ku ishuri se bite!!

Nawe urumva nta gisubizo nari mfite naramushubije nti ni ibi mureba, baradusuhuza twese barigendera!! ( Ntituzi aho bavuye ntituzi aho bagiye, igitangaje ni ukuntu umuntu adusuhuza ntiyibaze ko nawe byatuma bamwica!!).

Twiriwe twicaye kuri iyo bariyeri , batubwirako bagiye gushaka nyumbakumi bakamumenyesha ko bagiye kutwica, bigeze nimugoroba, twumvaga twiyejeje twiteguye gutaha mu gihugu cyo mu ijuru, babantu bambaye amakoma bagaruka bavuza amafirimbi menshi bati” nyumbakumi twamubuze, none nimuze tubajyane iwabo wa babana babashuhuje, mugende babahe amazi yo kunywa, ejo nyumbakumi navuga ko tubica tuzabica, navuga ko tubareka tuzabareka natwe tuti iwabo wababana ntituhazi, batujyanayo.

Aha niho mvuga nti nabonye Imana itandukanya inyanja ndabyirebera n’amaso yanjye, kandi nkavuga ngo uko Yesu yari ari niko akiri kandi niko azahora. Batujyanyeyo, mama wa babana ari nabwo atubonye bwa mbere, n;abana be ntitwiganaga nabo ni ubwa mbere bari batubonye, aza yihutira kudusanganira, nawe ibaze abana nka 8 bo muri 94, aduhobera n’ubwuzu bwinshi ati yoooo, muraho bana banjye, aduha amazi turoga, turanywa, turarya dore ko ntanuwaherukaga kurya….. .Abicanyi badusize aho baragenda.

None turiho, muri abo bana bose twari kumwe, intambara yarangiye ntawe upfuye, Yesu yagiye aca inzira aho zitari, ndamushimye. Ni uwo kwizerwa.

Alice Rugerindinda

Amazina nitwa TWAHIRWA Marthe ariko banyita Bibi kuko ndi Umukecuru.Ntuye ku musozi wa NYARUTOVU aho bita ku MUYOGORO, Mu Ntara y’Amajyepho. Nabaye TANZANIA njyayo kubw’Umwami RUDAHIGWA ngenda ndi Akangavu.

Uwanjyanye yagiye ambwira ko agiye kunshakira akazi, naho yari agiye kunshakira umugabo ntabizi.Yaraje ati:”Dore uri imfubyi, ngwino njye kugushakira imibereho.”

Mu kugenda yampaye izina rya GATORANO TWAHIRWA, Naho ubwo hari undi mugabo ku ruhande nawe witwa GATORANO nawe wari wiswe GATORANO TWAHIRWA.Impamvu ni uko ntawambukaga adafite umugore cg umugabo. Ubwo nyine byavugaga ko ndi umugore wa GATORANO nawe akaba umugabo wa TWAHIRWA.

Ubwo twagezeyo tutaziranye bahita bamunshyingira. Sinari kwanga kuko nari imfubyi.Narabanje nkuramo inda ebyiri nazo zivamo zikiri nto cyane, ubundi mpita nibera ingumba nka Sara.

Nyuma yo kuba ingumba, umugabo wanjye bahoraga bamucyurira ngo abana n’ingumba, kandi abagore batarabuze, ngo ni igicucu kibi kuko cyazanye imbereri ( imbereri ni njye bavugaga).

NATANGIYE KUJYA MU BAPFUMU BA TANZANIYA NDABAHETURA

Ubwo twagiye gutura ahitwa i TANGA ngo tuzakunde twivuze kuko habaga abapfumu bakomeye cyane. Nabazengurutsemo bose, mbura uwangirira akamaro. Hari abampaga imiti yo gushyira mu gitsina imbere ngo ninjya kuganira n’umugabo wanjye njye mbanza nyishyiremo, niduhura nzahita nsama.

Nabikoze igihe kinini, mbonye byanze ndabizinukwa kuko ntacyo abo bapfumu batari barankoreye kibaho.Bigeze aho ndabarakarira bose uko bangana.

Sinzi ukuntu agatima katekereje ngo ariko ko hariho Imana yaturemye, uwayipfukamira akayisaba ntiyamuha? Ko abapfumu b’I TANGA – MUHEZA bose bananiwe kandi ari ibyamamare, uwareba ko Imana atariyo cyamamare kubarusha!!

Icyo gihe nari ntaragakizwa, ahubwo nanywaga inzoga kurusha abazima n’abapfuye. Iyi nkovu ubona ku zuru ni iyo umuntu yankubise icupa arankomeretsa. Nanywaga kanyanga nkanywa n’izindi nzoga zitwa iz’umunazi bakamaga nk’abakama inka.Byeri yo yari nk’amazi bugezi. Nabaye gutyo kugeza tuza mu Rwanda.

NABYAYE NARAMEZE IMVI NKA SARA

Uko gutakambira Imana, byatumye Imana inyumva n’ubwo nari nkiri umunyabyaha. Imana yumva amarira yanjye iba itumye nsama kandi nari mfite imvi nyinshi cyane ku mutwe. Ubwo namaraga kubyara uwo mwana, nagiye gushima Imana muri Gaturika ya Tanzaniya.

Maze gushima nahise nsama indi. Abambonaga bose mfite uruhinja n’imvi mu mutwe baratangaraga cyane. Ababonaga abo bana babitaga abuzukuru banjye.

AMAGAMBO MABI AGIRA URUHARE MU KWICA UMUNTU

Abantu babonaga abo bana banjye, bakabaturiraho amagambo mabi ngo : « Aba bana ubyaye ushaje ntacyo bazimarira. » Byabagizeho ingaruka kuko ubu bose ni ibirumbo.Umwe baje kumufungira i Kigali, undi ajya KARUBANDA ariko ubu bose barafunguwe ni ibyomanzi byirirw bizerera.

TWAGARUTSE MU RWANDA

Igihe cyo gutaha kigeze, nazanye nab a bana babiri banjye, ngeze I Rwanda nahise njya iwacu kuko se yari yarapfuye kandi nta waho wari unzi kuko twashakanye bumaraya ntiyankoye.

Ngeze iwacu, Datawacu yanze kunyakira ngo ndi IKIZANGOBYI (Ni umuntu utavuka muri uwo muryango bahatahanye) ngo nta munani nahabwa .Yarangoye anyima aho kuba, mbibwira Burugumesitiri, anyohereza kwa Perefe.

Perefe niwe wandikiye Konseye ansabira ko bampa aho mba. Maze kubona isambu, abana banjye baranta kuko icyaro cyabananiye bajya mu migi, umwe yigira i Butare undi i KIGALI nanjye nyoboka iy’akabari, mba umusinzi, ndiyandarika, karahava. Navaga mu misa ubundi nabona ahari Kanyanga ubuzima bukaba ni ubwo, ifunguro rintunga rikaba rirabonetse.

Umunsi umwe, hari nimugoroba nahaze inzoga, mpura n’umunyegare arangonga nasinze nabaye ibyatsi, amaze kungonga arikomereza aragenda.ubwo yasize ingasire ayimennye kuko nyuma baje kuyisanga mu kibero yatebeyemo barayimanura.Ubwo umugiraneza aba anjyanye mu bitaro i Butare muri CHUB.

Muganga yambaze ndi kumutuka ibitutsi bibi bya gishenzi. Nawe ati:” Ceceka ni wowe wabyiteye wowe wakundaga inzoga, ugasinda!”.

Atangajwe no kuba Muganga yamenye ko nkunda inzoga cyane, nibaza aho yamenyeye!!! Abantu bambwiye ko ari uko yateraga ikinya ntigifate kubera umubiri wahindutse Alcool gusa, ahita abimenya.Ubwo bampaye imbago ebyiri, nkajya nzigenderaho, ariko nabwo sinakizwa, ngumya kujya njya mu kabari n’imbago ebyiri

Umunsi umwe naje kwiyemeza kujya gusengera mu barokore, ndetse ndapfukama baransengera. Nkajya njya gusengera muri ADEPR mu Matyazo ndi ku mbago, ariko nyine nataha nanyura ahari ikirere kigaragaza ko bacuruza inzoga simbe ngicaho.Ubwo nkararanganya amaso impande zose ko ntawe umbona, nabona nta murokore uri hafi, ngasimbuka rimwe nkagwa mu kabari, ubundi ngatirika inyota y’inzoga nabaga mfite.

Ubwo nagumye kwihisha gutyo, ngasenga, nkanasinda nihishe, ariko umunsi umwe asohotse umutima ari kundya, kuko bari batubwirije nndafashwa, ariko nyura no mu kabari, ubwo nanyuze aho bacuruza itabi, ndarigura, ngo ntamireho numva ikintu kiraje muri njye kiranjuguta, numva ni umusonga utera cyane imbago ndazita.

Ndasakuza nti: “Yesu weeeee, ntabara, sinzongera”.Ubwo nikubita hasi, ndataka nti “Mwami Yesu numbabarira nzagukorera kugeza gupfa.”

Kuva icyo gihe sinongeye gusubira mu kabari, sinongeye kugira irari ry’itabi n’inzoga, ubu ndi umukozi w’Imana n’ubwo ngeze mu zabukuru. Nkunda Imana nayo yibanira nanjye. Namwe ndabashishikariza kutazava ku Mwami Yesu ni Mwiza.

Iyo nibereye mu rugo mba ndi guhimba uturirimbo, ndi kwiririmbira nkora uturimo, kamwe muri two karagira kati:

Nzagushima, nzagushima, nzagushima, ku manywa na ninjoro, zagushima hamwe wankuye ho umwana arira nyina ntiyumve.

Murakoze.

Yari inshuti ya Jesus

Bibi TWAHIRWA MARTHE
Inkuru dukesha jesus.rw

Islam ni idini ry’ imbaraga ?

Nitwa Moulaye, navukiye mu muryango w’aba islam i, Niamey mu gihugu cya Niger. Data Moulaye Abdou ndetse na sogokuru ni aba Islam cyane (Fervent). Kubigaragararira amaso ya benshi, mu ba Islam, inkomoko yacu irubashywe kuko duturuka mu miryango ya bugufi y’ intumwa ya Islam. Sogokuru yari azwiho kuba ari umuhadji(soma umuhaji) ufite izindi mbaraga zitangaje.
Islam kuri njye yari idini yaba sogokuru. Umuryango wose wabonaga ishema ku bwiryo zina, kubw’ izo mbaraga zitangaje bagenda bazihererekanya ku umuhungu na se bityo,bityo. Ni muri uwo mwuka nakuriyemo, ntegerezanyije amatsiko isaha yanjye yo kwimikwa muri ubwo bumenyi butangaje bw’abahadji buzanshoboza kugira imbaraga nk’iza data cyangwa zirenzeho.

Mama yajyaga akunda kumbwira ati: “ So uyu nguyu afite imbaraga nyinshi zidasobanutse; hari nko kumenya ibiri imbere hazaza, gufata umuriro ntumutwike n’ibindi.” Kugira ngo acubye umujinya we ugurumana, yakeneraga ifuru yuzuye amakara yaka cyane akagenda amira rimwe rimwe kurindi kugeza yumvishe atuje.
Kuruhande rwanjye nakomeje kuba mu idini rya Islam kugira ngo bigaragarire buri wese ko ndi uwo mu ba Moulaye.(Umuryango ukomoka kuri Moulaye).

Umusilamu ariko w’amahame:

Nakuriye muri Karitiye(Quartier) igoye kuko uko mu rugo bantumaga kuri boutique(butiki) buri gihe nakorerwaga urugomo n’ urubyiruko rw’aho ngaho.Iyo batanyakaga amafaranga najyanye, batwaraga ibyo naguze. Ubwo nanjye ntangira kwirwanaho(kwirwanirira) kuva ubwo. Nuko uko igihe kigenda nanjye ngenda mba umugome ntagira kunaniza abandi nubwo nari umu Islam udasiba mu musigiti.
Ibyo natekereza k’ubu Kristo ( Ubukirisitu)

Ku byerekaranye nanjye n’ ubu Kristo, igitekerezo cyanjye cyari cyoroheje: Abakristo bari inkozi z’ibibi bahindaguye uko bashaka igitabo cy’ Imana basenga ibigirwamana (ikibihamya ni ubwinshi bw’ ibibumbano n’ inyandiko biba mu nsengero zabo). Nibwiraga ko kumpera z’ ibihe, Yesu Kristo azaza agahindukirira idini ya Islam akaburizamo Abakristo bagatabwa I kuzimu.Ibyo nari narabyigishijwe n’ abarimu banyuranye.

Ubwo nuzuzaga imyaka makumyabiri, natangiye kwibaza nshishikaye iby’iherezo ry’ ubuzima bwanjye: ni gute namenya uko nzatabaruka amahoro, bizagenda gute ubwo nzaba maze gupfa? Nakora iki ngo nsabane n’ Imana? Mu gushakisha igisubizo kuri ibyo bibazo, nasomye Corowani(Soma Korowani) ntagamije kugirango mbonemo imbaraga runaka, ahubwo ari ukugira ngo mbonemo amahoro yo mu mutima.
Muri uko gusoma Corowani, navumbuye ko iherezo riteganyirijwe Abakristo ridasobanutse neza. Nk’uko mu ma sourates(muri Korowani,Sura bivuga ibice cyangwa se Chapitre mu rurimi rw’Igifaransa) amwe n’amwe ya Corowani nk’irya 5 umurongo wa 65, handitsemo neza bisobanutse ko hari agakiza kuba Yuda n’aba Kristo bukuri. Nyamara ahandi nko nko muri sourate ya 9 umurongo wa 30, nta gakiza ku bantu ba cya gitabo (Abayuda n’aba Kristo).
Kumenya ibyo byanteye ikibazo. Ku ncuro ya 1 mu buzima bwanjye nasobanukiwe ko ba ba Kristo nasuzuguraga kimwe n’aba Yuda nangaga urwango ntasobanura aho kugira ngo bacirweho iteka bashobora kuba bafite uburyo bazaboneramo agakiza. Nuko mperaho mfata icyemezo cyo gusesengura ibyabo.

Naragiye negera umupadiri w’Abagatolika maze musaba ko yampa igitabo cy’Abakristo.Yatangajwe cyane n’ibyo musabye kuko yari azi ko ndi umu Islam. Ariko nyine yaragiye ampa isezerano rishya ryanditse mugifaransa gisobanutse. Hari taliki ya 4/9/1985. Nibwo bwambere nari nkoze ku gitabo cy’Abakristo, nari ndimo ntitira cyane. Nahise ntangira kugisoma maze ntangirira ku Ivanjili yanditswe na Matayo. Maze gusoma igice cya gatanu , nahise mpagarika numva ntari bubashe gukomeza. Kuva nabaho nari ntarasoma amagambo meza nk’ayo iyo nyigisho yari inoze byose byahumekaga ukuri n’ ubuziranenge. Inyigisho zerekeranye n’ umujinya n’ urukundo kubatwanga: Umuntu nagukubita ku itama ry’iburyo mureke akubite n’ibusomo. Zasaga n’iziri kuva mu kanwa k’ Imana ubwayo. Nasaga n’uwataye umutwe nari mbizi neza ko yaba njye cyangwa se n’ undi wese wo muri twe niyo yaba ari wawundi ugerageza gukiranuka ntanumwe wujuje na gato ibivugwa muri icyo gice.

Guhera uwo munsi namenye neza ntashidikanya mu mutima wanjye ibi bikurikira ko: Igitabo cy’Abakristo kirimo ukuri. Iki gitabo ni Ijambo ry’ Imana

Mu nkuru yacu y’ ubutaha tuzabagezaho uko OUMAR MOULAYE yakiriye Yesu nk’ umwami n’ umukiza ntuzacikwe!!!

UBUHAMYA BWA MZEE FAY

Fay ni umusaza wabagaho ubuzima bwiza ntacyo abuze. Mu mugi yavutsemo mu majyaruguru ya Centrafrika, yari umukuru w’umuryango ukunzwe muri ako karere kandi bubaha cyane. Muri iyi minsi Imana iherutse kumukorera igitangaza ku buzima bwe iramuhamagara ngo ayikorere.

Umunsi umwe, Muzehe Fay yahamagaye Pasteur w’Itorero ryari hafi y’aho batuye amusaba kuza kumusengera. Mbese yabishobojwe n’iki ko yari umusilamu w’ umwimerere ? Ibi byatewe n’uko yari amaze iminsi myinshi cyane arwaye, kandi ntacyo atari yarakoze ngo akire ariko biranga, ntaho atari yarivurije biranga. Ku nshuro ya nyuma yiyemeza gusanga abakristo ngo bamusengere.

Pasitoro Ibrahim yahise abona ayo mahirwe yo kubwira ubwo musilamu ubutumwa bwiza ! Nubwo bitari byoroshye, kuza muri ako gace k’abasilamu kuhasengera, ariko yaremeye aza muri iyo quartier gusengera uwo murwayi, anamusezeranya ko imbaraga y’Imana iza kwigaragaza ko ntakabuza aza kuza gukira pee !!!

Nk’uko Pasteur yabimwijeje, koko igitangaza cyaje gukoreka Muzehe Fay aza gukira. Ibi byatumye uzehe Fay yihana ahindura kuba umuyobozi w’abasilamu muri ako gace. Urukundo rudasanzwe Pasteur Ibrahim yamugaragarije n’ukuntu yatangajwe n’uko Imana yamukijije byatumye yatuza akanwa ke ko yemeye Yesu nk’Umwami n’Umukiza we, ko atari umuhanuzi nk’uko yajyaga abivuga ahubwo ko yemeye ko ari Imana nyamana, ko ari umwana w’Imana ihoraho. Ako kanya umuryango wose wa Muzehe Fay wahise umukurikira nabo barakizwa.

Abandi bantu bo muri iyo Quartier babonye ukwihana kwa Muzehe Fay barabinegura babona bitesheje agaciro ubusilamu bw’ako gace. Nubwo muri Centrafrika uburenganzira mu guhitamo idini buhari byuzuye, kandi nubwo abenshi mu baturage baho bavuga ko ari abakristo, ariko muri ako gace kerekeye ku mupaka Tchad na Soudan hari abasilamu benshi cyane nibo bahiganje.

Ubu fay wari umucuruzi baramukomanyirije, ntashobora kongera gucuruza uko yabyifuzaga kuko bahakanye ko nta n’umwe uzongera kujya kumugurira ndetse ko umusilamu uzajya kugurira kwa Muzehe Fay azabihanirwa n’abayobozi b’idini. Ubu buri munsi Muzehe Fay ahora ku nkeke y’iterabwoba ryabo, banamutoteza cyane.

Umuryango wose w’abasilamu muri ako gace bamwumvishije ko akwiye gushaka ahandi ajya gukorera kuko muri uwo mugi wa kisilamu nta mukristo wemerewe kuhakorera imirimo iyo ariyo yose.

Nyamara nubwo bimeze gutyo, igitangaza Imana yo mu ijuru yakoreye Muzehe Fay cyakoze ku mitima y’abaturanyi ba Fay batuye hafi aho ku buryo mu mezi macye yakurikiyeho, benshi mu basilamu batuye aho hantu, biyemeje kujya kugurira kwa Fay bagamije kwigomeka ku myanzuro y’abayobozi b’idini, kugirango babace ubundi bigendere kuba abakristo.

Niko koko byagenze, benshi ubu bavuye muri Islam bakurikira YESU bamaze kumva ubuhamya bwa Muzehe Fay. Bose ubu biyemeje kurnganywa no kwihangana hamwe na Fay, nubwo baturubikwa cyane, bagatotezwa ariko bashikamye ku mwami.

Imana ibane namwe.

Byahinduwe mu Kinyarwanda na

N.J.Bosco/www.jesus.rw

Mu nkuru y’ubushize twabagejejeho igice cya 1 cy’ubuhamya bwa OUMAR MOULAYE uyu munsi turabagezaho igice cya 2 cy’ubuhamya bwe.
OUMAR MOULAYE amaze kugera muri Cote d’Ivoire aho yari agiye gukurikirana amasomo mu Ishuri ry’aba ingenieurs nk’uko abitangaza dore uko byamugendekeye nk’uko abyivugira mu magambo ye:
Nafata iyihe nzira:

Nahise ntekereza ibyanjye mu buryo bukurikira: Abakristo bafite ukuri, aba Islam nabo baragufite mubyo kwigisha iby’intumwa. Nyamara byombi ntibishobora kubera rimwe ukuri. Byaranshobeye kuko numvaga mfite 50% zo kuzarimbuka mfite na 50% zo kuzajya muri Paradizo. Naheze hagati mbura icyo gukora. Imwe mu nshuti zanjye yangiriye inama yo kuba muri ayo madini yombi ariko muri jye nari mbizi neza ko bidashoboka.

Naragiye rero ndeba wa mu Padiri w’Umugatolika mubaza uko nabigenza ngo ninjire mu kwizera kwa gikristo.Yansubije ko hari inyigisho ngomba gukurikira, nkabatizwa ampa n’izindi ngingo nyinshi numva nibirebire kandi ntibisobanutse nkurikije uko nabyumvaga mu mutima numvaga nkeneye igisubizo cyihuse. Nageze aho ndabyihorera gukomeza gushakira igisubizo muri urwo ruhande ndakomeza nisomera Corowani n’ igice cya 5 cya Matayo muri Bibiliya kuko nagifataga nk’ ikimenyetso cyo gukiranuka.
Ubu kristo n’ imbaraga zabwo:

Byaje kuba ngombwa ko mva mu gihugu cyanjye nerekeza muri Cote d’ Ivoire aho nagombaga kwiga mu ishuri ry’aba ingenieurs(soma:enjeniyeri).Nakurikije impanuro za mukuru wanjye nsiga rya sezerano rishya njyana Corowani yonyine.

Ngeze kuri iryo shuri mu gihe navuganaga n’ umuzamu wari umu Islam, haza umusore ukiri muto aradusuhuza maze arikomereza. Uwo muzamu nawe aranyihanangiriza ngo uwo musore umwirinde ashobora kuba ari Umukristo kandi ashobora kukuroga akaguhindura ukava mu idini rya Islam.
Iyo nama aho kugira ngo inyigize kure y’Abakristo yongereye umubabaro wanjye kuko nari maze kumenya ko hari izindi mbaraga zikorera mu Bakristo. Ariko nari narigishijwe ko imbaraga z’ Imana zikorera muri Islam gusa. Ngarutse muri Niger mu biruhuko, nongeye gufata rya sezerano rishya ryo muri Bibiliya nshaka gukomeza kurisoma ngo ngere ku mpera y’ubushakashatsi nari natangiye. Naragiye niherera mu mugi wa Tahova, mu birometero 500 uvuye mu murwa mukuru wa Niger.Nafashe hafi amezi agera muri 2 nsoma Corowani n’i isezerano rishya rya Bibiliya.
Uko nahuye na Yesu:

Umunsi umwe ubwo nari nicaye mu busitani rusange (Jardin public), nabonye ubuzima bwanjye bwose bunyura imbere kandi nubwo nari umu Islam sinabuze gusobanukirwa ko harimo ibibazo, ko ntageze aho nakagombye kuba ndi. Nabonye ibyaha byanjye byinshi, ukuntu nananiwe guhinduka n’uburyo ntasobanukiwe iby’ urupfu nkagira gushidikanya kwinshi. Nahise ntangira kurira, ndataka ndatabaza nsaba imbabazi, sinazisaba Allah nkuko byari bisanzwe ahubwo noneho nazisabaga Yesu Kristo. Ako kanya nahise numva ijwi rimenyesha ko gutaka kwanjye kwumvikanye kandi rindangira aho ngomba kujya ngo mpabwe igitabo cya Bibiliya.

Nahise nkora uko nabwiwe maze nsanga byose bimeze nk’uko nari nabibwiwe. Nahise nuzura amahoro n’ umunezero ntabasha gusobanura. Numvise nishimye kubera ko nababariwe nari maze kumva ijwi ry’ Imana nakijijwe. Nahise ntangira gusoma Bibiliya amanywa n’amajoro yose. Nasobanukiwe Yesu uwo ariwe uwatanze icyigisho k’ umusozi nk’uko nabisomye muri Matayo 5, nasomye ibitangaza bye, ibyo gupfa no kuzuka kwe, maze menya neza n’ umutima wanjye ko by’ ukuri ari umwana w’ Imana.

Narahagurutse maze ngenda mbwira buri wese duhuye ko nabaye Umukristo, nta soni nta kimwaro kandi nshize amanga. Kuva uwo munsi ubuzima bwanjye nwarahindutse.Ngendana na Yesu, n’ubu ntegereje kugaruka kwe, atari ukugira ngo ncirweho iteka ahubwo ari ukugira ngo tujyane mu ijuru .Amen.

Uyu rero nta wundi ni Bwana HABIYAREMYE Eugene akaba ar’ umuhungu wa MUNYAWERA Yohani na CYITEGETSE Veronika, iwabu ni i MBARE mu Murenge wa SHYOGWE, Akarere ka Muhanga.akaba yaragize icyifuso cyo gutanga ubuhamya bw’ibyabaye mu buzima bwe, ngo twese twiyumvire cyane uko Yesu ari Umwami mwiza, ngo nawe utaramwakira umwakire wumve ibyiza wacitswe maze ufate icyemezo cyiza umwemerere uyu munzi yinjire ature muri wowe.

UKO YAVUTSE AGAHABWA AMAZINA AFITE UBU

Reka twumve uko atangira abivuga “Navutse mu muryango wa Munyawera Yohani wari ukennye cyane, mvukira mu bitaro bya KABGAYI. ubundi izina Eugene bisobanura mu Gifaransa :" BIEN-NE " Mu kinyarwanda ni ukuvuga ngo :" UWAVUTSE NEZA". Ariko koko disi navutse neza kubona naravutse ku ngoma ya KIRISITU yo kwabyara.

Ubwo Mama yambyaraga turi mu bitaro bya KABGAYI nahise ngira ibibazo mu minsi ibiri ya mbere nenda gupfa habura gato. Ubwo nari gusamba, umubikira ukora mu bitaro bya Kabgayi yarirutse ahamagara Padiri ngo bampe batisimu ntapfa ntabatijwe.

Uwo mwanya bahita batoranya umuzamu warariraga ibitaro bya Kabgayi witwaga RWABUTATARA REHU ngo ambyare mu batisimu. Nuko sha REHU ambyara mu batisimu yambaye igikote kirekire afite ubuhiri mu ntoki arindisha izamu. Ubwo nyine bahita banyita :"Eugene" bivuga ngo mvutse neza kuko mvutse bagahita bambatiza ako kanya.

Iryo zina mba ndihawe na Ma Soeur( umubikira) gutyo. Ubwo umubikira yamaraga kumpa izina no kumbatiza, Data nawe yahise anyita HABIYAREMYE bishaka kuvuga ko muri ibyo bihe Imana yaremye niyo ihaba gusa ati Iyo hataba iyaremye inzogera iba yarirenze kuko abana b’abantu bo bamaze gukurayo amaso.Ubwo dutaha tuva mu bitaro ntahana amazina yombi.

MAZE GUKURA NAHISE NJYA KUBA UMUBOYI I KIGALI

Ubwo namaraga kugira imyaka 11, ubukene iwacu kwa Habiyaremye bwaradukubise, niyemeza kujya i Kigali gushaka akazi, ubwo mba ngiye i Kigali nkora akazi k’ububoyi sha nkiri umwana. Bigeze muri 1994 mba ndatashye nsubira iwacu kubera ibyari biri kuba mu Rwanda. Ntaha baririmba ngo :" Ubwo musubiye iwanyu muri abagabo..."

Ubwo nageze mu rugo ndi umusinzi ruharwa, nagera mu kabari abandi bakava mu nzira ngakamya nkajya ahandi. Ikindi nari uwa mbere mu kubyina, Umuziki wo mu kabari narawuzirikaga bigatuma abantu bose bava mu nzira, naba ntanafite amafaranga bakagura kuko aho nabaga ndi nta rungu ryaharangwaga.

Ubwo muri iyo minsi nari mfite ihene nari naroroye yitwaga :" IVONA" , maze ngataha nasinze nagera mu rugo ngakubita ikivugirizo nyihamagara nti :" HU-HU-HU" IVONA yanjye ikaza yiruka kunsanganira ikaza ihebeba sha, nkumva ni byiza cyane kubera ihene yanjye yari inzi.

Iyo hene ikaba yarabyayye abana batatu icyarimwe, Umunsi umwe urushungandushyi ( urwagwa) ruranshuka, ndanywa numva inyota ntishira, ndaza Mpamagara IVONA yanjye nk’uko bisanzwe iza kunsanganira, nanjye ndayifata ndayizirika nyijyana ku kabari nyishyira nyir’akabari nti:" Mpa inzoga ninywere, ubundi IVONA yanjye ngiyi uyikoreshe icyo ushaka.

Uwo mwanya ampa inzoga ndanywa, naho IVONA yanjye bayiyuza inyuma bajya kuyikubita imbugita mu kanya Brochette za IVONA yanjye sha ziba zigiye ahagaragara.

Mu kanya gato, wa mugabo nyiri akabari ati :" Akira amafaranga yawe asagutse yajyane, nanjye nti :" Yagumane nzayaheraho ejo". Ubwo naratashye ngeze mu rugo ntegereza ko IVONA yanjye ihebeba ndaheba, sha nshaka gusubira kwa nyirakabari ngo ansubize IVONA yanjye nsanga bamaze kuyirya imishito, ndababara cyane ndigaya kuba Ihene yanjye IVONA bayiriye kandi nayikundaga.Uko niko inzoga zigukoresha icyo utatekerezaga.

MURI ICYO GIHE NARI UMUKENE WA KABIRI KU MUSOZI

Abantu batuye i Mbare baranzi ubwo hazaga CARITAS yajyaga ishaka abakene kurusha abandi, ubwo bagakora inama yo kujonjora. Nuko sha, uwa mbere akaba umupfakazi witwa LANGWIDA akagira amanota 95 naho uwa Kabiri akaba HABIYAREMYE Eugene mwene MUNYAWERA Yohani na CYITEGETSE Veronika akagira amanota 92%. Umukene wa mbere Langwida akandusha amanota abiri gusa.Ubwo bakadutoranya kuzajya gufata imfashanyo ya CARITAS i KABGAYI.

Ku munsi wo kujya gufata imfashanyo, nkazinduka iya rubika nkanyura kwa LANGWIDA, ubwo njye nawe tugashogoshera n’i Kabgayi...Nabaga mfite agafuka gashaje gato cyane mu mpande ariko karekare, gashukuye cyane. Ubwo twagerayo bati :"Abafata ibishyimbo mujye ku murongo.

LANGWIDA akabanza, sha ubwo ngakurikira. Tugafata ibishyimbo, ka gafuka kakuzura. Bati abafata ibigori, nkajya ku murongo, bati zana icyo tugushyiriramo, ngashaka ibirere ngahambiramo ko byuzuye se ndagira nte, bati abafata Lentille, ubwo Langwida akajya ku murongo ngakurikira,Tugahambira no mu gitenge cya Langwida, nta kibazo Langwida we ndagutwaza tuuu, ariko aka gakiza ntikaducike abafata umuceri!!

Abafata amavuta, abafata kawunga. Hose ngatambayo njye na LANGWIDA kandi ka gafuka kanjye kamaze kuzura kare, bimwe LANGWIDA Akabishyira mu we mufuka,tukavanga, ibitenge tukuzuza, uwambaye igipira agakuramo bagashyiramo.

Mu kanya bati :" Noneho ibiribwa birarangiye, turashaka abakene bafata imyenda, hakaba hagurutse Eugene na Langwida, tukajya ku murongo sha, nkaba mbatuye ipantaro, nini ntinkwire!!! Ubuguru buto butabyibushye ariko ni burebure!!! Ndakambaye, wagirango ni FIRIME ya CHARLOS ku bayibonye!!!! Ye baba weeee!!!

Bamwe barasetse, abandi bangiriye inama yo kuzaca ayo maguru!!! Tugiye mu mipira, mbatuye igipira, ndacyambaye, ikijosi cyacyo ni kimwe bita MBWA IRARENGA!!! Ntiwamenya ijosi n’ukuboko, nta gusubiza hasi, ni ukucyambara tuuu!!! Ikijosi kirarereta!!! nacyo bati uzashake urwembe ugice.

Ubundi Mwene Munyawera ndikoreye njye na Langwida wanjye turatashye iwacu mu Kinini twe abakene babiri ba mbere ku musozi!!!!!Ubwo umugore n’abana babona dutungutse bagatangira kwisetsa bati:" Manu yaje, ubu tugiye kumara kabiri nta nzara.

Muri 1992 Eugene mba ndakijijwe, nsaba Imana umwenda kuko nari nambaye igikote kigera ku marenge. Ndibuka icyo gikote nkibuka igitutsi Mana yigeze kuntuka ngo :" Urakambara NTABARA " ndebye koko nsanga icyo gikote nta bara gifite mbona ko umubyeyi yantutse bikampama koko( babyeyi muramenye ntimukature amagambo mabi ku bana banyu).

Icyo gikote cyanjye iyo nakimesaga cyamaraga iminsi itatu, umunsi umwe wo kujojoba, umunsi wundi wo kumuka, n’uwa gatatu wo kuma.

Umunsi umwe nti sha reka nsabe ibiti nubake inzu ndebe ko nanjye nagira inzu nk’abandi bagabo.Ibiti barabimpaye sha ariko bibaye bicye, aho abandi bashinga ibiti 20 njye ngashingamo ibiti icumi gusa, ubundi ngahomekamo icyondo.

Ndayisakaye ariko umuyaga uhushye inzu ya Eugene irahengamye wagirango irenda kuguruka. muri iyo minsi abarokore bakajya baririmba ngo :"Tuzaguruka tumusanganire" abaturanyi nabo bati :" Sha niba bazanaguruka koko barabeshya inzu ya BUJENI izabatanga kuguruka. Ubwo nyine bakabakina ku mubyimba ngo abarokore bazaguruka nk’inzu ya BUJENI!!!!

UKO NAJE GUSHAKA UMUGORE

Ubwo abantu bose babonaga akazu kanjye kenda kuguruka, bakavuga ngo abarokore bazaguruka ariko bazasanga akazu ka BUJENI kabatanze kuguruka, nibwo nakunze umukobwa, nambara igikote cyanjye na rugabire, BUJENI njya kumurambagiza, nawe ati:" Ariko abantu bavuga ko akazu kawe ntakigenda, ni byo ? nanjye nti:" ni ibyo babeshya abantu bagira amagambo menshi.

Yabanje kunseka cyane, ariko uko nagumyaga kumwihata niko yageze aho mbona aremeye. Iyo nzu yanjye yari ifite akugi gasekeje, twagakinga kakajya mu kizingiti kimwe, ahasigaye hagasigara harangaye, tugashakiraga imisambi tukarundamo tugapfuka ngo iyo myenge ye kugaragara kuko uwari guturuka inyuma wese yari kwinjira uko ashaka.

NAJE KUNANIRWA KURERA ABO NABYAYE NJYA KUBARAGIZA

Ubwo twashakanaga na Madame wanjye, nyuma yaho gato naje gukizwa nemerera Yesu kumbera umwami n’umukiza. Ubwo natangiye kuzamuka gahoro gahoro. Mu gukizwa ariko ikigeragezo cya mbere nahuye nacyo ni imyumvire y’abo twasenganaga ijyanye no kuboneza urubyaro. Ubwo narabyaye ngeza ku bana batanu, nyamara ntacyo kubatunga nari mfite. Kubarera bimaze kunanira, nafashe umwanzuro wo kujya kubaragiza kwa Mabukwe sha nti mumfashe uyu mwana!!!!

Nibuka umunsi umwe,nagiye gusura umwana wanjye, umwana ararira ngo turatahana, mabukwe aramujijisha anyereka aho manukira ngo atambona, ngenda ntazi aho ngana manuka mu rutoki ngera ahantu mu nkoko,zirasakuza benezo baraza baramfata ngo ndi umujura. Byarambabaje cyane kuko kuhava nahakuwe na Mabukwe agombye kunsobanura.

NAHINDURIWE AMATEKA

Ubu BUJENI ntakiri BUJENI asigaye ari EUGENE,Ubu ndi umuhinzi wa Kijyambere mu Murenge wose wa SHYOGWE ninjye Muhinzi ntangarugero.Mpinga inyanya zitwa F1 nkagemura muri SIMBA SUPER MARKET, ngahinga inyanya ngemura kwa NYIRANGARAMA.

Mpingira muri Green House kandi gufata Miriyoni mu ntoki nagurishije ni ibisanzwe ahubwo kugurisha simfate za miriyoni nicyo kiba kidasanzwe.Ubu Radiyo SALUS na TELEVISION Y’U RWANDA baransuye.

Mfite Boutique na ALIMENTATION iwacu i Mbare, inzu mbamo irimo amazi, umuriro, ako ga TVR ndakareba nanjye nkumva uko mbaye. Niba uri umukristo utizera ndahamiriza ko ntaho Imana itakura umuntu kuko BUJENI warwaniraga na LANGWIDA ku murongo, ubu niwe EUGENE wa mbere mu Murenge wa SHYOGWE.

Ugeze ku karere ka Muhanga ukabaza kukurangira abahinzi ntangarugero, bakohereza kwa EUGENE mu KININI.Nyamara sinjye ahubwo ni Kristo uri muri njye.

Mu minsi ishize nahawe igihembo k’umuhinzi wa mbere ntangarugero mu Murenge. Nkaba mperutse no gufata CERTIFICAT nahawe na Ministre MUREKEZI y’umuhinzi- Mworozi Ntangarugero.Ubu mfite ishyirahamwe natangije iwacu rigamije : Kwigobotora ingoyi y’ubukene,rigizwe n’ abakobwa babyariye iwabo.

Nafashe ibihumbi 200,000 mbagurira inkwavu n’ingurube, ubundi ndabatira mbigisha guhinga kijyambere. Iryo shyirahamwe ryitwa:" ABAHUJE BA SHYOGWE" ubu rigizwe n’abakobwa 23 kandi bose ubu dukora icyo twita kubyarana mu batisimu, urushije undi ikintu mu iterambere akakimigisha. ubu ndi umujyanama w’Ubuzima, ariko si ubwa none gusa ahubwo n’ubw’igihe kizaza.

HABIYAREMYE Eugene
TELEFONE : 0788828449
E-Mail : eugenehabiyaremye@yahoo.fr
Inkuru dukesha urubuga rwa Jesus.rw

Uyu mubyeyi witwa Jeanne uvuka mukarere ka Gisagara umurenge wa Gishubi avugako yamaze igihe kinini ari umusazi,akajya agenda yambaye ubusa,arwana ndetse abana be bose akajya abuhagiza amazi yarangiza akabasiga amase avuga ko ari amavuta;muri icyo gihe yagendaga yambaye ubusa umukobwa we mukuru niwe wirirwaga amugendaho kugirango nata imyenda ayitore yongere amwambike.nyuma yaje gufatwa n’abanyamasengesho baramusengera maze arakira. ubu agenda ashima Imana yamukijije akaba yarasubiye murugo akabana n’abana be ntakibazo.
Imana ishimwe.

Nitwa MUHIRE Edouard navutse mu mwaka wa 1946.Nakijijwe mu mwaka wa 1990 ubu mfite imyaka 66 mfite umugore n’abana 9 babiri barapfuye bakiri bato.

Nafashwe n’ uburwayi njya ahantu kwivuza.Nyuma y’aho nagiye no kwivuza mu buvuzi bwa gakondo bimwe bita gucisha mahembe kuko nabonaga ayo amafaranga bantwaye nivuza nanjye nshobora kuzajya nyatwara abandi.Uwo murimo nawutangiye mu mwaka wa 1973.Narabikoresheje kandi mbibonamo inyungu inka ziraza ihene z’ ibara rimwe inkoko amafaranga araza mbese ibintu bigenda neza.Nyamara ikibi nabigayemo ni uko uko Satani abitanga ari nako abyisubiza kuko ntafaranga ryo mubupfumu ryigeze rigira icyo rimarira kubera inzoga n’ ubusambanyi. Buri cyumweru nagurishaga inka nkajya mu kabare nkazakavamo ndangije kuyinywera yose.

Ibyo bintu nabanye nabyo abarokore bakaza kumbwiriza ngo nkizwe ariko nkabiyama kuko tutari duhuje imana dukorera kuko nabonaga abarokore bararindagiye.Bigeze mu mwaka wa 1987 ubwoba bwaramfashe nkajya numva nakizwa kuko natekereza ko abo natwaye inka, ihene, amafaranga bazantega bakanyica ariko satani akambwira ngo sinasiga amafaranga n’ inzoga n’ ibindi nakuraga muri ubwo bupfumu nakoraga.

Nyuma bigeze mu mwaka wa 1989 umugore wanjye yarakijijwe kuko yari arwaye igifu cyaramurembeje.Abantu bajyaga bazana umurwayi mu ngombyi baje kumuvuza iwanjye muri ubwo bupfumu nakoraga bagera iwanjye bagasiga umurwayi wabo aho nuko bakagenda bahetse umugore wanjye bamujyana kwa Muganga ahandi. Bampaga amafaranga nkaba mbonye ingemu. Umugore wanjye yagiraga iye nkono kuko ntitwasangira ibiryo bisanzwe yari yararembye kubera igifu. Igihe cyarageze umugore wanjye bamwohereza (transfert ) I Kigali mu bitaro bya CHUK kubagwa ariko mbere yuko ajya kubagwa abarokore baraje baramusengera nyuma bamujyana ku rusengero agarutse aza avuga ko atazongera kurya inkono ya wenyine ahubwo yumva yakize. Byarantangaje cyane mpamagara abana n’ imiryango nti niba ashaka kwiyahura biramureba kuko nari nzi uburwayi bwe. Ariko kuva uwo munsi yakize igifu burundu arya byose ubu n’ urusenda ararurya ntakibazo.

Nyuma nagiye muri Kiriziya gushaka Penetensiya Padiri anca icyiru cyo kujya guhabwa Ukarisitiya ahandi ku rundi rusengero, ndagenda ku kivumu ariko nubwo nari naraye ndaguye bwarakeye njya gutanga icyiru. Misa irangiye nanyweye itabi ndataha ngeze kuri Ngendo hari akabare gapima byeri numva umutima umbwira ngo injira ujye kunywa ariko nkumva undi mutima ubwira ngo taha.Ngeze hafi y’ urusengero rw’abarokore numvise ijwi rimbwira ngo injira mu rusengero.Nagerageje kurucaho biranga nuko umutima unyemeza kujyamo. Narinjiye mpageze abanyamwuka baratangara barangota ngo bansengere.Abanyamwuka nari mbazi kuko umugore wanjye yari yarawubatijwemo ndicara barigisha uwo munsi bigishije ngo : “wowe wanze kwihana ukabuza n’abandi kwinjira icyaba cyiza nuko bazagushyira urushyo ku ijosi ukamanurirwa muri Gehinomu.”Maze kumva ayo magambo amaso yanjye yarahumutse mbona ibyaha byanjye n’abo nayobeje bose .Si njye wabonye basoza kwigisha mpita njya kwihana.

Abadayimoni bamvuyemo ndeba kuko nabonye umucyo uruta uwo izuba mbona abadayimoni nakorega bahunga uwo mucyo. Kuva icyo gihe mperuka itabi nanyweye mvuye mu misa ntarinjira mu rusengero inzoga mperuka iyo nari naraye nyweye kuva icyo gihe nakiriye Yesu kugeza n’ubu nkunda Yesu mukorera kumanywa na n’ ijoro.

Ndashima Imana yankijije kandi ndagira inama abasigaye muri ubwo buyobe bw’ ibigirwamana ko babireka kuko Yesu arabakunda.Sinigeze ngirira amahoro mu byaha no mu bupfumu ariko Yesu we yangiriye neza mbona amahoro mpumuka amaso menya ko nta bugingo nari mfite nemera Yesu wapfuye kubw’ ibyaha byanjye. N’abo bakiri mu mirimo y’umwijima nabo arabakunda arabategereje ngo abakize.

Nitwa MUSANGANFURA Evariste ndi umunyarwanda, ntuye mukarere ka Muhanga umurenge wa Nyamabuye, ariko navukiye muri Tanzaniya mu 1974 kuko ababyeyi banjye bari barahahungiye mu 1959. Ndubatse nfite umugore n’abana 2 ikindi ndi umukristu.

