Polisi yo mu gihugu cya Koreya y’Amajyepfo ihanganye n’ikwirakwizwa rya pilule zikozwe mu nyama z’abantu.
Amakuru dukesha urubuga rwa 7sur7, atangaza ko polisi yo muri Koreya y’Amajyepfo yatangaje ko mu kwezi ko muri Kanama umwaka ushize mu gihugu cyabo hatangiye kugaragara izo pilure, zikaba zinjira mu gihugu cya Koreya mu buryo butemewe n’amategeko ziva mu gihugu cy’u Bushinwa.
Izo pilure bakaba bazikora muri nyababyeyi y’umuntu wapfuye, ndetse n’abana bapfuye.
Nk’uko urwo rubuga rukomeza rubivuga ngo izo pilure zongerera abagabo imbaraga mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ariko zikaba zitemewe muri icyo gihugu kuko zituzuje ubuziranenge.
Izo pilure kandi zikaba zifite ingaruka zitandukanye ku buzima bw’umuntu, akaba ariyo mpamvu polisi yo muri icyo gihugu ikomeje kugenzura ibicuruzwa byose byinjira mu gihugu.
Inkuru dukesha igihe.com
Kenshi ukunze kubona
abantu bagenda bifashe mu nda, abasaza na bo bagashyiramo umunyu bati
gikubita aha mu kiziba cy’inda maze kigashigisha nkumva nokerwa cyangwa
se ati kikagaba ibishami mu nda nkumva mpashiriye. Cyangwa se ukabona
umuntu wari usanzwe uzwiho gukubita imyaka ntagira icyo abasha gushyira
ku munwa ndetse no agatangira kunanuka birenze urugero uturaso.
Wakwibaza
uti ese biterwa n’iki ? Igisubizo nta kindi n’ikibazo cy’indwara
zituruka ku mwanda zirimo inzoka zo munda ziterwa n’udukoko twitwa
protozoa twibasira amara tuyanyunyuzamo ibitunga umubiri ndetse yemwe
zikanatembera mu maraso kugeza n’ubwo zimwe zigera mu bwonko n’ibindi
bice by’umubiri. Muri iyi nkuru rero tugiye kubabwira birambuye kuri
amibe, ibimenyetso byayo, uko wayirinda ndetse n’imwe mu miti iyihashya
nubwo benshi bajya bibwira ko idakira nyamara tugize isuku y’intoki
zacu, isuku mu byo turya, amazi tunywa ndetse tukanayigira aho tugenda
n’aho dutuye, tukagira umusarani utari wa wundi wo kwikiza ubuyobozi,
hanyuma tukagira isuku y’umubiri, nta kabuza amibe twazihashya.
Amibe
ni ububabare no kuribwa kw’amara mato n’amanini adasigaye buterwa
n’udukoko dutera indwara two mu bwoko bwa protozoa histolytica
d’entamoeba. Amibe umuntu akaba ayandura iyo anyoye amazi cyangwa ibiryo
byandujwe n’ibyo utu dukoko. Amibe zitembera mu rwungano ngogozi maze
zigafata icumbi mu murura rw’amata aho zicukura zishakisha ubwihisho.
Amibe zikaba zishobora no gukwirakwira mu bice by’umubiri nk’umwijima,
ibihaha, ubwonko ndetse n’ahandi mu mubiri igihe uzirwaye