Mu 1959 ababyeyi banjye bahungiye muri Tanzaniya, ariko muri 1983 bombi bazagupfa nsigara kwa Sogokuru ubyara Mama afatanya na Marume kundera icyo gihe nari mfite imyaka 9. Bitewe nogushaka kuzigarurira amasambu n’inka nyinshi iwacu bari baransigiye Sogokuru afatanije na Marume batangiye kumfata nabi cyane bambuza no kwiga ahubwo bantegeka kujya ndagira inka ndetse bagerageza inshuro nyinshi kunyica ariko Imana ikinga ukuboko.

Kuko twariduturiye ikiyaga cya victoria, igihe kimwe baguriye abantu bo mubwoko bw”Abasukuma bakoraga umurimo wokuroba muri Victoria basezeranako baribunjugunye mu kiyaga maze mfiremo.

Kuko twavomaga havi yicyo kiyaga, banyohereje kuvoma ariko ntaziko bacuranye umugambi na ba Basukuma barobaga ngoningerayo bante mukiyaga banyice. Nagiye kuvoma nkuko bisanzwe ngezeyo babagabo baraza baranterura banjyana mubwato bangejeje mukiyaga rwagati kure y’inkombe banjugunya mumazi. Sinarinzi koga ngonikuremo doreko narinkiri muto nfite imyaka 9, ahubwo nahise manukamo hasi, gaze yo mukiyaga irantwika, amazi menshi anyinjira munda nenda gupfa.

Burya icyo uzabacyo ntaho kijya kandi ntawushobora kurogoya umugambi w’Imana kumuntu.Kugirango mve muri icyo kiyaga byabaye igitangaza kuko ntamuntu waje ngo ankuremo ahubwo ni Imana yashatse kunyiyereka icyo gihe. Haje umuraba mwinshi mukiyaga amazi aribirindura cyane, muruko kwibirindura yaranzamuye anjugunya kunkombe marayo umwanya munini numva ntambaraga nfite umubiri wabaye umweru nacitse ibisebe cyane munda huzuye amazi.

Ntawe nari mfite wokunyitaho ngo anjyane kwa muganga, ahubwo ni Imana yonyine yarinfiteho umugambi yanyikirije kuko nabaye nkusinziriye mbona umugabo imbere yanjye arambwira ati’ njekugukiza’ yarambuye ibiganza bye ankoraho ahereye kumutwe akajya abimanura buhoro buhoro, uko abimanura aho bivuye hakaza uruhu rwiza ajyejeje kunda uko amanura yamazi nanyoye akagenda asohoka aca mumyanya icamo imyanda. Naje gusubira kwa Sogokuru ndetse ngeraho ndakira nyuma menyako ari Sogokuru na Marume wabikoze mbibwiwe numwe mubabumvise bacura uwo mugambi.

Babonye ibyo bibapfanye bakomeza kundwanya, ariko Imana nayo ikomeza kumpagararaho kugeza nanubu ikindinze none ndumugabo ufite umugore n’abana 2.

Nitwa Karemera Viateur navutse 1984 mvukira ku Mugina. Ubwo jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 yatangiraga nabaga kwa Sogokuru hanyuma turahunga nyuma twaje kugaruka iwacu ariko tuhamaze amasaha make kuko Sogokuru yari akuze cyane atakinabona na Nyogokuru nawe yari umukecuru ukuze twumva igitero kiraje tujya kwihisha mu masaka, bahise baza basohora mukecuru na Sogokuru barabica, kuva ubwo duhita duhungira kwa Padiri.

Interahamwe n’abasirikare baje kuhadukura batujyana bagenda badukubita umugenda batujyana kutwicira aho bita kuri CND (Icyobo cy’umusarane batagamo abantu) nagiye kubona mbona Mama baramutemye bamubanzamo, bakurikizaho mushiki wanjye nanjye baramfasha bankubise ikintu sinzi aho nagereye muri iyo wc, sinzi n’ igihe namazemo gusa nicuye ari uko imvura iguye muri iyo wc numva ndahembutse.

Narebye icyobo mbona ni kirekire cyane numva abana hejuru bari kurungurukamo baravugana ngo harimo ikitarapfa bohorezamo ikibuye kinyikubita ku mutwe ariko sininyagambura. Agatege kagarutse nagerageje kuzamuka kuko nari umushumba w’ inka nari nzi kurira nzamutse ndahanuka nikubitamo inshuro 3 zose intege ziba zirashize ndaramo na none. Ku munsi wa 2 bwije imvura yaraguye ndahembuka ndongera ndagerageza kuzamuka mbona Imana iramfashije ngera hejuru.

Nicaye hejuru y’ umwobo akayaga kampuhaho kuko nari mvuye ahantu hashyushye cyane naje gusubira muri wa muhanda ugera kwa Padiri ndakomeza ngenda nihisha ngenda nsimbuka imirambo ngera iwacu i Nyaruhengeri hari ahantu nambutse urutindo nikubita mu mazi amazi ntiyantwara ngera kwa Sogokuru. Nagezeyo mpasanga igitoke cy’ imineke kugira ngo nzamenyere kurya byamfashe igihe. Inkotanyi zari zigeze i Ntongwe bisa naho bicecetse abantu basubira mu ngo mbona abaturanyi.

Nyuma y’ iminsi 2 intambara yarakomeye abantu bahunga mu kivunge mbagendamo bwakeye tugeze i Runda twahamaze iminsi 4 umuturanyi arangambanira interahamwe nkuru Martin iraza inshaka kunyica ariko muri abo baturanyi turi kumwe barimo Mugenzi na Augustin barambwira bati si byiza abantu bakwicira hano reka tukujyane hafi yo ku Mugina inkotanyi ntacyo zizakugira. Baranjyanye ngira ubwoba bw’ahantu ntazi basubiye inyuma mbagaruka inyuma bagiye kubona babona mbagezeho, bansubijeyo barabwira ngo ibizakubaho n’akazi kawe.

Nanze kubagora ndagenda ngera ahantu mbona abasirikare nkeka ko ari abo kwa Habyarimana ndihisha ariko ngeze hepfo mpura n’ impumyi yitwa Muhigirwa ndayiyoboza inzira iranyobora ariko nyibwira ko ntahazi insaba ko twakwibanira ndabyemera bukeye yanyohereje kuvoma aranyobora ndagenda ngeze ku mugezi nunamye mvoma mbona ibicucu mu mazi ngiye kubura amaso nsanga n’abasirikare barampumuriza barabwira ngo tubwire ibyawe ndababwira akaga nahuye nako baranzamukana bantwaje n’amazi babwira iyo mpumyi ko bazagaruka kundeba. Bavaga ku rugamba bakanzanira utwo kurya nyuma intambara yarakomeye baragenda sinongera kubabona.

Umusaza rimwe arambaza ati ko uryama woze ariko nkumva uranuka bimeze bite mwemerera ko bantemye ubwo mu mutwe hari haratangiye kuvamo inyo haraboze. Iyo mpumyi yasabye umuturanyi kuzajya anyogereza mu mutwe rimwe ku bw’ Imana twaje kujya mu rugo rw’ umuturanyi tuhabona amacupa ya penesiline akajya ansukiramo hagenda hegerana.

Mu bantu bahungutse harimo umugore wamenye ambwira amakuru y’iwacu yaje kubwira iwacu baraza barantwara ngaruka mu muryango nsanga hariho mushiki wanjye ubu nitwe dusigaye.

Nyuma intambara irangiye nahuye n’uwantemye yitwa Eliyabu ambonye ariruka ariko yaje gufungwa nyuma aratoroka ariko mu mutimwa wanjye naramubabariye n’abandi bose baduhemukiye kuko nakiriye Yesu nk’ Umwami n’ umukiza w’ ubugingo bwanjye.

Ubu ntuye Kigali mu Murenge wa Bumbogo mfite umugore n’umwana umwe. Nasoza mpumuriza abafite ibibazo ko Imana ariyo ifite ijambo rya nyuma ku buzima bw’ umuntu nta mpamvu yo kwiheba.

Uwashaka ibindi bisobanuro birambuye yampamagara kur telefoni 0788250801.

Beati Lozel ni umukobwa ukunzwe wo mu gihugu cy’ u budage akaba akundwa n’ibyamamare byinshi muri cyo gihugu ndetse ngo yaba yarigeze no kuba inshuti y’umwami wa R&B Michael Jackson witabye Imana.Uyu mudamu ngo yatangaje abantu mu bihe bishize aho ngo yabyutse rimwe avuga ko yeretswe amabanga akomeye y’ubumuntu.

Yakomeje avuga ko Imana ubwayo yamwiyeretse imeze nk’umucyo w’izuba ririmo inyenyeri ngo muri uwo mucyo havamo ijwi rimubwira ko ngo agiriwe amahirwe yo kumenya ukuri mbere kuko ngo nakurikiza uko kuri ngo aziberaho mu mahoro n’umudendezo bidashira .

Ibanga rya mbere ngo ni uko yamenye ko Imana n’ubwo ari ijambo abantu bakinisha ngo iriho kandi iruta imbaraga zose ibaho .Ibanga rya kabiri ngo yeretswe ko nta kintu cy’igiciro kiruta ikiguzi Yesu yapfiriye abantu bose ntawe arobanuye .

Ikindi Beati Lozel yamenye ko ibyaha bigwira bigatuma umuntu atavumbura icyihishe hakurya y’ibyaha ngo arebe inyanja y’imbabazi z’Imana zitagira undi wese ku isi.

Yavuye muri icyo gihugu cy’ iyerekwa afite umunezero cyane ahubwo ngo yumva kubwe asingiriye amabanga y’ubumuntu.Ubu ngo agiye gushyira ahagaragara Foundation yitwa « HAGARIKA IBYAHA UJYE KWOGA MU NYANJA Y’IMBABAZI”

Iyi foundation ngo izaba ifite intego 3: Gusenya utubyiniro twose two mu budage , gukumira ibyaha biterwa n’ubukene aho ngo azajya aha abakobwa n’abasore bicuruza umwanya akabigisha ijambo ry’Imana ryo kuzibukira ibyaha , agiye gukora ikigo cy’ubuhamya aho umuntu wese ubishaka azajya ahagarara agahamya icyo Imana yakoze .

inkuru dukesha isange.com

Nitwa Ndimurwango Isaac.Kunyita gutyo ni uko navutse Papa ari mumanza,gusa abandi bana tuvukana bafite amazina meza. Ubu nshima Imana ko ntakiri mu rwango ahubwo ndi mu rukundo rwa Yesu. Nagize umugisha wo gukizwa nkiri muto mu mwaka wa 1987 cyane no mu muryango wacu harimo benshi bakijijwe bituma nanjye ngira uwo mugisha.

Data yitwa Ntanama Jean naho mama yitwa Renilda; navutse mbona mama ari umusazi kandi yabimaranye imyaka 35 yiruka mu gasozi arara mu mazi, yagerageje kwiyahura mu kivu Imana ikamurokora ariko abakozi b’ Imana baramusengeye Imana ivuga ko azakira kandi abana azabyara bazavamo abakozi b’ Imana.

Njye navukiye ku bitaro mvukana ibiro bike nsa nabi sinarira umugabo umwe aravuga ngo aka kana ngiye kukagura amafaranga 300 kuko na mama wako ni umusazi, ntazabasha kukarera. Icyo gihe ntibantanze ndashima Imana ko aho ngeze nta mafaranga wabona ungura icyakora Yesu niwe wanguze amaraso ku musaraba.

Navukanye indwara nizo zatumye nkura nabi sinagira imbaraga. Izo ndwara abaganga ntibabasha kuzibona. Abantu baransengeye ariko ntinda kumenya uburwayi mfite ariko Imana irandinda kenshi nikubitaga hasi nkabura imbaraga nize bingoye kuko niga ukwezi kumwe ukundi nkaba ndyamye; navaga imyuna cyane, ikindi gihe nagenda nkabura umwuka.

Icyo gihe nafashe igihe cyo gusenga Imana insezeranya ko izankiza. Mbere y’uko jenoside yakorewe abatutsi iba, mu mwaka wa 1993 uburwayi bwarakomeye ariko jenoside irangira ntacyo mbaye nyuma yaho byarankomereye njya kwa muganga ariko nari nkennye n’akazi nakoraga karahagaze ngeze kwa muganga i Kibogora umuganga witwa Alain ukomoka I Kinshasa niwe wavumbuye ko UMUTIMA WANJYE UTEREYE I BURYO. Ubwo birumvikana ko ari ubumuga ibibazo byose nagize byakomokaga kuri icyo kibazo. Abaganga barahamagarana basanga umuntu avukanye iki kibazo ubusanzwe atarenza imyaka 3 kandi njye hari hiyongereyeho indwara nyinshi umutima wari warambyimbye, mfite umuvuduko w’amaraso, no kubura isukari mu mubiri. Bambwiye ko nta gukira, nabayeho ubuzima bubi nagwaga muri Koma kenshi bahise banyohereza muri CHUK.
Kuva i Nyamasheke mbyamfashe iminsi itatu kuko ninjiraga mu modoka moteri yahinda ngahita njya muri koma muganga andebye asanga birakomeye ampa uduti two kungabaniriza ububabare gusa ariko nari ntegereje gupfa.

Ndi gusenga Imana yampaye ijambo riri muri Zaburi avuga ngo sinzapfa ahubwo nzarama ntekerereze abantu imirimo itangaje yakoze. Numva mpawe isezerano ryo kurama; muganga yambwiye ko iyo haba hanze bari kugerageza ariko mu Rwanda bigoye. Muganga yambujije kuvuga iminota irenze 5 ambuza kugenda iminota 30 n’amaguru ariko n’ imodoka nayinjiramo moteri yahinda nkajya muri Koma.

Umunsi umwe Imana yampaye umuntu uzamfasha kwivuza muri Faysal kuko njye ntabushobozi nari mfite. Byageze igihe inyama zo mu nda zose zirarwara: umwijima, igifu, nari ikiremba, ibihaha, impyiko, amaso ararwara cyane; uwo mugabo yamvuje imyaka 7.

Kwa muganga bageze aho barananirwa ariko icyantangaza ni uko Imana yampaye amasezerano meza ko izankiza,ko izampa urugo bikantangaza. Mu gihe nari ntegereje gupfa, haje kuza abaganga bavuye Australie baje Faysal kubaga imitima nanjye barampamagara ngo nzaze kubarwa icyo gihe nari mfite amafaranga 700 mu mufuka ngeze kwa muganga nsanga hari umuryango wa Australie uzandihira, batangiye kumfata amaraso ngo bampime nahise njya muri Koma umunsi wose.

Ariko muri iyo Koma navuganaga n’ Imana; burya ijuru rirahari pe neretswe ibikomeye (ibyo tuzabigarukaho) … navuye muri Koma bagerageza kumfasha ariko bansanga hari icyuma bibagiriwe muri Australie n’ igihe cyo gusubira iwabo cyari kigeze bambwira ko bazagaruka bansigira umuganga w’ Umunyakenya ngo ankurikirane hamwe na Dr Mucumbitsi akorera muri Faysal. Nari mbabaye kuko nari maze imyaka 12 ntasinzira habe n’ iminota 30.

Umunsi bari burengere umutima ngo barebe ko wakora neza umunsi bari bubikore Imana yaransanze irambwira ngo irankijije burundu. Nagiye gukoresha ibizamini basanga za ndwara zose zarakize ariko umutima ukiri I buryo bazanye umuganga areba umwijima wari waraboze asanga ni muzima (uwakenera impapuro azaze nzimwereke cyangwa ajye Faysal aho nivurizaga).

Abaganga baratangaye barabwira ngo nintahe ningira ikibazo nzagaruke nahise niruka ngo numve ko nakize, numva nta kibazo. Naratashye ndya umunyu n’ amavuta, noga amazi akonje sinagira ikibazo. Naririmbye indirimbo 105 ivuga ngo ni igitangaza ko Yesu yankijije.

Kuri ubu umutima wanjye uri I buryo n’izindi nyama zose usibye igihaha nacyo kituzuye neza ariko ibyo si ikibazo; Imana ishaka umutima wawe yawushyira mu mugongo ukabaho kuko ishobora byose.

Imana yandambagirije umukobwa turahura turakundana mubwira ko tuzashyingiranwa. Yaremeye dutegura ubukwe, mbyara abana babiri, ngira umugisha wo kubona akazi k’ ubucuruzi byansabaga gukoresha imbaraga sinagira ikibazo. Kuva icyo gihe ndya amavuta, umunyu, n’ ibindi byose.

Imana ikora ibikomeye utarizera yakwizera kuko nta cyo Imana idashobora. Ya modoka najyagamo nkababara ubu nize imodoka nanjye mbasha gutwara nta kibazo.
Ndimurwango Isaac
Tel:0788565924

Amazina yanjye nitwa JENNIFER PEREZ nkaba mfite imyaka 15 (ubu buhamya yabutaze afite iyi myaka 15 ). Biragoye cyane ko umuntu w’umwangavu nkanjye ukiri mu maraso ya gisore yaza kuri mwe akabegera akaza kubabwira amakosa ye uko yakabaye mu manyanga menshi. Nyamara hamwe no gufashwa n’Umwuka Wera, nizera ko amfasha akanyongerera imbaraga nkeneye. Icya mbere natangira mvuga ni uko ibi byose bibereyeho guhesha icyubahiro Umwami wacu YESU KRISTO.

Ndashaka kutaza kuvuga cyane ku mahame y’idini runaka cyangwa ngo ngerageze guhimba amahame mashya y’idini ridasanzwe, icyo nshaka gusa kukubwira ni icyo niboneye n’amaso yanjye bwite, icyo niyumviye n’amatwi yanjye bwite, n’ibyo nahuye nabyo mu rugendo rwanjye hano kuri iyi si.

IMIBEREHO YANJYE

Reka ntangire mbabwira iby’imibereho yanjye mu muryango nakuriyemo. Ababyeyi banjye bari abakristu kandi bari barampaye uburere bwiza buranga umukristo bambera intangarugero mu kumenya Kristo.Namaze imyaka itatu ndi umukristo , nakiriye Yesu mu bugingo bwanjye ndi kumwe n’umuvandimwe wanjye na NICKY CRUZ. Namaze imyaka ibiri gusa ndi kugendera mu bushake bw’Umwami wanjye.Nyuma aho ntangiriye kwiga LYCEE, natangiye kwigomeka nkaca nca ku ruhande ubushake bw’Imana kuri njye, nigomeka ku Mana ndetse nanigomeka ku babyeyi banjye, ubwo ntangira kuyoboka inzira y’ibiyobyabwenge mbifashijwemo n’abo nitaga inshuti zanjye bari babizobereyemo bakabinyigisha.

Muri icyo gihe nibwiragako nkiri umukristo, ngakomez kugendana n’izo nshuti nkanibwira ko nzazijyana mu bakristo nazo zikaba bo, nyamara ahubwo aho kuzihindura zo niko zarushagaho kujyana ubuzima bwanjye kwirundumurira mu bishuko by ’iyi si. Nakomeje kwigomeka ku babyeyi banjye, nabo bakagera aho bakibwira ko ariko abana bose bagze muri icyo kigero bibagendekera.Nyamara mu by’ukuri ntiyari njye nanjye kuko ibyo nakoraga nabaga mbyoshtwa n’ibiyobya nwenge nabaga niyuhije.

Imyuka mibi yaraje inyinjiramo muri cya gihe cy’ubwigomeke bwanjye. Yantegekaga ibintu bisobanutse,ntiyanyemereraga kujya aho niboneye hose, cyagwa ngo ibe yatuma ndara n’ijoro na rimwe ku nshuti zanjye.Ntagombaga kugendera kuri ayo mabwiriza, rimwe na rimwe natorokaga ishuri, nageze aho ntagikunda ishuri nkajyayo bigoranye, nagombaga kugumana ibyo nari menyereye gukora, nagombaga kugera ku rwego rwo kujya nitea ibiyobyabwenge mu nshinge nyamara Umwami wanjye yabicishije ku ruhande rwanjye ntiyangeraho. Nyamara nkuko nbabwiye ibi byose nabikoraga ndi n’umukristo njya gusenga.

Ubuhamya bwanjye butangira neza Ku itariki ya 02 Gicurasi 1997. Nari mfite inshuti yanjye, ubucuti bwacu bwari ubusanzwe, nta kindi napangaga nawe nawe kandi niko yari abizi. Nyamara nubwo numvaga nshaka kumumenya, nyamara nari ntarabasha kumeya neza uwo ariwe. Umugoroba umwe, yaranterefonnye ambaza niba nashobora kuza gusohokana nawe.

Ababyeyi banjye uwo mugoroba ntibari kurara mu rugo , bagombaga kujye mu masengesho nk’uko bari basanzwe babikora buri wa gatanu. Uwo mugoroba nababwiye ko ntaza kujyana nabo gusenga ko nsigara mu rugo kuko numva ndwaye. Uwo mugoroba kandi nari nabarakariye kuko nari nabanje kubasaba uruhusa rwo gusohokana n’indi nshuti yanjye, nyamara ababyeyi baranyangira bambuza kugenda. Ubwo rero byatumye mbabeshya kuko ubwo nabwo nari mfitiye umupango wo kuza gusohokana iryo joro n’iyo nshuti yanjye.

Maze kubona bahagurutse bagiye mu masengesho, ako kanya ya nshuti yanjye yaranterefonnye, arambaza ati:" Ariko se ko udasohoka, abantu bose sha barasohoka..." Nyamara njye nahise ntekereza nti:" Si byiza kutumvira ababyeyi, nyamara hari uburyo nagendamo ntibarabukwe ko nagiye. Nindamuka ngiye bucece ngaca mu idirishya ntibazabimenya ko genda ninjoro basinziriye."

Muri iryo joro, ababyeyi banjye bavuye gusenga bajya kuryama. Ubwo nanjye nacunze basinziriye, nshira isiri iyo nshuti yanjye ngo ize imfate ihagarare ku nguni z’aho agahanda kaza iwacu gatangirira.Namusabye kutaza hino iwacu ngo ataza gukangura iwacu bityo akandaburira, byose bikaba birapfuye!!

Ubwo nabyutse gahoro gahoro, nshisha umutwe mu idirishya. Naje gutangazwa n’ibintu bibiri : Icya mbere, amadirishya y’iwacu yose afunzwe n’ amavisi i,pande zose. Nyamara kuko ababyeyi banjye banyizeraga cyane, idirishya ry’icyumba cyanjye ryo bari bararisize nta visi n’imwe barifungishije!! Ubwo nyine nahise nungukira muri uko kungirira icyizere.Ikindi nateganyaga kuza kurira hejuru ku gisenge nkaza kumanuka nkagwa inyuma, nyamara ibyo byose Umwami yari yarabipanze yanga ko nagwa nkavunika ukuguru. Byose Imana irbiringaniza neza igiriye njye.

Ubwo nyine naciye mu idirishya, ndagenda nsanga inshuti yanjye ku muhanda integereje.Nyamara ngo ndunguruke mu ivatiri, naje gusangamo abasore batatu hamwe n’undi mukobwa umwe.Muri njye nahise ntekereza nti:" Ariko se ko nta kindi nshaka gukora uretse kwinywera inzoga n’ibindi biyobyabwenge tugaheza, ibi ni amahoro?" Ubwo nabyibajije kuko nari mbonyemo undi mukobwa n’abasore batatu, nkagir ubwoba ko baza kunshora mu zindi ngeso ntari niteguye. Ubwo nahise nicara mu ivtiri ibumoso.

Ubundi mbere navuganaga kuri terefone n’iyo nshuti yanjye, yanyizezaga ko tuza kujya kuzenguruka umugi twiganirira, njye nti nibyo rwose, uko ni ukuruhura umutwe (Amusement),ahanini akaba ari nayo mpamvu namwemereye. Mu by’ukuri ntiyari yambwiye mbere ko tuza kujya muri Motel ( Hotel nto ) nyamara aho niho bari batujyanye.

Ubwo twamaraga kugerayo, bahise badusiga muri salle yari muri iyo Motel bambwira ko bagiye gufata indi nshuti imwe isigaye. Mpita mvuga nti OK! Nyamara bidatinze nahise mboa bagarutse, nyamara bwo bari bavuye gukodesha icyumba!!! Bahita bambwira bati:" Humura, ntudutakarize icyizere, rwose turabikwijeje ntacyo tuza kugukorera, gusa ngwino hariya niho dutegereje ko mugezi wacu aza kudusanga".Ubwo tuva muri Salle tujya aho muri icyo cyumba.Ubwo nyine njye nahise nizera izo nshuti zanjye, kuko numvaga zanyijeje umutekano. Nyamara ikibabaje, izo nita inshuti zanjye sinari nzi ngo ni bande?

Twatangiye tuganira bisanzwe, nyuma yaho travuga tuti"Ariko se ko mu gihe tugitegereje mugenzi wacu ko aza, kuki tutatumiza agacupa tukaba twinywera? Ubwo njye na ya nshuti yanjye turahava twisubirira muri Salle, tukajya twitembereza mri Restaurant nto yari muri iyo Motel. Ubwo nyine twaguze Sprite ebyiri trangije dusubira muri Salle, tuzisuka mu dukombe. Mu by’ukuri, nta gakapu na gatoya bari bafite kari gutuma wenda navaho mbacyeka ko baba bashobora gukuramo ibintu bakabishyira mu gakombe kanjye. Kuri njye nabonaga ari abere kuri iyo ngingo.

Muri ako kanya, nahise mpaguruka njya mu bwiherero (Toilette) gutunganya umusatsi wanjye no kujya gutunganya ibindi bintu bizwi n’abakobwa, ubwo ngarutse nsanga agakombe kanjye bamaze kugasukamo. Ubwo nyine ntangira kunywa icyo nitaga SPRITE yanjye. Nyuma y’ibyo sinamenye icyakurikiyeho.

Nyamara reka ngerageze kubabwira ibyo namenye ngaruye akenge.Uwo mwanya nagiye kubona mbona Roho yanjye isohoka mu mubiri wanjye, Ubwo nibonaga ndi mu bitaro, kandi iruhande rwanjye hari hakikije abaganga, Aba docteurs n’aba Infirmieres bakikije igitanda nari ndyamyeho.

Mwese ngirango muzi neza kwireba mu ndorerwamo (Miroir), mujya mubona igicucu cyanyu. Nyamara njye aha sinabonaga igicucu cyanjye, ahubwo nabonaga umubiri wanjye nyawo uri ku gitanda. Ubwo narebaga ku ruhande, nahise mbona abagabo babiri bambaye imyenda itukura barampamagara bati :" Ngwino turashaka kuganira nawe".Bahita bantwara mu maboko umwe ku ruhande rumwe undi ku rundi.

Bahise banjyana ahantu, nyamara ubwo nageragezaga kureba ngo menye aho ariho, naje kumenya ko ari mu ijuru!! Ikintu cya mbere nahabonye ni igikuta kinini cyane. Iyco gikuta cyareraga cyane, kandi nticyagiraga aho kigarukira (imbibi). Hagati muri icyo gikuta harimo urugi, urugi rurerure nyamara rwari rukinze. Mu Isezerano rya Cyera, Mose atubwira Ubuturo bwera, akanavuga uko bwanganaga, agasobanura neza Mikono bwari bufite, ubwo nahise nigishwa ko urwo rukuta rwareshyaga na bwa buturo bwera Mose yabonye.Nritegereje mbona iruhande rw’urugi hari intebe nii cyane, iruhande rwayo hari intebe ntoya iringaniye, nabonaga zikoze muri Zahabu.

Ku rundi ruhande rwanjye ,nabonaga hari urundi rugi rw’umukara rukinze ahantu kandi hari umwijima w’icuraburindi hatabona, Nararurbye mbona ni urugi rufungurwa na Bouton, wakanda rugakinguka.Narongeye mpindukira ku rundi ruhande rwanjye rw’ibumoso, mbona hari Paradizo nziza cyane, harimo ibiti byiza cyane biteye amabengeza, kandi harimo ’umugezi mwiza utembamo w’amazi y’urubogobogo abengerana cyane, harimo ibyatsi bitohagiye cyane. Aho hantu hari ahantu heza cyane utabasha kubona amagambo ukoresha uhasobanura. Nyamara nta muntu numwe nabonaga ari aho hantu.

Muri ako kanya ngo nje kubona mbona umugabo umwe aje imbere yanjye aranyegera, sinabashaga kumureba mu maso, kuko icyubahiro cye cyari kinshi no kumureba byampumaga amaso,yamurikaga kurusha izuba, kandi ubwiza bwe baramurikaga aho mu ijuru hose hakabona, icyubahiro cye cyinshi cyamurikaga ubwiza bwe bugakwira aho hantu hose. Nta zuba nahabonaga, nta kwezi, nta ’inyenyeri cyangwa ibindi tuzi bimurika kuko we ubwe nabonaga ari umucyo waka.

Nitegereje umubiri we, ngo njye kubona mbona muri we imbere harimo umuhungu,Uko byari bimeze nabonaga umwe ari mu wundi imbere, umuntu yabonaga neza ko ari abantu babiri bari muri umwe, wabonaga bashobira gutandukana nyamara ukabona umwe ari mu wundi imbere. Mbese mu yandi magambo bari babiri muri umwe.

Ndagumya nditegereza cyane, mbona neza iruhande rwabo hahagaze abamarayika babiri, Umwe yitwaga Mikayire undi yitwa Gabriel.Mwambaza muti wabwiwe n’iki ayo mazina? Ni uko nayasomye yanditse buri wese ku ruhanga rwe n’inyuguti zandikishije Zahabu.

Ubwo namaraga guhagarara imbere ya Data uwo , naje kwisanga nanduye cyane!! Ubwo nahise nikubita hasi mfukamye imbere ye, mpita ndira ibirira byinshi birashoka, numva ngize isoni nyinshi z’uko nasaga. Nubwo byari gushoboka ko mbareba mu maso, nyamara sinabigerageje kuko kari mfit isoni nyinshi z’uko nasaga.

Muri icyo gihe nari mpagaze imber y’Ummami wanjye, yahise anyereka Firime y’ubuzima bwanjye uko bwakurikiranye kuva butangiye kugera uwo munsi twari turiho. Yahise anyereka ko igice kinini cy’ingenzi cyari icy’ibikorwa nakoze n’ibintu nabayemo nyuma yo gukizwa kwanjye. Nabonaga ndi kubwira inshuti zanjye ko ndi umukristo, nyamara singire imbuto mbereka, uwo mwanya ahita anyereka ko umugabane wanjye nta handi ari mu muriro utazima.

Uwo mwanya akibivuga, Malaika Gabriel yahise aza antwara mu maboko. Ubwo yahise anjyana anyuza muri rwa rugi rw’umukara rwijimye,nyamara mbere nari nanze no kururebesha amaso yanjye kuko nabonaga ari habi cyane mbona ntahakunze...

Ubwo nabonaga Malaika Gabriel aje kunsumira nashatse kumwishikanuraho ngo nange ko amfata, nyamara sinari kubishobora kuko nari mu mwuka sinabashaga kwishikanura.Ubwo nyine twanyuze muri rwa rugi, tugeze ku ruhande rw’imbere rw’urugi, hari ahantu hamanuka cyaneeeee,kandi hijimye ku buryo tutanabashaga kongera kurebana ngo umuntu abe yabona undi,ubwo murabyumva sinri nkibasha nawe kumubona.

Ubwo twatogokaga cyane nk’abatogoka ku musozi uhanamye unyerera cyane. Ubwo nanyegeraga njyamo, uko ngenda manuka niko narushagaho kumva hashyushye cyane, ubushyuhe bugenda bwiyongera cyaneee. Ubwo mfunga amaso yanjye cyane n’ubwoba bwinshi kuko ntashakaga na rimwe kureba iyo nari ndi kujya iyo.

Ubwo twahagararaga gutogoka, naje kubumbura amaso yanjye, mbona ndi mu muhanda munini cyanee. Sinabashije kumeya iyo uwo muhanda waganaga, nyamara ikintu kimwe gus numvise muri njye nkigera aho hantu yari inyota nyinshi. Ubwo natangiye kubwira Malayika nti:" Mfite inyota, ndashaka icyo kunywa"!!! nyamara nata ngajwe n’uko atigeze ashaka kuntega amatwi amera nk’utanyumvise

Uwo mwanya natangiye kuboroga cyane, nyamara icyambabaje kurushaho ni uko uko amarira yanjye yashokaga ku matama nibwiraga ko ngiy kuyanywa akamporeza iyo nyota, nyamara siko byagenze kuko yarashokaha yagera ku matama yanjye agahita akama uwo mwanya ntabashe kugera ku munwa. Aho hantu kandi hari icyuka kibi cyane kijya kumera nk’icyuka kizamuka iyo batwitse amapine y’imodoka.

Nagerageje guphuka amazuru yanjye, nyamara nayapfukaho bikarushaho kumbabaza nkanabyumva birushijho kwiyongera. Muri ako kanya mbabwije ukuri, ibyiyumviro byanjye bitanu (cinq sens) byose byari gukora cyane kubera byose byumvaga ubwo bubabare bukabije.Uko ngerageje kugira icyo napfuka ngo ngihishe nkumva birushijeho kwikuba inshuro nyinshi.Ikindi ni uko ubwoya bwanjye bwo ku maboko bwose bwari bwamaze kumvaho bwagiye, nsigara numva ubushyuhe bwinahi aho hantu hashyushye birenze urugero.

Muri ako kanya, ngo mbumbure amaso, nahise mbona ngeze imbere y’umudayimoni w;umuyamujinya cyane, hari n’abandi bamukikije bafite umujinya, nyamara uwo we yabarushaga kugira umuujinya mwinshi.Nabonaga afite ubugome buruta ubw’ibisimba byose tuzi bibaho ku isi. Birangoye kubona amagambo nakoresha mbibasobanurira.Yari ari kuzenguruka aho, kandi ari gutera ubwiba cyane abantu bari bari aho, mbona abari aho bose bafite ubwoba bwinshi yari yabateye.

Muri ako kanya mbona udi mudayimoni, nyamara we nabonaga ari umudayimoni navuga ko ari mwiza, nabonaga asa na Malayika w’Imana, nyamara ntiyari we. Itandukaniro hagati y’abamalayika b’Imana n’abadayimoni nabashije kubona ni uko abadayimoni bo nta mazina yabo yanditse mu ruhanga rwabo naho abamalaika b’Imana bo buri weseafite ikimeyetso cy’izina rye mu ruhanga rwe cyanditse n’izahabu.

Nyuma yo kubona uwo, nahindukiye inyuma yanjye ndongera mbona Malaika Gabriel. Barimo kumushakisha ntibamubone,ikindi cyantangaje ni uko nabonaga adashaka kureba bariya barimo guturubikwa baterwa ubwoba abandi bakubagurwa!! Ubwo mu bitekerezo byanjye naratekereje nti:" Ariko se kuki bari guhohoterwa kuriya? ubwo nyine nahise numvanti aho si njye utahiwe gukubagurwa nyuma y’aba? " Nyamara inyota yari imereye nabi peee!!!! Ubwo naborogeye wa mumarayika nabonaga ngira nti :" Inyot airanyishe weeee!!!!"

Ubwo njye nishukaga ko ari kunyumva kuko nabonye areba hasi ari kunyitegereza, nyamara ngiye kumva numva aravuze ngo:" Tuza, yagasani agiye kuguha andi mahirwe yisumbuyeho ". Akimara kuvuga ibyo, inyota nari mfite, ububabare, umuborogo numva biragabanutse,numva ntangiye kugubwa neza.Ako kanya amafata akaboko, mbona tumeze nkabatangiye kuzamuka, nyamara tukizamuka, naje kumva ijwi ritaka cyane rimpamagara rigira riti :" JENNIFER ntabara, ntabara.."

Ngo ndebe hasi,nshaka kureba uwo wampamagaraga uwo ariwe, nyamara ingorane zanjye ni uko nagiye kumureba ibirimi by’umuriro bikambuza kureba ngo menye uwo umpamagaye uwo ariwe.Icyo numvise gusa ni uko ryari ijwi ry’umwana w’umukobwa.

Icyo nabonye gusa ni ibiganza bye biri kuzamuka hejuru mu birimi by’umuriro, nagize igitekerezo cyo kumufasha ngo mutabare. Nyamara ubwo nabigeragezaga, sinabishoboye kuko mu by’ukuri ikiganza cyanjye cyari cyabashije gushyikira icye, nyamara ngakurura ntave aho ari kuko nta kwizera yari yifitiye na busa. Uko niko namusizemo rero sinabasha kumutabara.

Muri uwo mwanya ndeba iruhande rwanjye, mbona inshuti zanjye zinkikije,bari abantu nari nanzwe nzi neza,ndetse n’abandi. Basaga n’abantu bo mu muryango wacu nyamara sinamenye ngo ni bande. Sinabashaga kureba mu maso habo, nyamara ubwo nabonaga inshut nari nsanzwe nzi twiganaga mu ishuri icyo gihe bwo byarankomerekeje cyane ndababara.

Uwo mwanya nahise nibwira nti :" Buriya kuba ninjye wabahaye ubuhamya bubi kuko narababwiraga ko ndi umukristu nyamara simberere imbuto za Gikristu, nkababuza kubwinjiramo kuko ntatumye bamenya Imana,ngatuma bajya kure yayo.Ndetse biranashoboka ko arinjye wabateje ibi byose ngatuma bajya hariya hantu habi.

Bavandimwe nkunda,icyo nabashije kubona ni uko mu muriro utazima nta gihe kihaba, nta kahise, nta bya none, nta bizaza,byose bihora ari kimwe. Ku muntu ugezeyo ibyo byose ntacyo biba bivuze. Nyamara nk’uko natangiye mbivuga, sinshaka kugira ihame ry’idini iry’ariryo ryose navugaho nyamara ibyo mvuga gusa ni ibyo niboneye n’amaso yanjye.Bariya bantu nabonyeyo, kugeza n’ubu baracyariho hano ku isi baracyari bazima.

MALAYIKA YANSUBIJE MU MASO Y’IMANA

Muri ako kanya, Malayika yaramfashe arongera ansubiza mu maso y’umwami bundi bushya.Ngeze imbere yayo,nahageze nikubita imbere ye ndapfukama n’ubwoba bwinshi buvanze n’agahinda kenshi,ndi kurira cyaneee, ndaboroga. Bwo noneho sinanabashaga kubara amaso yanjye ngo mbe nasunutsa no kumureba mu maso kuko nari mfite isoni nyinshi.

Muri ako kanya Umwami wanjye mu ijwi ricishije bugufi cyane aravuga ati :" Mwana wanjye ndagukunda".Uko yabivuze uko nta gushidikanya ko nawe uri kunyumva uko ariko agukunda nawe.Uwo mwanya yahise abimbwira anongeraho ko nababariwe ibyo nakoze byose iyo mbyihannye. Ubwo nakira imbabazi z’Imana gutyo.

Muri ako kanya, Umwami yaranyitegereje, ubundi anyereka ibintu byinshi ntari nabona. Yaramfashe ajya kunyereka isi, yanyeretse umubumbe turiho, anyereka n’ibintu biyifubitse biyikikije impande n’impande nk’icyo twita " Couches d’Ozone", nabonaga bimeze nk’ibintu bitose, bituma ngira amtsiko yo kubikoraho n’intoki.. Ubwo nabikozagaho ikiganza naje gusanga ari Umwuka Wera, kuko uwo mwanya yahise ambatiza mu mwuka, uwo mwanya mpita ntangira kuvuga mu zindi ndimi.

Muri ako kanya nkizivuga,ya myuka mibi yose yari inyuzuyemo irahunga. Ubwo nabaga ndi kwiyuhiza ibiyobyabwenge n’inzoga nyinshi, nabaga ndimo gufungurira imiryango imyuka mibi ikaza ikabona umugabane muri njye.Ikaza ikantwaza igitugu.Mu byukuri muri icyo gihe uburyo natekerezaga sinjye ubwanjye wabaga di kwitekerezaho, yabaga ari imyuka mibi yabaga iri kubinkoresha.

Ijambo ry’Imana rivuga ryeruye ko iyo inzu yawe uyisukuye,imyuka mibi rahunga ariko nyuma iyo usubiye inyuma iragenda igashaka iyindi yikubye karindwi noneho ikakuzuramo. Uko niko umunsi mbatizwa imyuka mibi yahunze, namara gusubira inyuma ikagaruka ikazana n’indi bikikuba inshuro zirindwi, iyo nayo ikikuba izindi nshuro ndwi, gutyo gutyo kugeza ubwo yagerye ku mubare ntabasha kubara nanjye ubwanjye.Nyamara nyuma Umwami wanjye iyo myuka mibi yose araza arayirukana iragenda.

Yahise nyuma anyereka ahazaza hanjye, anyereka isi, anyereka uko ibintu bigenda, n’ibyo tubona uko bikoreka.Ibindi byakurikiyeho yanyeretse nyuma byari bifitanye isano n’irangira ry’isi. Buri munsi yazaga kunsura akanyereka ibintu byinshi. Muri ibyo byose icyo nababwira ni uko iyi si yacu igeze ku musozo, ndetse imperuka yayo iregereje.

Murasabwa kwisubiramo umunsi ku munsi, ukareba ubuzima bwawe bwa buri munsi, ukibaza uti :" Mbese nditeguye kujyana n’umwami aramutse aje uyu munsi? Umwami yanyeretse ibyo byose, nyamara antegeka kutagira n’umwe mbibwira ko mbigira ubwiru, ahubwo ngo mbabwire kubitegereza kuko imperuka. Ibi mbabwiye nta kindi ngamije, kandi hari byinshi ntababwiye, gusa impamvu mbibabwiye ni ukugirango mube maso mwitegure kandi mumenya ibi ko Umunsi w’Amateka wegereje.

BIRACYAZA - IGICE GIKURIKIYEHO KIZAZA UBUTAHA

Ubu buhamya tubukesha urubuga rwa jesus.rw

NARI UMUGOME NUKO IMPA YESU NGO AMBAMBIRWE KU MUSARABA

Amazina yanjye bwite ni Cedric KANANA ,nkora umurimo w’ibarura n’icungamari mu itorero ry’abangrikani diocese ya Rubavu. Nakijijwe mu mwaka wa 2004 nibwo nakiye Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwanjye .Byari bikomeye cyane ari nayo mpamvu nifuza kubibabwira.

Njye navukiye mu muryango w’aba islamu ntabwo nigeze menya Yesu cyangwa se ngo mukunde. Mu busore bwanjye natunzwe n’ibiyobyabwenge kuva ku myaka 8 ibyo nabitewe n’uko data yantaye nkiri muto ubwo yashakaga undi mugore mbaho mu buzima bubi. Nakundaga kujya mu miziki cyane nkumva ndetse na byinjiramo kuko kenshi ibyo ari ibintu bijyana n’ibiyobyabwenge.

Igihe nari mu mashuri makuru nitwaga amazina atandukanye cyane cyane amazina y’inkozi zibibi. Muri byo harimo kuba narigaga mfite icyuma(igisu) mu kigo nigagaho ku Nyundo muri Ecole d’Art nigeze gukora urugomo njye n’abandi basore tuza kwiga twanyoye inzoga twasinze mfite itabi mu kanwa umuzamu ambonye avuza induru kuko nta muntu natinyaga.

Nuko banshyira imbere y’abandi banyeshuri banyirukana ku mugaragaro, aha narakugarukiye njya ku biro by’umuyobozi w’ishuri (directeur ) ubwo yanyakiraga afungura umuryango mufata mu ijosi mfata icyuma cyanjye nti: umwe muri twe arapfa nutandeka ngo nige ndakwica ! Nawe yarazi ko ntamigaryo ngira, ubwo arandeka nsubira mu ishuri nkomeza kwiga bagenzi banjye batazi buryo ki nagarutse ariko nigaga ntawe mvugana nawe kuko nari icyihebe!

Si ibyo gusa hari n’igihe abanyeshuri baririmbaga indirimbo yubahiriza igihugu njye nkaririmba iya cyera. Si n’ibyo gusa muri Eto Kicukiro ari naho narangirije nari narahinze urumogi mu kigo nta muntu ubizi ntungwa narwo igihe kirekire.

IBIYOBYABWENGE BYAMPINDURAGA NK’UMUSAZI

Igihe kimwe nafashe ibiyobyabwenge byinshi maze bintera gusara niruka nzamuka umusozi rubanda barabibona nk’umuntu wirirwaga yirata mu mujyi umuntu uzwi bambona njyenda ntoragura ibyatsi ndya mba umusazi muri make. Baramvuje biranga, ariko nza guhura n abakozi b’Imana baransengera ubusazi burakira burundu.

Ubwo ni bwo nakiye Yesu Kristo nk’umucunguzi w’ubuzima bwanjye nukuri muriwe nahaboneye amahoro ntigeze mbonera mu biyobyabwenge nk’ibimogi inzoga nyinshi...

Kumumenya byambereye iby’igiciro, nta muntu washoboraga kumbwira ubutumwa bwiza kuko nari mubi cyane ntinyitse kandi nari mfite ijambo ry’Imana muri njye kuko buri munsi nacurangaga CD y’Impaka z’ amadini ya kislam na gikristo (mudhahara).

Igihe kimwe nari mu ishuri numva ndaribwa munda cyane umutwe urandya, ubwo naguye hasi njya muri koma ndasinzira. Niba nari mu nzozi simbizi gusa naje kubona mbona abantu batatu, mbona umwe yari afite intorezo undi umuhoro undi icumu mbona baje bashaka kunyica nabi, bataragira icyo bakora basubirayo muri rwa ruhande baje baturutsemo mbona haje undi mugabo yambaye inkweto nziza arandeba cyane maze arambwira ati: mubo napfiriye nawe urimo guhera ubu ntuzongere kubihakana kuko guhera uyu munsi ubaye uwahindutse.

Ubwo ndakanguka mbona hejuru yanjye hari abantu benshi bashungereye, ndetse batangiye guhamagarana ko napfuye byarangiye, bitegura kujya kumpamba. Kuva icyo gihe mpitamo guhamya Yesu ntacyo ntinya kuko ariwe wankijije akaga.Yesu muvuga mu buryo bwose nshobojwe, yampaye umunezero ibyishimo.

Iyo ndi kumwe na bagenzi banjye tuba tuganira ijambo ry’Imana ubundi n’Impano nakoreshaga nkorera satani nsab’Imana kuzikoresha nyikorera murazi neza Pawuro umurava yakoreye Satani niwo yazanye akorera Uwiteka kandi nawe aramwishimira.

Mfite impano yo kuririmba kwigisha ijambo n’indimirimbo ihesha cyubahiro Uwiteka.Ubu nanditse igitabo cy’ubuhamya kuko ni burebure cyane aha navuze mu inshamake icyo gitabo ubu kiri mu icapiro mu bwongereza.

Icyo nabwira abantu hari igihe Satani ashuka abantu cyane yitwaje impinduka z’ubuzima akabigisha inzira z’ubusamo akabereka ikintu cyakagobye kuba cyiza akagihindura kibi n’ikibi akagihindura icyiza ibyo byose bikagereranywa n’amase.Urazi iyo uyarora yumye ubona rwose wakandagira ntakibazo, ariko imbere bikir’amazi uko niko Satani abereka ko bakomeye ariko inyuma ari ubusa.

Ubuzima ni bugufi abantu nibakorere Imana bayizere kandi igira neza ntabwo ikoza isoni uyizera agakora ibyo gukiranuka .

IMANA IBAHE UMUGISHA MWINSHI

Ubuhamya dukesha www.jesus.rw

Nitwa Ntakirutimana Francois navutse taliki ya 27 Gicurasi 1990 mvukira mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kicukiro nkaba nsengera mu itorero rya E.P.R (Remera Kicukiro). Mfite ubuhamya bwinshi ariko reka mbabwire uburyo Imana yankuye mu rupfu ikanyongera iminsi yo kubaho.

Burya iyo Imana igufiteho umugambi irakurinda n’ ubwo wanyura mu rupfu. Aho mariye kuvuka banyise “Ntakirutimana” ariko sinari nzi ko byari mu mugambi w’Imana kuko no mu kuvuka kwanjye Imana yahakoze ibikomeye bituma ababyeyi banjye banyita iryo zina kandi ndarikunda .

Mu mwaka w’1995 nigaga muri Gardienne kwa Carlos mu Gatenga icyo gihe nari mfite imyaka itanu. Najyanwaga na maman ku ishuri akaza no kumfata, ariko umunsi umwe ngiye ku ishuri abarimu bavuga ko abana b’ abahungu bajya kubanga imipira ndagenda ndawubanga ndangije kuko nta muntu wari uhari wo kunjyana ndijyana ngeze mu ikorosi rya Rwandex imodoka ya mazida yari ifite umuvuduko ukabije irankubita ndazamuka ngera hejuru cyane ndagaruka nikubita muri bordure umutwe uramanyuka.

Ku musaya hari hari umwobo ureba mu mutwe imbere navuye amaraso menshi ikindi kandi ukuboko nako kwasaga nk’ ukwavuyeho ariko kuko Imana ari inyembabazi ntikwavaho burundu inda nayo yaramenetse, urwagashya rurangirika barukuramo.

Ikindi gitangaza Imana yankoreye ni uko uwangonze yahise antwara kwa muganga mu bitaro bya CHUK maman bamubwiye ko imodoka yangonze yanga kubyemera aza kwa muganga Docteur aramubwira ati hasigaye ah’ Imana kuko babonaga byarangiye nari nsigaranye akuka gake cyane kandi amaraso yari yanshizemo.

Ariko kubera Imana hari icyo yari yaragambiriye kuri njye irigaragaza ko nta kiyiruta. Namaze amezi 2 muri koma ntazi iyo ndi ndimo sonde z’ inkari, umusarani n’ amaraso. Narimo serumu, nari meze nabi cyane ariko kuko Imana ariyo igira icyo irema ikagikomeza yaranzuye natewe inshinge ijana na makumyabiri.

Kwa muganga byarabagoye kubona inyama bazasubiza ku mutwe wanjye no mu mugongo ariko bakata inyama ku maguru bakazomeka mu mutwe no mu mugongo no ku kuboko, nagize umubabaro ukomeye cyane ubwo buzima nabumazeyo umwaka wose. Ndibuka ko hari umunsi umwe nabyutse ngata ubwenge maze ibipfuko byose sonde nkabyikuraho ntazi ibyo ndimo nongera kumera nabi cyane.

Nyuma baje kunsezerera kwa Muganga ntaha mu rugo bakanzana kwipfukisha ariko nahahuriye ni ngorane zikomeye nahasanze umuforomo mubi intambara irangiye amfata nabi kuko na hahandi hari hatangiye gukira yashyiragamo imakasi hakadudubiza amaraso twaje kuhava tujya kuri centre de santé ya Kicukiro banyitaho ndakira.
Mu gusoza ndashimira Imana yo iruta byose ko yanyongereye iminsi yo kubaho kuko njya ntangarira imirimo yayo kuko n’ ubwo nta rwagashya mfite nizera ko yanshizemo urundi kuko niyo igira insimburangingo z’umubiri w’umuntu ikindi kuva icyo gihe sindongera kurwara.

Ndashima Imana yo yampaye agakiza nkiri muto kandi nkaba ngikomeje kuyikurikira no kwibuka ibyo yankoreye.
Nabwira abihebye nti muhumure Imana yankijije nta cyo idashoboye namwe izabagirira neza ntimucike intege Yesu Kristo ntahinduka imibyimba ye niyo idukiza indwara, amen.
Igice cya kabiri cy’ ubu buhamya muzagikurikira ubutaha, murakoze.

ubwanditsi/agakiza.org

Mu mwaka wa 1992 CHOO THOMAS, umunyamerika ukomoka muri KOREA yabaye umukristo avuka ubwa kabiri. Igitera ubuhamya bwe kuba igitangaza ni uko nyuma y’imyaka ibiri yakurikiye kwihana kwe, Choo yaje gusurwa n’Umwami YESU w’ i NAZARETI. Yaje gukurwa mu isi ajyanwa mu ijuru inshuro nyinshi ubundi asura umuriro utazima inshuro ebyiri.

Choo Thomas avuyeyo, yanditse igitabo kivuga kuri izo ngendo ze , icyo gitabo acyita :" Heaven is so Real ", icyo gitabo cyagiye ahagaragara mu mwaka wa 2003. Iki gitabo cyaje kuba ikirangirire mpuzamahanga kiza kubarwa mu bitabo icumi bya mbere by’ububyutse muri Amerika yose. Wakwibaza impamvu iki gitabo cyaje mu bitabo cya Thomas cyaje mu bitabo icumi. Reka dukurikirane ubuhamya bwe.

Nabaye umukristo mu mwaka wa 1992. Mu yandi magambo naje gushiduka nabaye inshuti ya JESUS nyuma y’iminsi micye ninjiye mu rusengero. Ku byakurikiyeho by’ubuzima bwanjye, naje kwiyemeza kwegurira YESU ibice byose bingize nta na kimwe nsigaje inyuma. Muri ubu buhamya, ndashaka kubaha ibikubiye mu gitabo cyanjye cyitwa :" Heaven is So Real " bishatse kuvuga ngo "Ijuru ni ukuri ririho si ukubeshya."

Umwami w’abami YESU yantwaye mu ijuru inshuro zigera kuri cumi na zirindwi, kandi muri icyo gihe ubuzima bwanjye bwarahindurwaga, bukamera nk’ubwo nari mfite nkiri umwana muto cyane w’imyaka 15 na 16. Intambwe ku ntambwe, umwami yagendaga antegura kugirango nzabashe kugera muri icyo gihe ngiye kubabwira.

Mu mwaka wa 1994, nibwo naje gusigwa, umwami ansukaho umuriro we w’Umwuka Wera. Nyuma y’ukwezi kwakurikiyeho, umwami araza aranyiyereka ndi mu rusengero, mu gihe cyo Kuramya no guhimbaza. Mu minsi yakurikiyeho, mu mwaka wa 1995, ari ku Cyumweru, Ku munsi wa Pasika, yaje kunteza umushyitsi mwinshi, kuva icyo gihe umubiri wanjye wahoraga uhinda umushyitsi igihe cyose nabaga ndi mu rusengero ndi gusenga.

Igihe cyose, umubiri wanjye waratitiraga ukava inyuma ujya imbere, naba ntabikoze igifu cyanjye kikandya cyanee. Ibyo narabikoraga kandi simbone ko hari ikibazo mfite mu mubiri wanjye. Nyuma yaho nibwo Umwami yambatije mu Mwuka Wera, ntangira gusenga mu zindi ndimi, ndirimba ubundi ndira amarira menshi, ibyo byose mbikoreshwa n’Umwuka Wera. Namaze amasaha atatu mfukamye ku butaka ndi muri ibyo, sinabashaga guhaguruka kuko nabikoraga n’imbaraga ziteye ubwoba.

Nyuma y’ibyo, amezi macye yakurikiyeho, nibwo Pasteur LARRY RANDOLF yampanuriye byinshi binyerekeyeho. Yavuze ko Imana ishaka kunkoresha mu buryo budasanzwe. Ubuhanuzi bwe bwaje gusohora nyuma gato, kandi nabatangariza ko ibyo yavuze byose byabaye ukuri ndetse birengaho inshuro igihumbi.

Nyuma y’ibyo, muri Mutarama 1996, Umwami YESU yaje kunsura we ubwe. Yaje inshuro 10 zose, aje kumbwira ko ateganya kunkoresha. Ibyo byose ndetse na Gahunda zose yagendaga ambwira z’uko ateganya kunkoresha (plan), byose biri muri icyo gitabo.

Ubwo yansuraga bwa mbere, YESU ntiyigeze ampingukiriza ko ari gupanga kuzanjyana mu ijuru kuhanyereka. Nyamara ubwo yazaga bwa kabiri bwo, mu kwezi kwa Gashyantare 1996, yaraje aranjyana n’umubiri wanjye wahinduwe ukundi, umeze nk’uwe.

Buri gihe, mbere yo kuzamuka tujyana mu kirere, yabanzaga kunjyana ahantu ku kidendezi, kiri hano ku isi. Ndetse no ku munsi wa mbere yanjyaniye mu ijuru, nabwo yabanje kunjyana kuri icyo kidendezi,anyereka amazi y’urubogobogo ubundi anyereka umworera munini, ubonerana cyane. Nyuma turazamuka tugenda twerekeza iyo mu ijuru.

Nyuma yo kunyura mu Mworera, Choo aratubwira uko byagenze

Njye n’Umwami wanjye twaragiye dufata umuhanda umanuka ahantu ku musozi. Ngiye kubona mbona duhingutse ku rugi runini rwera cyane,ruri imbere y’inzu nini cyane yera cyane.Twaratambutse twinjirira muri urwo rugi, tugenda tugana muri iyo nzu nini yari aho. Twinjira mu nzu, dukomereza mu kirongozi (Corridor) yerekezaga mu cyumba kinini, tugeze muri icyo cyumba twinjiyemo.

Ubwo ninjiragamo, narebye hasi, nibwo bwa mbere naje kwireba nsanga nambaye ikanzu ntari nambaye mbere y’uko nyura ku kidendezi, nyamara mbere y’ibyo sinari nigeze mbibona. Ikindi kandi ngiye kumva ku mutwe wanjye, numva hari ikintu kindemereye ntari numvise mbere. Nagize ntya nkoraho ngo numve, ngiye kumva nsanga ni ikamba ryiza cyane nambaye ku mutwe wanjye nyamara sinamenya igihe naryambariye.

Ako kanya nubuye amaso, mpita mbona umwami wanjye yicaye ku ntebe y’ubwami. Yari yambaye ikanzu irabagirana cyaneee, hamwe n’ikamba ry’izahabu. Abandi bantu bari iruhande rwanjye, mbona bikubise hasi barubamye imbeye ye. Inkuta z’icyo cyumba zari zigizwe n’amabuye ashashagirana nk’imirasire y’izuba. Amabuye afite amabara menshi atandukanye yatumaga icyo cyumba kiba cyiza cyane giteye akanyamuneza, ndetse umuntu akabona bidasanzwe.

Nyuma y’ibyo, mu kanya nk’ako guhumbya uko nibonye ku musozi ni nako nibonye muri icyo cyumba cyera, mu kanya gato gusa ndongera kandi nisanga ku Kidendezi. Uko niko ku nshuro ya mbere yanyeretse icyumba cye (Salle) cyirimo intebe ye y’ubwami. Nyuma y’ibyo,twaramanutse tuva mu ijuru duhita tugenda twicara ku musenyi w’ikidendezi cya hano ku isi.

Ubwo twatangiye kuganira, tukajya impaka:" We akambwira ati:" Ubu tuvuye mu gihugu cyo mu ijuru. Abazahagera gusa ni abumvira, n’abatanduye imitima". nyuma yongeraho ati:" Kuvuga ubutumwa bwiza ni ikintu cy’ingenzi!". Yamaze akanya gato acecetse, numva arongeye ati:" Abantu badatanga icyacumi abo ni abakristu batumvira". Mu by’ukuri ayo niyo magambo ya nyuma yavuze muri icyo gihe cy’urugendo rwa mbere.

Choo yongeye kujya gusura mu ijuru inshuro 16 zose. Kuri buri nshuro yose y’urugendo rwe yarandikaga

Ndi mu mubiri wanjye nahinduwe, naje kongera kujyana n’Umwami tujyana ku Kidendezi (Plage), aramperekeza kugeza tugeze mu ijuru.Twarongeye tunyura kuri rwa rugi nababwiye mbere, tujya no kuri yanzu kujya guhindura imyenda twari twambaye. Nyuma yo guhindurwa uko twari turi, twaje gufata urugendo twambuka iteme ryari ryubakishije izahabu nziza cyane.

Ibyo byose kuri njye byabaye ibidasanzwe. Buri mwizera nta gushidikanya ko igihe nikigera azanyura muri izo nzira ubwo azaba agiye mu ijuru. Nyuma y’ibyo byose, yaje kunjyana mu ijuru izindi nshuro zigera kuri 16. Kuri buri nshuro uko yanjyanaga,yagendaga anyereka ibintu bitandukanye. Kandi buri gihe iyo yabaga yanyeretse ibyo bintu bidasanzwe hari amagambo yahoraga ansubiriramo buri gihe agira ati:

" Urareba mwana wanjye ukuntu iyi plage ari nziza ? Ndazi neza ko abana banjye bakunda cyane iyi plage ibagwa neza." Ubwo yanyoherezaga kuvuga ubutumwa yagize ati:" Ndazi neza ko abana banjye bakunda kuvuga ubutumwa, ni nayo mpamvu ntegura ibi bintu byose bakunda". Icyo naje kubona ni uko ibintu byo mu ijuru ari byiza cyane inshuro igihumbi kuruta ibyo twita ko ari byiza bya hano mu isi twibwira.

Ibyaribyo byose hari ibintu tubona hano mu isi biba no mu ijuru, aha nababwira nk’imihanda amazu, ibiti, uduhuru, amabuye, indabo, nyamara ibintu nk’ibyo biri hanze y’umurwa w’ubwami. Ibyo byose birahari iyo mu ijuru, nyamara ibyaho ni byiza inshuro nziza zirenga igihumbi iza hano ku isi, icyo umuntu yavuga ni uko ari byiza cyane bidasazwe.

Ubwiza bw’ijuru ni ntagereranywa, sinanashobora kubabwira ngo mbashushanyirize by’ukuri ukuntu ari heza cyane, icyo navuga ni uko ari heza bitangaje!! Ikindi nabonye ni uko Yesu yari afite urukundo rutagereranywa rwa buri wese muri twe. Uburyo yabivugaga ubwo yambwiraga aya magambo agira ati:" Urabona ukuntu nkunda abana banjye, n’ukuntu nakoze ibi byose ngirira abana banjye, urabizi?"

Iyo akaba ari nayo mpamvu nyamukuru yatumye antembereza akanjyana iyo yose, kujya kunyereka ibyo yateganyirije abana be. Reka ubu turangurure tubwire isi yose ko ubwami budutegereje. Arashaka ko mbere yo kuzajyayo ko abakristo bose bamenya ibi, kugirango barusheho kugwiza umunezero wabo maze barusheho kwifuza kuzabayo.

Yesu byose ntiyabimbwiye, ndetse ntiyanabinyeretse. Gusa yanyeretse ibintu bimwe na bimwe. Nubwo yambwiye ibintu bicye, nyamara ibyo yanyeretse ni ingenzi cyane. Uru ni urukundo rw’Imana nyakuri. Izina ryayo rihabwe icyubahiro.

Nyuma yo kujya mu Ijuru, Choo yongeye kwerekwa Umuriro inshuro ebyiri nyuma arandika:

Nashoboye kurebesha amaso yanjye umwuka mwinshi n’umwotsi wijimye cyane uturuka mu cyobo kirekire cyane. Nabonaga bijya gusa n’ikirunga kiri kuruka, naho imbere yaho, nabonagamo ibirimi by’umuriro ugurumana nkabona abantu benshi barimo gusakuza cyane baboroga basa n’abari gutakishwa no kugurumana gukomeye cyane. Abo bantu nabonaga bambaye ubusa, nta musatsi bari bafite, kandi buri umwe umwe yari ari iruhande rwa mugenzi we, ikindi kandi buri wese yigoronzoraga nk’umunyorogoto. Ibirimi by’umuriro byagurumanaga ku mubiri wa buri wese.

Nta kintu na kimwe cyariho cyashoboraga gukiza umuntu uwo ariwe wese wabaga yamaze kujya muri uwo mwobo kuberako inkuta zihakikije zari ndende cyane ku buryo nta wabashaga kuhurira, kandi hose ku mpera habaga hakikijwe n’amakara agurumana cyane. Nubwo umwami wanjye atigeze abimbwira, nahise menya ko aho njyanywe ari ku mwinjiro w’umuriro utazima. Mu by’ukuri mbere yari yanyeretse ibintu byiza cyane bidasanzwe. Nyamara nyuma anyereka umuriro , ndetse anjyana muri uwo muriro ngo mparebe.

Ibyo birimi by’umuriro byagurumanaga byerekera mu mpande zose. Abantu wabonaga bari gushaka kubyihunza, ariko uko buri wese yashakaga kubyihunza yibwira ko aribwo aza kugira umutekano bikamuhesha amahoro, yajyaga kubona akabona ibindi birimi by’umuriro biturutse imbere ye hamwe yashakaga guhungira. Nta buhungiro na buto abo banyabyago bitewe n’ibyaha bari bafite.

Bari bakatiwe kumara aho hantu iteka ryose bari kubababazwa kandi bari gushya cyane cyane buri gihe uko bashatse gukwepa ibirimi by’umuriro. Nabaye nkibona ibyo, mperako mbaza Umwami wanjye nti:" Ariko se bariya ni ba nde?" Aransubiza ati:"Mwana wanjye, aba bantu ni abatarigeze kumenya". Biracyaza...

Inkuru dukesha jesus.rw

Navutse mu muryango w’abana 6 , ababyeyi banjye bari abasilamu bakora mu buryo bwose imihango y’idini yacu kandi badutozaga gukunda Ubusilamu cyane. Nyamara nubwo byari bimeze bityo, mu rugo iwacu hahoraga umwuka w’amahane, umubabaro ndetse n’ ibyago. Ibi byaterwaga n’uko iyo twabaga twumvise Papa aje twese twarirukaga tukamwihisha kuko yagiraga amahane cyane.

Muri njye, sinigeraga na rimwe numva ntekanye, kuko nahoranaga ubwoba budashira, ngahorana umubabaro udasobanutse, ngahorana intimba, naba ndi kumwe n’abandi ugasanga ndigunze nkabishisha nk’aho hari icyo nabakoreye.

Nyogokuru wanjye ibi bibazo byanjye yari abizi ndetse yahoraga angira inama ko mu gihe cyose nzajya ngira uku kubura amhoro yo mu mutima, ngomba kujya mvuga umurongo wo muri Korowani ugira uti :” Imana ni imwe, ntibyarwa kandi ntiyigeze ibyara….”.

Umubababaro wo mu mutima uko wazamukaga, uwo mwanya nahitaga nsubiramo ayo magambo inshuro nyinshi, nyamara uko nabivugaga, uwo mwanya ariko aho kumva amahoro yo mu mutima aje muri njye, ahubwo najyaga kumva nkumva icyintu cy’ubwoba bwinshi buzamutse mu mutima wanjye.

Nyuma, umunsi umwe kubw’imbabazi z’Imana, nari mfite imyaka 8, hari mu kiruhuko cya Pasika cyangwa se cya Noheri, gusa sinkibyibuka neza, Nyamara kuri Television haje kuzaho ikiganiro cya :” Yesu w’I Nazareti”, ubwo cyahitaga, njye nari nicaye hasi ndagikurikirana, numva mu bwonko bwanjye ntwawe cyane n’uwo muntu, urukundo rwe, amagambo ye…

Uwo mwanya nafashwe n’ikiniga cyinshi mbona amarira araguye, ndarira cyaneee, nyamara muri icyo gihe sinari nabashije kumenya ko namwakiriye mu mutima wanjye, nyamara nyuma yahoo naje kugira ibibazo bikomeye mu rugo iwacu bintera guhagarika umutima cyanee...

Nyamara muri uko guhagarika umutima kwanjye, naje kumva inyuma yanjye, numva ikintu cy’amahoro menshi gituruka mu mugongo wanjye kinjira muri njye, byari bitangaje kuko nahise numva nta gushidikanya umutima wanjye unyemeza ko ari amahoro Yesu atanga aje muri njye ari gutemba nk’uruzi. Nshuti zanjye, biragoye kubisobanura, gusa yari amahoro adasanzwe. Uwo mwanya naje kuvuga amagambo menshi cyane ndimo kubwira uwo mwami ibibazo byanjye byose.

Ibi byarakomeje kugeza umunsi ababyeyi banjye baje gufata umwanzuro ugayitse wo gushyingira ku ngufu mukuru wanjye bamushyingira umugabo w’umusilamu batakundanaga na busa. Ibyo mu kubibona byatumye umutima wanjye ubabara cyane, urakomereka, n’icyizere nari mfitiye Imana kirayoyoka. Ibyo byatumye na wa mubano nari ntangiye kugirana na Yesu uhagarara burundu.

Ubwo nari maz kugira imyaka 20, nagize kwicuza kwinshi, nshaka kongera kwinjira neza mu kwemera kwanjye gushingiye kuri Islamu (Icyo gihe nibwiraga ko Ubusilamu na Yesu ari ibintu bigereranywa).

Icyo gihe kandi nari mfite umugambi wo gushaka umugabo w’umusilamu ukomeye mu idini, wubahiriza neza amahame y’idini kuko icyo gihe namukundaga cyane, nyamara mbere yaho gato, yaje guhitamo kurongora undi mugore uteri uri n’umusilamu nibura ngo abe ameze nka njye.

Ibyo kubyumva byarambabaje cyane, namaze amajoro atatu yose ndimo kurira ijoro ndetse n’iminsi itatu, uwo mwanya numva umuntu ntabashije kumenya aje asanga ndimo kurira ashyira ikiganza cye ku mutima wanjye(ibi mbabwira ni ukuri pee), uwo mwanya umubabaro wanjye wahise uyoyoka, numva amarira ahise akama neza, mpita nibwira ko uwo ari Yesu ubikoze.

Nyamara nakomeje kugira ubwoba bwinshi bwo kwihakana ukwemera kwanjye kwa Islamu, ibyo bituma rwose nongera nshyira ku ruhande urukundo rwe yari angaragarije, ndutera ishoti.

Ubwo nari maze kugira imyaka 28, naje gufata urugendo runini cyane njya kongera kubana n’ uwo twari twarashakanye, nyamara icyo gihe yari afite ingeso nyinshi mbi, zirimo kunywa ibiyobyabwenge, ubusambanyi, uburakari bwinshi n’amahane,…

Ku myaka 38, ubwo nari maze kugira abana 2, bitewe n’ikubagurwa nagirirwaga n’umugabo wanjye, naje kujya gusura imwe mu nshuti yanjye w’umukristo, mugirira icyizere cyo kumubwira ibibazo byanjye. Iyo nshuti yanjye yaje kumbaza niba byashoboka ko yansengera, ndamwemerera. Mu kunsengera ariko ntabwo numvaga uburemere bw’ibyo yavugaga, gusa numvaga mfite kwizera.

Bucyeye bwaho ku gicamunsi naje gutaha ndi kumwe n’abana banjye. Icyo gihe bari mu cyumba cyabo basinziriye naho njye nari nicaye muri Salon, nari ndimo gukora umusaraba mu giti kuko umwana wacu w’imfura wigaga mu ishuri ry’abakristu ngob bari bawubatumye ku ishuri ngo bazawujyane kubera umunsi bita mashami, bityo uwo mwana ansaba rwose ko nazawumukorera akawujyana ntasigare wenyine adakoze ibyo abandi bana bakoze.

Mu gihe nari guteranya uwo musaraba, mu kanya gato nagiye kumva numva ndazungereye, numva isereri, ariko hakurikiraho umwuka udasanzwe wari ufite impumuro ntashobora kubona uko nayisobanura. Uwo mwanya namenye nyuma ko yari Umwuka Wera wari uje muri njye gusubiza ibibazo byanjye. Uwo mwanya nahise mpa ubugingo bwanjye Umwami Yesu nta kuzuyaza.

Kuri ubu, ndi umugenzi ujya mu ijuru, niyeguriye Yesu, Imana yaraje ihanagura ibyari muri Roho yanjye, intimba zanjye zose. Nyamara umuryango wanjye wose, umugabo wanjye, bose nta numwe washakaga kumva iyo nkuru. Ntimugirengo ni ikintu cyoroshye,kuko uhereye ku mugabo wanjye atashakaga na rimwe kumva uko kwemera kwanjye kudahuye na Islamu.

Ni umunyamahane cyane, ni umugome cyane, nyamara ndacyamusengera umunsi ku munsi kugirango Umwami namenye ahindure ubuzima bwe kuko acyeneye nawe kwakira Yesu akaronka amahoro yo mu mutima nanjye naronse mu myaka itatu ishize.

Ndasenga cyane ngo Umwami wanjye amuhindure kandi amugirire ubuntu nk’uko nanjye yabungiriye..

Ubuhamya tubukesha www.jesus.rw

Nitwa MUSABYEMARIYA Immaculee, navukiye mu Karere ka Nyamagabe mu cyahoze ari Komine MUSEBEYA mu mwaka wa 1975, ubu nkaba ntuye mu karere ka Ruhango kuko ariho nashatse.Ubuhamya bwanjye buravg auko Yesu yangiriye neza mu buryo bwo guhindura ubwenge bucye navukanye.

Natangiye kwiga amashuri abanza niga ndi umuswa,ibyo biakababaza ababyeyi banjye cyane ariko ntibabitindeho, ndangije nakoze ikizami gisoza amashuri abanza, amanota asohotse nsanga natsinzwe, hashize igihe ababyeyi banjye banjyana mu ishuri ryigenga rya ESPANYA i NYANZA ngo nkore Examen byibura barebe ko nagitsinda nige muri PRIVEE. Icyo gihe nabwo byaranze kuko nabonye amanota 15% , ababyeyi barababara cyane bambwira ko ntacyo nzimarira.

Ibyo narabyumvaga nanjye bikambabaza cyane ariko Data ibyo ntibyamufatagaho ahubwo Mama wanjye niwe wabigiragamo uruhare cyane, naho Papa we urebye ntiyanabaga ashaka kundihirira.Ariko Mama uko yabitekerezaga byaramubabazaga nanjye nkabibona ariko nkabura icyo nabikoraho.

Mu mwaka wa 1994 mu Rwanda habaye intambara na Genocide yo gutsemba ubwoko bw’abatutsi kandi n’iwacu navutse nsanga aribo. Ubwo nyine natwe mu rugo icyo kibazo cyaraturebaga, ariko njye Imana iraza impagararaho irandinda. Ndbyibuka ubwo nari mu gihuru, mbona bikomeye, nahize umuhigo mbwira Imana ko niramuka intabaye ikandokora, nzayikorera ariko sinari nzi agakiza icyo aricyo.

Intambara irangiye nakomeje kugenda uko mbyumva, ariko bigeze mu kwa kabiri 1995 Imana yantumyeho umukozi wayo, inyibutsa ibyo navugiye mu gihuru nahise mbyibuka, niyemeza kujya njya mu misa buri munsi ntasibye kuko icyo gihe nasengeraga muri Kiriziya Gatorika, ndetse nari n’umuhereza mu Kiriziya.

Ubwo natangiye kujya njya mu misa buri munsi ariko nkumva sinyuzwe, nkumva hakiri ikintu kibura muri rinjye ngo nsohoze amasezerano. Nubwo nitabiriye Misa cyane, ariko icyo nababwira ni uko ntavuye mu byaha nakoraga, nabigumyemo uko byakabaye.Uwo muhati wanjye Imana ntiyatumye upfa ubusa, ahubwo yongeye kuntumaho bwa kabiri ko ibyo nkora biyibabaza, ndetse imbwira ko nintabivamo nzahura n’akaga gakomeye.

Ubwo nahise nihana njya mu Itorero rya PENTEKOTE ryari riri hafi aho, baransengera nakira agakiza,ndatura numva ibyari bimboshye birabohotse. Kuva uwo munsi ntababeshye nagize amahoro ntigeze ngira mu buzima bwanjye bwose, ariko umubyeyi wanjye nasigaranye umwe ariwe Mama ntiyigeze anezezwa n’uko nkijijwe, icyo nababwira ni uko Data n’abavandimwe banjye bane bose bari barishwe muri Genocide.

Mu rugo twasigaye turi batatu na Mama gusa,bose titwaba tukivuga rumwe kuko bose baranyanze, baranjugunya pe !!! Ariko sinacitse intege ngo nihebe kuko icyo gihe Yesu yampaye isezerano ko nabo azabaha agakiza.

Hashize umwaka umwe gusa, nibwo Yesu yansanze ndi gusenga ambwira ko igihe cyanjye cyo kwiga kigeze, icyo gihe nakoze Examen ndayitsinda cyane njya kwiga muri G.S. INDANGABUREZI iri mu Ruhango. Icyo gihe nahize imyaka ibiri mpavana impamyabumenyi ya A3.

Mu MWAKA WA 1998 nabonye akazi k’ubwarimu mu mashuri abanza, dore ko Uburezi aribyo nari narigiye. Kuwa 14/08/1999 nibwo Yesu yankoreye ubukwe bwiza cyane, ampa umugabo ukijijwe, icyo gihe akaba yari Dirigeant wa Chorale, naho mu kazi ka Leta akaba yari Agronome.

Umutware wanjye yaje kujya ambwira ko nkwiriye guhagarika akazi ngasubira mu ishuri kugirango ndangize kwiga, ariko rimwe njya gusenga ngo numve icyo Imana ibimbwiraho, ntabwo Imana yanyemereye kuko yambwiye ko igihe cyo kwiga kwanjye nikigera izambwira nkagenda.

Mu mwaka wa 2002 niho umushinga wa ADRA-RWANDA waje mu cyahoze ari Prefecture GITARAMA,baza bareba abantu bakora mu burezi bafite impamyabushobozi ntiya zitagejeje kuri A2 kugirango babafate babarihire barangize, nanjye nagiye muri abo nkora Examen yabo ndayitsinda ( Kandi mbere yo gukizwa nta kizami najyaga nsinda Imana itaranyongerera ubwenge).

Ubwo abatsinze, bahise batujyana kwiga, ubwo nari maze kugira abana babiri umuto afite amezi ane. Uwo muto niwe najyanye bakajya bamutunga bakamukamishiriza amata.Mu by’ukuri nibwo natangiye kubona ko kutiga kwanjye Yesu ariwe wabishatse kugirango azanyihesheho icyubahiro, menye ko atanga byose.

Ubwo nakomeje kwiga dore ko ntahagaritse akazi kuko icyo gihe twajyaga kwiga muri Vacances,hashize umwaka umwe mpavana impamyabumenyi ya A2 ariyo Leta yashakaga mu kazi ko kwigisha. Mu mwaka wa 2008 nibwo nimuriwe gukora mu Kigo cy’amashuri abanza ya RUHANGO-ADEPR doreko cyari ikigo cy’itorero ryacu nsengeramo.

Mu mwaka wa 2009 nibwo nagizwe umuyobozi w’icyo kigo kugeza ubu akaba ariko kazi nkora ko kuyobora iryo shuri. Iyo ntekereje aho Yesu yankuye, ngatekereza ukuntu nari umuswa ntacyo nzi, nakora ibizamo byose ngatsindwa, nkanareba aho ngeze ubu, bituma nzamura amaboko ngashima Umwami wanjye. Mu bigaragara Yesu ntiyigeze ahwema kunzamura mu ntera.

Ubu mu kwezi kwa Mutarama 2011 nditegura kujya kwiga KAMINUZA kuko ubu Yesu yamaze kubinyemerera. Nkaba mushima ko yampaye ubwenge ntari naravukanye. Ubu mvuga ibi, tubyaye abana 3, umuhungu umwe n’abakobwa 2, Abakuru ubu bimukiye mu mwaka wa 4 (P4) umuto arenda gutangira Gardienne. Ubu dufite inzu yacu twubatse, ntitukiba mu z’abandi, umutware wanjye arangije Imyaka 3 muri KAMINUZA y’U RWANDA (U.N.R).

Nk’uko nabivuze haruguru ubu umukecuru wanjye yarakijijwe, ndetse n’abavandimwe banjye bose. Ubu nyine turashima Imana cyane. Muri macye, Imana na YESU wayo ntacyo mbashinja kuko ibyo yankoreye birenze urugero, kuko imibereho myiza nari nkeneye nayibonye ari uko nkijijwe. Umutware mu rugo tubanye neza, akaba ubu ari President wa Chorale kandi aracyari AGRONOME.

ISHIMWE, ICYUBAHIRO, NO GUHIMBAZWA NI IBY’ IMANA YACU

MUSABYEMARIYA Immaculee

source jesus.rw

Ibi ni ibyatangajwe na Bwana TUGANIMANA Charles mu kiganiro yagiranye na Pastor Desiré HABYARIMANA Charles yamubwiye uburyo yabonye imbaraga z’Imana zikiza, zamukijije Canseri n’ izindi ndwara zikomeye yaramaranye imyaka 19.

Mu magambo ye bwite Charles aragira ati:"Nafashwe n’uburwayi mfite imyaka 16, bwatumye mpinamirana, ndwara ibisebe k’ ubugombambari birambabaza cyane. Nivuje ahashoboka hose biranga. Nivuje i Gatagara nk’imyaka 2 mbonye byanze njya mu kinyarwanda bakanzanira ingwa bacukuye mu kigugu nkahoma ku bisebe byanga gukira mpera mu nzu imyaka 4 icyo gihe nagendaga nkambakamba.”

Charles akomeza agira ati:“Iyo noroherwaga ho hato ntibyamaraga kabiri . Nasubiye kwivuza i Gatagara nabo banyohereza ku bitaro bikuru bya Kaminuza i Butare mu mwaka w’ 1990. Narwariye muri ibyo bitaro kugeza 1997 ntarakira. Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 yabaye mba muri ibyo bitaro .Mushiki wanjye wari undwaje baramwica nsigaramo kuko ntabashaga kubyuka .Muri macye nasaga n’uwapfuye.”

Charles akomeza avuga ko icyo gihe bamuvuye bikanga kuko yari atangiye kubora uruhu ruvamo inyo ,imitsi ivirirana amaraso kugeza ubwo yafashwe amaguru yose nayo agatangira kubora.Nk’uko Charles akomeza abitangaza ngo abaganga bapimye utunyama twaho yari arwaye ndetse batwohereza hanze kudupimirayo.Ibisubizo byavuye muri ayo ma laboratwari(laboratories) ni uko basanga arwaye umufunzo udakira ariyo cancer mu ndimi z’amahanga. Nyamara nubwo byari bimeze gutya Charles avuga ko taliki ya 25/03/1995 yagize umugisha ukomeye wo guhura n’abarokore bo mw’ itorero rya Cyarwa i Butare ubwo bari baje ku bitaro.Nyuma y’Ijambo ry’Imana ryavuzwe n’abo barokore Charles avuga ko yahisemo kwakira Yesu nk’ Umwami n’ umukiza w’ ubugingo bwe.

Charles agira ati: “Kuva uwo munsi numvise impinduka ikomeye mu mutima wanjye cyane ko ubuzima bwanjye bwaranzwe n’ umubabaro ukomeye.”

Mu Mwaka 1997 Charles avuga ko yarembye cyane ndetse agacika umugongo bitewe n’ igihe yari amaze aryamye.Charles avuga ko yaje no kurwara umutima, kubera imiti yari yaranyweye igihe kirekire kandi ikomeye.Charles avuga ko yaje no gukurizamo kurwara pararize(Paralisé).

Charles avuga ko kubera ko amaze kubona ko yaramaze igihe kinini kwa muganga ngo kandi adakira ngo yahisemo gusaba ko asezererwa akava mu bitaro ndetse aranabyemererwa.Akigera mu rugo,kwa mushiki we aho yagombaga kuba ngo yamaze indi myaka itandatu aryamira urubavu rumwe. Kubera kuba mu nzu igihe kinini adasohoka , hamwe no kunywa imiti myinshi kandi ikomeye Charles avuga ko byamuviriyemo no gupfa amaso kuburyo atabashaga kureba muri metero imwe.

Charles agira ati:“Icyo gihe imiti nanywaga ni iyo nahabwaga n’Abapadiri kuko ntabushobozi naringifite bwo kuyigurira.” Muri 2002,Charles avuga ko yajyanywe kuvurizwa i Kigali mu bitaro bya CHUK. Icyo gihe kandi Charles avuga ko atabashaga kureba cyangwa kwigenza ahubwo ko yagenderaga ku mbago.

Nubwo yari mu bihe bitoroshye Charles akomeza agira ati: “Nyuma y’uwo mu babaro wose, nafashe umwanzuro wo gusenga cyane ndetse mba umunyamasengesho ubikunze . Nasenze iminsi 3 nsengera gukira canseri ndetse n’ubumuga bwose ubwo burwayi bwari bwaranteye. Tariki ya 07/07/2003 mu mwaka wa 2003, saa moya za mu gitondo, nibwo Imana yankijije ntangira kugenda neza nta mbago nifashishije. ubu ndakomeye , kuva ubwo Kanseri(canser) yarakize, umutima warakize, amaso nayo nambaye amadarubindi(lunette) ariko ndabona ,amatwi yarakize usibye kumwe kutumva neza ariko nizeye ko nako kuzakira cyangwa nkabona ikikunganira nkabasha kumva neza.”

Nubwo atabashije kugira amahirwe yo kwiga kuko bitari gushoboka arwaye Charles avuga ko ibi bitazamubuza gukorera Imana kandi ko n’ubu akora umurimo w’ ivugabutumwa.

Charles yasoje iki kiganiro avuga ko imyaka yose yamaze mu burwayi ari 19.

Nguko rero uko Charles yakize kanseri hamwe n’ izindi ndwara zari zikomeye !Mwese abafite ibibazo mu buzima bwanyu byaba ari uburwayi, cyangwa ibindi bisanzwe Yesu aracyakora ibitangaza bifatika. si muri Biblia gusa nubu arabikora mugize kwizera ntacyo Yesu adashoboye. Nkuko iyi site ya www.agakiza.org idahwema kubitangaza Yesu akiza ibyaha, indwara, imibabaro (ibikomere, intimba, agahinda) hamwe n’imivumo. Ibibazo ufite byose ubizane kuri Yesu uzabona uburuhukiro bw’umutima wawe nkuko yavuze ngo “Mwese abarushye n’abaremerewe muze munsange mbaruhure.” Urubuga agakiza.org rukwifurije kuruhurwa na Yesu. Amen.

Ubuhamya muma photo:

Aha Charles yarakiba mukagare

Aha Charles yaramaze gukizwa

Aha yaratangiye kwiga kugendera kumbago

Uwifuza kubona uyu Charles yamuhamagara kuri telephone +250 788 424 911,

+250 728424911

Nitwa Domithila NABIBONE navukiye mu misozi y’i MULENGE mu Gihugu cya KONGO, mvukira mu muryango w’abakristu kuva igihe navukiye nabonaga iwacu tujya gusenga .Twasengeraga muri KIRIZIYA GATURIKA ndetse ababyeyi banjye bari abayobozi bakomeye muri Kiriziya yacu.Nakundaga cyane kujya gusenga. Nkiri umwana muto sinakundaga kuvuga naracecekaga cyane kandi kubera ibyo abantu bakankuda cyane.

Nakundaga cyane kujyana n’ababyeyi banjye gusenga, icya kabiri nakundaga idini ryanjye kuko ryari idini ryiza nkunda cyane kuko bari bararintoje bararinyigishije cyane ndetse nari nzi ko ariryo dini ryonyine ryavuye ku Mana, nkumva bavuga utundi tudini duto ariko nyine sinari naratwigishijwe ndetse sinari narigishijwe byinshi kuri utwo tudini ngo menye byinshi kuri two.

Nakomeje muri ubwo buzima kugeza nkuze ngera igihe cyo gusabwa. Mu mwaka wa 1967 nibwo nasabwe ndarongorwa, nkora ubukwe, ndongorwa n’ umugabo wanjye nawe wari umukristu w’Umugatorika, turasezerana muri Kiriziya, tugira ubukwe bwacu n’ibirori byacu byizihizwa n’abantu batandukanye bo muri Kiriziya yacu Gaturika.

INTANGIRIRO Y’UBU BUHAMYA BWANJYE

Umunsi umwe nari nicaye mu nzu yanjye, uwo munsi nari nakoze cyane naniwe, nshaka kwiruhutsa akanya gato niko kuruhukira mu nzu, sinari ndyamye ahubwo nari nicaye. Noneho muri ako kanya nari nicaye ndahunikira ndasinzira, uwo mwanya ndarota. Muri ako kanya mbona umuntu araje akomanze ku muryango. arampamagara ati:" Mama Domithila, nkingurira ndashaka kwinjira mu nzu yawe. Mbwabwije ukuri, ubu iyo unyise Mama Domithila biranezeza cyane kuruta uko wayita Domithila kuko uwo mwanya mpita nibuka iryo jwi ry’uwo muntu wampamagaye icyo gihe.

Muri izo nzozi ndiruka njya kumukingurira. Nshatse kumukingurira umuryango, uwo muntu arambwira ati:" Ba uhagaze gato. Ko wihuta uza kunkingurira, ese inzu yawe yaba itunganyije ikubuye hatarimo umwanda, kugirango ninjire nganire nawe? Ndahindukira ndeba mu nzu. Mbona mu nzu huzuyemo umwanda mwinshi. Wari umwanda ntarigera mbona. Kuva hasi kugera hejuru ikirundo cy’umwanda, ryari icukiro mbese.

Ndamubwira nti ni ukuri sinshobora kukubeshya, inzu yanjye irimo umwanda, ndetse n’aho kwicara nahabuze ntaho wakwicara, uwo muntu arambwira ati:" Uvugishije ukuri kandi ugize neza, arambwira ngo sinshobora kwinjira mu nzu y’umwanda. Kubera iyo mpamvu nisubiriyeyo, none nubwo hatari umwanya ariko ndashaka kugusigira ijambo rimwe, jyenda ujye gushaka Bibiliya usome mu gitabo cya 1Petero 4,7 uwo muntu arigendera, njye ndikangura, nshatse uwo muntu ndamubura.

Ndasohoka mvuye mu nzozi njya gushakisha uwo muntu, ndamushakisha ndaheba sinabona umuntu n’umwe, izo nzozi zinkoraho cyane mu mutima, ndibaza nti ese ni inzozi cyangwa si inzozi ni umuntu nyamuntu? sinabasha gusobanukirwa iby’izo nzozi, nsubiramu rugo , nti reka nsubire mu nzu njye kureba wa mwanda koko niba urimo, nsubiye mu nzu nsanga inzu yanjye uko yari imeze niko ikimeze nta mwanda urimo, na rya cukiro sinaribona.

Izo nzozi zimbuza amahoro cyane, ngerageza gukubura imbere y’inzu ntangira koza ibintu, mbisubiza ku murongo ngo nibura ndebe ko bimeze neza ariko mbona n’ubundi uko nari nakoze ni ibyo, ndahaguruka, ndavuga nti iri jambo bansigiye ryo muri Bibliya njye sinzi gusoma ibintu bya Bibliya ntabyo nzi, none ndabigenza nte? Nibuka ko hari umusore wajyaga aca aho ngaho abwiriza, yari umukristo duhora tumuseka tuzi ko yarindagiye uwo munsi noneho ndamusanga.

Ndamubaza nti ese muri Bibliya yawe haba harimo igitabo cyitwa Petero wa Mbere Igice Cya Kane umurongo wa Karindwi? aransomera, ndagirango nawe uhasome, iryo jambo riravuga ngo :" Iherezo rya byose rirageze, nimugire ubwenge kandi musenge, ngo ikirenzeho mugire urukundo, kuko urukundo rutwikira ibyaha byinshi..."

Njye ntacyo numvise mubyo yari ansomeye, yewe nta n’icyo byambwiye kuko numvise ntaho bihuriye na za nzozi zanjye, noneho ntangira kumurotorera inzozi zanjye uko zakabaye, wa musore arambwira ati:" inzozi wabonye, ntabwo icyanduye ari iriya nzu yawe ahubwo ni umutima wawe.Umwanda uri mu nzu yawe ni ibyaha biri mu mutima wawe, iyeze, ihane, ndaseka cyane nti wowe rwose wavangiwe, njye ndi umukristu ijana ku ijana, nakuriye mu Itorero kandi iyo nkoze icyaha njya muri Penetensiya, kandi ndya n’Ukaristiya buri munsi, ndavuga nti ibyaha ni wowe ubifite ntabwo uzi ibyo uvuga, nisubirira iwanjye.

Ariko Yezu Kristo umwe wanshakaga we ntiyandekeye aho, ninjira mu nzu, ngerageza gukora biranga, ninjira mu cyumba cy’inzu, ntangira gusenga, nzana ishapure yanjye ndayambaza ubwa mbere, inshuro ya kabiri, ariko ntibyagira icyo bihindura mu mutima wanjye. mbivamo njya kwikorera imirimo yanjye, ariko aho nari ngiye gukorera nkumva ikintu mu mutima wanjye, nkumva harimo ikintu cy’agahinda muri njyewe gishaka nko guturika, ndagaruka niruka ninjira mu nzu.

Nongera kujya gufata ishapule biranga, ntangira noneho kubivugisha akanwa nti :"Ndakuramutsa Mariya..." biranga birananira.Uwo mwanya nanjye ntangira gusenga ibyo ntazi,mvuga amagambo menshi aturutse mu mutima wanjye atari amasengesho nigishijwe gusa mu idini yo gusubiramo, ntangira kuboroga, uwo mwanya mpita nakira imbaraga z’ umwuka Wera. Icyo gihe numva ijwi rivugira mu mutima wanjye, muri uwo mwanya numva ijwi rimbwira ko nkiri umunyabyaha, numva iryo jwi rimbwira ngo :" niba wumva ushaka kuba umwana w’Imana byuzuye ihane ibyaha byawe kandi ubivemo."

Ndahaguruka,sinongeye kujya kwa Padiri nahise njya gushakisha wa musore wari wambwiye za nzozi, mubwira ibyaha byanjye, aransengera.Nsubira mu rugo, ntaha nezerewe cyane njyenda ndimo mvuga mu zindi ndimi z’umwuka wera ,uhereye uwo mwanya numvaga ntashaka gukora uwundi murimo uretse gusenga, nasengaga ku manywa no mu ijoro, umugabo wanjye aracanganyikirwa ntiyamenya ibyo aribyo, aravuga ati:" Ibi bintu ko bidasanzwe ni ibiki? ajya kumpamagarira abapadiri arababwira, abapadiri barampamagara muri Kiriziya, bambaza ibyo nabonye nanjye mbabwira byose.

Igihe nari ndimo mbabwira bantega amatwi cyane, barambwira bati uwo si umwuka wera, ahubwo wowe wahuye n’abadayimoni, pfukama ubu nyine, turagusukaho amazi y’umugisha, n’iyo myuka mibi iragenda, ndababwira nti :" Nta Dayimoni mfite, ni Yesu Kristo muri njye, ndavuga nti nta Dayimoni mfite, kandi nta mazi y’umugisha nkeneye, uwo nakiriye afite imbaraga zirusha cyane iz’ayo mazi y’umugisha yanyu, baranyirukana.Ndababwira nti Imana ibahe umugisha.

Umugabo wanjye aracanganyikirwa neza, yajyanye ikibazo none kandi arakigarukanye, muri uwo mwanya ngeze mu rugo, mpita njya noneho mu ba Pentekote kureba ibyabo, mbabwira ibyo nabonye, baravuga ngo uwo ni Yesu muri wowe, batangira noneho kumfasha, ndakomera mu mwuka.

Ariko nyuma y’amezi nk’abiri cyangwa atatu, bashaka kumbatiza ndahakana ndabatsembera. Ndababwira nti mwivuga ibyo kubatizwa, njye narabatijwe, nabatijwe mu Mwuka, ni ibiki bindi munshakaho ? Iwacu mu idini yacu baratubwiye ngo Kubatizwa kabiri ni ukwikorera imisaraba ibiri, ndababwira nti:" iyo misaraba yose ndayikorera nyijyane he ? Ndabyanga, ubwo Abapentekote nabo baba baranyirukanye, bati ntitwakira umuntu utabatijwe igendere, nanjye ndababwira nti: Mugumane n’idini ryanyu. Nti icya ngomba ni uko nashyikiriye Yesu , naho ibindi ni imihango y’idini gusa.

Ngeze mu rugo umugabo wanjye arambaza ati:" Ese wari wagiye he? Wowe nakurongoreye muri Kiriziya Gaturika, none kubera amahane yawe mu Kiriziya barakwirukana, none kubera amahane yawe dore no mu barokore wari wagiye naho barakwirukanye, birumvikana nanjye sinashobora kubana n’umuntu w’AMAPEPU, w’amadayimoni. Funga ibyawe ugende nanjye urandambiye.

Nuko mfunga ibyanjye, ariko mbere yo kugenda ndabanza mbibwira Imana nti :" Mana dore mvuye mu nzu yanjye, ntaye urugo rwanjye kubera wowe, aho ngiye rero ni abayobozi ba Kiriziya urabizi, Mana ubu ko nsubiye iwacu ningerayo nzababwira iki? Imana irambwira iti:" Iyo mitwaro wahambiriye yihambure ugume aho ntugire aho ujya; nuko ndahaguma, umugabo agarutse arahansanga, arambaza ati ni iki ko utagenda, nti:" Imana yambujije". Bibliya iravuga ngo nimusabe muzahabwa, nimukomange muzakingurirwa, umugabo abura icyo asubiza ariko bizana amahane n’induru nyinshi.

Ntangira kubaza Imana nti:"Ese mbigenze nte Mana? nza kumva ko no muri Kiriziya yacu hari abantu buzuye imbaraga za Roho Mutagatifu bituma mu Kiriziya babaca barabirukana abo aba aribo nkurikira, dutangira gusengera hamwe. Ntituri abagaturika, ntituri abaporoso cyangwa se abarokore, turi abanyamwuka gusa.

Abanyamadini ntibaturekeye aho gusa ahubwo bakurikiranye ako gatsiko kacu, baragenda bahamagara Leta bati:" aba ni ab’inzaduka, bati:" iri si idini ry’ukuri, iri ni idini ry’ubuyobe rije ry’inzaduka, Leta iba iraje namwe murabizi ntitinzamo, iba yatunyanyagije hirya no hino. Noneho twigira inama, turavuga tuti tuve aha, tujye ahantu mu ishyamba abe arihi dusengera, tubaze Imana icyo tuzira, niba koko ibi bintu atari byo, twisubirire mu madini yacu. Icyo gihe tugenda turi abantu cumi na babiri, hari abagore bane n’abagabo umunani.

Turagenda tujya muri iryo shyamba, turavuga tuti, nta kurya nta kunywa, kandi ntituzasubira mu rugo kugeza igihe Imana izavugira ikintu, umunsi wa mbere uba urashize, umunsi wa kabiri, umunsi wa gatatu. Niba wumva ngo Mama Domithila yarapfuye, aho ngaho sasa niho napfiriye, reka dukomeze tujyane ubyumve neza.

Turi aho muri ayo masengesho muri iryo shyamba, ntabwo nari ndwaye, singira igicure, navukanye umubiri munini kandi mwiza utarwaragurika kugeza uyu munsi. Ariko aho twarimo dusengera nagiye kubona mbona abantu babiri baraje, bari beza cyane, ntibasaga n’abazungu ntibasaga kandi n’abirabura, barabagiranaga nk’umucyo. Mbarebye mbabonamo urukundo rutangaje, bari batuje, baraza baranyegera aho nari mfukamye noneho mbona bashaka kumfata ukuboko, uwo mwanya gusenga ndabireka ndabareba, nyamara sinababona, nongeye gupfukama ngo nikomereze gusenga numva bapfashe ku bitugu, baravuga ngo:" Haguruka tugende.

Uwo mwanya numva ndanezerewe kujyana nabo, noneho nshatse guhaguruka numva ndaremereye, ndababwira nti:"Njye sinshobora no kunyeganyega ndaremereye". baravuga ngo ihangane. Batangira kunkuramo umwenda nari nambaye uremereye wasaga n’ikoti, cyari igikoti kinini kiremereye, mbona barakinyambuye bagitaye hasi, noneho kiguye hasi, numva ndoroshye, ndahaguruka turagenda.

Ubwo njye sinabimenye ko mfuye cyangwa ko niyambuye uyu mubiri, nabonye gusa nsize ikoti ryanjye hanyuma dufata inzira turagenda.Tugeze mu nzira ikintu cyanejeje bwa mbere nirebye ku mubiri mbona umubiri wanjye ni mwiza cyane ndetse mbona urasa n’uwa bariya bantu twajyanye, nirebye ndaseka cyane ndanezerwa, mperako ndababaza nti:" Kumbe burya habaho indi mibiri myiza gutya isa n’iyanyu? Ndababaza nti ni kubera iki twebwe dufite iriya mibiri mibi? baranseka cyane!!

Barabwira ngo :"Ni iyihe mpamvu utangazwa n’umubiri wawe? Ese wowe ntujya usoma Bibliya? ndababwira nti:" Njyewe ntabwo nzi gusoma Bibliya" barambwira bati cyakora aho uvuze ukuri, kuko umuntu udasoma Bibliya ntiyamenya ibintu byo mu ijuru. Bati, iyo uba usoma Bibliya ukaba warasomye igitabo cya mbere cy’abakorinto igice cya 15, umurongo wa 40 ba wamenye neza ko hariho umubiri wo ku isi n’umubiri wo mu ijuru. uko mbona dukomeje urugendo.

Ikintu cya kabiri cyanejeje muri urwo rugendo, ni uko twagedaga tuganira neza cyane, bakambaza ibibazo nkabasubiza, nanjye nkababaza bakansubiza, nuko mbona baranjyanye, banjyeza mu gihugu, igihugu cyiza cyaneeee, ndeba icyo gihugu binanira kumva ubwiza bwacyo, nareba iruhande, nareba hirya, ubwenge bwanjye buba buto cyane, ndebye iyo tuvuye, mbona ikintu kiza gisa n’imodoka y’ivatiri nziza cyane, muri iyo Voiture harimo abantu batatu.

Mperako ndababaza nti:" Ese burya namwe ino mugira imodoka nk’iziba iwacu? barambwira bati iriya ubona si imodoka, iriya ubona bayita "IGARE" ayo ni amagare y’imikogoto aba aha iwacu, akahava akajya iriya iwanyu agiye kuzana bene ba bantu muba muvuga ngo bapfuye. Barakomeza bati, ariko iriya mikogoto y’amagare, ntajya azana umupagane utaramenya YESU, ntashobora no guhaguruka inaha agiye kuzana umunyabyaha, ajya kuzana gusa uriya mukristo wapfuye yarakiriye YESU akezwa n’amaraso ye.

Ndababaza nti:" Nonese niba azana abakristo, ko nanjye ndi umukristu nkaba naranabatijwe, kuki njye mutampaye Lift muri ririya Gare ngo nanjye ndye umunyenga numve uko bimeze? barambwira ngo wowe nta burenganzira na bucye ufite bwo kwinjira muri iriya modoka, kuko twakuzanye ariko uzasubirayo .

Mbona noneho banyinjije muri uwo murwa, ndatangara cyaneeee...Ndashaka kubabwira ko iyi Bibliya mubona koko ari ijambo ry’Imana, wabyanga wabyemera Bibliya ni ijambo ry’Imana, kandi ijambo ry’Imana ni ukuri. Birya ujya usoma ndakubwira ko ari ukuri peee...Nararebye ndeba urwo rurembo ndatangara.Mbona muri icyo gihugu harimo ibiti byinshi kandi muri icyo gihugu harimo ubusitani bwiza cyane bwavagamo imbuto nziza cyane, muri uwo mwanya numva ubwenge bwanjye bubaye buto kugirango numve ibyo bintu.

Mbona umurwa munini cyane utari ufite itangiriro n’aho ugarukira, wari wubakishije ibikoresho ntarabona ku isi, aho imbere baririmbiragamo indirimbo zisasanzwe,numvaga amajwi y’ibicurangisho bitandukanye, numvaga amajwi ntarumva aha ku isi yacu, bantu b’Imana niba mwarahawe umurimo wo kuririmbira Imana nimukomeze mushishikare, Bibliya iravuga ngo Byose bizashira ariko mu ijuru tuzabaho duhimbaza Imana.

Muri ako kanya mpindukirira bamwe twari kumwe ndababaza nti:" Ese uyu mugi mwiza gutya, ese ni umugi ki? Barambwira ngo uwo mugi urebesha amaso, ni rwa rurembo ujya wumva bababwira ngo hariho " PARADIZO Y’ABERA", burya iyo umuntu apfuye yabaga iriya iwanyu ku isi, iyo koko yari umukristo w’ukuri, ajya kuruhukira muri uriya mudugudu witwa PARADIZO.

Ndabasaba nti:" Twiruke mujye kunyereka ibiriyo, turiruka cyane, tugiye kuhagera muri uwo mugi utagira uko usa , barampagarika, banga ko ninjira. Numvaga nshaka gusimba ngo mpagurukire kubw’ ibyiza nari kuhabona.

Muri uwo mwanya mbona muri urwo rurembo haturutse umuntu muremure kandi munini,we yararabagiranaga cyane kuturusha, ndetse nashatse kumureba mu maso birananira, sinigeze mbasha kureba uburebure bwe ngo mbashe kububagereranyiriza, habe no kumenya ubunini bwe ngo ngereranye uko umubyimba we wanganaga, kuko byari birenze ubwenge bwanjye.

Uwo muntu anyegereye atangira kurira, asuka amarira menshi cyane.Yambwiye ijambo rimwe gusa ngo:" Eeeeh, burya bwose uzi gusenga ? Ngo ni mpamvu ki, muzi gusenga ariko mudahora musenga buri munsi? Nanjye ndamubaza nti ese burya iyo dusenga murumva? Arambwira ati, aho, nonese uziko tutabumva? Ngo nonese niba musenga Imana ni mpamvu ki Imana itabumva? Ndamubwira nti:" Tujya dutekereza ko yituriye iyo mu bihugu bya kure itatwumva.

Noneho muri uwo mwanya mbona arambuye ukuboko kwe akora mu gutwi kwanjye, arambwira ngo ngaho umva uko ku isi barimo basenga urahita umenya ukuntu tubumva. Uwo mwanya numva umuntu ari gusenga yari nk’umuntu uri kuvugira iruhande rwanjye.

Nagiye kumva numva. Uwo muntu ari kuvuga ngo :" Mana, wavuze ko utazemera ko tugeragezwa birenze kwizera kwacu,.......", uwamvugishaga arambwira ati: Nonese uko wumvise uriya wasengaga wumvise biri kure? ndavuga nti Oya byari hafi cyane binyegereye, arambwira ngo ni uko iriya iwanyu mujya musenga natwe ino tukabyumva. Ndamubaza nti:" Nonese ko mwatwumvaga, kuki twamaze iminsi burya dusenga cya gihe ntimudusubize? arambwira ngo Ese ni iki mwasengeraga? Ndamubaza nti: Uhhhh, urambaza icyo twasengeraga kandi uvuga ko mwatwumvaga? Arambaza ati:" Ese none wowe ni iki cyatumye utabatizwa?

Ndavuga nti njye narabatijwe arambaza ati: " Ese wabatijwe ute? Ndamusubiza nti:" Twebwe iwacu uko tubatizwa, bafata utuzi ducye bakatugusuka ku mutwe nti, ariko ibyo tubikorera mu Izina rya Data na Mwana na Roho Mutagatifu.Arambaza ati:" Ese uri umukristo? nti Yego.Arambaza ati:" Ese Yesu yarabatijwe? nti Yego. Arambaza ati:" Ese Yesu yabatijwe umubatizo ki? Ndavuga nti:" Njye ntabwo nzi uko yabatijwe, ariko icyo nzi numva bavuga ni uko yabatijwe. Arambwira ngo Yezu Kristu yabatijwe mu ruzi rwitwa Yorodani, yari mu mazi menshi.

Ati ubwo rero uko niko kubatizwa k’ukuri.Ati kandi niko kubatizwa kuva cyera byatangiye.Ati ariko kubw’intege nke z’abantu, niyo mpamvu abantu batangiye kubihindagura, bamwe bakabatiza mu mazi macye naho abandi bakabatiriza mu ijambo, abandi bakabatirisha mu nsi y’ibendera, naho abandi bagakora gusa ibirori, byose barangiza bakavuga ngo ni ukubatiza!!! Aravuga ngo nyamara ukubatizwa ni kumwe ati kuva mu itangira niko byagendaga, uko ni ukwinjira mu mazi menshi kandi birasobanura ko umuntu aba apfanye na Yesu, aravuga ngo niba rero ushaka gukurikira YESU kora uko Yesu yakoze " . Uwo mwanya rero akimara kuvug aibyo, anyinjiza rero muri urwo rurembo.

Ngezemo mpabonera ibintu bidasanze!! Bavandimwe, niba ukijijwe hari ibintu byiza bigutegereje!!Ntukaruhe gukora ibyiza kuko nutagwa isari uzasarura. bavandimwe mbona ibintu bidasanze!! Wari mwiza uwo mugi sinababwira uko wari wubatse, barambwiye ngo :" Reba PARADIZO y’abera!! Mbona abakristo bapfiriye ku isi aho baruhukira, ndenezerwa cyane!!!

Bari bafite kunezerwa kudasanzwe, baranezerwaga baririmba kandi bahimbaza,bari bafite mu maso hakeye, uwo muntu arambwira ngo dore abana b’Imana abo bapfiriye muri Yesu Kristo, ndavuga nti niba koko bariya baraturutse iriya iwacu, ndavuga nti:" Reka ndebe niba hari abo ndibuze kubasha kumenyamo, ndebe ko harimo abagore n’abagabo, ndebe ko harimo abazungu n’abirabura, niba koko barapfiriye muri Yesu.

Icyantangaje, abo bantu bose bari bafite ishusho imwe,bose bari bambaye umwenda usa kimwe,kandi bose barareshyaga, nta muremure n’umugufi, nta munini cyangwa se umuto, nta musore n’umusaza, kandi bose bavugaga ururimi rumwe, HALLELUIA!! Ndanezerwa cyane! Uwo muntu arambwira ngo ibyo bitekerezo byawe ntibiguteshe umwanya ngo aha nta mugore n’umugabo, nta muzungu n’umwirabura,ngo iyo umuntu apfiriye muri Yesu Kristo akareka ya mibiri yanyu ngo iyo ageze ino yambikwa undi mubiri w’icyubahiro, yitwa umwana w’Imana.

Arambwira ngo Reba umunezero w’abana b’Imana, ngo icyakora uyu munezero ubona nturaba umunezero nyakuri kuko hari undi dutegereje, ngo aha bari bararuhutse gusa, ngo kuko undi munsi, bazongera bimurwe bavanwe aha,ngo nabo ubwabo baracyacyeneye kubona Yesu Kristo, ngo kuko ntibaramubona, ngo umunsi bazabona Yesu ngo umunezero wabo uziyongera,ngo n’imibiri yabo izabengerana kuruta uko uyireba uyu munsi.

Arambwira ngo ngwino urebe, arambwira ngo ntugirengo birangiriye aha. Mbona bankuye muri urwo rurembo banyinjiza mu rurembo rwa kabiri, mbona tugeze mu mazi inyanja nziza,iyo nyanja yabengeranaga nk’isarabwayi cyangwa se indorerwamo.Aho hagat muri urwo rurembo, iyo nyanja yacagamo yigoronzora kandi yagendaga bucye bucye.Sinambutse urwo ruzi. Njye mbona ndi hakurya y’uruzi.

Muri ako kanya nk’ako guhumbya ngiye kwisanga nisanga muri uwo mugi, naho mpabona undi mugi utangaje, ni ururembo rwejejwe, ndeba uko wubatse, nyamara sinigeze mbisobanukirwa, nabonaga ari nk’indorerwamo zinca mu maso, ndebye hasi, nabonye ari nka zahabu ibengerana basizi hasi, nabonaga ahantu hose hasi hasa n’aho bahasize Zahabu, ndavuga ngo Reka ngende ntembere nk’uko tugenda ku isi, nshatse kuhateramo intambwe birananira, numvaga ukuguru kwanjye kuzamuka nk’ukandagiye kuri Rasoro.

Barambwira ngo Wowe ntiwashobora kugendera muri uyu mugi. Barambwira ngo nta muntu kugeza na n’ubu wari winjira muri uyu mugi, ngo iyi niyo bita YERUSAREMU nshya mujya mwumva, ngo iyi niyo Imana yateguriye umugeni wa Kristu. Ohhhh!!! Ni ibintu bitangaje. Mwewe Data, reka tuzigire mu ijuru. AMEN

Ndareba, nitegereza hirya no hino, ndavuga nti:" nukuri ijambo ry’Imana ni ukuri.Yohana yabonye urwo rurembo kuva cyera,iyo urebye muri Bibliya mu Byahishuriwe Yohana,uzahasanga ukuntu Yohana yeretswe uwo murwa,kandi ibyo yavuze yabonye muri uwo mujyi, nanjye ni ukuri narabibonye n’amaso yanjye, maze kubibona ndavuga nti nukuri Bibliya ni ijambo ry’Imana.Bibliya ni ijambo ry’Imana, ubyange cyangwa ubyemere byanze bikunze tuzataha.

Ndareba, nditegereza, ndavuga nti nukuri umunsi umwe nzagenda njye kwibera muri urwo rurembo, uhereye uwo munsi, kugeza uyu munsi, ibitekerezo byanjye ntibirahinduka, kuko nabirebesheje amaso yanjye, numvishije amatwi yanjye, nawugendeshejemo ibirenge byanjye, nabonye ibintu binejeje niyemeza kujya mu ijuru. Ubyemere cyangwa ubyange nzaba mu ijuru kuko narabibonye,simfite gushidikanya.

Ubyemere ntubyemere, niba ubishaka reka tujyane mu ijuru, kandi niba ubyanga wigumire uko uri, ariko ntubuze abantu amahoro, nibyo hari abantu babuza abandi amahoro, iyo bigishije ubutumwa, ukazana ibibazo byinshi, ukagora abantu b’Imana, baza kukwigisha ukumva baje kugusabiriza bakinginga,bakarara ku isima cyangwa ku matapi barimo kugusengera abandi bakiyiriza abandi bakohereza urubyiruko ngo bajye kuvuga ubutumwa.

Kizwa, nudakizwa ntugirengo mu ijuru bazarira, ahubwo bazakomeza mu byishimo byabo, ntugirengo nutajyayo intebe yawe mu ijuru izashoma izabona uyicaraho niba ubishaka tujyane mu ijuru, niba utabishatse igumire uko uri, menya yuko mu ijuru, Paradizo irubatswe, kandi hariyo abantu benshi, n’abandi turi mu rugendo, niba ubishaka tujyane nutabishaka igumire uko umeze, ariko reka kuduteraho amahane ndugu yangu..

BIRACYAZA

Ubu buhamya bwose bwanditswe na

NYILINKINDI Jean Bosco
C/O www.jesus.rw
Phone : 0788834512

Amazina yanjye nitwa Mama Chantal, ndashima Imana cyane ku bw’imirimo itangaje cyane iheruts ekunkorera. Umwami Imana yakoze ibitangaza mu buzima bwanjye nkaba ntazahwema na rimwe kubitangaza mu isi yose. Ibyo ndi kuvuga ibi bikaba ari ibyo Imana yankoreye ubwo nari iwacu ahitwa Sis Cacao mu mugi wa Douala mu gihugu cya Kameroni.

Icyo gihe hari mu mwaka wa 2003 ubwo umugabo wanjye byafatwaga n’indwara imutunguye mu buryo buri wese yahise yiheba kuko yabonaga ko neza neza agiye guhita asezera ku isi, nyamara burya aho abana b’abantu bareba siho Imana yo ireba kuko yo ibyo ikora ari ibitangaza guta,. Ubwo nyine twatangiye kujya kumuvuza, tuzenguruka ibitaro binyuranye byaba ibyoroheje n’ibikomeye byose biri I Douala n’ahandi hakomeye kuri Kameroni, nyamara aho hose nta hamwe babashije kumuvura.

Ubwo byageze n’aho dutanga ibizami tubyohereza mu Burayi mu baganga b’abazungu, nabo badusubiza ko nta na kimwe babashije kubona muri ibyo bizamo byose. Nyamara nubwo batubwiraga gutyo, niko umugabo wanjye yarushagaho kuremba cyane, ndetse tukabona ko ageze ku rwego rwo gupfa, Twese twihebye cyane, tubona ko nta kindi kigomba gukurikiraho!!!!

Umunsi umwe, Umwami Imana yaraje idutegeka gusenga (nyamara icyo gihe twari tutarizera Ubutumwa bwiza ngo tube abakristu), ntitwari tuzi gusenga, cyangwa se kuririmbira Imana no kuyihimbaza mu ndirimbo cyangwa se kuyiramya. Nyuma y’ibyo twaje guhura n’umupasitoro, ubwo yitegerezaga umurwayi wacu,nawe yahise ata umutwe.

Uwo mwanya yahise atubwira ati :” Ntimutinye, ahubwo mwizere ibitangaza by’Imana ishobora byose, kandi ndabasabye nimupfukame musenge ubudatuza, buri saha”. Mu gihe cy’amezi atatu yakurikiyeho. Twafashe ibihe byo gusengaaaa turasenga ubudatuza.Muri uko gusenga nibwo igitangaza cyacu cyavuyemo kuko Umwami Imana yahise iduhishurira ko igitangaza kigiye gukoreka, nyamara kugeza ubwo, umugabo wanjye yari ataragakira ngo tubibone, kuko yari akibabara cyane.

Ubwo ariko ntitwacitse intege ngo tureke gusenga ahubwo twarakomeje turakutuza, kugeza ubwo iminsi ine yashize nyuma yaho, aribwo Pasitoro noneho yafashe umwanzurow’uko twamusubiza kwa Muganga. Uwo munsi rero, nibwo twabonye ibidasanzwe, kuko twahise dusanga afite infection yo mu bihaha. Uyu mu dogiteri wamuvuraga nawe byaramurenze cyane dore ko yari asanzwe azi neza uyu murwayi we amukurikiranira hafi.

Ubwo rero Dogiteri aba atangiye kongera gusuzuma umurwayi we, ubwo yamuvuraga, natwe niko twakomezaga gusenga cyane, dore ko twari tumaze amezi atandatu, ariko nyine nyuma yayo afite ubwo burwayi, tubona uwo murwayi ahise yijajara, aroroherwa, ndetse arakira neza.

Ubwo byageraga mu kwezi kwa kabiri muri 2008, umukobwa wanjye w’imfura nawe yaje gufatwa n’uburwayi. Ubwo nyine umusaraba w’i Karuvariyo tuba tugiye kongera kuwuheka bundi bushya. Uwo mwana yatewe n’ikintu cyo kuzimira imbere y’abantu bose akazimira ntitwongere kumubona, kandi iyo yabaga agiye nta muntu wamenyaga igihe yagendeye. Ubwo njye ku mavi ndasenga cyanee dore ko icyo gihe yarimo kuga mu mazi, yikubita hasi arakomereka cyane, ibi bikomeye ndetse ukabona ko asa n’uwahwereye neza neza.

Igitangaje ni uko uwo mukobwa atashakaga na busa kumva aho abantu basenga, kuko umuntu wese wavugaga isengesho wese yabaga ari ishitani kuri we, yabaga ari umwanzi mubi. Ubwo rero benedata bihutira kuza mu rugo kudufasha mu masengesho, nyuma y’uko gusenga tudakuzaho, byose bigenda neza, umwana aratuza. Imana nishimwe yo yadukoreye ibikomeye cyane kuko yamukijije neza, kabone n’ubwo umwanzi yari yaramaze gutangaza ku mugaragaro ko azamwica. Nyamara impuhwe z’Imana zaramurokoye..

Ku itariki ya 3 Werurwe 2008, umukobwa wanjye wa kabiri nawe umunsi umwe abyuka saa kumi n’imwe z’igitondo, akangutse ajya koza ibyombo. Nyamara ntitwari tuzi icyabaye : Ni Imana yonyine yari yakoze imirimo. Ubwo twari twaracukuye icyobo inyuma y’inzu cyo kujugunyamo imyanda y’abantu bituma bakunze kwita Fosse Sceptique.

Uwo munsi uwo mwana w’imyaka itandatu yaje kugwa muri icyo cyobo hasi ntihagira n’umwe ubimenya muri twe twese uko twabanaga mu rugo.Nyuma uwo mwana uko yatubwiye yaguyemo, ngo yagiye kubona abona ikintu kiraje ahita akicara hejuru, ngo nyuma y’iminota micye kiba kiramujyanye.

Uwo mwanya ngo atangira kurwana nacyo, azamura ibiganza hejuru. Kubw’imbabazi z’Imana, twaje kubasha kumukurura tumukura mu myanda abantu bituma ndetse n’amazi yo mu musarane, tumukururamo tumukramo, ubundi turamwuhagira arahembuka.

Nyamara muri ibyo bigeragezo byose no muri ayo magorwa atagira ingano, ntabwo twakoraga kuko nta kazi nagiraga, kandi ibyo byose byazaga byabaga bidusaba amikoro ku buryo byatuzunguzaga cyane.

Mu mwaka wa 2009, naje guhabwa isezerano n’Imana, imbwira ko igiye guhanagura amarira yose ku maso yanjye, kandi ko yumvise amasengesho yanjye yose, uko ni nako yavuze ko ikinguye inzugi imbere yanjye, kandi koko byose Imana yarabikoze uko yabinsezeranyije.

Iyo mibabaro yose kuri ubu imbere yanjye ni nk’amateka ababaje nibuka gusa, kuri ubu mbayeho nzi uko umuntu anyura mu bikomeye kandi akabibanamo neza n’Imana atayicumuyeho cyangwa ngo ayivumvureho. Imana nishimwe cyane. Ubu nibwo bwari ubuhamya bwanjye nashakaga kubaha. Murakoze cyane.

Ndagira inama buri wese gushikamiza umutima ku Mana no kuyizera, kuko ishobora byose nta na imwe kijya kiyinanira. AMEN.

Mushiki wanyu mu Mwami,
Mme LONGE Chantal

Ubu buhamya bwahinduwe mu Kinyarwanda
na N.J.Bosco jesus.rw

Nitwa Alex nkaba ndi umusangwabutaka wo mu gihugu cya Canada. Ntuye mu mu gace katujwemo abatwa bo mu gihugu cya Canada gaherereye hagati mu ishyamba rya Boreale muri Quebec. Natangiye kunywa ibiyobyabwenge nkiri muto cyane, ngereranyije nari mfite nk’imyaka 11.

Nyuma naje kuzamuka mu ntera yo kunywa ibyo biyobyabwenge noneho ntangira no kujya nywa na marijuana, ibi bikaba byarabaye nka nyuma y’imyaka ibiri cyangwa se itatu ntangiye kunywa ibyo biyobyabwenge.

Naje kuvumbura ko nari intagondwa dore ko nangaga urunuka abantu bitwa abakristo.Nyamara kandi nanjye ubwanjye nabakoreraga ihohotera, abakristo aho mbabonye hose nkabatuka, nkabatoteza, ndetse ubundi nkajya ntuka Imana n’umunwa wanjye.

Ubwo namaraga kugira imyaka 13, naje kwizera ninjira idini ya Gaturika ndetse icyo gihe nigishwa kutajya nanga abakristu, nyamara ariko sinacika ku ngeso yanjye mbi y’ubutagondwa (Racisme) ikindi kandi sinabasha kwigobotora ingoyi yo kwiyahuza ibiyobyabwenge, birimo ibitabi n’ibiyoga.

Umunsi umwe, naje guhura n’undi mukristu, mukanya twamaranye tuza gutandukana tubaye inshuti. Icyantanngaje ariko ni uko uyu mukristu atahwemaga kuza kundeba akambwira ubuzima bwa gikristu n’ibyiza byabwo, ndetse akanansomera ijambo ry’Imana.

Yansabaga cyane anyingingira kwihana ibyaha byanjye, nkabyatura ubundi ngafata umwanzuro wo kutazabisubira ukundi. Icyo gihe nari maze kugira imyaka 17 ari nabwo yakomeje kuntitiriza, biza gutuma nemerera Umwami kuza mu mutima wanjye agaturamo, reka rero mbanyuriremo uko byaje kugenda ngo nakire agakiza.

Umunsi umwe ubwo hari mu gitondo, nari nkinywa ibiyobyabwenge (kuko kubireka umunsi umwe byari byarananiye, niyemeza kuzajya mbireka gahoro gahoro), uwo munsi rero ubwo nari mbyutse, naje kwisanga nanduye cyaneeee, nkumva imyanda myinshi yuzuye imbere muri njye.

Naje kwisanga ko nari narahabiye kure rwose, iyo mu isayo y’ibyaha, kandi kugeza ubwo sinari nzi icyo nashoboraga gukorera ubuzima bwanjye. Icyo gihe icyo nababwira ni uko nari ngeze n’aho nifuza kwiyahura.

Uwo mwanya mu gihe nari iyo nshuti yanjye y’umukristu yari kunganiriza ku ijambo ry’Imana ubudatuza, nubwo yabonaga ntabyumva neza, ariko we yarushagaho cyane kumbwira ubuzima bwiza abayemo bwa gikristu, akabaho umutima utamucira urubanza.

Yakomezaga kujya ansaba rwose kwemera Yezu akaza agatura mu mutima wanjye, akahagira icumbi rihoraho, ubundi akampa amahoro asendereye,nabanje kwicara ndatekereza neza, kugirango umwanzuro nza gufata ntaza kuwufata nywuhubukiyeb wenda nyuma yahoo nkazava aho nicuza.

Ubwo natekerezaga cyane kuri uwo mwanzuro wo kwemerera Yesu akaza agatura muri njye, narushagaho kubona cyane ibyiza byari byuzuye mu buzima bwe bwemeye guha Kristu ubuturo muri we, akamwemerera akinjira mu bugingo bwe. Nyuma y’ibyo byose rero, nibwo naje guca bugufi, nemerera Kristu araza atura iwanjye, muhindura inshuti yanjye bwite, uwo mwanya umutwaro nari nikoreye umva ku bitugu uragwa, ubundi mbona amahoro atagereranywa.

Najyaga mbere nibwira ko ibyitwa :” la thérapie” bigamije guha abantu Morale, ndetse n’umuziki w’iyi si aribyo byari gushobora kumfasha muri ibyo bibazo byanjye, nyamara njye narishukaga kwari nko kwikirigita ngaseka.

Kuri ubu, sinkinywa ibiyobyabwenge byabaye amateka kuri njye, kuri ubu mfite umunezero utavugwa, mpora mwenyura kubera Kristo yanyinjiyemo, iminkanyari n’umujinya byahoraga muri njye, nkamera nk’umusaza byose byaroyotse, bisimburwa n’umunezero no guseka, n’amahoro atemba nk’uruzi. Sinkiri intagondwa kuko Yezu yinjiye muri njye, umwuka w’ubutangondwa nawo umvamo urahunga kubera uwo Yezu nari maze guha ikicaro mu mutima wanjye.

Ndashimira cyane Umwami wanjye, kuko ku bw’imbabazi ze, niwe washatse kohereza uriya muntu, atuma tuba inshuti, amuhatira kujya aza buri munsi iwanjye kuntitiriza, kandi nanjye anyingingira kumwakira, ndetse uwo mwami yemera no kumpa umunezero udashira. Icyubahiro kibe icye none n’iteka ryose. AMEN.

Mwese so, Alex
Byahinduwe mu Kinyarwanda na
N.J.Bosco/.www.jesus.rw

Ndifuza kubagezaho mu ncamake uko narokotse Jenocide yakorewe Abatutsi. Mu w’1994 ubwo Jenocide yakorwaga ku mugaragaro nari mfite imyaka 18, ndi umukobwa w’ inkumi wiga mu mashuli yisumbuye. Icyo gihe nasengeraga mu idini Gatolika, ndi Umukarisimatike. Nize mu ishuri ry’Ababikira ryari ku Kibuye ho mu ntara y’Uburengerazuba, mpabonera uburere bwiza bwangiriye umumaro mu buzima kugeza uyu munsi.

Nakundaga gusenga cyane, ariko bimwe by’ idini bisanzwe n’ubwo muri jye harimo gukunda Imana. Mu w’1994 Imana yarandinze mu buryo bukomeye cyane, kuko aho nahungiraga hose napfaga kuhashingura ikirenge bagahita baza kwica Abatutsi. Abo twabaga twihishe hamwe bafataga ibihe byo gusenga cyane ngo Imana iturinde, jyewe nkabyanga nkababwira ko Imana yadukuyeho amaboko nta mpamvu yo gusenga.

Twari dufite umwana w’umurokore mu muryango twanganaga mu myaka, tukumva ko yasaze kuko yagiye mu barokore ari akiri muto nta cyo abuze. Mu bamusererezaga cyane nari ndimo. Muri Jenocide naramubwiraga nti “Senga wowe, jyewe nzazamuka ku ijipo yawe tujye mu ijuru.” Imana imuhe iruhuko ridashira kuko yaratashye muri ibyo bihe. Icyo gihe jyewe n’iyo nageragezaga gufata Bibiliya ngo nsome sinayumvaga, kuko nk’uko tubizi mu idini Gatolika tutatozwaga gusoma ibyanditwe byera. Ubwo rero kuko nari no mu gihe cya adolescence nahitaga nigira mu ndirimbo za Salomo ni zo numvaga cyane. Ibaze nawe indirimbo za Salomo muri Jenocide! Yesu azi byinshi kandi adufitiye amabanga menshi.

Muri Jenocide nageze aho mba nk’icyihebe, kuko byageze ubwo ntazi niba ari jyewe jyenyine usigaye cyangwa hari abandi. Gusa benshi bo mu muryango wanjye bari barangije kubica tukiri kumwe. Naje kwisanga i Gitarama ahantu ntazi, mu bantu ntazi nkajya njya kwitanga kuri bariyeri ngo banyice ariko ntibanyice nkongera nkasubira aho navuye gutyo gutyo… Ibaze nawe bariyeri y’i Kabgayi uko yari imeze!

Nyamara hari imirambo myinshi ‘ babaga bamaze kwica. Nta wankubise, nta n’uwampohoteye. Ndashima Imana yabikoze. Aha ni hamwe ijambo ry’Imana ritubwira ngo “Nunyura mu muriro ntuzashya kandi n’ibirimi byawo ntibizagufata” Yesaya 43:2. Igihe cyarageze umuntu andangira umurozikazi, njya kumushaka ngo angurishe uburozi arabunyima. Iyo mbyibajije n’ubu birandenga kandi sinasenganga rwose nari naranze Imana. Nyuma naje gushaka kwiyahura mu bundi buryo, uwo mugambi na wo Imana iwuburizamo.

Imana ni Urukundo! Yandinze ndi umunyabyaha, ndi Sawuli utoteza abarokore nkanabaseka. Ihabwe icyubahiro. Ijambo ry’Imana riratubwira ngo ituzi tutari twaba insoro mu nda za ba mama. Ni ko biri, kuko kuba yarandinze si uko narushaga abandi kwihisha cyangwa gukiranuka, ahubwo nari umunyabyaha wo kubabarirwa ni uko kImana yari ifite umugambi ku buzima bwanjye. Hari icyo yandemeye, ntaranavuka nari mu mugambi wayo. Aha ntimunyumve nabi ngo wenda muvuge muti se abandi bagiye bo ntibari mu mugambi w’Imana cyangwa ntiyabakundaga? Ni byo rwose, ariko umuririmbyi yararirimbye ati iminsi yo kubaho kwanjye Imana iyifite mu biganza. Bariya bagiye bari beza, bari intwari, bari inyangamugayo, bari bejejwe kandi Imana yarabakiriye.

Njya mbona abacu bagiye nk’uko Sitefano yagiye. Mu byakozwe n’intumwa 7:55 haravuga ngo “Ariko Sitefano yuzuye Umwuka Wera ararama, atumbira mu ijuru abona ubwiza bw’Imana na Yesu ahagaze iburyo bw’Imana, aravuga ati ‘Dore mbonye ijuru rikingutse, n’Umwana w’umuntu ahagaze iburyo bw’ Imana.’” Abamuteraga amabuye bari mu mubiri, ariko we yari mu mwuka ku buryo Imana yamurinze ububabare. Naho jyewe iyo nza gupfa mba nararimbutse, kandi umugambi w’Imana wari uko nyikorera nkazanabona ubugingo.

Njya nibaza ko wa mwana wo mu muryango wanjye witahiye yansengeye amasengesho menshi akaba ari yo yandinze, kuko yabonaga ndi uwo kubabarirwa. Imana iba irinda ijambo ryayo kugira ngo irisohoze. Ijambo ryayo riravuga ngo nidukizwa n’imiryango yacu izakizwa, ndagira ngo nkubwire ko nyuma ye ari jyewe ukijijwe mu muryango wacu. Mu by’ukuri mbona ko yigendeye nka Eliya akansigira umwitero we.

Ubwo rero Jenocide yaje kurangira ndarokoka, nsubira iwacu nsanga karabaye. Ariko ndashima Imana ku bo yabashije kurokora. Ubwo naje kujya kuba hanze kuva mu kwezi kwa munani 1994 nikomereza mu isi ndasayisha. Mu w’2005 ni bwo nakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza, nganira n’umuntu kuri telephone. Nagarutse mu Rwanda, ngirirwa ubuntu bwo gusobanukirwa neza agakiza icyo ari cyo, njya mu nsengero no mu byumba by’amasengesho.

Ubu ndashima Imana kuko nyikorera uko nshobojwe nk’uko Pawulo yandikiye Tito ati “Icyatumye ngusiga i Kirete ni ukugira ngo utunganye ibyasigaye bidatunganye” Tito 1:5. Waba uri umucikacumu cyangwa utari we, niba ukiriho hari byinshi byashoboraga kuba byaraguhitanye nawe, nyamara Imana irakurinda. Iyi nyongezo twahawe rero tuzabazwa icyo twayikoresheje. Ni cyo gituma nguhugurira gukorera Umwami hakiri ku manywa.

Amahoro y’ Imana abane namwe.

Aya ni amagambo akubiye mubuhamya bwa Mutabaruka JeanNepo.Mutabaruka avuga ko yavukiye mu muryango w’abantu badakijijwe ariko we akaba yarakuze atinya icyaha nkuko we abyitangariza. Mutabaruka ati: “Ndibuka ko mfite imyaka 4 iyo najyaga gukora ikintu ntekereza ko ari icyaha narabanza nkabaza abo tuvukana ko ari bibi babimbuza nkabireka.”

Mutabaruka akomeza avuga ko Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa1994yatumye atatana n’abavandimwe be. Mutabaruka avuga ko yahunganye na Nyirarume bagahungira muri Kongo (RDC).

No muri ibyo bihe Mutabaruka avuga ko yakomeje kumva atinya icyaha nubwo atari azi neza icyaha icyo aricyo. Bari muri icyo gihe cya Kongo (RDC) Mutabaruka avuga ko yakomeje kumva ubuhanuzi buteye ubwoba bwavugaga ko mu Rwanda hazongera hakaba ibintubibi. Ngo ibi byamuteye ubwoba n’ubwihebe bukomeye cyane kubera ko abandi bavandimwe be bose bari barasigaye mu Rwanda kandi nanone yibuka ibintu bibi birenze yasize abonye mu mwaka w’1994 akumva arihebye cyane.

Mutabaruka avuga ko ibyo bintu byose byamuteye kumva ashaka kwisunga Imana cyane. Aragira ati: “Kuva icyo gihe noneho natangiye gusenga ariko nkumva mporana ubwoba, kwiga birananira ubwo nari ngeze mu mwaka wagatandatu w’amashuri y’ isumbuye.”

Ubwo yari amaze kuba umusore nibwo yaje gutaha mu Rwanda maze agakomeza kwiga nubwo ngo byamugoraga cyane kuberako buri gihe yahoranaga ubwihebe n’ ubwoba bukabije. Mutabaruka avuga ko ibi yabiterwaga n’uko yahoraga yumva amajwi amubwira ko ntacyo azageraho, ko ntacyo azimarira.Yakomeje avuga ko ibi byose byatumaga atibona neza mu bandi bantu. Muri ubu buhamya bwe , akomeza atangaza ko kwiga byakomeje kumugora.

Mutabaruka aragira ati:“Ubwo nari ngeze mu mwaka wa gatanu byaranze burundu maze ndeka kwiga.Icyo gihe nibwo mu rugo bamenye ko mfite ikibazo mu mutwe batangira kumvuza ariko bikomeje kwanga banjana mu bitaro byita ku ndwara zo mu mutwe I Ndera bampa imiti y’ ibyumweru bitatu ariko ntakintu byamariye.”

Mutabaruka akomeza avuga ko muri icyo gihe yari arwaye yibuka ko haje umuntu akamubwira ubutumwa bwiza bwo kwihana akamusaba ko niyihana ari bwo azabona amahoro, aragira ati:

“ Ubwo uwo muntu yamaraga kumbwira ubwo butumwa bwiza nanze kumuhakanira ariko mu mutima sinihana kuko nakomeje no kwiyambarira imidari n’ ibindi byose twakoreshaga mu gusenga mu idini aho nasengeraga.” Muri icyo gihe Mutabazi avuga ko yari agifata imiti ariko nta kintu yamumariraga ngo nubwo nanone bitari byagakomeye cyane ngo kuko abo babanaga nibo bonyine bari bazi ko afite ikibazo cyo mumutwe.

Nyamara nyuma y’aho gato ubu burwayi bwafashe indi ntera. Mutabazi aragira ati: “Nyuma nafashwe n’ ibisazi byeruye bansubiza i Ndera barankingirana kukonamenaga ibirahuri by’amazu. Banteye inshinge intege ziranshirana bampa ibitaro ndahaba mfata imiti.”

Nyuma y’aho Mutabaruka avuga ko mu bitaro by’ i Ndera baje kumusezerera ariko atarakira neza. Aho agereye mu rugo Mutabaruka atangaza ko ngo byakomeje kuba nabi kuko icyo yahuraga nacyo cyose yarakimenaga. “Si murugo gusa kuko no mu baturanyi nararwanaga, nigeze mena n’amagi y’abandi batangira kumboha amaboko n’amaguru.”Uko niko Mutabaruka abyitangariza.

Mutabaruka akomeza avuga ko iwabo bamujyanye muri ADEPR mu Bibare kugira ngo abanyamasengesho bamusengere. Nubwo yari akiboshye amagurun’amaboko, avuga ko yasengewe byagera aho akumva impinduka zibaye mumubiri we. Aragira ati: “Rimwe numvise habaye impinduka muri jye sinzi uko nikuyeho imigozi mva mu cyumba aho nabaga nsanga abandi mu rusengero ndababwira nti nakize abanyamasengesho baransengera bahita bafata icyemezo cyo kutongera kumboha kuko babonaga hari impinduka ubwenge bugenda bugaruka.”

Mutabaruka avuga ko ubwo abo banyamasengesho babonye ko atangiye kugarura ubwenge baramufashe baramuherekeza bamucyura iwabo. Bageze iwabo, abo banyamasengesho bahakoreye n’ikindi gikorwa cyo gutwika ibigirwamana by’iwabo bagiraga maze na Mama we agahita yakira Yesu nk’Umwami n’ umukiza w’ ubugingo bwe.
Mutabaruka ati:“ Nigiye umubatizo ndetse na mama wanjye igihe kigeze tubatirizwa rimwe.”

Mu mwaka wa 2000 Mutabaruka avuga ko yasubiye kwiga ariko kuko yasanze yaratinze yasubiye mu mwaka wa 4. Avuga ko bitongeye kumugora nka kera kuko yahise agira amanota meza kugeza arangije amashuli ye yisumbuye. Amaze kubona Impamyabumenyi (diplome) yakomeje kwiga Kaminuza ubu akaba ayirangije.

Muri ubu buhamya bwe, asoza agira ati: “Ubu nta kibazo mfite, ndashima Imana yabanye nanjye muri ubwo burwayi namaranye umwaka n’ igice ikampa no kwiga nkarangiza.”

Akaba kandi yaragiriye inama abafite ibigeragezo: “Icyo nabwira abafite ibibazo byabarenze cyangwa bafite ubwihebe n’agahinda bakwiye kwiha Yesu akababera umwami n’ umukiza w’ ubugingo bwabo kuko nta handi hari amahoro usibye muri Yesu Kristo. Iyo atandengera ubu mba nkiri umusazi kandi ntacyo nari kuzimarira ariko ubu ibyo ngezeho byose mbikesha Yesu. Niwe ufite imbaraga ziri hejuru y’izabadayimoni ashobora byose nawe umwisunze mu burwayi bwawe cyangwa mu bibazo byawe yakurengera.”

Haleluya! Ndashima Yesu Umukiza wanjye, utwitaho twese. Ndashaka kubahja ubuhamya bw’ibyo Yesu yankoreye:

Ntaramenya Yesu, umuryango wanjye wose wari abapagani cyangwa abanyamahanga. Iyo Noheli yageraga ni bwo twumvaga izina Yesu, ariko ntitwigeze tumenya yuko ari Imana nzima n’Umukiza.

Mu mwaka w’2009, mushiki wanjye Anjali yafashwe n’igitungu, kimufata mu ruti rw’umugongo, ariko mbere hato nk’iminsi 20 data hita yitaba Imana. twagiye kwa muganga, bakoreye mushiki wanjye ibizame dusanga ikibazo kirakomeye. Bavuze ko nta muti bamuha, ahubwo bamuha repos medical y’amezi asaga 8. Ikindi ni uko atari yemerewe guhagarara, kuko uruti rwe rw’umugongo rwashoboraga guhita ruturika agahita aba paralysée.

Yarihanganye, agerageza koroherwa buhoro buhoro, akajya yambara ukukandara ngo ufate umugongo we. Mu mwaka w’2012 ni bwo umugongo wamugarutse. Twasubiye kwa muganga, bagwa mu kantu banga kutubwira uko ikibazo kimeze. Bamwe bavugaga ko arwaye imitsi, abandi bakavuga ko urutio rw’umugongo rwangiritse burundu. Undi muganga yavuze ko agomba kubagwa, bakamushyiramo uruti rw’umugongo rw’urukorano. Ibi byasabaga amafaranga menhsi kuri twebwe.

Nyuma naje kwibuka ko yajyaga akunda kubwira mama ati “Mpa uburozi nipfire, kuko ntabasha kwihanganira ibyo ndimo kubabazwa.”

Umuntu umwe w’Umukristo yaje kutubona, yitegereza uburyo turimo kunyura mu mibabaro maze asaba mama ko basengana mu izina rya Yesu. Twamushibije ko yakora icyo sahaka cyose, gipfa kuba icyakiza mushiki wanjye kuko twashakaga ko apfa. Muri iryo joro, Pasiteri yaje iwacu mu ma saa tanu z’ijoro, azana n’abandi bantu batatu maze basengera mushiki wanjye. Bamaze gusenga nk’iminota 10-12, mushiki wanjye yahagurutse ku gisasiro nyuma y’ukwezi 1.5 yari akimazeho. Muri iryo joro twese twabonye igitangaza ubwa mbere mu buzima bwacu, mu gihe muganga yari yavuze ko atagomba kuva mu buriri ndetse no kugenda akabyibagirwa.

Pasiteri yadutumiye gusengera iwe kuri icyo cyumweru, tumwemerera ko tuzajyayo. Uwo munsi ni bwo Yesu yahinduye ubuzima bwacu. Ku cyumweru, mushiki wanjye yazamutse escaliers yicara ku murongo wa mbere. Dutangiye kuramya no guhimbaza, yujujwe Umwuka Wera arahaguruka atangira kuvugana na Yesu, ako kanya arabohoka. Nyuma y’iminsi mike, twamushubije kwa muganga ngo bamusuzume basanga ari muzima. Yadusabye kumusubiza mu rugo, amuha antibiotiques ariko ntiyazinywa.

Inkuru yasakaye mu itorero ku kindi cyumweru, natwe kuva ubwo twizera Kristo ndetse nyuma y’igihe gito turabatizwa, dutangira kubaho twigana Kristo.

Nyuma twaje kumenya ko ari Satani watwirukagaho, ariko Imana ishimwe yadukijije ku bw’urukundo idukunda. Ubu mushiki wanjye arasenga, natwe turakijijwe, turashima izina rya Yesu watubabarijwe ku musaraba tutamuzi.

Ubu turahamya ko ubuntu bwa Yesu n’urukundo rwe bibasha kugera kuri buri wese uzamwizera!

Nitwa Gakumba Simon, navutse mu w’1955, mvukira mu karere ka Karongi. Kuva mvutse nta kintu nigeze ndebesha amaso yanjye. Mvuka nta mpundu zavuze kuko navutse mpumye, ahubwo abantu baravuze ngo nimuze murebe ikintu cyavutse kwa Nzaramba.

Nakuze ndi umunyamubabaro, maze imyaka 24 nakira Yesu ankuraho umutwaro. Mama yambwiye ko atigeze arya yicaye (yahoraga anteruye), kuko amaso yahoraga andya. Abantu bazaga kuvumba iwacu, bakavuga ko Imana ari ingome kuko yanyimye amaso. Ibyo byangiyemo, nanjye nanga Imana n’ababyeyi, ubwo hari mu w’1968.

Mu w’1959, nahunze intambara ntagira amaso mpanuka ku mukingo nituramo umwuka urahera. Bigeze mu w’1962, batangiye kuvuga ngo ihumure ryabonetse maze tujya mu mazu yacu. Baraje badutwikira mu nzu, aba ari jye ubyuka mbyutsa n’abandi, tumaze kuyivamo irashya irashira. Nyogokuru abwiye abantu ko Gakumba ari we wababyukije, data yaravuze ati “Akamuga karuta agatumbi.” Turi abo yaremye ifite impamvu (Yeremira 1:4).

Amaso yanjye yageraga aho agasohokamo. Mu w’1968 byageze aho birandenga, ababyeyi banjye barabuze amafaranga yo kumvuza. Nari nsanzwe nkora imirimo yose. Ndi mu bishyimbo, umushingiriro winjiye mu jisho, mva amaraso menshi bagira ngo ndapfuye ariko igitangaje ni uko nta wigeze atekereza kunjyana kwa muganga. Navuye amaraso anshiramo, nyuma hakurikiraho amazi. Hashize iminsi, inyama zitangira kuva mu maso, nkatinya kujya hanze kuko natinyaga ko isazi zinjira mu gihanga.

Natangiye isengesho, mbwira Imana ngo nunkiza uyu mubabaro nzagukorera. Hashize ibyumweru bibiri, uruhu rwo mu maso ruvaho kandi icyo gihe cyose sinigeze nsinzira. Imana yaranyumvise, inkiza ntagiye kwa muganga, nyuma y’ibyumweru 3 numva umubabaro ugenda ugabanuka. Inyama zatangiye gukura imbere mu jisho, umunsi umwe nasinziriye amasaha 18. Irindi jisho ritari ryarakomeretse ryaragabanutse ntiryaba rikibyimbye ndetse rirekera aho kundya. Ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ariko icyo gihe cyose sinari bwakizwe.

Sinumvikanaga n’ababyeyi, kuko bohereje abo tuvukana kwiga jyewe bakangurira igikanzu kuko ntajyaga kwiga. Nize gukina igisoro, ni cyo cyanyigishije imibare. Ukuntu natsindaga abo dukina, bari bazi yuko mfite amaso areba. Maze kumenya kubara, ba bantu batangiye kumpa amafaranga ngo njye kubagurira ikawa, bakampemba amafaranga 100, nigurira inkweto n’imyenda, amano yanjye arekera aho gusitara kuko inzara zari zarashije kubera kugenda ntareba.

Abantu bari bazi ko ntazagira umumaro, ariko Imana yari izi yuko nzagira umumaro. Icyo gihe cyose mama yarankundaga kuko nari nzi guteka mu buryo butangaje. Iyo bajyaga guhinga, basangaga natetse nahishije, bigatuma mama ankunda. Mu w’1973, Imana yankijije urundi rupfu. Hari ikibazo cyo guhigwa bitewe n’amacakubiri yari mu gihugu. Kuva mu w’1959, nta mahoro twigeze tugira. Rimwe rero nagiye kwihisha ahantu, nimugoroba nsubirayo kujya kurarayo, ngeze hafi yaho numva umugabo ari kubaza ngo “Gakumba yaraye ahangaha?” Baramusubiza bari “Yee.” Akubita umuhoro hasi aravuga ati “Uyu munsi ruhuma ndamwica!”

Nasubiye inyuma, uwo muntu ntiyambona (Imana irampisha). Ikintu gitangaje ni uko nafashe icyemezo cyo gusubira mu rugo, kuko nabonaga ari ha handi bazanyica. Papa baje kumufata bamutema urutugu, ariko jyewe w’impumyi Imana irandinda.

Mu gice kizakurikiraho Umuvugabutumwa Gakumba azatugezaho uko yaje kwakira Kristo agakizwa ntimuzacikwe...

Gakumba aratugezaho uko Yesu yamwiyeretse:

Nakiriye Yesu Kristo mu w’1979. Kuva umunsi nakijijwe ni bwo numvise mfite amahoro mu mutima. Nyuma y’aho natangiranye n’ikigeragezo cy’ubukene. Byageze igihe nkata ipantalo nyicamo ikabutura, ariko sinigeze nsiba gusenga kuko numvaga ijwi rimbwira ngo “Nureka kujya gusenga uzagwa.” Nakunze ijambo ry’Imana, ndibamo rinzanira ibisubizo byinshi.

Kuko nari impumyi, ntabwo nashoboraga gusoma ijambo ry’Imana. ariko naragiye ntira Bibiliya, nyitwara mu kumba aho nasengeraga, mbwira Imana ngo “Amagambo yawe uyakure muri iki gitabo, uyashyire mu mutima wanjye!” Kuva icyo gihe Imana inyigisha Bibiliya mu buryo budasanzwe. Ubu nzi imirongo myinshi n’ibice byinshi muri Bibiliya. Byageze mu w’1980, Imana itangira kunsezeranya ko izanzana i Kigali, imbwira umuntu nzaza nkabwiriza, agakizwa akanamfasha umurimo w’Imana.

Ariko mbere y’uko nza i Kigali, nasabye Imana kunyuzuza Umwuka Wera. nagize inyota yawo (icyo gihe nahungaga abantu bavuga amagambo mabi, kugira ngo ntabura Umwuka Wera), Imana imbatiza mu Mwuka Wera. icyo gihe nararaga nambaye, kugira ngo Imana itambatiza mu Mwuka Wera nijoro babyuka bagasanga mvuga mu ndimi nambaye ubusa. Kandi koko nyuma y’amezi 3 nabatijwe mu Mwuka Wera ari nijoro, kuva icyo gihe Umwuka Wera yica ingeso za kamere muri jye.

Mu w’1981, ni bwo naje i Kigali nshyikira kuri uwo muntu Imana yari yarambwiye, mubwiriza ubutumwa bwiza. Nasanze ari umusinzi, afite n’akabari. Mwene wabo yanjyanye mu isiko i Nyarugenge gusaba, akeka ko nazanywe no gushaka amafaranga i Kigali. Anyicaza mu isoko, numva ijwi rirambwiye ngo “Imbere yawe hari igisanduku, cyurire ubwirize ubutumwa bwiza.” Uwo munsi nabwirije ubutumwa bwiza mu isoko hakizw abantu benshi. Iyo ngwa mu mutego we nkemera gusaba, na n’uyu munsi mba nkisaba.

Nahise ntaha nsubira iwacu ku Kibuye, bigeze mu w1982 ngaruka i Kigali kureba wa muntu nabwirije ubutumwa bwiza nsanga atarakizwa ariko uwo munsi ahita akizwa. Twarabanye, dukorana ivugabutumwa nk’uko Imana yari yarambwiye. Nagenze uyu mujyi wa Kigali n’amaguru mbwiriza ubutumwa bwiza, ahenshi bakamenaho inzoga, ahandi barankubise, ariko ubungubu hari Abakrisro ibihumbi byinshi bavuye muri iryo vugabutumwa. Hari abo nabwirije, ubu babaye abakozi b’Imana bakomeye.

Muri iryo vugabutumwa, Imana yankijije umwingo nari ndwaye, kandi Imana yampereye umugisha muri Kigali mbasha kubaka inzu yanjye. Icyo gihe cyose nakoreraga Imana mfite umwete mwinshi. Mu w’1983, kugeza mu w’1993 nabaga jyenyine mu nzu, nimesera, nitekera, niyakirira abashyitsi, ariko ibyo byose ntibyambuzaga gukora umurimo w’Imana no kuririmba muri korali amahoro i Remera.

Abantu kuko babonaga mba jyenyine kandi mfite inzu yanjye, bangiraga inama yo gushaka ariko nareba ubuzima mbaho nkibaza umuntu wakwemera ko tubana muri ubwo buzima, kandi nkanga ko narambagiza umuntu akanyanga, akazamvuga ndi umuvugabutumwa.

Byaje kugera igihe, kubera kwibana jyenyine ndashya igihe nari ndwariye mu nzu, ari ho mvurirwa. Maze gukira, natangiye amasengesho mbaza Imana niba yanyemerera gushaka.

Marayika yansuye muri ayo masengesho, anjyana mu busitani bw’imbuto arambwira ati “Muzatungwa n’imbuto,” ndamubaza nti “Jyewe na nde?” ambwira ko uwo nzakunda Imana izamumperaho umugisha. Nyuma naje gukunda, uwo nkunze ndabimubwira arabinyemerera.

Icyo gihe nari mfite imyaka 38, kandi namubwije ukuri k’ubuzima mbamo. Yari afite se udakijijwe. Nafashe umwanya nganira na se, arambwira ati “Ubwo Imana yamukwemereye, sinamukwima.” Nakoze ubukwe bwiza cyane, twari dufite amakaziya 50 ya fanta n’imigati 2000, dukora igiterane cy’ivugabutumwa abantu benshi barakizwa. Ubu mfite abana 7, kandi Imana iradutunga.

Ariko n’ubwo nabwirizaga ubutumwa bwiza, sinigeze ntekereza ko nzaba Mwalimu nkayobora umudugudu. Ariko kuko Imana yari yaragennye uburyo izantunga, naje kuba Mwalimu w’itorero. Abari bazi ko nzicwa n’inzara, babona Imana itugiriye neza.

Byageze mu w’1994, muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bantwara kunyica incuro 3 kandi umugore wanjye na we afite inda nkuru. Ubwa gatatu batanyishe, nabwiye Imana ngo inshyure neza na yo irambwira ngo nta bwo inshyura kuko izankoresha mu gihe kiri imbere. Kuva uwo munsi imbwira ayo magambo, ubwoba bwarashize. Jenoside yaje kurangira amahoro ntapfuye. Nyuma y’aho nakomeje umurimo w’Imana, ubu ndi amahoro n’umuryango wanjye.

Nasoza ngira abantu inama ko nta mpamvu yo kwiganyira, ahubwo dukwiriye kwizerana umwete ibitagaragara kuko buri wese Imana iba yaramugeneye umugisha wo kumutunga.

Jewe ndi umurundikazi nitwa Thérèse Nahimana, ndubatse mfise abana. Ndakijijwe nkunda cane Yesu kuko yankunze, akankiza ntarabaho (mu myaka 2000 iheze niho yabikoze)

Narakize ingwara nyinshi zananiye abaganga. Murizo novuga nka diabète; nayigwaye kumara imyaka 12 nitera umuti witwa « insuline »; umuntu awitera mu rushinge.

Maze kwiga no gutahura ibanga ryo kwizera ivyo Yesu yadukoreye naciye menya ko ntarwaye; ko haheze imyaka 2000 narakize ingwara zose kubwo gushishagurwa kwa Yesu; nca ntangura kwizera, ntivyanyoroheye kuko satani yarangwanije cane. Ariko namenye neza ko Yesu yababajwe ngo nkire ndaryumako ndarwana na satani ndanesha.

None ubu ndakwije imyaka ine narakize: imiti narayihevye, icayi c’isukari ndanywa; vyose ndarya. Kwa muganga bari barambujije kurya ibijumbu, imyumbati, i « gateau », isukari n’ibindi vyinshi. Muri 2004, mbabaye cane, narasenze, narihebuye, nibaza nimba Imana inyemera canke noba navukiye kubabara bikangora kumva.

Iyo ngwara yari yamfashe mu mwaka w’ 1999. Mu mwaka wa 2006, igihe nari ndi mu gikorane, nerekwa ijambo ryo muri Yosuwa3:16 mbwirwa ko abari bikoreye isandugu y’isezerano bapfuye gushorera amaguru aho amazi agarukira; amazi yaciye yimirwa (ahagarara) nk’ahangana n’ibirometero 25 ( 25km) yaho bari bogomba kujabukira (kwambukira). Ntibigeze bo bamenya ko hari icabaye kuko ataco babona imbere yabo.

Aho rero naciye mbwirwa nanje ko "ku mu musi nihaniyeko ivyaha naciye nkira ingwara zose yaba iyo twita ikomeye canke yoroshe, yovurwa canke itovurwa, kuko yashishaguwe kugira dukire (Yesaya 53:5). Ivyo ndavyumvise nibajije ko mpise nkira ako kanya, ndiruka nja kwa muganga nsanga mfise ibipimo 11 vy’isukari mu mubiri, numva ndihevye gose, ariko nkibuka ivyo nahishuriwe ko ari ibidasanzwe, nca ngira kuzazanirwa.(kudasobanukirwa)

Igipimo gikwiye c’isukari mu mubiri w’umuntu ni hagati ya 4,1 na 6,1. Ariko jewe ikimfata nayimenye ntevye vyari birenga 22 (de glycémie). Vyari biteye ubwoba. Vyagiye kugabanuka nitera insuline ariko naho nyene naguma kuri « régime ». Ni ingwara mbi gusumba sida kuko iyi yo urarya vyose; kandi ikindi kibi ca diabète, umubiri urabora, hashobora kugera aho babaca amano, amaguru bagapfa nabi no guhuma baranahuma.

Nageze aho nigishwa ko kwizera ari ukubishira mu ngiro (mu bikorwa),
atari gusoma Ijambo no gusenga gusa. Navyigishijwe mw’ishure rya IBH (Institut Biblique Héritage) ubu ni IBM (Institut Biblique Mondial).
Naciye mfata ya miti « ampoules za insulines » nari mfise ndazita hasi
ndazihonyanga ndazimena zose ; mbwira umukozi ateka ibijumbu,
arabinzanira ndabishira imbere yanje, mbwira satani nti "Ubu rero ingo
ndakwereke wampenze kenshi ngo ndarwaye umbuza kudya, nti ngibi ngira ndabirye ndabe ico ungira, ndarya, mfata na fanta ndanywa, mbona burije burakeye ntaco mbaye, ndabandanya mbona indwi (7jours) iraheze ndi amahoro, ukwezi guheze, igipimo kiraza ntangura gusubira kubona ibimenyetso « za symptômes » za diabète: inyota nyinshi, kugira pipi kenshi amaso asubira kutabona, n’ibindi vyinshi (biza ari simusiga).

Ntangura kwiyumvira gusubira kuri régime kuko umwansi yariko azana ivyiyumviro vyinshi vy’itera bwoba, kuri télévision hakaza émissions kuri diabète, nkiruka nkaja mu cumba nibaza nti kumbure hari icaha nakoze, nkihana bikanka kugenda. Nkiri mu gatengo kubwoba;

Nca nibuka ko nari maze ukwezi kose ndya vyose nywa vyose ata kibazo; Nca mbwira satani n’ishavu ryinshi, ndamwibutsa ivyakorewe i Golgota nca mvuga nti "Urazi ivyo Yesu yankoreye, nti naho wozanana n’abadayimoni bose ntimushobora kunkurako (les privilèges de la croix) nti na Yesu wenyene kubinkorera ntashobora ku bihindura; nti rero
ndagutegetse kuraho ivyo binyoma vyawe mw’Izina rya Yesu, sinamenye niyo vyaciye gushitsa n’ubu".

Iyo rero dushikiwe n’ibibazo, ntibiba arivyo kutwica: Imana ntikunda
ko dufyina; ikunda cane kutwigisha kurwana urugamba. Ivyo bibazo rero bitwigisha:

1) Kwegera Imana canke kuyimenya ku batarayimenya
2) Kwizera
3) Kurwana na satani n’abakozi biwe (abarozi, abazimu, abadayimoni)

Ntitukagire ubwoba kuko Yesu yaranesheje, izi zindi ntambara turwana
nazo ntaco zimaze tumwumviye tukemera ko atuyobora; usanga vyoroshe cane; Ivyo twita bibi bitubera vyiza Tumwizigiye. Yavuze Ngo "Ntaho nzoguta ntaho nzoguheba, ndikumwe nawe gushitsa ibihe vyose"

Turavye ivyo yadukoreye aducungura kugeza mu rupfu no mu mva tubona yuko: "Urupfu, ubukene, ingwara, n’ibindi vyinshi bibi" ari ibinyoma vya satani: Imana ibahezagire kandi wewe ufise ibikugoye rema kuko umwami wacu aracafise ubushobozi bwo gukiza, Amen.

Yari mwene so Thérèse Nahimana

Nitwa Uwingabire Ladislas, ndi umusore w’imyaka 29. Navukiye mu karere ka Gakenke, umurenge wa Gashenyi, intara y’amajyaruguru. Ubu ndi Umukristo wavutse ubwa kabiri, nakiriye Kristo nk’Umwami n’Umukiza. Nkora umurimo w’ivugabutumwa bwiza nyobowe n’Umwuka Wera.

Imana yankoreye ibikomeye, inkuru ibuzimu inshyira ibuntu ku bw’ imbabazi zayo. Reka mbahe ubuhamya bw’ubuzima nanyuzemo:

Navutse mu w’1984. Mama akintwite, Satani yashatse kumburizamo ariko Imana ikinga ukuboko. Mama yatwaye inda yanjye atabana n’umugabo we bashakanye, igihe yari atwite anywa imiti ibuzanijwe atabizi, inda ishaka kuvamo ariko Imana irabyanga inda ibaho.

Igihe navukaga banyise Uwingabire Mbagariye (riva ku mugani kubagarira yose…) Satani yatangiye kunteza ibirwara ndi uruhinja rutaramara n’icyumweru, ndarwara ngeza aho nenda gushiramo umwuka. Bahise bigira inama yo kumbatiza isakaramentu ryitwa ugusigwa kw’abarwayi, mbatizwa n’umuntu wakoraga ibya gipagani ambatirije mu rugo.

Nyuma naje gukira, nkurira mu muryango udakijijwe badakorera Imana. Barabandwaga, bagaterekera, bakaraguza mbese bafite n’ibikoresho by’imandwa dore ko uwitwa sogokuru ari we wari uzikuriye. Nakuze badutoza kubaha abazimu, gusangira na bo amaraso y’amatungo, bakadutongera ngo tuzarindwe na zo. Ibyo byaratunezezaga kuko byatumaga turya inyama kenshi.

Kuva mu mwaka 1987-1994, nakuriye muri uwo muryango bakajya banshyurira ko ndi ikibyarirano, nkoreshwa agahato, icyo nkoze ntibagishime, nkakubitwa kenshi. Nararaga mu bihuru no mu baturanyi. Mu gihe nabaga nabonye agahenge ko kuba mu rugo, n’aho twabaga hari hagoye kuba kuko twabaga mu nzu z’ibyatsi tukiyorosa ibirago kenshi. Twarwaraga indwara zituruka ku mwanda kuko isafuriya twatekagamo ni yo twakarabiragamo. Nakoze imirimo myinshi y’imvune.
Akenshi twicwaga n’inzara, dore ko nari mu bana 10 twaryaga turi ku murongo. Uwitwa papa ni we yatugaburiraga, na mama yatondaga umurongo cyane ko hari n’igihe uwo witwa papa yatekaga inkono ye twe tukaburara.

Muri ubwo buzima nize kuva mu wa 1 kugera mu wa 4 kubera ko kenshi nigaga naburaye cyangwa nabwiriwe, kandi ari jye wigurira utwambaro n’amakaye y’ishuri. Kwiga byaje kunanira, ntangira kujya kwiba ibyo abaturage bahinze nyuma nkajya niba mu mazu nciye inzugi. Kubera umwanda n’imibereho mibi, narwaye amavunja kugera mu ntoki.
Narwaye ubuheri kandi inda zijojoba ku mubiri hose.

Mu w’1995, Satani yabonye ko ya mibereho idahagije anteza indwara kugeza ubwo napfuye bampambira mu kirago kugira ngo bazashyingure nk’ejo mu gitondo, ariko Imana iranzura kandi icyo gihe sinari nkijijwe.

1995-1999 natangiye kujya mpingira amafaranga, nkakorera 50 ku mubyizi cyangwa ngahingira ibivuzo ijerekani ari amafaranga 80. Ibyo bivuzo ni byo twaryaga, nkabirisha imyumbati ya gitaminsi ariko ikatwica. Kubera ubwo buzima bubi, nize kwiba mu masoko. Muri ako karere twari dutuyemo bari banzi ko niba.

Ngize imyaka 16, naje kuba kwa nyogokuru nkabahingira. Bari Abakristo bo muri Gatolika, banyigisha ijambo ry’Imana, bakajya banjyana gusenga. Umunsi umwe ndi muri kiliziya numvise itangazo ko hari irushanwa ryo kwiruka kuva mu murenge kugeza mu rwego rw’igihugu, nanjye ndiyandikisha. Nararushanijwe ngera ku rwego rw’igihugu, aho hose nirukisha ibirenge. Ku rwego rw’intara nirukishije kambambili, ariko Imana iramfasha ngera i Kigali.

Uko nahuye na Yesu:

Nabyirutse niyumvamo ko nzaba umucatechiste, ndetse najyaga mu Kiliziya ngafata Bibiliya n’utundi dutabo ngasoma, ngasenga ngo Imana izamfashe nzabe umuntu wayo.

Taliki 06/05/2005, umukozi w’Imana uyobora itorero Holy Nation mu Busanza yaransengeye, Umwuka w’Imana amuhishurira ubuzima nanyuzemo maze anyigisha inzira y’agakiza, aranyatuza nakira Yesu. Nakomereje mu itorero Imbaraga z’Imana, baranyigisha ndabatizwa, banyigisha gusenga no gukura mu mwuka.

Mu gakiza nahahuriye n’ibintu byinshi byangerageje, ariko Yesu arankomeza. Ubu niga mu ishuri rya Bibiliya (BTC) kugira ngo ndusheho kumenya inzira y’agakiza no kumenya uko nakora umurimo w’Imana mu mucyo.

Umuntu wese agizwe n’ibice 3: umubiri, umwuka n’ubugingo. Ahangaha turibanda ku muzuko w’umubiri, by’umwihariko ku muzuko wa mbere nk’uko uvugwa muri Bibiliya. Uyu muzuko ureba gusa Itorero, ni ukuvuga abapfiriye muri Yesu Kristo. Kuzuka kw’imibiri ni ukuvuga ko abapfuye bose bazazurwa n’imbaraga z’Imana, bakambara imibiri mishya.

Kuki tugomba kuzuka?

Mbere ya byose, ni ngommbwa cyane ko dusobanukirwa iby’imibiri yacu. Umuntu amaze gucumura mu busitani bwa Eden, urupfu rwinjiye mu isi kubera icyaha.

«Kuko bimeze bityo, nk’uko ibyaha byazanywe mu isi n’umuntu umwe, urupfu rukazanwa n’ibyaha, ni ko urupfu rugera ku bantu bose kuko bose bakoze ibyaha… » Abaroma 5:12

«Kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana» Abaroma 3:23

Icyaha kiba muri twe ni cyo kitubuza kubona Imana. Imana yera yabasha ite kubana n’icyaha? Ni cyo cyatumye Imana ishyiraho igihe kidasanzwe: igihe cy’umuzuko w’abera. Icyo Imana yifuza ni ukutwambika imibiri mishya, kugira ngo tubashe kubana na yo twisanzuye rwose!

Menya rero ko tuzambikwa undi mubiri mushya utabora. Kutabora bituruka ko imibiri yacu itazongera gukora icyaha ukundi, ahubwo izaba yambitswe kudahangarwa n’intege nke n’ibishuko. Kudapfa bisobanura ko imibiri yacu itazongera gupfa ukundi, ahubwo izahoraho iteka ryose! Iyo mibiri rero izabana n’Imana imbpnankubone nk’uko Bibiliya ibitubwira. Uyu munsi imibiri yacu irabora, kuko icyaha cyazanywe na Adamu cyageze mu mibiri yacu. Ni cyo gituma imibiri yacu itabasha gukorana n’imbaraga z’Imana.

Umuzuko wa mbere ugamije iki?

Muri 1 Abakorinto 15, Pawulo agaragaza intego nyamukuru z’uwo muzuko, akagaragaza isano iri hagati y’umuzuko wa Kristo n’uw’abapfuye. Uko kuva mu rupfu ujya mu bugingo, Pawulo abigereranya n’ukuntu imbuto ibanza kubora ariko nyuma ikamera, ikera izindi mbuto.

« Kandi icyo ubiba ntikiba gifite umubiri kizagira hanyuma, ahubwo ubiba akabuto ubwako kenda kaba ishaka cyangwa akandi kabuto…» 1 Abakorinto 15: 37-44

Kugira ngo ubashe gusobanukirwa neza uburyo umubiri wapfuye azuka, reka nkibutse ibice bigize iremwa ry’umuntu:

1. Imana yategetse umukungugu ubyara umuntu: Adam.
2. Imana imuhumekeramo umwuka w’ubugingo
3. Umuntu ahita agira ubugingo

Yesu: impfura yo kuzuka

Yesu aramubwira ati: “Ni jye kuzuka n’ubugingo …” Yohana 11:25

« …ni impfura yo kuzuka mu bapfuye kugira ngo abe uwa mbere uhebuje byose» Abakolosayi 1:18.

« Ariko noneho Kristo yarazutse, ni we muganura y’abasinziriye…» 1 Abakorinto 15:20-22

Kuzuka kwa Yesu ni ko kutwizeza ko natwe tuzazuka, ni na ko kutwizeza ko agakiza kacu kasohoye. Yesu yanesheje urupfu ku bwo kuzuka (1 Abakorinto 15:23). Kubabarirwa ibyaha kwacu gufitanye isano idakuka no kuzuka kwa Yesu.

Umubiri nk’uwa Kristo

Bibiliya idusobanurira ko ubwo Yesu yapfaga yashyize ubugingo bwe mu biganza by’Imana (Luka 23.46). Ibyo bigaragaza ko umwuka we nta ho wari uhuriye n’ubumuntu bwe. Ibi bitwereka ko umuntu udafite umubiri abasha gukora nk’ubugingo buzima. Imwe mu ntego zo kuzuka kwa Yesu, ni ukugira ngo aduhindure duse na we. Kristo yanesheje urupfu, natwe tuzarunesha ku bwo kuzuka.

Ariko uyu ubora numara kwambikwa kutabora, n’uyu upfa ukambikwa kudapfa, ni bwo hazasohora rya jambo ryanditswe ngo “Urupfu rumizwe no kunesha…” 1 Abakorinto 15:54-57

Mu migendere yacu ya buri munsi nk’Abakristo, tugomba kugenda twiyeza rwose kugira ngo tube abera nk’uko na we yera. Ku bw’ububasha afite bwo guhindura byose, “azahindura uyu mubiri wo gucishwa bugufi kwacu awushushanye n’umubiri w’ubwiza bwe…” Abafilipi 3:21.

Ibiranga uwo mubiri mushya tuzambikwa

Turebeye ku kuzuka kwa Yesu, tubona byinshi:

 Umubiri wabambwe ni wo wazutse (Luka 24:38-39)
 Uwo mubiri uzaba ufite ububasha bwo ligera hose (Yohana 20:19)

Dusoza, reka tuvuge ko uwo muzuko uzabaho mu kanya nk’ako guhumbya, ubwo impanda ya nyuma izavuga. Impanda izavuga, abera bazukane imibiri itabora (Ibyah. 20:11-15).

Tugire umwete wo kuzaboneka muri uwo muzuko wa mbere. ubwo Yesu azagaruka, umunyu azambikwa umubiri mushya utabora kugira ngo abane na we mu bwami bw’iteka. Nk’uko byanditswe mu Byahishuwe 20:6 «Ufite umugabane wo kuzuka kwa mbere arahirwa kandi ni uwera.»

Ebenezer! Iyo umuntu atanga ubuhamya ntavuga byose, ariko hari ibyo Yesu yadukoreye bifatika. Ni cyo gituma tumukunda, kandi tukamurata kugira ngo abarushye n’abaremerewe bamusange na bo abaruhure!

Nitwa Simeon Ngezahayo, navutse ku wa 1 Kanama 1982, mvukira ku Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo. Nakuze numva nta byaha mfite, kuko navukiye mu muryango ukijijwe kandi wanderaga neza. Papa na mama ni abakozi b’Imana kuva aho menyeye ubwenge kugeza ubu. Ubu buhamya si ubwo nabwiwe, ibyambayeho byose ndabyibuka n’ubwo nari muto.

Maze kumenya ubwenge, nasanze ndwaye kuko nagiraga umwuka muke. Muri icyo gihe hariho indwara yitwaga akaniga, hakabaho na asima (asthma), ariko iyanjye ntiyari muri izo zombi ahubwo yari indwara idasanzwe. Nagerageje kwivuza birananirana, kuko n’umuzungu witwaga Pasi wari umuhanga cyane (kuko yavuye benshi uburwayi bukomeye) yananiwe kumenya icyo ndwaye ndetse avuga yuko nta cyo yamarira, bansubiza mu rugo.

Gusa ntibyambuzaga kubaho nk’abandi bana, ariko iyo nafatwaga mu rugo hacikaga igikuba kuko namaraga umwanya ntahumeka. Ubusanzwe nta muntu wamara umwanyya adahumeka ngo abeho, ariko Imana ni umukozi w’umuhanga.

Mfite mama nkunda cyane, kuko nibuka uburyo yambaye hafi ntacike intege. Akimara kubwirwa ko kumvura bidashoboka, yatangiye inzira yo gusenga ndetse akajya afatanya na bagenzi be mu byumba by’amasengesho no mu rugo. Imana rero yamuhaye isezerano ko izankiza, ryasohoye maze imyaka igera kuri 20. Yajyaga ampeka mu mugongo, akanjyana gusenga kugira ngo babone uko bansengera nzakire nk’uko Imana yabisezeranye. Hari bamwe mu bansengeye nibuka, ariko mbabazwa n’uuko n’ubwo nakize batakiriho.

Igihe cyarageze ntangira ishuri, nkajya niga ntaha mu rugo ariko nkakunda kugira intege nke kuko akenshi nararaga mpumeka nabi bugacya nananiwe. Mama rero yabanzaga kungaburira mbere y’uko njya kwiga, kugira ngo mbone imbaraga. Uko mbyibutse musabira umugisha! Nize ndi umwana w’umuhanga, n’ubwo nakundaga kurwaragurika. Hari aho nageze ndasibira kubera igihe namaze ntiga, ariko Imana yari imfiteho umugambi. Nize amashuri abanza, mu w’1997 ntangira amashuri yisumbuye.

Ababyeyi bashimye ko niga ntaha mu rugo, n’ubwo nari natsindiye kwiga muri Leta ariko kure. Ibi babikoreye kugira ngo babone uko bakomeza kumba hafi. Navuga ko nari mbayeho neza kuko ntagenderaga mu ngeso z’urubyiruko bagenzi banjye, ahubwo nagendaga niyoroheje cyane ko nahoraga no mu bihe byo gusenga.
Ariko Satani ntiyishimye, yashatse ukuntu yankura mu mugambi w’Imana n’ubwo bidashoboka. Ushobora kugwa ariko Imana ikakubyuta kubera umugambi Imana igufiteho. Haracyariho ibyiringiro!

Ngeze mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye (hari no mu w’1999), nahuye n’ikipe y’abasore babi banshyiramo umutima mubi w’uburara.
Mu kiganiro kigufi twagiranye mu karuhuko (twakundaga kwita recréation, icyongereza cyari kikiri gike mu mashuri), umwana umwe yatwumvishije ukuntu kwiga nta we byakijije ahubwo ko dukwiriye kuva mu mashuri tukajya gushaka amafaranga. Yaravuze ati “Mu myaka 3 dushigaje ngo turangize amashuri yisumbuye, umuntu yaba akoreye amafaranga menshi.” Aya magambo rero yangizeho ingaruka, kuko yanatanze urugero rw’abantu benshi batize nyamara ari bo bakize muri icyo gihe.

Nahise niyemeza guhagarika amashuri nkajya gukorera amafaranga, n’ubwo Papa yari afite amafaranga kuko yari afite akazi keza yubakisha inzu z’imishinga y’abazungu. Kuva mu ishuri kwanjye si uko nari mfite icyo mbuze, mu gihe abandi bavanwamo no kubura amafaranga y’ishuri cyangwa ibikoresho.

Twajyaga tuza i Kigali n’amaguru kuko hari hafi, ariko icyo gihe naje nteze kuko nari mfite amafaranga. Iikindi ni uko nari mpazi, sinagombaga kuyoboza cyane. Umuntu umwe wari waranyemereye kunshakira akazi byaramugoye, ndetse abantu batangira kundondora ko ndi umunyeshuri. Icyo gihe kuva mu ishuri byari ibisanzwe, ariko ubu biragoye kuko umwana utiga na Leta yamufata ikamufunga.

Nahuye n’abandi basore b’iwacu, bamfata neza ku buryo ntigeze mbona. Yanshingiye ikarito ntangira gucuruza, ntangirira ku mafaranga make ariko agenda yunguka. Muri icyo gihe ni bwo nize kunywa itabi, kuko abantu bansabaga kubashyriraho (nararicuruzaga). Nyuma nize kunywa inzoga n’urumogi, ariko kuko nasindaga vuba sinakundaga urumogi. Ikindi ni uko iyo narunywaga, umubiri wanjye wahitaga ucika intege simbashe kugira ikindi nkora keretse kuryama. Ibyo rero byatumye ndureka.

Narakomeje ndacuruza, ariko nza guhomba. Iyo abanyeshuli batahaga akaba ni bwo twacuruzaga menshi, ariko jyewe abo twiganaga barambonaga bakanseka ko navuye mu ishuri mpitamo kubireka. Uwari warampaye amafaranga yarambabariye ko nahombye. Ndamushimira ko yambabariye! Maze guhomba, nta yandi mahitamo nari mfite keretse kubaho nk’umwana wo mu muhanda (mayibobo). Nigeze gufungwa n’aba Gendarmes na Local Defense ku Muhima, imbere ya Gereza nkuru (1930). Nakoze imirimo myinshi cyane, irimo ubukarani, ubutandiboyi, ubucuruzi…

Natangiye nikorera ibiro bike nka 20, ariko nza kugera ku bisaga 100. Ndibuka ko napakiraga imodoka nkanayipakurura, nikoreye ibiro 115 cg birenga. Ibi nta wabyumva keretse uwabayeho umukarani. Ku muhanda banyitaga kadogo, nanjye nkumva biranshimishije kuko nari umwana. Hari uwo duherutse guhurira mu rusengero, aha Imana icyubahiro ati “Dore Kadogo!” Gusa abari aho bagize ngo anyibeshyeho kuko batazi amateka yanjye, ariko jyewe menya icyo avuze.

Abantu barankundaga kuko nta manyanga nagiraga, ariko by’umwihariko bakankundira ko Papa ari umukozi w’Imana. Papa we ntiyabashaga kunyegera, kuko yarantinyaga n’ubwo yifuzaga ko nsubira mu ishuri. Nyuma y’aho umugore wari yaranyikundiye yansabiye akazi, ntangira kuba tandiboyi. Nagendaga ku modoka, tukajya kurangura imyumbati i Gitarama yo gusyamo ubugari. Ubwo buzima na bwo nabumazemo igihe, ariko Imana ibona ko igihe cyo kungarura kigeze.

Nasubiye mu ishuri, ariko abantu bakambwira ko ntazabishobora kuko nari narahinduwe n’ubuzima narimo, n’ibyo nari nzi byarasibanganye. Ariko Uwiteka ni We ugira icyo akora, ni we ukirema kandi akagikomeza, Uwiteka ni ryo zina rye! (Yeremiya 33:2).

Ubutaha nzabagezaho uburyo nize ndi umuhanga, ndetse nkakomeza muri Kaminuza.

Imana ibahe umugisha!

Nitwa Purcherie Mukankima, navukiye i Gitarama mu karere ka Kamonyi, mu murenge wa Rukoma. Navukiye mu muryango w’abapagani, aho baterekeraga bakanabandwa. Data yari afite abagore babiri, twari dufite umuryango munini ariko udafite amahoro. Mu nda ya mama ngo nta muhungu wavutsemo wagombaga kubaho, ku buryo bafpuye tugasigarana kamwe, abakobwa natwe tugomba kubaho nabi, ubu nkubwira jyewe na bakuru banjye twese turi abafpakazi.

Koko nta mahoro y’umunyabyaha, ni ko Uwiteka avuga. Nari umwana wa cyenda mu nda ya mama. Nibuka ko hari igihe abapfumu baje kudufasha guterekera, baravuga ngo imandwa zankunze, ariko iryo jambo ringuma mu mutima nkajya mbitekereza cyane. Muri ibyo byose, mama na we yahoraga akubitwa, iwacu hahoraga induru idashira. Ibyo byose bikantera agahinda. Nari muto, ariko nakundaga kuba mu nzu y’Imana cyane.

Icyo gihe iwacu twari duturanye n’itorero rya ADEPR ryitwaga Mungu Mwema. Burya koko Imana yatumenye kera. Nabayeho nabi ariko ntazi impanvu yabyo, Imana ibindindiramo. Hari ibyo nabonaga nkibaza niba ari bo bambyaye! Mu by’ukuri, ntitwari abakene ariko burya ibyo wagira byose ubuze Yesu nta mumaro. Nabayeho ndi umukobwa utagombaga kugira umugisha mu buzima bwanjye. Niharikaga imyaka gusa. Aho ni ho nashoboraga gukura ifaranga nakwikenuza, nakorora ihene igafpa, nakorora inkoko igafpa, nacuruza bigahomba, icyo nagerageje gukora cyose kikanga. Satani yari yarakoresheje abagome ngo bamvume ne kuzahirwa mu buzima bwanjye.

Natangiye ishuri mfite imyaka 8, mu gihe abandi batangiraga bafite 6 cyangwa 7, ngo nta mukobwa wo kwiga. Satani yashatse kunyica incuro nyinshi, ariko Imana irandinda. Igihe nari mfite imyaka irindwi, Satani yashatse kunyica Imana irandinda: uburozi bwagombaga kunyica buhitana umwana wankurikiraga. Umunsi babutuzaniye twari turyamye muri salon, iwacu barimo guhinga mu rutoki, ndabyibuka uwo mukecuru yatuzaniye ikijumba cyokeje, ntiyigeze avugisha iwacu kandi twari duturanye, hari mu ma saa tanu, twari dukirutse iseru ngo ubwo yari aje kudusuhuza.

Mu gitondo cy’aho uwo mwana yarafpuye ndasigara. Yari agize imyaka 5. Ngize imyaka 9, arongera noneho ashaka kungira impumyi: namaze ibyumweru bibiri ntareba ariko Imana irankiza yonyine kuko kenshi nabaga ndi muri urwo rusengero twari duturanye, sinzi uko byagenze mu gukira gusa ni Imana yankijije kuko nta wanjyanye kwa muganga.

Ngize inyaka 14, Satani ashaka kongera kunyica ubwo ya nturaga hasi ku gasozi ngiye kuvoma, simenye uko byagenze: abavomyi banyuzeho ni bo batabaje mu rugo, musaza wanjye aza kuntwara. Ndabamenyesha ko muri ibyo byose iwacu nta wigeze ampangayikira ngo bamenye n’impanvu yabyo. Ntiyanyuzwe abonye ko ntafpuye, ahubwo yashatse kumpidura umusazi mfite imyaka 16, ni bwo natejwe imyuka mibi ndimo njya kwiga. Ubwo nari ngiye kurangiza amashuli abanza, dore ko atashakaga ko niga, Imana irandinda sinasara, ariko nkarwara umutwe uhoraho uko amezi abiri ashize nkagagara ibikanu, nkajya kwa muganga. Icyo gihe abanyeshuri bavurirwaga ubuntu.

Ibyo bikimbaho mu ishuli, nari umuhanga biba biragabanyutse kuko akenshi nabaga ndwaye sinige neza, ubwenge buragabanyuka ku buryo ikizamini cyo gukomeza amashuli ntagitsinze. Satani yakomeje kunshakisha, anteza umusore urwaye SIDA ngo amfate ku ngufu, ariko Imana yanjye imuhindura ikiremba, nyuma y’aho yambona akampuga. Natekereje ibyo byose, nkibaza aho bituruka menya ko bituruka kuri muka data Satani yakoresheje, ndababara ariko mbona nta cyo namukoraho ni ko kwibwira nti ”Ubwo ntakomeje amashuri, ngiye kujya muri gisirikare. Nari mfite intego yuko nimara kwambara imyenda ya gisirikare nzaza nkamwica, bakankuramo. Si uko nakundaga igisirikare, ariko numvaga ari bwo buryo bwonyine namwikiza kuko nabonaga uburyo tubayeho nabi kubera we, nkumva agomba gufpa.

Nagiye gukora ikizamini ndatsinda, dutsinda turi abakobwa babiri komanda aravuga ngo arajyana umwe, abakobwa babaye benshi aba ari jyewe usigara, ndavuga ngo ubuse Imana ibikoreye iki? Ndashima Imana yandinze kumena amaraso y’umuntu, ariko nabikoreshwaga n’agahinda.

Nakiriye Kristo mu Itorero Peresibiteriyene (Presbyterienne) i Rukoma mu mwaka w’1987, nshaka uko nabona amahoro ariko noneho bimbera bibi: ndakubitwa ngo nigize ikirara, ariko nkomeza gusenga. Iyo navaga gusenga, narakubitwaga. Mu by’ukuri, amahoro yo mu mutima narayabonye ariko burya iyo utarabohoka mu mbaraga z’imyuka mibi Satani akomeza kubyuririraho. Gusa iyo dukomeje kwisunga Imana iradufasha mu ntege nke zacu.

Muri icyo gihe ni na bwo Imana yanyeretse ubuzima bwanjye bw’imbere, ariko kuko ntari nkomeye mu gakiza iryo yerekwa naribwiye mama na we adakijijwe nta cyo byamariye. Gusa byagumye mu bitekerezo byanjye kugeza ubu. Ndagira inama abafite amayerekwa n’ibyo babwiwe n’Imana, ko bagomba kujya babisengera kandi bakabirinda. Nakomeje kubaho bingoye, nkavunika mu mutima kubera ukuntu nta muntu unyitayeho kandi atari uko babuze cyangwa hari icyabuze. Icyuo gihe data yari umuhinzi mworozi mu murenge wacu. Nagiye kwiga imyuga, nyiga imyaka itatu na bwo mukuru wanjye wandihiraga afpa nkiri mu wa kabiri, nkomeza kwirihira amafaranga nkuye mu bishyimbo niharikaga. Naharangije mfite amanota meza, bampa akazi muri Atelier de couture i Kayenzi ku bahazi mu babikira.

Nahakoze imyaka ibiri, ariko kuko nta mugisha nagiraga biranga, mfata umwanzuro wo kujya gufasha mama guhinga. Namaze umwaka mu rugo, ubwo musaza wanjye arambwira ngo ninshake ishuri nige azanyishyurira. Nashatse ishuri i Kigali, Satani ati ”Ni hahandi hawe!” Nize igihembwe kimwe intambara iba irabaye, imyigire yanjye iba irahagaze, mu ntambara mba ntwaye inda biba ngombwa ko mpita nshaka. Nkimara gushaka, nicaye mu nzu igihe kimwe nibuka ibihe nagiraga mu gakiza maze ntangira kuganira n’Imana, ndatangira nyereka ubuzima ndimo nkumva nta mahoro bimpaye, nibaza ukuntu ntakiri umurokore n’ibimbaho byose ariko ngasenga ndingenyine.

Icyo gihe nasabye Imana ibintu byinshi, nanjye nyihigira ibyo nzayikorera. Imana yacu irumva, ariko Satani nawe arumva. Ubwo mu mujyi wa Kigali nari ntarahamenyera. Muri icyo gihe, Abahamya ba Yehova bazaga kwigisha umugabo wanjye nanjye batangira kujya banyigisha Bibiliya, ndetse ntangira no kujya njya gusengerayo (buri muntu mu itorero abe uwejejwe muri ryo).

Nari nzi ko mbonye uburyo bworoshye bwo kuzavuga ubutumwa bwiza, njya kubwiriza n’abahamya, ariko Imana ntiyabyemera. Umugabo ntitwari dusezeranye, kandi utarasezeranye mu Bahamya ntujya kubwiriza no kubatizwa mu mazi menshi. Sinari mbatijwe, na byo nibazaga impamvu ntabatizwa ikanyobera. Umugabo wanjye yageze aho yanga gukomeza kwigana na bo.

Taliki 15 Mutarama 2001, umugabo wanjye yarwaye indwara yamaranye imyaka 3 itaramenyekana, kandi akarushaho kuremba. Narasengaga, ariko nababwiye ngo iyo utarabohoka Satani aba akikugendaho. N’iyo wajya mu rusengero buri munsi ariko utarabohoka ku bintu runaka uba uboshye, Satani agukurikiranaho ibye akuziho (tumaramaze). Icyo gihe abana banjye Satani yashatse kubajyana ikuzimu. Muri icyo gihe, mu mujyi wa Kigali byari byeze, ngeze mu rugo abana bambwira umugore waje abasanga aho bakiniraga ababwira ngo ibyo bakora ngo abahe amafaranga.

Kuva ubwo abana banjye batangiye gukora ibintu bibi birenze imyaka yabo, sinaryama ndara nsenga buracya. Ndashima Imana yabarinze. Umugabo yararwaye, aravurwa kwa muganga birayoberana. Tekereza nawe ubuzima nari ndimo mu mujyi wa Kigali, nkodesha inzu mfite abana 3 batoya, nta kazi ngira, ya mahirwe yanjye makeya arankurikirana.

Nabonye abagiraneza bavuza umugabo, ariko biranga. Abantu baranyanze, umuryango wanjye urandeka ndetse n’uwe urandeka, hari ahonageze ndimo niganyira, mbatekerezaho numva ijwi rimbwira ngo ”Ni jye nawe, si wowe na bo!” Naratuje, ntangira gusubira mu mayerekwa nahawe n’Imana, ntangira kubibamo gutyo ngowe ariko Imana ikomeza kumfasha. Koko abayo yabamenye kera! Ubwo natangiye kujya kudodera Nyabugogo, aho na ho nahahuriye n’intambara Uwiteka arandwanirira.

Uwaje kumfasha muri bene wacu yanjyanye mu Barungi kuvuzayo umugabo wanjye, menye ko ari ho anjyanye narwaniweno n’imitima ibiri ariko ngezeyo ndavuga ngo ”Mana natinye abantu ngo batazagira ngo sinavuje umugabo, none ngo iyo umuntu avuze Yesu mu Barungi arafpa. Umbabarire ningerayo ndabivuga, nimpfa uzanyakire!” Ngezeyo navuze Yesu sinapfa, ariko bagahora bancyurira ngo nanze kubabyinira ngo ni abadayimoni, ngo ni yo mpanvu umurwayi wanjye adakira. Icyonabonyeyo ni uko abadayimoni bagira ububasha ku bandi badayimoni, ariko iyo uwiteka agufiteho umugambi nta cyo uba.

Umugabo yamaze umwaka yivuzayo, nanjye naragorewe mu nzira njya kumugemurira, n’abadayimoni bantuka, avuyeyo bansaba ko nzajya njyayo ngo kumusabira nibura kabiri mu cyumeru, uwari umunyamuvumo noneho yagiye no gukorera abadayimoni. Igihe cyo gutabarwa, hari muri 2005 mvuye aho mu Barungi, ngeze kwa mutwe Kimisagara ngahagarara inyuma y’inzu twari dutuyemo, ndeba mu ijuru mbwira Imana ngo ”Guhera ubu, sinzasubira mu Barungi. Mana uzabankize.” Hari ku wa gatandatu nimugoroba, ku Cyumweru njya ku kazi aho nadoderaga Nyabugogo.

Mvuye ku kazi ngeze murugo, umudamu twari ducumbitse iwe wari umurokore araza arambwira ngo yadutangiye icyifuzo mu rusengero ngo Imana yavuze ngo dusome Yesaya 26:16 havuga ngo ”Uwiteka, aho baboneye ibyago ni ho bagushengerereye, iyo guhana kwawe kubagezeho basuka amaganya”. Imana ishimwe kuko abo ikunda irabacyaha. Ubwo hari ku Cyumeru, ku wa Gatanu njya gusengera aho uwo mudamu yasengeraga nkihagera Imana irandondora iranambwira ngo mu matorero yose ihafite umugeni ariko si hariya inshaka, imbwira ukuntu nataye umurimo wayo integeka kuwusubiraho.

Natangajwe n’ukuntu Imana yabonaga ko nyikorera! Niba ukorera Imana nta kindi urebyeho, shyiramo imbaraga burya hari aho byandikwa. Imana yampaye isezerano ko ninsubira ku murimo wayo izabohorana n’umuryango wanjye. Ibyo nabibonesheje amaso yanjye. Nasubiye muri korali, nongera kuba mu bihe byo gushaka Imana irambohora, imbohorera n’abana.

Icyo gihe umugabo umubiri we wari amagufwa n’uruhu inyama zari zarabaye umuneke, akandika umubiri wose, atava ku gisasiro, ariko muri iyo minsi Imana yohereje abakozi bayo mu rugo baza kudusengera twese tubona kubohoka, umugabo na we arihana ndetse ahabwa amasezerano, yongera gusubizwa inyama n’imitsi ku mubiri.

Imana yankuye kucyavu: byabaye ngomba rero ko umugabo ajya kuvuzwa hanze y’igihugu, ariko Satani arabirwanya ngo biburizwemo gusa araneshwa. Satani yashakishije uburyo bwose arananirwa. Burya Imana irinda ijambo ryayo! Muri 2008 mu kwezi kwa gatatu, Imana yarantabaye injyana mu mahanga aho ikomeje kundindira n’abana. Nabonye passport mu buryo bugoye, ariko Imana yarabikoze. Uwanyimaga passport, Imana yamuhaye ikiruhuko cy’ibyumweru 2 agaruka narayibonye.

Hasigaye icyumweru ngo ngende ikibanza nari naraguze cyaguzwe incuro ijana z’ayo nakiguze nk’uko Yesu yabivuze. Nagezeyo umurwayi basanga adashobora kuzakira, nta kindi bakora. Ndashima Imana yakijije ubugingo bwe. Yahamaze imyaka ibiri, Imana iramucyura, mbere yo kumucyura irambwira ngo ninitegure mfite ubukwe. Ndakubwira ngo bwari ubukwe kandi ndi umushyitsi mu mahanga! Ndayishima isohoza amasezerano. Iyantabaye nawe irakuzi izagutabara. Iyampaye aho mba ikanyibagiza kurarana abana hanze nabuze ubwishyu bw’inzu i Kigali, kandi mfite abavandimwe badakennye, nawe izakurengera. Ntubarebeho, urebe uwagucunguye aragukunda. Ni wowe na yo, si wowe na bo.

Ahari waba ugoswe n’imbaraga z’umwanzi nabadayimoni, ariko iyankijije ikambohora mu mbaraga z’Abarungi n’abazimu bo mu miryango nawe ishoboye kugutabara. Gusa wumvire icyo igusaba. Ikunda abanyabyaha, ariko yanga icyaha. Ikunda ukuri.

Ahari waba waravukiye mu muryango baterekera, bakabandwa... Sanga abakozi b’Imana bagusengere, ubuhoke mu myuka mibi. Yesaya 28:24-26. Iyampaye Diplome mu mahanga ntaragombaga kwiga, nawe izagutabara. Iyankuyeho imivumo y’abarozi nawe yakubohora ukaba umunyamugisha. Iyampaye akazi ntaragombaga gukora nk’abandi, nta ho yagiye ntihinduka. Yiteguye kurwana n’ibikurwanya byose. Ndagira inama abatarashaka kujya babanza kubisengera, bakabaza Imana yo idashobora kuduha ibibi. Ndongera kugira inama abayeyi kudatererana abana mu bintu ibyo ari byo byose, n’iyo byaba bito, kandi bagire umwete wo gusengera abana cyane.

”Nzihanganira uburakari bw’Uwiteka kuko namugomeye, kugeza ubwo azamburana akantsindira. Azansohora anjyane mu mucyo, mbone kureba gukiranuka kwe” Mika 7:9.
Imana ibahe umugisha!

Nasubiye mu ishuri rero, ndiga kandi Imana impa ubwenge budasanzwe! Najyaga nsobanurira abo mpasanze, harimo n’abasibiye mu gihe nari maze igihe ntiga. Icyo ni igitangaza nshimira Imana, kuko yari irimo kuntegura ngo nkomeze muri Kaminuza! Gusa nakomeje kunywa itabi ryoroshye (cigarette), kuko addiction yari ikindimo.

Maze kwitegereza ukuntu Imana inkunda, n’ukuntu nayihemukiye, narasenze nti “Mana, numbabarira ukanjyana kwiga aho ntazahura n’ikigare nzagukorera.” Ikigare ni cyo cyatumaga nywa itabi. Igituma nasenze ntyo, ni uko nta mbaraga nari mfite zo kwikiza ngo nivane muri ubwo burara.

Imana ishimwe ko yumvise gusenga kwanjye, n’ubwo nari umunyabyaha. Imana yumva gusenga k’umunyabyaha!
Imana imaze kumva uko nyisabye, yanjyanye kwiga ahantu ntazasanga ikigare ndetse n’abo mpasanze tuziranye bahabwa reclassement (barimurwa). Ibi si ugukabya, kuko abasore 2 twasangiraga itabi barimuwe birantangaza, ariko Imana iza kunyibutsa isengesho nasenze, nanjye menya icyatumye babandi bimurwa.

Ikigare cyari kirangiye, nta rwitwazo nkifite. Ujye uhigura umuhigo wahize, kugira ngo Imana idakomeza kukubaraho umugayo ndetse ukifungira imigisha!

Ku bw’umugambi w’Imana, umusore twigana yarantumiye ngo tujyane gusenga mu banyeshuri ariko ndamupinga. Nari umusore ufite amafaranga, imyenda myiza kandi ihenze, n’ibindi bijyanye n’iraha nawe urabyumva. Hari byinshi abasore barebaho, bakanga kwakira Kristo. Ariko uba wikereza kwinjira mu mugambi w’Imana, kandi nta ho uhuriye n’ibyo ubona bigushuka.

Napfuye kujyana na we, ubwa mbere mbona nta cyo bitwaye n’ubwo nabonaga bintesha igihe ntibimpe umudendezo wo kwinezeza na bagenzi banjye. Yantumiye ubwa kabiri, itorero ry’abanyeshuri rimaze iminsi mu masengesho. Mu cyumba twasengeragamo harimo Umwuka w’Imana mwinshi. Nagezemo, sinabasha gusohoka ahubwo mbura amahoro.

Numvaga ngeze aho ntabasha kumenya imbaraga zinkoresha. Nisanze napfukamye, bandabikaho ibiganza banezerewe cyane kuko benshi bari banzi. Kuva ubwo Imana yahise ikomeza umugambi wayo kuri jye, impa n’impano nyinshi ngo mbashe kuyikorera. Ndayishima ko yankunze!

Nabatijwe mu w’2001, mpita ntangira kwinjira mu mirimo y’Imana. ariko hejuru y’ibyo byose, Imana yankundishije gusenga cyane, mbese biba ari nka byo biryo byanjye. Najyaga mara icyumweru cyose ntajya ku meza, abanyeshuri bamwe bakavuga ko ari uko ntishyuye. Ariko iyo si yo yari impamvu, ahubwo nahoraga mu masengesho yo kwiyiriza ubusa. Ikindi ni uko nari umuhanga, kuko ntarenzaga umwanya wa 2 mu ishuri.

Narangije secondare, Imana impa akazi ariko ifite umugambi wo kumpa univerisité, ndetse ibyo byose nabaga mbizi kuko nasengaga ikabimbwira. Nari narayisabye kwiga muri UNR, irabimpa n’ubwo byanyuze mu nzira zikomeye kuko namaze imyaka 4 nkora, mu wa 5 akaba ari ho njya muri Kaminuza.

Ubu rero narangije Kaminuza, kandi Imana yampaye ibyo nayisabye. Ikindi ni uko yabonye ko ibyo nasabye bidahagije, ikampa n’ibindi byinshi. Ndashima Imana cyane ku rukundo yankunze! Ubu sinigenga, ahubwo ngengwa na Yesu Kristo wankunze akanyitangira kandi ndakomeje mu rugendo rwanjye. Nawe Imana iragukunda, ni uko utayegera ngo iguhindurire amateka. abamfashije bose kugera aho ngeze, Imana ibibuke ibahe umugisha!

Jyewe n’umuryango wanjye turashima Imana

Haracyariho ibyiringiro…!!!

Habayeho umugabo n’umugore, buzuza imyaka 20 bafite umwana w’imyaka 3 y’amavuko. Abaganga baketse ko uwo mwana arwaye, kuko babonaga adasanzwe: ubwonko bwe ntibwakoraga. Uwo mwana w’umuhungu ntiyabashaga kunyeganyeza amaguru cyangwa amaboko, haba no kuvuga cangwa ngo ubwonko bugire impinduka bugaragaza.

Ababyebyeyi bafashe icyemezo cyo kumujyana mu bitaro birushijeho kuba byiza, kugira ngo babashe gutangira kumwitaho mu maguru mashya. Hashize nk’icyumweru bamuvura, umuganga mukuru yabwiye ababyeyi be ko bagomba kwitegura kuko umwana adashobora gukura ahubwo azagenda asubira inyuma. Umugore yataye umutwe, atangira gutuka Imana. ariko umugabo yuzuye kwizera gukomeye, ntiyabasha gucogoza umugore wababajwe n’ubuzima bw’umwana we. Umugabo ni ko kuva mu bitaro yerekera mu cyumba cyo ku ruhande atangira gusenga. Yari azi ko bidashobora koroha, ariko asaba Imana ati “Niba ari umugambi wawe, uduhe imbaraga tubyakire, uduhe n’uburyo twafasha uyu mwana wacu kubana n’ubumuga.”

Umugabo yakomeje gusenga, abwira Imana ko iramutse imukirije umwana yazamara imyaka ye yose ahamya ibitangaza Imana yakoreye umwana we w’umuhungu. Umugabo kandi yasenze Imana ngo ibabarire umugore we, kuko yari azi neza yuko umugore yababajwe cyane n’umurwayi bw’umwana we.

Mu gihe cy’amasaha 12, umugabo yari ashoje amasengesho ye. Ako kanya yahise abona umwana ajunguje ukuboko maze we n’umugore we batangira kuvuza induru, ndetse bahamagara umuganga ngo bamwereke urwo babonye. Muganga na we yahise ahamagara umuganga mukuru, docteur ni ko kubwira ababyeyi ati “Mwitinya, kuko ari inyama yateraga nk’uko bisanzwe.” Se w’umwana yaratuje, ariko hashize andi masaha 12 yongera kubona umwana azunguza amaguru maze yongera guhamagara umufasha we n’umuganga, hanyuma bahamagara muganga mukuru, ariko yongera kuvuga nk’ubwa mbere kugira ngo abacubye.

Bukeye bw’aho, umugabo yatangiye kuganira n’umwana we kandi abona neza yuko bumvikana, ndetse umwana akamusubiza amwenyura! Yongeye guhamagara umufasha we n’abaganga, docteur agerageje kongera kubacubya nk’ubwa mbere umugabo aramucyaha ati “Oya! Jyewe niganiriye na we nta bwo ari bya bindi by’inyama.” Docteur yihagazeho, yemeza ababyeyi ko nta cyahindutse ku burwayi bw’umwana ariko se ntiyabiha agaciro.

Bukeye bw’aho, umwana yatangiye kubona no kuganira n’abari aho imbonankubone. Docteur yahise avuga yuko nta kindi abona bamukorera, keretse kumwohereza mu bitaro bikuru akamarayo indi myaka 2. Se w’umwana yabwiye docteur ko umwana atazarenza amezi 6 akiri kwa muganga, ariko docteur areba uwo mugabo aramubwira ati “Nibiramuka bibaye bityo, nta ho bizaba bitandukaniye n’igitangaza!”

Nyuma y’ibyumweru 2 umwana ari ku miti, ntibari bakimwita Seth nk’uko bisanzwe ahubwo bamwitaga Umwana w’igitangaza. Umuganga wari ukuriye ibyo bitaro bikuru yahamije ko mu gihe cyose amaze muri uwo murimo atigeze kubona umwana urembye bigeze aho, kandi ngo ahite akira bidatinze. Nyuma y’ukwezi 1 gusa umwana yari asezerewe kwa muganga.

Mu ijambo rye rya nyuma, wa muganga mukuru wa nyuma yavuze ko bitewe n’ubuzahare bw’umwana atabasha kwiga imibare ikomeye, gukora imyitozo ngororangingo cyangwa ngo agire ubundi bwenge yiyungura busumbyeho. Hashize iminsi mike, umwana yatangiye kwiga gucuranga guitar, gukinira ikipe y’ikigo yigagaho ndetse no kwiga imibare.

Nejejwe no kubabwira ko ubu umuhungu wanjye ari muzima kandi anezerewe. Sinzi uburyo nahigura umuhigo nahigiye Imana wo kwamamaza imirimo itangaje yakoreye jyewe n’umuhungu wanjye, ariko nizeye ko izanshoboza.

Nzi neza yuko bigora abantu benshi gukomeza kwizera iyo umwe muri bo yitabye Imana cyangwa arwaye bikomeye, ariko icyo ni cyo gihe tuba tugomba kurushaho kwegera Imana no kuyikomezaho. Rimwe na rimwe ntitumenya, cyangwa ntituzigera tunamenya umugambi w’Imana mu bitugerageza ariko tuba tugomba kwizera.

Maze gutandukana n’umugabo wanjye, umutima wanjye warakomeretse ku buryo numvaga ntazabasha kubaho ntamufite. Tukimara gutandukana, murumuna wanjye Laillah yarambwiye ati “Umva iyi ndirimbo kuko ubutumwa bukubiyemo bwakugirira umumaro. Numvise iyo ndirimbo, ndayikunda, inguma ku mutima.

Ubwo ni bwo natangiye gusenga, nkajya nsaba Imana buri joro ngo impe gusa n’ibivugwa muri iyo ndirimbo. Ikindi nayisabaga, narayibwiraga nti “Niba uri Imana mpa ikimenyetso ko uriho!”

Ku wa Kamena 2011 wambereye umunsi ntazibagirwa. Umugabo twahoze dukundana yantumiye mu rugo ngo dusangire, dutangira kunywa inzoga maze hashize umwanya nerekeza mu bwiyuhagiriro. Yankurikiye afite imbunda mu ntoki, arakaye cyane, anyibiza mu mazi andasa amasasu menshi avuga ati “Iyi mbunda irimo amasasu. Utekereza ko nkina?” Hashize umwanya muto numva andashe mu gahanga, ariko ahita afata ya mbunda ayirashishiriza imbere yanjye.

Numvise mbabaye cyane, sinabasha no kurya. Numvise mbaye nk’umusazi, numva ntashaka kubaho ahubwo nkumva icyuho mu mutima wanjye. Sinashakaga kubaho kubera agahinda nari mfite mu mutima wanjye. Numvaga buri wese andwanya, nkahorana amarangamutima avanze n’ubwoba. Numvaga nshaka gupfa. Numvaga ntashaka gukomeza kubaho ukundi.

Guhera ubwo, ubuzima bwanjye nabweguriye Imana ntangira kuyizeza umutima wanjye wose. Ubu maze umwaka 1 n’amezi 9, kandi ndiho neza bitigeze kubaho. Ndashima Imana yo mu ijuru ku bw’intambara nanyuzemo n’imibabaro yose nagize, kuko byampesheje kwambara izindi mbaraga.

Byose ni ukubera Uwiteka Nyiringabo! Yumva gusenga kwacu. Irakiza, ni yo impa ibyo nkennye kandi ntizigera indeka. Ndi umugabo wo kubihamya, kandi ndiho kugira ngo mpamye imirimo yayo itangaje! Umuryango wanjye wamfashije cyane kuva muri ako gahinda, ariko Imana ni yo mufasha wanjye wa mbere. ni cyo gituma ubu ndiho.

Uwiteka, ushimwe ko wakijije ubugingo bwanjye! Kuba nkufite mu buzima bwanjye ni igitangaza kiruta ibindi byose. Nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara! (Yes. 54:17)

Nitwa Mukarurinda Alice, ntuye mu ntara y’iburasirazuba, akarere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata, akagari ka Nyamata y’Umujyi, Umudugudu wa Gatare I. Nakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza wanjye. Mfite imyaka 43. Ndubatse, mfite abana 5.

Ubuhamya bwanjye bushingiye ku mumaro wo gusaba imbabazi ndetse no kuzitanga, kuko byangiriye umumaro ukomeye. Ndashimira Yesu wambashishije. Kuva mu bwana bwanjye nahuye n’ibibazo byinshi bijyanye n’akarengane kabaga gashingiye ku moko:

1. Mu w’1989: Nakoze ikizamini kirangiza amashuri abanza, ndagitsinda ariko kubera ikibazo cy’amoko cyari gikomeye cyane icyo gihe bankura ku rutonde rw’abajya mu mashuri yisumbuye bansimbuza undi mwana.

2. Mu w’1991: Abakoze Jenoside bishe data bamwita icyitso, ntangira ubuzima bw’ubupfibyi.

3. Mu w’1992: Abakoze Jenoside baradusenyeye, baradusahura ndetse baranadutwikira.

4. Mu w’1994: Noneho abakoze Jenoside mu Rwanda bishe umuryango wanjye hafi ya wose, kuko bishemo abantu 25 barimo umwana wanjye w’imfura nari maze kubyara, bakamwica bamutemyemo kabiri bakamujugunya imbere yanjye.

Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye, nahungiye mu rufunzo, mu murenge wa Ntarama. Mpageze, nahasanze n’abandi benshi baje kuhihisha. Nyuma y’igihe gito abakoze Jenoside bari kumwe n’abasirikare ba Leta yariho icyo gihe, badusanze muri urwo rufunzo ku itariki ya 29/04/1994 ari na bwo banyatse umwana w’amezi icyenda nari mfite, bamucamo kabiri n’umuhoro bamujugunya imbere yanjye, bantemagura mu mutwe, bantera icumu ku rutugu, bankubita umuhoro mu misaya, banca n’akaboko k’iburyo nk’uko mubibona kuri iyi foto.

Ubwo bansize nsa nk’uwapfuye nta bwenge ngifite, kandi urebye koko, nari napfuye uretse Imana yanzuye, ikambwira ngo “Baho,” nkabaho. Umutware wanjye we bari bamutaye mu iriba, ariko ndashima Imana ko yabayeho n’ubwo afite ubumuga bw’umugongo.

Ngaruye ubwenge, nasanze ndyamye mu mirambo myinshi, mbona abana bonka amabere ya ba nyina bapfuye n’abandi bareremba mu ruzi. Muri urwo rufunzo nahamaze iminsi irindwi, ukuboko batemye kwarajemo inyo . Twavuye muri urwo rufunzo tariki ya 5/5/1994, tuhakuwe n’abasirikare ba FPR, hanyuma baratangira bamvura bya bikomere byose. Hejuru y’ibyo bikomere, nari naranahimiranye ariko nza koroherwa n’ubuzima buragaruka.

Umunsi umwe naje gutungurwa n’umuntu waje kunsaba imbabazi, ambwira ko ari we wanciye akaboko ansanze mu rufunzo (n’ubwo njye ntashoboye kumumenya), ambwira ko ari we wankubise imihoro mu mutwe, ariko akaba ansaba kumubabarira.

Umunsi wa mbere ansaba izo mbabazi nikubise hasi ndaraba ngwa muri koma, baranterura banjyana kwa muganga. Aho ngaruriye ubwenge, nakomeje gusenga Imana nyisaba imbaraga zo kubabarira kuko ari yo iha intege abarambiwe ndetse n’utishoboye ikamwongera imbaraga.

Si uko nabanje kumwima imbabazi, ahubwo nafashwe n’ubwoba bukomeye mbimarana icyumweru, kandi n’uwantemye na we yafashwe n’ikintu kimeze nk’ihahamuka abonye nguye muri koma.

Nyuma yakomeje kunsaba imbabazi ndamubabarira, musaba ko yaza no mu rugo rwanjye akabasaba imbabazi, na bo baramubabarira.

Ndashima Imana yambashishije, kandi kuri ubu yabaye incuti y’umuryango wanjye, aradusura, kandi tubana mu ishyirahamwe ryitwa “UKURI KUGANZE,” aho tujyana ahantu hose dutanga ubuhamya bugamije kwigisha ijambo “GUSABA IMBABAZI,” ndetse no kubabarira.

Icyabimbashishije ni uko n’ubusanzwe nari narakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza wanjye, kuko na Yesu ubwe yababariye abamugiriye nabi.

Mbifurije ibihe byiza!

Nitwa NIYONSABA Colette, navutse mu mwaka 1970 mvukira mu kagari ka Kawangire, umurenge wa Rukara, akarere ka Kayonza mu ntara y’Uburasirazuba, ni naho nashakiye umugabo witwa HAKIZIMANA Francois ubu dufitanye abana 9.

Dukora umurimo w’ubuhinzi. Ubusanzwe navukiye mu muryango w’Abakristo, mbaho nk’abandi bose ariko igihe kigeze numva nshaka gukorera Imana. Nakiriye Kristo mu mwaka w’2005, nsenga Imana cyane kuko numvaga nshaka kuba umukozi wayo w’ukuri. Imana yarabikoze, inyakira nk’umukozi wayo mbijyamo mbishaka kandi mbikunze , igihe kimwe turimo gusenga n’abandi Imana imbwira ko ntewe n’uburwayi.

Ubwo burwayi bwaje tariki 1/12/2013, butoroshye kandi bufite imbaraga mfatwa n’ikintu gikubita umutwe, ntangira gutwikwa n’umuriro mu maso no mu mutwe, ariko mu maso harabyimba, bigeze tariki 6/12/2013 saa munani z’ijoro (02:00am) ndakanguka nsanga nahumye.

Tariki ya 9/12/2013, nagiye kwa muganga i Gahini bampa imiti, mara iminsi 7 kwa muganga ariko barabuze indwara, ngaruka mu rugo ariko nkagendana ukwizera ko Imana izankiza. Ngeze mu rugo, nasuwe n’abantu batandukanye bandeba bikababaza bamwe bakangira inama yo kujya kwivuza mu Kinyarwanda, ariko nkomeza kwizera mbabwira ko ntatatira igihango nagiranye n’Imana, kandi numvaga indi hafi kuko n’ubwo amaso atabonaga umutima wararebaga kuko Imana yampaye n’ubutumwa ngomba kubwira abantu bayo yiremeye.

Imana yigaragaje tariki 28/12/2013, saa saba na mirongo itanu n’ine (1:54) ndi kumwe na Groupe y’abanyamasengesho, aho yakoze igitangaza nkahumuka nyuma y’iminsi 22 mpumye. Mujye mwubaha abantu babana n’ubumuga bwo kutabona, kuko babana n’uburwayi bukomeye.

Mu kutabona kwanjye navanyeyo byinshi niteguye gutangamo ubuhamya, mvuga gukomera kw’Imana. Ni ubutumwa yampaye kuvuga ahantu hose.

Umushumba w’ Itorero Hilling Center Pasteur Ntayomba Emmanuel rikorera I Remera I nyuma ya “Gare” atanga ubuhamya ko kujya muri Isirayeli byahinduye amateka y’ ubuzima bwe. Kuri iki cyumweru ubwo twageraga ku itorero Miracle Pool Ikarabiro twahahuriye n’ uyu mushumba aho yari yaje gutanga ubuhamya bw’ ibyo Imana yamukoreye nyuma y’ uko avuye muri Isirayeli

Mu magambo ye yagize ati: Mu mwaka w’ 2008 nari umukene. Natangiye itorero rirananira kugeza ubwo bamfungiye imiryango kubera kutishyura ubukode. Abakristo baratatana. Ati nari mfite amadeni menshi yakoze no ku rugo rwanjye .

Yakomeje agira ati nasengeye ahantu henshi hashoboka ibi bibazo ntibyasubizwa ati akenshi nabaga mbabaye kuko ntabonaga inzira yo gusohoka muri ibyo bibazo. Rimwe numvise abantu bavuga ko bazajya muri Isirayeli nanjye nibwira mu mutima nti uwajya gusengera muri Isirayeli ahari nasubizwa.

Nagiye mu nama y’abazajya Isirayeli mpageze bavuga amafranga yo kujyayo nsanga arenga amadorale ibihumbi bibiri(2000$) kandi ubushobozi bwanjye ntibwabasha kubona n’ amadorale 100.
Byarangiye nkuyeyo amaso ariko nyuma haboneka umuntu yanguriza nkazamwishyura. Naragiye ariko sinari nizeye cyane aho nzayakura. Narayafashe ndagenda. Yakomeje atubwira ati tugeze muri Isirayeli natangajwe no kumva batubwiye bati murakaza neza ku butaka bwera bwa Isirayeli. Twasuye ibice byinshi bya Isirayeli ariko ngo tugere ahahoze urusengero rwa Salomo aho bita ku rukuta rw’amaganya nsengera ibyifuzo 10 kandi byose byarasubijwe.

Ati nkigera mu Rwanda Imana yanyishyuriye amadeni yose uhereye kuyo najyanye muri Isirayeli n’andi yose ashiraho ubu ntawe mfitanye nawe urubanza.

Yagize ati: Nasabye Imana abakristo none baraje mbura naho mbicaza. Nasabye gukingurirwa imiryango yo kubwiriza isi yose none maze kugenda mu migabane ine ati kera nari nzi ko nzajya mperekeza abandi ku kibuga cy’ indege gusa none nanjye ndaherekezwa.

Ubu itorero ryacu ryabonye ubutaka bwa hegitali irenga. Imana yampaye ikiraro kirimo inka mu Mutara. Nasabye ubwenge bw’abana banjye none bose baba aba mbere. Ati ubu maze kujya muri Isirayeli inshuro 5 uyu mwaka nzajyayo iya 6.

Ahantu hose bavuze igiterane kireba kuri Isirayeli njyayo, ubushize muri Isirayeli nagezeyo ndota inzozi ngo nageze mu Rwanda umuntu ampa imodoka ngeze mu Rwanda haje umushyitsi ku rusengero aravuga ngo ndashaka guha imodoka Pasteur ati ariko ikagurishwa kugira ngo Pasteur ave mu bukode uwo munsi umukristo umwe ahita ampa ikibanza abakristo barateranya bahava inzu yuzuye.

Ati na nyuma itorero ringurira imodoka ngendamo mpita nshiraho ibendera rya Isirayeli. Yasoje avuga ko kwifatanya na Isirayeli ari umugisha ukomeye kuko ari ibyanditswe byera.

PASTOR GRACE WA MIRACLE POOL IKARABIRO

ABAGABO BO MU IKARABIRO BARIRIMBIRA IMANA

Nifuje kubabwira ubu buhamya ngirango mpumurize umuntu wese wumvaga kwizera kwari gushize.

Nitwa UWAMAHORO Liliane, mwene GASASIRA Marcel na KANEZA Concessa navutse kuwa 15 Gicurasi 1986 mvukira mu Karere ka GASABO, Umurenge wa Ndera mu Kagali ka Masoro muri Matwari. Nkaba naravukiye mu muryango mwiza. Navukanye nabana batandatu abahungu babiri nabakobwa batatu; twese twari umuryango wabantu umunani kandi twari twifashije bigaragara.} Igihe cyaje kugera jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 irabahitana bose nsigaramo njyenyine. Mbere  yuko Genocide iba hari impunzi zari zaraje zihunga ziza gusaba icumbi iwacu. Papa yabahaye inzu bayibamo batungwaga no mu rugo (Kugiraneza no kugira ubuntu ntimukabyirengagize). Haje kubaho ko impunzi zose ziba mu ngo zijya kuba mu nkambi ubwo barabajyanye, hashize igihe gito jenoside iratangira. Habanje gupfa papa hashize iminsi mike nibwo n’abandi bose twavukanaga ndetse na mama bishwe.

Aho badutwaye kutwicira hari iruhande rwaho izo mpunzi zabaga muri ya nkambi nababwiye. Kubera ko babanaga ari imiryango ibiri umugore umwe yaje kubona mama natwe badushoreye ajya guhuruza umugabo umwe muri ba bandi ngo adukize birananirana kuko bari batangiye kudukubita gusa ndashima Imana ko nta wankojejeho nurwara kandi abandi barageze aho barabatemagura kugeza bapfuye, ariko njye ntibankoraho kubera umugambi wImana yari ifite ku buzima bwanjye kugirango nzavuge kugira neza kwayo. Ibyo birangiye uwari umaze kwica mama n’abavandimwe banjye  yaraje ansanga aho nari mpagaze arambwira ngo: “Wowe ntiwari kumwe n’uriya mudamu?” Ndahakana kubera ubwoba bwumuhoro yari afite ndamubwira ngo: “Yantoraguye Nyacyonga mu bisheke”. Ibyo nabivuze kuko najyaga numva abana bizo mpunzi bahavuga nanjye mubwira ko ariho yankuye kandi ko maze iminsi itatu ntarya. Yarishimye ngo yitoraguriye akana anjyana muri shitingi yabagamo kuko nta mwana bagiraga abuza umugore we kumpa ibintu bikonje ngo bitanyica  ahubwo ampa biscuit nicyayi. Ubwo byari mu masaha ya mu gitondo nka saa moya nuko hashize umwanya nta bwenge nari ngifite numva isaha nisaha nanjye ndibupfe kuko numvaga induru nimiborogo y’abicwaga ariko Imana iragumya irandinda.

Hashize umwanya numva umuntu arasuhuje ngo nimumpe umwana uri hano undi ati: “Ntawe nguha namwitoreye”. Barakomeza baraharira bigeze aho aramubwira ngo: “Nyina umaze kumwica kandi ndamuzi”. Ubwoba bwaranyishe ndavuga nti arantanze baranyishe, bigeze aho uwantoye aramubwira ngo: “Niba umuzi muhamagare asohoke. We ntiyari azi umwana wasigaye uwo ari we, urumva twari benshi ndi umwana wa kane ahera kuwa mbere, uwa kabiri, n’uwa gatatu. Angezeho nditaba ati: “Sohoka muri shitingi”. Ngeze hanze umwe wantoye ati: “Ari njye n’ uyu mugabo urajyana nande?” Ndamubwira ngo: “Sinkuzi ndijyanira n’uwo nzi”. Wa mugabo wabaga iwacu aba aranjyanye iwe muri shitingi yabo bambonye bararira kubera ko ibyakorewe mama nabavandimwe banjye bari babibonye. Bigeze  nko mu ma saa cyenda aho twari turi inkotanyi ziba  ziraharashe dutangira guhunga twari ahantu bitaga I Gishaka. Twatangiye guhunga tuva aho twari turi dusimbuka imirambo tugenda ahantu henshi ntabasha kurondora gusa haje kugera biba ngombwa ko dusubira mu bice byiwacu mpageze nsanga inzu yiwacu bari gusahura barangije barayisenya babwira wa mugabo wantwaye ngo bari bazi ko twashize none ako karokotse gute? Baramunyaka ngo banyice ariko wa mubyeyi arababwira ngo: “Kubera ineza se wuyu mwana yangiriye muzamwice ntakiriho!” Reka mbabwire ko iyo ugize neza uko byagenda kose nutiturwa n’uwo wayigiriye Imana izayikwitura (Gira neza wigendere ineza uzayisanga imbere). Icyo ukora cyose ukiriho kibe cyiza cyangwa kibi ingaruka ntibura kuboneka kuri wowe cyangwa ku bawe. Tujye twirinda uko tugenda hato tutagenda nkabatagira ubwenge. Abo bantu barandetse dukomeza guhunga haje kugera igihe nza guhura na mukuru wanjye wo kwa Data wacu. Byari ibintu bibabaje cyane. Twari tugeze kuri ETO Kicukiro biteye agahinda. Mubonye ndarira mubwira ko tugomba kujyana kandi nawe yari afite abandi bana benshi ba nyirasenge. Twese twari  abana 9. Ubwo biba ngombwa ko ba bantu bambwira ngo ngize amahirwe ubwo mbonye mwene wacu kandi igihugu cyafashwe bati twebwe twigiriye muri Zayire. Ubwo twaratandukanye sinzi niba barabayeho cyangwa barapfuye Imana izabibiture kuko barampunganye, barandwaje, kuko nararwaye cyane bangiriye neza kubera urugendo; nabyimbaga ibirenge bakampeka nibindi byinshi bankoreye, Uwiteka azabahemba.
Twakomeje kujyana n’uwo muvandimwe, gusa kuza kwanjye nabyo byabaye ikibazo kuko abo bana bari bafite umukuru muri bo wari warashatse aramubwira ati: “N’abo dufite batunaniye none urazana nabandi?” Byabaya bibi cyane. Uwo mukuru wanjye ahita afata umwanzuro wo kunjyana tugenda turorongotana tudafite aho kujya tuza kugera muri Sahara ya Kicukiro hari umukecuru bari baziranye tujyayo araducumbikira ubwo niko amasasu yari ameze nabi. Haje kugera igihe turahava tujya muri Stade Amahoro bwari ubuzima bubi ntashobora kubabwira gusa nshima Imana ko nta cyorezo cyindwara nahanduriye kadi byari bibi cyane. Naho twaje kuhava batujyana mu nkambi I Ndera turahaba hashize iminsi bategeka ko imfubyi zose zijya muri orpherinat byarambabaje ku buryo numvaga kujya kubayo ntabishaka ariko kubera itegeko njyayo, bwari ubuzima bubi cyane.

Hashize iminsi kubera imfu zabana twabanaga nimibereho mibi tubana nabasazi byarananiye kwihangana ndatoroka nisubirira aho twabaga mu nkambi, nabo babura uko bangira barandeka. Jenoside yaje gusa n’irangira ubwo twari tumaze kuba batatu n’undi musaza wanjye nawe bavukana n’uwo twari kumwe turataha, ducumbikirwa numuryango wabayisilamu kugeza ubwo abandi bavandimwe babiri nabo barokotse duhita tujya kubana na musaza wacu uwo wari mukuru (ni abavandimwe bane bavukana n’abo kwa Data wacu). Twatangiye ubuzima gutyo n’ubwo nabonaga abo bene wacu nari mfite umubabaro mwinshi wo kumva ko njyewe nta mwene mama mfite, ngira icyo gisebe kigahora gitonekara. Natangiye amashuri abanza nigaga neza mfite ubwenge gusa nkagira ubugome bwari bwihishe muri njye. Nabona umwana usuwe numubyeyi kwishuli kwa kundi ababyeyi bazaga kureba abarimu nkacunga uwo mwana nkamwiyenzaho mpaka turwanye nkamukubita cyangwa akankubita nkajya nkina imikino yabahungu ngo hatazagira uzajya ansuzugura kandi sinatinyaga icyo uri cyo (umuhungu cyangwa umukobwa).

Nize amashuli abanza mu buzima bubi kuko n’abo twabanaga bari abakene, nza kubona umuryango wafashaga abana bimfubyi AEE baramfasha kumpa amafaranga y’ishuri nibikoresho. Imana izahembe umuntu wagize umutima wa kibyeyi wo kudufasha.

Naje kujya muri secondaire ariko sinari nzi Imana nari mfite agahinda kenshi mu mutima kuko ntagiraga umuvandimwe numwe nkajya numva IMANA yarampemukiye cyane kandi iyo nabaga ntabikubwiye ntiwabimenyaga byakongeraho ubuzima bubi nabagamo nkababara cyane; hari ibintu byinshi nakundaga nkibana niwacu ndabibura.

Mbere ya jenoside nakundaga papa wanjye kuko twasaga cyane, nagize umubabaro mwinshi nibikomere byimbere mu mutima numvaga abantu bose ari abagome nta muntu mwiza ubaho. Kenshi nagiye mbwirwa ngo uri mwiza turagukunda nkumva wowe ubivuze uranshinyaguriye, maze kugera mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye nkumva nkunze gusenga nari umugatorika narahawe amasakaramentu ngo mbe umukristo wuzuye ariko nkumva ya ntimba yo ku mutima idakira. Nakundaga kujya mu materaniro yabarokore ku ishuri nageragamo batangiraga gusenga ndira kugeza bashoje bamwe bakagira ngo ni ugufashwa kandi wari umubabaro wari warandenze. Twaba turi hanze nkaba nseka utamenya ikibazo mfite byageraga kuri visite nakwibuka ko ntagira unsura intimba ikanyegura nkajya mu buriri nkarira gusa; naje kugira abana bankunze bakajya bamba hafi dukundana ariko ibyanjye mbibitse muri jye. Naje gufata umwanzuro wo gukizwa nari mubi mu mutima. Muri bwa buzima bubi no kutamenya Imana neza nari mfite ihame rivuga ngo sinzigira ikirara abantu batazajya bavuga ngo ka kana ka Gasasira Marcel kasigaye kabaye icyomanzi nkahora mvuga ngo nzagerageza kwihangana izina ryiwacu ritazatukwa ku bwanjye kandi narasigaye. Imana icyatumye idusiga ni ukugirango dutunganye ibyasigaye bidatunganye kandi byarashobokaga cyane ko mba mubi (ikirara). Gusa Uwiteka yarandinze sinapfa nanjye muri ubwo buryo kugirango nkubwire ibi: Komera, Humura, ibyakubayeho nibikubaho Yesu arabizi. Naje gukizwa nza gusaba kujya muri chorale mbijyamo numva mbikunze ariko ntinya Imana cyane nigaga neza nta kibazo cyo gutsindwa nagiraga. Nakoze ikizami gisoza Tronc Commun ndatsindwa ndababara cyane kuko ibindi byose narabyihanganiraga kuko numvaga kuzabaho kwanjye ari uko nzaba narize. Ibigeragezo byarankubise Imana yari yarambwiye muri icyo gihe ngo ninkizwa neza izampa umugisha. Najyaga nsenga nyibaza nti ubundi uranzi? Ibimbaho se byo urabibona kandi nabaga mbabaye cyane. Nibwo Imana yampamagaye mu izina irambwira ngo ”Mwana wanjye Liliane ndakuzi, kandi ndagukunda”. Imana yampaye amasezerano menshi, Narasibiye muwa gatatu nabwo sinatsinda ngira amanota FARG yemeraga njya muwa kane mu icungamutungo kuko najyaga numva nisuzugura nkumva nta cyo maze. Nkahora mbona nta kintu na kimwe navuga mu bandi ngo cyemerwe. Imana irambwira ngo: “Nzanyuza kugira neza kwanjye imbere yamaso yawe kandi ngushyize muri iki kigo ngo unkorere. Byari ibintu bikomeye nibonaga nk’insuzugurwa kandi ni ko byari biri usibye ko navukaga I Kigali nta kindi gishingirwaho nabantu nari nujuje. Icyo gihe nigaga muri koleji APPEC REMERA RUKOM). Muri uwo mwaka habaye amatora yabanyeshuri baba bangize Doyenne wabanyeshuli barenga 800 njyewe nagize ubwoba njya gusenga nsaba Imana ubwenge kandi ibyo narabibonye ko yambaye hafi. Nayoboye imyaka 3. Gusa nsubiye inyuma ndangije umwaka wa mbere nibwo nabonye urwandiko ruvuye mu Bubiligi rw’umuzungu wari umukoresha wa Papa, dutangira kujya tuvugana numva na byo biranejeje kuko nari mbonye umubyeyi nanjye umpa agaciro nkumwana,

Ngeze mu mwaka wa gatanu azana numufasha we baza kunsura mu Rwanda, narishimye, nariye icyo nshaka, nywa icyo nshaka ni nabwo nagize amanota menshi kuko nari mfite umutima mwiza no gutuza. Uwo mubyeyi yangiriye neza cyane ibyo yagombaga gukorera Data yarabinkoreye, nari narabaye umwana mu muryango. Byageze aho yaje gusubira iwabo ndi muwa gatandatu kuko yari ashaje cyane bigeze tariki ya 06 Kanama 2007 nawe arapfa sinabimenya gusa muri iyo minsi kuwa 16 Kanama 2007 nafashwe nuburwayi bwumutwe  ndarwara cyane nkata ubwenge nari nteye agahinda kurwarira mu banyeshuri bamwe bati  ni abadaimoni biwabo bamufashe, abandi ngo yasaze, yahahamutse mbese umuntu wese icyamuzagamo ni cyo yavugaga kumbi nanjye ubwanjye sinari nzi icyanteye ubwo burwayi. Ni ukuvuga ngo ya mibabaro yose nagize nibwo nibindi bibi byose nabonye byaragiye bimbamo ndangije mera koko nkumusazi.

Tariki ya 18 Kanama 2007 ni bwo namenye ko uwo mubyeyi wanjye wundi yapfuye noneho birushaho kuba bibi nagize igikomere cyo kuba imfubyi kabiri kandi nari mfite ikizamini cya leta niteguraga mu kwa 11 ubwenge bwari bwaragiye n’izina ryanjye nabaga ntarizi. Imana ni umubyeyi yambaye hafi nabaga muzima ngasenga Imana ikambwira ngo nzagukiza.

Nakoze ibizamini ndwaye gutyo, kandi nari umuhanga ariko na ryo ryari ishuri ryImana ngo nzababwire ko nindwara Yesu azikiza. Nisanze nabuze diploma kuko nari narabyiteguye ntibyambabaje. Nakomeje gusenga njya kwa muganga w’indwara zo mu mutwe bampa imiti bambwira ko ntintakira bazanyohereza I Ndera.

Natashye mbababaye mbwira YESU ngo nutankiza wenda nzapfe sinzasubira kwa muganga kuko nabonaga nta wuzandwaza nkabona ari no kuruhanya. Nakomeje gusenga cyane nsengera ubwo burwayi. Igihe cyaje kugera Imana irambwira ngo ndagukijije. Umukozi wImana yararirimbye ngo: “Wa mfubyi we, tuza mu gihe kiri imbere bakwita uhiriwe, tuza…”. Nararize cyane mbwira Imana ngo nkurikije ibyo wankoreye byose sinzongera kubabara. Mu kwezi kwa 12 umwaka wa 2007 nibwo umucyo wamuritse mu mutima wanjye intimba nagahinda nahoranaga numva birashize Numva ndabohotse cya gisebe cyari kiri ku mutima wanjye numva kirashize. Abantu bose bansengeye nabandwaje  ndetse nabamvuje barimo uwaje kuba umutware wanjye na Famille Muhire Emmanuel Uwiteka abampere umugisha mwinshi. Narangije kwiga amashuri yisumbuye muri 2008. Namaze imyaka 3 ntiga ngahora nsenga kuko ntari kwiga kandi ntabuze ubwenge. Naje kubona ikiraka cyo kwishyuriza Akarere ka Gasabo imisoro mu Isoko rya Kimironko, numva ndanezerewe kuko niguriraga icyo nshaka ubuzima mbona butangiye guhinduka ariko nkakomeza kubwira Imana ngo izampindurire akazi impe no gukomeza amashuri yanjye.

Nakomeje gukora umurimo wImana ndirimba nkabifatanya no gusenga. Nari mfite isezerano ryuko nzagira urugo. Muri 2011 Imana yankoreye ubukwe bwiza ntatekerezaga reka mbabwire ko ibyUwiteka yambwiye byose ku bukwe bwanjye yarabikoze nari narasabye Imana ngo izampe umugabo wumukozi wImana kandi winzobe kugirango njye murebera mu ishusho ya DATA nakundaga, Imana ijya yumva ibyo isabwa yaramumpaye rwose mwiza kandi yaduhaye umugisha wo kugira urugo rwiza, Kandi yaduhaye gukorana umurimo muri chorale imwe.

Muri 2012 naje gutangira kwiga Kaminuza kuko Imana yari yarambwiye ngo nziga ndi mu rugo rwanjye simbyemere ariko Imana na byo yarabikoze ubu ndi muri mu mwaka wa gatatu muri kaminuza yigenga ya Kigali (ULK). Si ibyo gusa yaje no kumpindurira akazi muri uwo mwaka, impa akandi keza kanejeje. Ndashima Imana cyane ko ijya irinda ijambo ryayo kugeza irisohoje.

Ndacyategereje nibindi Imana yambwiye. Wowe niba hari icyo mwavuganye gitegereze nta kabuza kizaba. Nsoje mbambwira ngo muhumure, mukomere, mwiyongeremo imbaraga yubutwari kuko Imana dusenga ntiruha, ntirambirwa yiteguye gukomeza kutugirira neza.

Murakoze.
Uwamahoro Liliane

Nitwa IRANZI PATRICK, navutse mu w’1989 mvukira i Gitwe mu Ntara y’Amajyepfo. Ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994, nari ntaramenya ubwenge mpungana na mushiki wanjye aza kunsiga mu rugo kwa Pasiteri w’Itorero ry’Abadventistes b’Umunsi wa Karindwi, akomeza guhunga wenyine.

Navukanye na mushiki wanjye uwo wenyine, Jenoside iba mfite imyaka 2.5 (yari ampetse nari ntaramenya ubwenge). Amaze kunsiga aho narahakuriye, maze kumenya ubwenge nkabona abandi bana bajya ku ishuri, aho kunjyana ku ishuri bakanyohereza kuragira inka. Nyuma y’uko nari mbaye muri ubwo buzima bubi ntabwishimiye, bagenzi banjye bangiriye inama bati “Tujye i Kigali.”

Naraje ngera i Kigali, hashize nk’amezi 3 baranshakisha barambona bansubiza mu cyaro. Maze kugerayo bambajije ikintu nifuza cyatumye mbatoroka, nanjye mbasubiza ko nshaka kwiga. Banshyize mu ishuri, ndiga ngera mu wa 2 w’amashurio abanza Pasiteri ahita yitaba Imana maze abana be bankura mu ishuri bansubiza kuragira inka kuko nta wundi wari uhari wo kuragira inka. Narabyanze ndongera ndabacika, nsubira i Kigali.

Nageze i Kigali ntangira gukorera abantu akazi ko mu rugo, ari na ho nigiye kunywa ibiyobyabwenge nk’urumogi, kanyanga, mayirungi yazanwaga n’Abasomali... Akazi ko mu rugo nageze aho nkavaho kubera ubusinzi no kunywa itabi, baranyirukana, njya ku muhanda mbona akazi ko kurarira imodoka. nakoze ako kazi mbivanga no kunywa inzoga n’itabi, nza no kwishora mu busambanyi kubera abandi banyoshyaga bavuga ko “iyo umuntu asambanye akura, agatekereza neza.”

Byamviriyemo kurangara bamena ikirahure cya ya modoka, bahita banjyana kumfunga kuko banyishyuzaga Rwf 120,000 ndayabura bihuza n’uko hari abandi bari bajyanye IWAWA nanjye banjyanamo. Iyo nitegereje mbona wari umugambi w’Imana, kugira ngo “igihe nataye n’aho nakerewe mu buzima ndusheho kuhihuta.”

Ngeze IWAWA, sinari nkibasha kubona byabiyobyabwenge. Barangoroye, kubera umugambo w’Imana haza n’abapasiteri baratwigisha ijambo ry’Imana tumaze gushyika baratubatiza. Twabatirijwe mu Kivu mu cyiciro cya 2, turi nk’abasore 193 (nta mukobwa ubayo). Namazeyo imyaka2, nigirayo n’imyuga, ubu nzi kudoda no kubaza.

Tuganira na IRANZI PATRICK, yatweretse Impamyabumenyi yahawe na WDA ko yashoje amashuri yo kudoda no kubaza ndetse n’Icyemezo cy’umubatizo IRANZI PATRICK yahawe nyuma yo kubatizwa mu mazi menshi.

Ndashima Imana yandinze mu bihe byose nanyuzemo nkaba nkihumeka kugeza ubu, ikandindira kuri icyo kirwa kandi ikampa agakiza. Ubu nagarutse i Kigali, ndimo kugerageza kwiyubaka. Izina ryayo nirihimbazwe! Abantu bakiri mu biyobyabwenge nabagira inama yo kubireka bakakira Yesu, kuko utabinyoye nta cyo ashobora kuba ahubwo birangiza. uwabinyoye ntatekereza neza, ubwenge bwe buva ku gihe agahora atekereza ibindi.

Ndateganya yuko Imana iramutse imfashije nkamenya gusoma, nayikorera nkajya namamaza imirimo yayo. Namenye kandi ko Imana inkunda, sinzongera kwiheba.

Ubwo twaganiraga na Patrick kuri uyu wa 13 Mata, yadutangarije ko kugeza ubu ataramenya amaherezo y’umuryango we. Uwaba azi bamwe mu muryango we, mushiki we cyangwa ababyeyi yabamurangira.

N’ubwo yaburanye n’umuryango we, yari anezerewe cyane yuzuye Umwuka Wera ku buryo yaturirimbiye indirimbo yo guhamagara abarushye ati “Kingura, Yesu ni we wenyine wakuruhura!”
patrick yabatijwe mu mazi menshi, yakirwa n’Itorero ry’Abadventistes b’Umunwi wa Karindwi, ariko bamaze kubatizwa bababwiye yuko nibamara gusubira iwabo bazashaka amatorero abegereye abasha kubafasha gukomera mu byo bizeye.

Ubu amaramaje gukurikira Yesu, ari na ko ashakisha itorero rizamufasha mu myizerere ye. Kugeza ubu aracyari umwana wo mu muhanda, arasaba inkunga y’amasengesho kugira ngo Imana imuhindurire amateka y’umubiri nk’uko yahinduye ay’ubugingo.

Ijambo rimufasha ni iri ngo “Mutima wanjye, shima Uwiteka. Nzajya nshima Uwiteka nkiriho, nzajya ndirimbira Imana yanjye ngifite ubugingo” Zaburi 146:1.

IRANZI PATRICK ubu agize imyaka 25, abarizwa mu murenge wa Gatsata, akagari ka Nyamugari.

Nitwa IRANZI PATRICK, navutse mu w’1989 mvukira i Gitwe mu Ntara y’Amajyepfo. Ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994, nari ntaramenya ubwenge mpungana na mushiki wanjye aza kunsiga mu rugo kwa Pasiteri w’Itorero ry’Abadventistes b’Umunsi wa Karindwi, akomeza guhunga wenyine.

Navukanye na mushiki wanjye uwo wenyine, Jenoside iba mfite imyaka 2.5 (yari ampetse nari ntaramenya ubwenge). Amaze kunsiga aho narahakuriye, maze kumenya ubwenge nkabona abandi bana bajya ku ishuri, aho kunjyana ku ishuri bakanyohereza kuragira inka. Nyuma y’uko nari mbaye muri ubwo buzima bubi ntabwishimiye, bagenzi banjye bangiriye inama bati “Tujye i Kigali.”

Naraje ngera i Kigali, hashize nk’amezi 3 baranshakisha barambona bansubiza mu cyaro. Maze kugerayo bambajije ikintu nifuza cyatumye mbatoroka, nanjye mbasubiza ko nshaka kwiga. Banshyize mu ishuri, ndiga ngera mu wa 2 w’amashurio abanza Pasiteri ahita yitaba Imana maze abana be bankura mu ishuri bansubiza kuragira inka kuko nta wundi wari uhari wo kuragira inka. Narabyanze ndongera ndabacika, nsubira i Kigali.

Nageze i Kigali ntangira gukorera abantu akazi ko mu rugo, ari na ho nigiye kunywa ibiyobyabwenge nk’urumogi, kanyanga, mayirungi yazanwaga n’Abasomali... Akazi ko mu rugo nageze aho nkavaho kubera ubusinzi no kunywa itabi, baranyirukana, njya ku muhanda mbona akazi ko kurarira imodoka. nakoze ako kazi mbivanga no kunywa inzoga n’itabi, nza no kwishora mu busambanyi kubera abandi banyoshyaga bavuga ko “iyo umuntu asambanye akura, agatekereza neza.”

Byamviriyemo kurangara bamena ikirahure cya ya modoka, bahita banjyana kumfunga kuko banyishyuzaga Rwf 120,000 ndayabura bihuza n’uko hari abandi bari bajyanye IWAWA nanjye banjyanamo. Iyo nitegereje mbona wari umugambi w’Imana, kugira ngo “igihe nataye n’aho nakerewe mu buzima ndusheho kuhihuta.”

Ngeze IWAWA, sinari nkibasha kubona byabiyobyabwenge. Barangoroye, kubera umugambo w’Imana haza n’abapasiteri baratwigisha ijambo ry’Imana tumaze gushyika baratubatiza. Twabatirijwe mu Kivu mu cyiciro cya 2, turi nk’abasore 193 (nta mukobwa ubayo). Namazeyo imyaka2, nigirayo n’imyuga, ubu nzi kudoda no kubaza.

Tuganira na IRANZI PATRICK, yatweretse Impamyabumenyi yahawe na WDA ko yashoje amashuri yo kudoda no kubaza ndetse n’Icyemezo cy’umubatizo IRANZI PATRICK yahawe nyuma yo kubatizwa mu mazi menshi.

Ndashima Imana yandinze mu bihe byose nanyuzemo nkaba nkihumeka kugeza ubu, ikandindira kuri icyo kirwa kandi ikampa agakiza. Ubu nagarutse i Kigali, ndimo kugerageza kwiyubaka. Izina ryayo nirihimbazwe! Abantu bakiri mu biyobyabwenge nabagira inama yo kubireka bakakira Yesu, kuko utabinyoye nta cyo ashobora kuba ahubwo birangiza. uwabinyoye ntatekereza neza, ubwenge bwe buva ku gihe agahora atekereza ibindi.

Ndateganya yuko Imana iramutse imfashije nkamenya gusoma, nayikorera nkajya namamaza imirimo yayo. Namenye kandi ko Imana inkunda, sinzongera kwiheba.

Ubwo twaganiraga na Patrick kuri uyu wa 13 Mata, yadutangarije ko kugeza ubu ataramenya amaherezo y’umuryango we. Uwaba azi bamwe mu muryango we, mushiki we cyangwa ababyeyi yabamurangira.

N’ubwo yaburanye n’umuryango we, yari anezerewe cyane yuzuye Umwuka Wera ku buryo yaturirimbiye indirimbo yo guhamagara abarushye ati “Kingura, Yesu ni we wenyine wakuruhura!” patrick yabatijwe mu mazi menshi, yakirwa n’Itorero ry’Abadventistes b’Umunwi wa Karindwi, ariko bamaze kubatizwa bababwiye yuko nibamara gusubira iwabo bazashaka amatorero abegereye abasha kubafasha gukomera mu byo bizeye.

Ubu amaramaje gukurikira Yesu, ari na ko ashakisha itorero rizamufasha mu myizerere ye. Kugeza ubu aracyari umwana wo mu muhanda, arasaba inkunga y’amasengesho kugira ngo Imana imuhindurire amateka y’umubiri nk’uko yahinduye ay’ubugingo.

Ijambo rimufasha ni iri ngo “Mutima wanjye, shima Uwiteka. Nzajya nshima Uwiteka nkiriho, nzajya ndirimbira Imana yanjye ngifite ubugingo” Zaburi 146:1.

IRANZI PATRICK ubu agize imyaka 25, abarizwa mu murenge wa Gatsata, akagari ka Nyamugari.

Nitwa Nizeyiman Jea Paul, navukiye mu karere ka Rubavu, mu murenge wa Nyamyumba mu ntara y’Uburengerazuba. Navukiye mu muryango w’abakristo bo mu idini ya Gatulika,mvuka ndi umwana wa gatandatu.

Uko nafashwe n’uburwayi

Nkiri umwana muto cyane nagize ikibazo gikomeye cyane. Iwacu baje guhagarikirwa amasakaramentu mu idiniya Gatulika kubera ko basengaga ibigirwamana, muyandi magambo bari bafite Nyabingi.

Nyuma haje kuza umuntu wo mu muryango w’iwacu wari umupadiri abagira inama y’uko bareka izo mana bari bararazwe n’abakurambere kugira ngo abana babatizwe nk’abandi.

Ababyeyi baje kubyumva bafata icyemezo cyo gusenyera nyabingi ariko babikora nk’uko bisanzwe mu by’ukuri ntambaraga z’Imana zari zihari. Bamaze guzisenyera muri iryo joro hari 1981 nyuma y’umwaka umwe mvutse, jyena Papa umbyara twese duhinduka abasazi. Twabayeho muri ubwo buzima bw’ubusazi kuburyo nakuze mbona aribwo mbayemo, ntajya nambara, nkora ibikorwa by’abantu bafite ikibazo cyo mu mutwe.

Muri icyo gihe maze gukura ababyeyi bagerageje kunjyana ku ishuri, nkiga ndwaye nabwo sinkurikire neza.

Uko nagiye mu buhungiro ariko Imana ikabana yo nanjye

Mu 1994 mu gihe cya Jenoside twarahunze tujya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (Icyahoze ari Zayire) mu nkambi ya KATARE.Tugeze muri Congo nasubiye ku ishuri ariko nari nkirwaye, narimbayeho mu buzima bubi cyane kuko hari n’igihe banjyanaga byamfata bakanzirika.

Igihe twari mu nkambi ya Katare ku itariki ntibuka hari mu kwa Cyenda (Nzeri) 1996, nijoro ndyamye ngiye kubona mbona umuntu araje muri shiting (ihema) twararagamo, yari yambaye imyenda year ngira ubwoba bwinshi ariko nkumva mfite n’ibyishimo byinshi biranyobera. Muri ako kanya uwomuntu yaranyegereye arambwira ati’’ Jyewe ndiYesu’’ ambwira ko angendereye kandi ko tugiye gusubira mu Rwanda arambwira ngo nzakizwe kandi njye gusengera mu idini y’uwitwaga “Bumva’’ (Bumva yari mukuru wanjye wo kwa Data wacu wasengeraga muri ADEPR). Murumva kubera idini yanjye gakondo yari gatulika kandi bari baratwigishije ko guhindura idini ari sakirirego (sacrilege) mbese kizira. Naramubajije nti “Mbese mu idini ya Bumva nibo bazajya mu ijuru bonyine’’ ?Arambwira ngo ntabwo aribo bazajya mu ijuru bonyine ariko wowe uzagende usengere ahongaho nzahagusanga nguhe ubugingo.

Hashize ibyumweru bibiri nibwo intambara yabaye mu nkambi nabagamo ya Katare tuyivamo twerekeza iy’ishyamba. Aho twahahuriye n’ubuzima bugoye ariko Imana yarahaturindiye kubera umugambi wayo mwiza.

Tuva mu nkambi ya Katare numvaga ubwenge bwaragarutse ntakiri umusazi.
Imodoka zaje kuza kudutwara batuzana mu Rwanda. Ngeze mu Rwanda ndongera ndasara biba bibi kurushaho.

Mu Rwanda baje kohereza abana bari baracikirije amashuri gusubira kwiga. Naragiye nsubira mu ishuri ngeze mu wa gatandatu mu mashuri abanza ndatsinda birumvikana abantu ntibabyumva kuko bumvaga bitashoboka. Aha ariko nahabonye umugambi w’Imana ukomeye kuko byose byerekeza ku nzira zo kugirango nanjye nkizwe.
Maze gutsinda ikizami cya Leta nagiye kwiga kuri College Nyemeramihigo (College ya Gisenyi y’ubu). Ikigihe cyose sinibukaga byabindi ko nzakizwa nabyibutse nyuma. Ngeze ku ishuri nakomeje kuba umurwayi nkajya mpubuka kugitanda. Abayobozi baribashinzwe ikinyabupfura ku ishuri bahamagara mu rugo ngo bajye kumvuza ninkira nzagaruke.

Icyo gihe bahamagaye mukuru wanjye ariko ababwirako ntamwanya afite azaza kuwa mbere w’ikindi cyumweru kubera akazi kenshi ariko byosebyari birimo umugambi w’Imana, murazakubyumva.

Uko nakize uburwayi bwanjye ngahita nakira n’agakiza

Hagati aho hari mu mumpera z’umwaka wa 1997, nibwo Korari yitwa Bethel yo muri ADEPR ku Gisenyi yaje gukora igiterane ku ishuri ryacu bari kumwe n’umuvugabutumwa MASUMBUKO Joshua yari intendant (Umucungamutungo)muri TTC (Teacher Training Center) ku Gisenyi ubuni umushumba w’itorerorya ADEPR akarere ka Rubavu. Ndabyibuka nari mvuye muri Refectoire (Aho abanyeshuri bafatira amafunguro) numva Masumbuko avuze mu ndangururamajwi kohari umuntu urwaye Imana yamutumye gusengera, nahise ntanga isahani nyiha mugenzi wanjye ngenda niruka nca mu bantu mujya imbere ndamubwira nti “Ni jyewe nsengera’’ aransengera. Icyakora ako kanya ntakintu nahise numva ariko bigeze nijoro wa muntu nabonye mu 1996 ndi mu nkambi, aragaruka arambwira ngo” Kuri ubu ubayemuzima, ntuzongera kurwara ukundi, ntuzongera gusara, ugende uvuge ntibagukure mu ishuri, uhaguruke unkorere’’. Bukeye naragiye njya kureba Prefet de discipline (Umuyobozi ushinzwe ikinyabupfura) mubwira ko Imana yankijije arambwira ati “ Genda niba Imana yagukijije tuzabireba nutongera kurwara ntabwo tuzakwirukana’’.

Kuva icyo gihe natangiye inzira y’agakiza ndakira na mukuru wanjye ntiyabaye akiza kundeba byahise birangira.

Ikintu gikomeye muri ibi byose nshimira Imana cyane ni uko iwacu ntaburyo batari barakoresheje ngo bamvuze. Ubu mfite indasago utabara umubiri wose, banzaniraga amazi y’umugisha nkanywa, bahoraga bahinduranya uburyo bwo kumvuza ariko ntacyo byatanze. Nta buryo iwacu batari barakoresheje, banjyanye mu bapfumu batandukanye ariko byose byabaye iby’ubusa Yesu wenyine niwe waje arankiza ndamushimira.

Kugeza ubu Nizeyimana J.Paul ni umugabo arubatse afite umugore witwa Mujawamariya Mediatrice, bakaba bafitanye abana babiri. Bombi basengera mu itorero rya ADEPR- umudugudu wa Murambi, bakaba baririmba muri korari yahoo yitwa Besalel, J.Paul abereye umuyobozi.

Ubutaha tuzabagezaho igice cya 2 cy’ ubu buhamya ntimuzacikwe !

Nitwa Nantenaina mfite imyaka 18. Navukiye mu muryango w’abakristo, ariko sinigeraga mpa agaciro urukundo rw’Imana yerekaniye muri Yesu. Ahubwo uru rukundo narushakiraga mu bantu nabo bakanyobya.

Nashakaga gushimisha umutima wanjye ariko sinari nzi inzira nziza nabinyuzamo. Nibagiwe ko Yesu ashobora kunkunda akarenza nuko abantu babikora. Umunsi umwe nashatse kubatizwa, ubwo naringize imyaka 16, ubwo nibwo navuga ko nifuzaga kubaho ubuzima bwa gikristo, ngatangira kugendana na Yesu.

Muri iyo nzira naratakaye kuko ntari nzi iyo biva niyo bijya. Ubwo natangiye kwibwira ko iyo umuntu yakoze ibyaha byinshi ndetse bikomeye nyuma agakizwa aribwo yumva neza urukundo rwa Yesu, nibwo nanjye nahise nca mu zindi nzira ntangira gukora nk’ibyo abandi bantu batazi Yesu bakoraga.

Gusa nge nari narabatijwe niryo tandukaniro nari mfite. Ubwo narabikoraga ariko nkanasenga, birumvikana ko nari nk’akazuyaze. Ku cyumweru nabaga nabaye umukristo mwiza ariko ku wambere nkisubirira mu ngeso mbi, mu gihe cy’imyaka itatu natangiye kwinjira mu buraya, umutima wanjye utangira guta Imana burundu ndetse n’ibintu byo gusenga nsa nubyibagiwe.

Gusa rimwe na rimwe najyaga mbyumva ko hari ikintu mbura kuba ntari mu nzira y’agakiza ariko kuko icyo nashakaga rwari urukundo byatumaga ndushakira ahashoboka n’ahadashoboka.

Icyakora mu kuri sinigeze nezezwa nabyo, buri gihe nabaga numva hari icyo mbura, ikindi nubwo nakoraga ibyo nakwita nk’ubugoryi, numvaga nkeneye Yesu ubwe bitari ukumwumvana ababyeyi cyangwa abandi bantu ahubwo nkeneye ko aza tukabana.
Nyuma y’igihe ndi mu byaha byinshi ntarondora, naje gutekereza neza nsanga nshobora kuba ndi mu buyobe bukabije ndetse nsobanukirwa ko urukundo nshaka atari urw’abantu ahubwo ari urwa Yesu wenyine.

Umunsi umwe ndi murugo naje kureba filime yerekana uko isi izarangira ndetse mbona niherezo ry’abakora ibyaha bitwa abakristo rizaba rimeze, numva ngize ubwoba bwinshi nongera gufata undi mwanya wo gutekereza numva ibintu birankomeranye. IyO filimi yanyeretse koko ko iherezo ry’abanyabyaha ari ribi.

Imana yamfunguye amaso menya neza ko koko ndi akazuyaze nsanga ibyiza byo mu rusengero narabikoze ariko n’ibibi byo mu isi narabigendeyemo, nahise mfukama aho nari ndi nuko ntangira gusenga nsaba Imana imbabazi nyisaba n’ubugingo buhoraho.
Njye ntabwo nari kubasha kuzinukwa iby’isi nabagamo, ariko Umwuka wera yambaye hafi nemera guhereza Yesu ubuzima bwanjye bwose, Umwuka wera ajya amfasha kunesha ibyaha ndetse no gutsinda intege nke za kamere.

Ubu ndi icyaremwe gishya, ubu niyemeje gukorera Imana no kubwira abantu bose bumva barakoze ibyaha byinshi ko Imana idakangwa n’ubwinshi bw’ibyaha bakoze ndetse n’uburemere bwabyo ahubwo ko uko waba uri kose iyo uyemereye ibasha kuguhindura.

Imana irabakunda, yatanze umwana wayo ku bwanyu, Imana ntakindi cy’agaciro ifite uretse mwe. Imana ishaka guhindura ubuzima bwanyu mukabaho mu mudendezo w’abana bayo.

Reka nsoze mbabwira umurongo wo muri Bibiliya turawusanga : Yakobo 4:8, haravugango: Mwegere Imana nayo izabegera.Yemwe banyabyaha nimukarabe. Namwe ab’imitima ibiri nimwiyeze Imitima.
Imana ibahe umugisha!

www.topchretien.com

Nyuma ya genocide yakorewe abatutsi muri mata 1994 umuryango wanjye wari umaze kurangira naje kurwara uburwayi bw’ ijosi bwatewe no no kumara igihe kinini mu bwihisho nagize uburibwe budasanze ndetse n’umuriro mwishi.

Abaganga bagerageje kumvura imiti ishoboka biranga mbana nabwo umwaka n’igice. Uwambonaga wese yagiraga impuhwe akamvuza navujwe n’abavandimwe, inshuti, abazungu, abahinde.

1995 nigaga secondaire hari igihe ninjiraga mu kizami abayobozi nkabona barantahanye kuko nahitaga ngira umuriro mwinshi simenye ibindi bikurikiyeho. Nakundaga kwiga ariko rimwe nkaba narembye ubundi nkiga rimwe na rimwe nakoraga ibizami njyenyine bitewe n’uko abandi babikoze ndwaye bikamvuna.

Igihe kimwe nagiye gusenga n’abandi banyeshuri batwigishako iyo wizeye ukabatizwa ukizwa. Nahise nizera gukira mpita nanihana ntangira urugendo. Nahoraga nizeye ko nzakirira mu mubatizo nkirinda nkaho Yesu aza none.

Umunsi mbatizwa navuye mu mazi mpita nisuzuma niba nakize koko kuko numvaga byarangiye. Ariko siko byagenze gusa nyuma mu minsi itatu maze kubatizwa, nisanze nta ndwara nta nkovu. Sinongeye kugira umuriro ukundi Yesu ni mwiza akiza indwara umwizere.

Faina Mukansanga.

Jessica Cox yavutse tariki ya 02/02/1983 ahitwa Sierra Vista, muri Arizona ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Akaba yaravutse nta maboko yombi afite, ubumuga budakunze kugaragara mu mpinja zikivuka. akimara kuvuka abaganga babwiye ababyeyi be ko ubuzima bwe bwose azajya akenera umuntu wo kumurandata.

Gusa siko byagenze kuko nyuma y’igihe gito yatangiye kugenda nta wumufashe.
Jessica Cox niwe muntu wa mbere wahawe uruhushya rwo gutwara indege atagira amaboko mu w’2008, ndetse akaba arina we wabaye uwa mbere mu kubona umukandara w’umukara ( atagira maboko) mu mukino wa Karate muri Amerika.
Amaze kuzuza imyaka 18 ntiyongeye gukoresha insimburangingo, ahubwo yatangiye gukoresha amaguru ye ibyo abantu benshi bakora bifashishije amaboko. Urugero: nko kwandikisha ikaramu, gutwara imodoka, kwambara amadarubindi (lunettes), kwimakiya (ku bagore), gukoresha mudasobwa, gusokoza,kunywesha muheha n’ibindi.

Cox afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (bachelor of science in psychology) yakuye muri kaminuza ya Arizona. Akaba yarahisemo kwiga ibijyanye n’ibyiyumviro bya muntu , kuko yatekerezaga ko ibyo umuntu yibwira bifite ingaruka cyane ku buzima bwe kuruta ubumuga bw’inyuma ku mubiri.

Mu w’2012, Cox yakoze ubukwe n’uwigeze kumubera umwalimu mu ishuli ryigisha Karate Patrick Chamberlain. Mu magambo ye agira ati, “Sinari nzi ko hari umuntu wankunda bitewe n’ubumuga nari mfite.” Mu gihe umukunzi we yakoresheje amaboko mu gukata umugati ( gateau de marriage) ndetse no kumwambika umukufi w’izahabu ku kaguru hafi y’akagombambari(ankle), Cox we yifashishije ikirenge cye mu kwambika impeta Patrick kimwe no gukata Gateau. Uyu mudamu yemeza kandi ko yiteguye kubyara abana, kuko nkuko byemezwa n’abaganga, umwana umwe kuri miliyoni y’abavuka, niwe ushobora kuvukana ubumuga nk’ubwe.

Cox amaze kugenda mu bihugu bigera kuri 20 atanga ibiganiro , aho agenda ashishikariza abantu cyane cyane ababana n’ubumuga kutiheba, ahubwo ko bakwiriye kwiyubakamo icyizere ;kugira ngo babashe kugera ku nzozi z’ubuzima bwabo. Amaze kubonana n’abantu benshi bakomeye harimo na nyakwigendera Papa Yohani Pawulo wa Kabiri. Ndetse amaze no guhabwa ibihembo binyuranye nk’umwe mu bagore b’indashyikirwa wabashije kurenga inzitizi z’ubumuga akagera ku bintu bihambaye. Ushaka kumenya byinshi kuri we wabisoma ku rubuga nkoranyambaga rwe http://www.jessicacox.com.

Bimwe mu bitubaho nta ruhare tubigiramo, gusa nk’abizera tuba dukwiriye kumenya ko nta kintu kibaho nk’impanuka mu maso y’Imana, Imana yonyine izi impamvu . Ibi bishobora kutuviramo isoko y’ibyiringiro , bityo tukabasha no kubera benshi umugisha. Ubwo Yesu yasubizaga abigishwa be bamujije icyatumwe umuntu agira ubumuga, dore ko bibwiraga ko byatewe n’ibyaha, yabasubije aya magambo: : “Uyu nta cyaha yakoze cyangwa ababyeyi, ahubwo ni ukugira ngo imirimo y’Imana yerekanirwe muri we “ ( Yohana 9:4)

Inkuru mu mafoto

img1861|center>

Ange Victor Uwimana, uwimana.ange@gmail.com
(+250)788552883, (+250)725151463

Ndashimira Imana se wʾumwami wacu Yesu Kristo ko yabonye ndi uwo kwizerwa akangabira

Umurimo we! Tubanze dusome Ijambo ry’Imana riboneka muri (Yohana 3:16) Hagaragaza uburyo urukundo rw’Imana rwazanye Yesu mu isi, akaza aje kuducungura! Icyo umuntu asabwa ni ukwizera Yesu gusa, ubundi akihana!
Nta kiguzi byasabaga ngo umwana w’umuntu akurweho urubanza rw’ibyaha Yesu yabirangirije i Golgota. Yesaya nawe yabivuze neza ko igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi ko ibyaha byacu aribyo yazize.

Nanjye urwo rukundo rwangezeho nkuko muri bubyumve muri ubu buhamya. Muri ubu buhamya ndagaruka ku mirimo itangaza Yesu yakoze mu buzima bwanjye maze kumwakira nk’umwami n’umucunguzi w’ubugingo bwanjye.

Nk’uko Dawidi yabivuze muri (Zaburi 1:1-6) hatubwira iby’abantu bahirwa. Ibintu tubona muri iyi Zaburi ni indangagaciro z’umuntu wamaze kwakira Yesu. Uwo mwanditsi yasoje avuga ko umuntu umeze atyo ko ikintu cyose azakora kizamubera cyiza. Umukristo yamwise umunyamahirwe, ariko kuba umunyamahirwe ntibivuze ko utageragezwa n’isi n’umubiri ndetse na Satani. Nawe bimugeraho kuko amakuba n’ibyago by’umukiranutsi ari byinshi ariko Uwiteka amukiza muri byose nk’uko Pawulo yabivuze. Kandi no mu (Gutegeka kwa 28:8) havuga ko nugira umwete wo kumvira Uwiteka ko azategeka umugisha kukuzaho.

Muri ubu buhamya kandi murasangamo urugendo rwanjye mu kurambagiza.
Burya iyo wigize ushoboye Imana irakureka ukirwariza. Ariko iyo bimaze kukuyobera ukisunga Imana ikujya imbere ahataringaniye ikaharinganiza, kuko yo ibona iherezo ry’ibintu bikiri mu itangira!

Ni byiza kwisunga Imana kuko biturinda guhuzagurika nk’uko umwanditsi wa Zaburi yabivuze agira ati: “Ikoreze Uwiteka urugendo rwawe abariwe wiringira nawe azabisohoza!” (Zaburi 37:5)

Reka dukurikire Ubu buhamya Yesu ahahe Umugisha:

Nk’uko nabivuze nitwa Mupenzi Mitari Eugene izina ry’ababyeyi nitwa “Papa Sheja” kubera umwana wanjye w’imfura banyitirira. Navukiye mu cyahoze ari komine Kanzenze mu 1973.

Ariko nakuriye muri Komine ya Gashora aho twimukiye muri 1975. Ubu hose ni mu karere ka Bugesera, intara y’iburasirazuba. Ndi mwene RutijanwaTharcisse na Bankundiye Esther aba bombi bapfuye muri Genocide yakorewe abatutsi mu 1994.
Data ntabwo yari akijijwe ariko mama yari umudiventiste. Navutse ndi umwana wa kabiri iwacu birumvikana ko nanjye nari umudiventiste. Nabayeho ntinya ibyaha kubera Esprit yo mubadiventist yo gutegereza Yesu mu byahoze biranga abo bitaga Abatamperant, by’umwihariko narasengaga kandi ngatinya Imana.

Muri 1992 nibwo data yishwe, nanjye ndakomereka mu mutwe ariko bidakomeye cyane. Abandi bantu bacu nabo bapfuye muri genocide yakorewe abatutsi mu 1994. Keretse data niwe wapfuye 1992. Ubuzima bwahise buhinduka mpita mpunga ngeze mu gihugu cy’u Burundi sinahatinze nahise njya mu gisirikari. Mba ngeze mu ntambara gutyo.

Nyuma y’intambara yo kubohora igihugu cyacu cy’u Rwanda; nagiye muri Ethiopia ku ikosi, noneho ikosi yenda kurangira ndaryama ari nijoro ndota imperuka yabaye. Ndota isi irimo induru nʾimiborogo kubera ukuntu basigaye mu isi. Nanjye nibona nasigaye ntakambira Imana mvuga cyane ngo Yesu ntabara sinshaka gusigara mu isi, sinshaka gusigara mu isi. Abantu twari turyamanye barabyuka baza ahantu ndi barankikiza nta nubwo bose bumvaga ururimi rw’ikinyarwanda.

Ariko abanyarwanda twari kumwe nibo bamwiye ibyo navugaga icyo gihe kuko narinsinziriye.

Byagezeho barankomanga ndakanguka mbabwira ibintu byose nabonye kandi mbabwira ko numva ngomba gukizwa neza kugira ngo ntazasigara mu isi! Kuva ubwo ntangira gusenga cyane niherereye nubwo ntajyaga mu materaniro.
Twageze mu Rwanda numva umutima wanjye unyemeje kudasubira mubadiventiste kuva ubwo ntangira gusengera muri ADEPR.

Kuva ubwo narotaga izo nzozi iyo bwacyaga numvaga Yesu ashobora kuza ku manywa cyangwa nabona bwije nkibwira ko butari bucye Yesu ataje.
Ubwo nageraga mu itorero rya ADEPR nasanze bakundana bagira urukundo no kwirinda ibyaha. Numva ndafashijwe cyane.

Nkomeza urugendo rujya mu ijuru, kandi nkumva nejejwe no kubana nʾabantu bʾImana.

Gusa nagiraga umwanya muto cyane wo kujya guterana kubera akazi kenshi, ariko aho mbonekeye nkagenda ngaterana, nkumva nduhutse mu mutima wanjye! Ibyo numvise nkabigenderaho igihe.

Uko nakomeje kwegera Imana niko nabonaga nkwiriye kwezwa no gukizwa kurutaho kuko numvaga isi yaranguye nabi nta babyeyi mfite ntafite aho njya kuruhukira mu kibari (conge).

Kuko intambara yahitanye ababyeyi nsigarana abana bakeneye ko mbarera kandi ntanahari nta nʾubushobozi buhagije mfite.

Abana ndabacumbikisha kuko ntarimfite aho mbashyira nʾamazu yari yarashenywe. Ariko burya Imana itera amapfa itera n’aho bahahira. Aho nabaga mu bajepe hari umufande umwe twakundaga kuganira hashize iminsi mike aba arakijijwe mba mbonye umuvandimwe gutyo.

Aba inshuti yanjye yʾamagara bimwe bituma atarashoboraga kurya cyangwa kuryama atambonye.

Yesu yaranyubatse amara umubabaro akoresheje uwo musore. Iyo bampaga ikibari ngo ntahe mu rugo najyaga aho naragije abana bacu nkabasura hanyuma nkajya mu materaniro no mu masengesho nabaga ngiye gushakira impamba izantunga mu gihe nzaba nta mwanya mfite wo kujya mu iteraniro ry’abera. Yesu yaranyubatse bikomeye kuko nanejejwe nʾUmwuka Wera kandi iyo nabaga nababaye cyane naramushakaga tukaririmba umubabaro ugashira nkumva ibyʾimiruho y’isi bisimbuwe no gukumbura ijuru. Uwo mugabo nababwiye yakundaga kuririmba cyane, n’ubu arabikunda kandi aracyari inshuti yanjye. Mu bintu bikomeye Yesu yankoreye, nyuma yo gukora impanuka ndi mu kazi; harimo ikintu ntazibagirwa cy’uko yankuye mu igare ry’ababana n’ubumuga. Nyuma yo gukomereka bikomeye nkaba ikimuga kigendera mu igare mu gihe cyʾumwaka nʾamezi icyenda. Yankujemo amaboko akomeye abantu benshi banzi mbere barabizi.

Ikindi nuko yanyubakiye urugo (ibi ndaza kubigarukaho nyuma) kandi no mu muryango wanjye agenda akoramo ibitangaza abana barakura. Ubu Yesu yanyubakiye inzu sinkodesha.

Kandi njyewe n’umuryango wanjye tuzakorera Imana kugeza igihe izisubiza umwuka yadutije.

Mu bigaragara nta muntu washoboraga kumvuza nta bantu bikomeye twari tuziranye ari mu gisirikari cyangwa no mu basivile, kuko byasabaga kujya kwivuriza hanze yʾigihugu kandi nta bushobozi nari kubona. Ibyashobokaga byose mu buvuzi bwo mu Rwanda byarakozwe ariko nsigarana paralyse y’uruhande rumwe kubera ukuntu nari nangiritse uruti rwʾumugongo. Ariko nari mfite amasezerano menshi yʾuko Imana izankiza. Izina ryayo rishimwe!

Mbere y’uko mera gutyo Imana yari yarambwiye ko izangirira neza ko izananyigisha mu mashuri nkaba umuntu wʾicyitegererezo. Ariko maze kwicara mu igare icyizere cyʾibyo Imana yari yaransezeranije numvise kirangiye. Mpita numva ndihebye nʾamasezerano numva nta kintu avuze.

Ariko Imana ijya idukiriza mu kwiheba. Kandi iyo wumva birangiye nibwo Imana iba igiye gukora imirimo nʾibitangaza.

UKO IMANA YAKIJIJWE UBUMUGA BUKOMEYE (PARALYSE):

Igihe kimwe, mu buyobozi bukuru bwa gisirikare bakoze inama, bemeza ko ngomba kujyanwa South Africa kubagirwayo! Ubwo barantegura ndagenda kandi hari benshi bikomeye babishaka ariko Imana ishima ko ari njyewe ugomba kugenda baranyoherezayo. Ngezeyo barambaze ndakira nkʾuko Imana yari yarabivuze ntangira kwiga kugenda nkʾumwana muto. Ariko mbere gato bashatse kunca ukaguru inshuro 3 zose. Nanabisinyiye rwose, ariko Imana ntijya ibeshya igihe cyarageze ibikora neza.
Ndayishima kandi nʾubu ndayishimye namwe ababyumvise mumfashe tuyishime.
Nize mu cyahoze cyitwa KHI (ubu ni Ur-CMHS) natangiye muri 2005 nsoza muri 2007, nize Anesthesiology (gutera ibinya). Nasengeraga mu muryango w’abanyeshuri bo muri kaminuza b’abapantekote (CEP) ahubwo nkaba kandi ndi umwe muri bake bayitangije muri 2005. Ubu mfite abana 3 b’abakobwa.

Ubutaha nzabagezaho ubuhamya bwo kurambagiza ntimuzacikwe....

Nasabye undi mukobwa witwa NIBAGWIRE Olive wo mu Bukomane bwa Nyakayaga ho muri Gatsibo, dutera igikumwe. Jenoside ibaye mu Rwanda mu w’1994 interahamwe zijya kwa databukwe bose zirabica zirabamara, fiancé wanjye aba arapfuye bintera ikindi gikomere ariko Imana irambwira ngo izandinda. Igihe Imana yabimbwiraga narayibwiye nti “Abantu banjye bapfuye, abo nayoboraga bapfuye, na fiancé wanjye bamwishe.” Imana ikomeza kumbwira ngo izabana nanjye.

Imana yaje gukora ikindi gitangaza kubera ibyo bikomere 2 nari mfite natewe no gupfusha ubukwe incuro 2, kandi murabizi fiançaille iraryoha kandi iraryana nta bwo byari binyoroheye numvaga ntazongera kurambagiza. Ariko mu mwaka w’1995 Jenoside imaze guhagarara abayobozi banjye bansaba kongera gusaba kugira ngo mbone kuba pasiteri, ngeze aho ndabyemera n’umuhamagaro wari undimo ariko ngirana amasezerano n’Imana ndavuga nti “Mana, ibyo wambwiye niba uzabikora ndashaka ikimenyetso: kurambagiza umukobwa mwiza muremure, w’inzobe kandi ukomoka mu muryango ukize byibuze bafite imodoka zirenze 4.”

Ndagirango mbwire abantu bakijijwe ko iyo wizeye Imana icyo watuye cyose wagiranye ubusabane na yo igikora. Imana yaje kungenderera ari nijoro saa munani (02:00) ndyamye kuko nari nayibwiye umukobwa nshaka gusaba uko ameze kugira ngo nemere ko Imana ikora. Hari Abakristo dufite batacyizeka ko Imana ikora ibitangaza, ariko nagira ngo mbabwire ngo uko Imana yari kera n’uyu munsi ni ko iri.

Imana yanyeretse amazina ya fiancé wanjye ndayandika, ndangije njya kurambagiza mvuye i Matare na Kayenzi aho mvuka njya i Muhura aho fiancé wanjye yari ari (harimo intera y’ibilometero 16). Nagiyeyo Imana irahanyereka, ni bwo bwa mbere nari ngeze ku gipangu. Nagira ngo mbabwire ko ubukene bupfobya, ariko iyo umuntu akomeje gukorera Imana igenda imuzahura n’amasezerano ikayasohoza. Fiancé wanjye najyaga kumubwira ngo nzarambagiza, Satani akambwira ngo uyu mukobwa w’ikizubazuba muremure n’aho uvuka n’amashuli wibitseho?

Namaze amasaha agera kuri 4 nta cyo ndavuga, ariko isaha igeze yo gusubira mu rugo numva nuzuye Umwuka Wera ndavuga nti “Mana, nshyigikira ngire icyo mvuga.” Hanyuma nsa n’uwipfuka mu maso ndamubwira nti “Ariko twazabana?” Byabaye nk’aho bimucanze, ariko nshima Imana ko mbivuze. Yaramperekeje ndataha, agarutse iwabo baramubaza bati “Uriya musore wagutesheje umutwe akakubuza gucuruza ni uwa he?” Arabasubiza ati “Uriya musore arashaka kuzarambagiza, na bo bati reka tuzabanze tubaze ibisekuruza bye. Baje guperereza ibisekuruza byanjye basanga nta mahuriro bifitanye n’iby’iwabo, kuko twari abakene kandi Abanyarwanda baca umugani ngo “Amaboko atareshya ntaramukanya!” Baramu banjye baje kumva ko ndi umukene babwira fiancé wanjye ngo “Nurongorwa n’uriya musore tuzagutera icumu, tuzaguca mu muryango!” Ariko iyo muntu akijijwe akava mu byaha Imana imuha amasezerano ikanayasohoza.

Iyo Imana ishaka kugusohoreza amasezerano, ntibura aho icisha. Imana yaje gucisha muri mabukwe, aravuga ati “Umukwe wanjye n’ubwo ari umukene afite ubuhamya bwiza nzamushyingira.” Nyuma byageze aho ndasaba biremera, ariko fiancé wanjye baje kumuca mu muryango kuko ashatswe n’umukene ku buryo dushyingiranwa nta muntu n’umwe wo mu muryango w’iwabo watashye ubukwe bwacu. Mu mwaka w’1996 nagize ingorane ebyiri: 1) ndongora umukobwa wo mu bakire, 2) mpita mba pasiteri w’umukene. Ariko Imana iravuga ngo izabana natwe itugirire neza. Nabyaye umwana wanjye w’imfura witwa Munezero Obed, aba arwaye bwaki (umwana wa pasiteri), nca incuro (guhingira ibyo kurya) narashatse umugore wo mu bakire wavutse abona icyo ashatse cyose, ariko yihanganira ubwo buzima bubi twari tubayemo kuko hari icyo twari twaravuganye n’Imana.

Ndashima Imana, iyo umuntu akijijwe akava mu byaha imukuraho za karande. Ahagana mu mwaka w’1997, Imana yaje gukora igitangaza kidasanzwe, tubona abazungu baturutse mu Bwongereza, mpimbaza Imana, amateraniro arangiye abo bazungu baravuga ngo nta bwo twagenda tutavuganye na wa muntu wahimbaje Imana. Ndagira ngo mbwire Abakristo nti “Ntimukabure icyo Imana ibibukiraho mu nzu yayo.” Imana yaje gucisha igitangaza muri ya mpano yanjye yo guhimbaza Imana, abazungu baravuga bati “Nta bwo twakurira indege tutavuganye na wa muntu wahimbaje Imana.” Na ho ni mo inzira Imana yari yarambwiye yo kuzazenguruka imigabane yose yari yihishe. Bambajije amazina yanjye, ariko kuko ntari narize havugaga umusemuzi. Njye n’umugore wanjye n’umwana wanjye baradufotoye, bambaza aderesi ndayibaha hanyuma barigendera basubira iwabo mu Bwongereza…

Ntuzacikwe n’igice cya 3 […]
Niba waracitswe n’ igice cya mbere kanda kuri iyi link kugirango ugisome:
http://www.agakiza.org/ecrire/?exec=article&id_article=4183

Ndi muri secondaire niho natangiye ibintu byo gukunda. Umukobwa yigaga mu mwaka wa 2 muri kaminuza, njyewe niga muri 6e secondaire natangiye numva bitaranzamo. Ariko birangira binjemo ndamukunda. Nubwo nari ninjiye mu rukundo numvaga kubwira Imana gahunda zanjye atari ngombwa cyane. Umutima warambeshye Ndemera!

Naribwiye nti uyumukobwa ni mwiza kandi yujuje ibintu byose nkunda. Ndamutse ngiye gusaba Imana byaba ari ubujajwa. Kuko numvaga nta bindi bintu nkeneye kumumenyaho kuko nigaga secondaire ndi president wa RAJEPRA nawe ari Presidente wa chorale yabo muri kaminuza.

Yateraga amakorasi nkavuga nti umva ko bavuga uyu mukobwa arahogoza pe.

Byongeye kandi yari umunyangeso nziza ku buryo nabonaga abereye kuzaba nyina w’abana banjye. Yari mwiza ku buryo njyewe nibwiraga ko ambeshya ko ankunda. Nyuma yo kubigenzura neza naje gusanga ankunda bihagije. Nanjye si ukumukunda nivayo. Twarakundanye karahava. Burya umuntu wese agira ibimwerekanaho umwuka w’Imana. Buri gihe Imana yajyaga insanga mu nzozi. Ibintu byose bizambaho nkabimenya binyuze mu nzozi. Ku buryo n’iteraniro nzajyamo; naribonaga mu nzozi mbere yuko njya kubwiriza. N’ibyo nzabwiriza nabimenyaga gutyo napfaga kuba ndi mu bihe byiza ubundi bikizana. Nubwo byari bimeze gutyo, sinigeze ngira icyo menya kuri uyu mupfasoni wari warantwaye uruhu nʾuruhande. Uretse ko nta n’icyo nari narigeze mbwira/mbaza Imana.

Nabonaga ibyo nifuzaga ku muntu numvaga yazaba umufasha wanjye byose abifite.

Twarakomeje kugeza igihe twatangiye gutegura gahunda z’ubukwe.

Igihe kimwe ndangije ikizami cy’ubuvuzi bw’abana (Pediatrie) ndabyibuka ndimo gutembera mu mujyi mba mbonye isakoshi y’abadamu mu iduka rya T2000. Mbajije amafaranga bati kuri 60,000Frw turagusubiza kibiri. Murabyumva namwe ko iyo sakoshi yari hatari. Kandi ubwo nari mfite 20,000Frw gusa. Mpamagara umuhungu w’inshuti yanjye wari umuvunjayi mu mujyi (Nyarugenge) anzanira ayaburaga ndayigura. Ubwo narayiguze nyijyana aho nabaga mu cyumba muri kaminuza. Twari dufitanye gahunda n’uwo fiancé wanye ko nzajya kumusura kuwa 6 w’icyo cyumweru; ubwo icyo gihe hari kuwa gatatu. Uti byagenze gute rero?

Nijoro narasinziriye ndota njya kumusura mpura nʾumugabo arambaza ngo ngiye he?

Ndamubwira ngonti ngiye gusura umukobwa wʾinshuti yanjye. Arambaza ati ese uramukunda? Ndamubaza nti mu nshuti zanjye ni wowe utabizi? Arambwira ati ese ko utashatse kubimbwira nari kubimenya gute? Ndamubwira nti nasanze yujuje ibintu byose nkunda, numva nta mpamvu yo kubikubwira kuko yarankunze nanjye ndamukunda. Yari umuganga mu bitaro ndetse abantu bʾinshuti zanjye bari bamuzi kuko yazaga kunsura aho nigaga. Uwo mugabo twahuriye ku muhanda najyaga nkunda kunyuramo mvuye kuri pharmasi yanjye. Arampagarika. Ibyo byose yabimbazaga duhagaze. Yarambwiye ngo ninze ajye kunyereka uwo mukobwa twakundanaga, turagenda dukomeza uwo muhanda. Twarakomeje tunyura ahantu ku rusengero arambwira ngo arimo hariya! Ndamubwira nti tujyane kumureba kuko ni wowe unzanye kumureba. Akuraho irido ku idirishya arambwira ati nguriya ku ntebe ya gatatu. Ndamureba mbona undi yambaye ikabutura kandi afite imisatsi itari naturel kandi yanasinze.

Arambaza ati wamubonye? Ndamubwira nti yego uriya namubonye, ariko uwo dukundana si uriya kuko undi arakijijwe ntanywa inzoga ni umurokore.

Arambwira ngo ibintu byera byose si amata. Sinzi akantu yakoze uwo twari kumwe mu nzozi yakoze, maze uwo umukobwa areba aho twari turi. Mpita mbona ariwe koko. Ndumirwa! Aransezera arigendera, ntibyatinze nahise nkanguka numva biranyobeye pe. Nakwibuka igihe cyose maze nkundana n’uwo mukobwa, nkumva ndababaye cyane. Bwarinze bucya ntongeye gukora agatotsi. Igihe cyarageze njyana ya sakoshi namuguriye njya kumusura. Mpageze yasenze apfukamye ndabyibuka, mpita mureba. Maze numva agahinda karanyishe ariko ndihangana. Byageze aho ambaza ikintu nabaye kuko yabona nta byishimo mfite nk’ibisanzwe. Ndamubwira nti ni stress y’amasomo. Arategura tujya kumeza. Uko twagendaga tuganira niko nagendaga numva umubabaro ushira buke buke kugeza ubwo twatandukanye umutima umbwira ko ibyo nari narose ari inzozi zisanzwe.

Ariko nsenga Imana ndayibwira nti umva rero Mana sinifuza kuzagira urugo rubi. Ariko ibintu mbona binyereka ko buriya umucherie wanjye afite ikibazo none byarananiye kumureka ndagusaba ko umfasha kugira ngo niba ubona azangwa nabi uzadutandukanye ntabigizemo uruhare. Narabyanditse nandikira Yesu ndabimubwira, nsaba nʾibindi bimenyetso, maze Imana iranyihorera.

Mara ameze 6 narabuze igisubizo, nibwo nigiriye inama yo gusubukura iby’ubukwe.

Mbwira cherie nti rero numva naza tukavugana ku bintu by’ubukwe bwacu, ese urabitekerezaho iki. Nababwiye ibintu byambuzaga kwiriwa musengera musaba Imana nababwiye icya mbere ko nabonaga yujuje ibyo nshaka. Icya kabiri nanjye numva ku bijyanye n’amafaranga ntakibazo, mpagaze neza ku mufuka. Umugenie arahari n’amafaranga arahari. Mubyʾukuri numvaga nta mpamvu pe! Kandi sinishushanya kubera ko abenshi mutanzi ariko numvaga nta kibazo mfite ku bijyanye n’amikoro.

Nuko yaje kunsubiza ko nkwiye gukora gahunda y’agateganyo y’ibyo nifuza byose. Nkurikije uko numva ubukwe bwacu bwazagenda. Mfata agenda ndabikora mvuye kwigisha abanyamubatizo mpita njya mu gitanda ndiryamira ntegereza kuzajya kureba umufiance wanjye ngo tubivugane. Ubundi ubukwe butahe nta kundi. Nkishyira umusaya hasi wa mugabo aragaruka mu nzozi, ariko noneho yari arakaye cyaneee arambwira ngo nasize nkubwiye ngo iki? Ndamubwira nti warambwiye ngo ibyera byose si amata. Ati Hanyuma? Nti byarananiye ndacyamukunda cyane! Burya koko amatwi arimo urupfu ntiyumva. Yarongeye agarura ya filme yose ya cya gihe arambwira ati: «Nubura ubwenge nzakureka ati kandi nsinzagaruka no kugusura habe no mu nzozi!» Arigendera.

Ndakanguka numva ndababaye cyaneeeeeee! Ndasenga mbwira Imana ngo imbabarire uburangare.

Ariko nagira ngo mbabwire ko burya gukunda bitoroshye nabusa. Naramuhamagaye mubwira amayerekwa yose namugizeho. Ararira arasenga ariko arambwira ati nta mugambi mfite wo gusubira mu byaha. Ariko arambwira ati reka dusenge tubaze Imana icyo twakora. Ndemera dufata amasengesho y’iminsi 3 twiyiriza ubusa turasenga twihaye intego ivuga ngo Imana igire icyo itubwira tuve mu gihirahiro. Ariko nta kintu Imana yatubwiye. Uretse ko ibyo yari yaravuze mbere byari bisobanutse.

Nabonye ntacyo itubwiye nyuma ya y’ibyumweru 2 turakomeza gahunda zacu zo kwitegura ubukwe. Nyuma gato nongeye kugira iyerekwa mbona turi kumwe twagiye ku Kibuye ku mazi. Nari naramubwiye ko ijosi ryanjye rimeze nk’imisatsi ya Samusoni. Ndamubwira nti umunsi warikozeho ikizavamo uzagifatisha amaboko abiri.

Ubwo twagiye mu mazi ari njyewe utwaye ubwato tugeze imbere amfata ku ikosi ndamwiyama arabireka. Twagiye imbere arongera noneho ashaka kunsoma kandi ntwaye ubwato. Turarwana ingashya irancika abonye tugiye kurohama arandekura. Natangiye kurwana n’amazi nyadahisha intoki kuko harimo umuraba mwinshi cyane kandi ntafite icyo ndahisha, aranyinginga ngo mubabarire. Mbona birakomeye tugiye kurengerwa ndasenga mbwira Yesu. Nti mwami Yesu urandetse peeeeee! Urandetse ngo mpfe ngwe ahantu batazabona n’umurambo wanjye kandi naragukoreye kuva ndi umwana! Maze Yesu yo kabyara arantabara mbona ngeze ku nkombe amahoro.

Ntibyatinze arampamagara ati ngwino nkubwire ndarwaye. Nditegura mpita ngenda. Nsanga ari mu cyumba yararwaye ndamubaza nti ese ntiwagera muri saloon aho kunsubiza atangira kurira nk’umwana w’uruhinja! Nicaye nkibyibazaho haza umudamu bakoranaga banaririmbana, arambaza ati ese wavuye kumusuhuza ko wiyicariye hano? Ndamubwira nti nagutegereje ngo twinjirane. Ariko naramubeshyaga sinari nzi ko ari buze aho.

Turinjira dukuramo inkweto izanjye nzishyira imbere y’urugi nicara kumpera y’igitanda uwo mumama yicara ku ntebe yari iri aho imbere yʾigitanda, ariko yari yatetse neza cyane. Turarya turanywa igihe cyo gutaha kigeze kuko nagombaga kubanza kujya aho nacururizaga, uwo mudamu yarahagurutse ngo agende mpita mubwira ngo abe uretse nsenge, ndaje mu kanya tujyane. Uwo mufiance wanjye arambaza ati se nawe uragiye? Nti yego! Ati ubwo se tuvuganye iki? Arambwira ati mugeze ku irembo ubanguke. Ndagenda, ngarutse nsanga arimo ararira amashuka yayujuje amarira. Ndamubaza nti ese bite kuri kurira cherie. Arambwira ngo baramubwiye ngo abajepe ntibakunda kubera inshinge babatera ngo none yarabyiboneye. Ndamubwira nti Cherie ko ngukunda niki gituma uvuga gutyo? Ararira mbona arahogoye pe. Aboroga cyane. Ndamuhoza gake gake. Ndamwegura ndamwiyegamiza ntangira kumuririmbira indirimbo nahimbiye aho. Ivuga ngo mwari mwiza mumararungu… Ngabire nagabiwe na Rugira… Nzaguhoza sinzaguhogoza, ntukababare simbishaka…

Noneho arabyuka buhoro buhoro ajya ku ishati afungura ibipesi byose kandi numvaga ari byiza nanjye ndimo ndirimba. Kugeza ubwo yatangiye kundigata ku ijosi numva no mu gituza hose numva ubwenge buratakaye neza neza. Kubw’amahirwe nabashije gusohoka niruka ngera ku irembo… Njya Ku irembo mfite ubwoba bwinshi cyaneeee. Abantu bakanyuraho ariko numvaga nawe nitayeho ahubwo nibaza ibyari bimbayeho.

Ubwenge buza kugaruka nsanga nambaye ibirenge gusa. Nsubira mu nzu muri saloon arampamagara ngo ninze ntore inkweto ndanga, aranyinginga ndamunanira. Nari nahahamutse cyane; uburyo nari ngiye kugwa mu cyaha ntabiteganyaga. Anzanira inkweto, arangije akubita igitwenge. Nti ese usetse iki? Arambwira ngo nagirango ndebe uko ubyifatamo, nagukinishaga. Nti nuko urambonye. Ndasohoka ndataha! Narasohotse ndagenda ashaka kumperekeza, murusha intambwe ndigendera. Sinamusezeye ndinda ngera kure y’aho twari turi. Ngeze aho nabaga, narapfukamye nshima Imana kuko intabaye ikankiza amenyo y’urupfu. Numva ntibihagije mpamagara umuyobozi w’umudugudu, ndamubwira nti ndagushaka uri hehe? Ambwira ko ari mu rugo njyayo tujya ahantu mubwira ibyambayeho, ndamwaturira, turasenga numva ndaruhutse.

Kandi ubwo wa mukobwa ntimugire ngo twahise dutandukana. Arambwira ati mbabarira kuko byose nabikoresheshwe n’urukundo rwinshi nagukunze, ndamuhakanira. Ahubwo hashize iminsi 3 yarampamagaye nditaba arambwira ati mpa amahirwe rimwe gusa tuvugane nkureba, nabwo ndanga. Hashize icyumweru arongera ansaba ko tuvugana. Ati mbabarira n’Imana imbabarire ati kandi narihannye, sinzongera kukuderanja. Numva ntibiza rwose na gato. Arapfukama hasi arambaza ati wigeze unkunda? Ndamubwira nti naragukunze cyane. Arambaza ati ugiye kwiyuhagira urutoki rwawe rukagukora mujisho waruca?

Ndamubwira nti Oya! Ati ntiwahita urubabarira rutagusabye imbabazi. Ati niba warigeze unkunda birakunaniye kumpa imbabazi ko ari ubwambere nzigusabye?

Burya icyo ukunda kizakwica.

Muzi ko namubabariye nkavaho twumvikanye ko tugiye gukomeza kuba inshuti. Naramukundaga kumubabaza sinari kubishobora. Nagiye gusenga mu buvumo bw’ahantu hamwe ngezeyo ndasenga ngiye gutaha mu gitondo haza umuntu arambwira ati umva rero wa muhungu mwiza we. Ibintu byo gushaka uriya mukobwa nushaka ubireke nta Mwuka w’Imana ubirimo! Ati kuko uzicuza ubuzima bwawe bwose n’ijuru uhora uririmba ntuzarijyamo. Ndamubwira nti ese ko mukunda wansabiye Imana ikamunkuramo kandi neza nta ntambara binteye. Aransengera arambwira ngo Imana iradutandukanyije. Namaze amezi 2 ahubwo naramukunze cyaneeeeeee! Namubona nkumva namuririmbira. Noneho nanjye biranyobera pe!

Reka rero nzafate gahunda njya kumusura hari kuwa 6 mu gitondo avuye ku izamu. Ndagenda ngeze iwe aranyakira turaganira turasenga musezeraho njya ku iduka ryanjye aho nari mfite ubucuruzi. Noneho mu gutaha numvise nongeye kumukumbura kuburyo numvaga ntari butahe ntongeye kumubona. Nabwiye umushoferi nti hagarara mvemo, barahagarara mvamo, njyaho yari atuye ngeze mu marembo ndamuhamagara. Naramuhamagaye ndamubaza nti ese cherie uri mu rugo? Arambwira ngo yego. Nti sha ndagukumbuye cyane ku buryo numvise kugenda binaniye pe!

None ndaje tuganire gato mbone ngende. Arambwira ngo sorry! Bahise bampamagara ku bitaro niho ndi ihangane. Ariko abimbwira ubwo namaze kugera mu mbuga yaho yabaga.

Ndinjira mbona urugi rwo kuri saloon rwegetseho ndinjira ndongera ndamuhamagara nicaye muri saloon numva telephone irasonnye mu cyumba. Mpengereje munsi y’urugi mbona inkweto za congo z’umugabo/umusore. Ubwo telephone arayikupa. Umugabo ati yizimye nonaha! Undi reka twumve ibyo atubwira. Kandi ibyo bavugaga byose ntibari bazi ko ndi kubumva ndi muri saloon. Umugabo arayifata arayizimya noneho ndakomanga ku rugi, umukobwa agashaka gusohoka umugabo agafata urugi, rubura gica. Numva ijwi mu mutima wanjye rimbwira ngo genda kuko uyu mugabo yasohokana ikintu akakigukubita waba uzize iki? Noneho mpamagara wa mudamu baririmbanaga kera ndamubwira nti ngwino ahansange aho uwo mukobwa yabaga; mubwire!

Araza ndamubwira nti ndebera nawe. Arumirwa ndetse n’umukecuru wari umucumbikiye araza arareba mbasezeraho ndagenda. Mba ntandukanye nawe gutyo binshiramo burundu. Sijye wahera!

Imana iratabara. Ntuzatinye kubwira Yesu ukuri ko mu mutima kuko ni umwami mwiza. Uzi ko umubwira ibintu ntajye kubijajwa. Naramwikundiye Yesu! Mumfashe tumushime, Haleluyaaaa!!!

Ubutaha nzabagezeho igice cya 3 Uko nabonye umufasha turi kumwe ubu (mama Sheja):

Niba utarasomye igice cya 1 kandi hano kugira ngo ugisome;
http://www.agakiza.org/ecrire/?exec=article&id_article=4195

Umufasha wanjye (Mama Sheja) twari dusanzwe tuziranye ariko ntabwo twavugaga ibyo ubucuti numvaga ari nkamushiki wanjye twahuriye muri famille ahantu kandi nawe yarazi ko mfite inshuti binapfuye yarabimenye. Ariko nkumva ibyo gukundana nawe numvaga nta bindimo. Naranamutinyaga pe! Yewe hari n’umuhanuzi wambwiye ibyanjye nawe ndabipinga cyane.

Ngitangira gukundana n’umukobwa wa mbere nibwo abo bahanuzi bantangiye. Nyuma yaho nagerageje gukunda nʾabandi ariko biranga. Byageze igihe numva mfashe umwanzuro wo kwihorera abakobwa bose. Mara iminsi ncecetse gusa. Ariko bigezeho numva ndashaka kuva mubahungu kuko ntamuntu nari mfite nsiga inyuma.

Murabyumva namwe. Kandi amafaranga wenda atari menshi nari nyafite kuko numvaga nakora ubukwe igihe cyose mbishakiye. Imana ni hatari hari igihe iguha kimwe igatwara ikindi. Ariko byagenze igihe numva kuba ingaragu (celibataire) ndabihaze peee! Noneho ndasenga ureke byabindi byo kwiyemera ngo abakobwa bariho. Narasenze mbwira Imana ko naniwe kandi ko nshaka ko inshyigikira muri gahunda ndimo! Umukobwa wanyuma nafatiyeho icyemezo nari mfite 6,000,000Rwf. Aya mafaranga ampfira ubusa mu bintu ntazi. Icyakora icyo nibuka nuko muri ayo mafaranga naguzemo ikibanza i Bugesera, umuntu tukiguze musigaramo andi make dusezerana umunsi wo kuza kuyatwara. Wa munsi ugeze araza duhurira aho bategera imodoka hafi y’aho nakoreraga, arambaza ati ese nan’ubu nta mukobwa urongera kubona? Ndamubwira nti nabivuyemo, keretse mwebwe abagabo nimundambagiriza. Arambaza ngo nkurangire? Nti yego.

Arambwira ati hari umukobwa nzi, ni umuyobozi wa korali yaho nkuru yitwa Jacky ati ariko nkurikije uko nkuzi n’uko nawe muzi ndabona mwazahuza, mukubaka urugo rwiza rwubaha Imana. Nti ese ufite numero ye? Ati ndayifite! Arayimpa mbona ni wa Jacky twigeze guhurira muri famille ahantu. Ariko sinamwereka ko nari nsanzwe nziranye na Jacky.

Uwo mugabo twaguze ikibanza nahise muha amafaranga nari musigayemo aragenda. Ndagenda njya ku izamu kuko najyaga gukora ku bitaro muri weekend. Ngeze mu marembo y’ibitaro mpita mpura n’undi muntu twabanye kera ku bitaro igihe nari ndwariyemo, ambonye ngenda nʾamaguru arumirwa, ahita ahagarara kuko yamperuka bansunika mu kagare. Turaganira agiye kugenda arambaza ati ariko nturashaka? Nti oya! Nti ariko uzabe unandebera uwazambera umugeni kuko kwirambagiriza byarananiye.

Yari umuyobozi mu itorero, arambwira ngo nzajye kumusura nti nzaza. Arambwira ati ariko i Kigali niho hari abageni. Nti ngaho ndangira, kuko njyewe abakobwa twarashwanye nabivuyemo. Arambwira ati hari korali iherutse kuza kuvuga ubutumwa iwacu ku rusengero. Arambwira ati harimo umukobwa ari nawe muyobozi wayo yaranshimishije pe! Ati ni umurokore azi ubwenge busanzwe kandi yubaha Imana. Ati niba bataramutwara simbizi ati ariko uramutse ugize amahirwe yo kumubona akazakubera umufasha waba usubijwe.

Nti uwo niwe nshaka. Nkimara kuvugana n’uwo, mbona undi mugabo w’iwacu mu gace mvikamo, yari yazanye umugore kubyara. Uwo mugabo nawe arambwira ati ariko iwacu aho nsengera dufite umukobwa w’umudiakoni, njye niwe muntu nakurangira rwose. Ati abandi ntakigenda cyabo nta gakiza kabarimo. Nkomeje nganira n’uwo, nawe arambaza ati ariko nan’ubu pe, ibyo kuduha fanta warabiretse. Ubwo nawe mpita mwaka numero z’uwo mukobwa yambwiraga. Amazina y’uwo mukobwa arayayoberwa ati nanditseho Presidente kuri numero ye, arayimpa nyishyizemo mbona ni iya wa Jacky. Numva mpise ngira ubwoba cyane, kuko nari maze kumubwirwa n’abantu 3 batandukanye kandi bataziranye. Numva ndumiwe ariko muhisha ko muzi.

Aragenda nanjye nsubira ku bitaro ku kazi kuko nari naraye izamu. Murumva ko mu mugoroba umwe abantu batatu bataziranye banyibasiye bambwira umugeni umwe.

Ibyo nabyo murumva ko nabyo ubwabyo byari igitangaza! Bwarakeye mva ku izamu ndataha njya aho nabaga. Ku cyumweru nagiye guteranira ku rusengero rw’aho yasengeraga, mbwira Imana nti Mana ndashaka ko mubona tukavugana nibura 1 imwe ku rusengero kandi yizane ntamuhamagaye. Nagezeyo iteraniro ryatangiye nsanga Jacky ari hanze ari kumwe n’undi mudiyakoni barimo kuvugana kuri gahunda yo kwakira abashyitsi. Ahita aza kundamutsa anyishimiye arambwira ngo karibu.

Ndikiriza! Tuvuganaho gato ahita agenda asubira mubyo bari barimo. Ngiye gutaha mbona aje kunsezeraho nuko ndagenda. Nijoro nararyamye mbura ibitotsi kubera impamvu ntazi. Ndabyuka saa munani z’ijoro njya gusenga ariko numva sicyo kibazo nkomeza guhagarika umutima. Mu rukerera ndabyuka njya gusenga mbwira Imana ko numva nshaka ko inshyigikira kuko kuba jyenyine byananiye kandi ko nshaka umufasha wo kumfasha mu buzima nsigaje ku isi.

Mbwira Yesu ko Jacky mutinya kubera amahame agira, ko ariko ngiye kumusaba gahunda ngo tuganire bitarenze uwo munsi. Kandi mbwira Yesu ko ngiye kumusaba urukundo kandi ko nshaka ikimenyetso ko ariwe uzaba umufasha wanjye. Icya mbere numvaga nifuza ko Jacky azambera umufasha. Mbwira Yesu nti ndifuza ko abyemera cyangwa akampakanira. Sinshaka ibintu byo kugenda ngo nzagaruke. Abinyemerere cyangwa abyange ariko nambwira ngo ningende azansubiza ndahita menya ko atari we. Kandi sinzongera kumuvugisha ukundi kuri iyi ngingo.

Mu kanya saa kumi n’ibyiri n’igice ziba zirageze ndamuhamagara. Yaranyitabye ndamubwira nti ese tanti ko ngushaka! Nari tonton nawe ari tantine kubera abana bo muri ya famille twahuriragamo uko batwitaga niko natwe twitanaga. Ndamumubaza nti ese nzakubona gute? Nti mpa gahunda uboneka gute? Ati mboneka nyuma y’akazi ariko uyu munsi ntabwo mboneka mfite inama ya korali, ati ariko saa sita ngira akaruhuko k’isaha imwe ku kazi waza ntakibazo.

Ndamubwira ngo ndaza saa sita! Ati ntakibazo. Twamaze kuvuga na gutyo mpita nsinzira ibitotsi byinshi cyane. Ku buryo ntananyweye icyayi ndaryama kugeza saa tanu z’amanywa nkangukira hejuru ngira ngo isaha twahanye nayishe. Nditegura ndagenda, ngeze hafi y’aho yakoreraga kuko ntari mpazi neza, yaranyoboye. Musanga ku kazi ndamubwira nti ndashaka ko tujya ahantu nkakubwira icyo ngushakira, ati ndabyemeye.

Turagenda tujya ahantu muri cafe resto turicara ndamubwira nti rero nagira ngo ngusabe ibintu bibiri ; uranyemerera mbikubwire? Ati yego. Naramubwiye nti icya mbere ndifuza ko unyemerera tugasangira. Icya kabiri naramubwiye nti nyuma yo gusangira urampa nibura iminota 30 tuganire. Arambwira ati ntakibazo, turagenda turiyarurira, turafungura. Turangije, ndamubwira nti uyu munsi naraye nabi ku buryo ntigeze no gutora agatotsi byambereye ikibazo. Naraye ntasinziriye! Rero naje kugenzura nsanga impamvu yabiteye ari uko ngukunda kandi nkaba ntarabikubwiye ngo menye icyo ubitekerezaho, akaba aribyo bintu biri kumbuza amahoro cyane kandi ntabwo nifuzaga ko twakundana mu kigare. Nti ndifuza ko wazambera umufasha none mbwira niba ubona ntacyo bigutwaye. Umbwire ko ubyemeye cyangwa ko utabyemeye wenda ufite undi. Cyangwa se ko wumva twaba inshuti zisanzwe ibyo kubana nk’umugore n’umugabo bitarimo.

Ndamubwira nti igisubizo umpa kiranyura. Ibyo kumbwira ko tugiye kubisengera byo simbishaka. Arandeba mbona azenze amarira mu maso arambwira ati erega sinagushakira ikintu kibi. Kuko ikintu cyakubuza amahoro sinakikwifuriza genda usinzire, niba utari ukibasha kurya urye ibyo ushaka byose ndabyemeye.

Ndahaguruka ndamuhobera ndamubwira nti Yesu aguhe umugisha. Hari ku itariki 10/8/2009, dutangira umushinga w’ubukwe kugeza dukoze ubukwe le21/8/2010. Ubu turaho turashima Yesu watwubakiye urugo rwiza, ubu tumaze kubyara abana 3 b’abakobwa kandi ibintu byose turabifatanya nk’abagenzi bajya mu ijuru. Twarubatse dufite inzu Imana yaduhaye.

Gusa icyo nabwira urubyiruko nuko mugomba kugira Yesu inshuti yanyu, mukisanzura kuri Yesu nk’uko umuririmbyi w’indirimbo ya 60 mu gushimisha wavuze ngo “Bwira Yesu byose, ni inshuti yawe!” Pawulo nawe ati: “Dushobozwa byose na Kristo uduha imbaraga!” (Abafilipi 4.13).

Mupenzi Mitali Eugene
Niba utarabashije gusoma igice cya 1 kanda hano kugirango ugisome:

http://www.agakiza.org/ecrire/?exec=article&id_article=4195

Igice cya 2:
http://www.agakiza.org/ecrire/?exec=article&id_article=4207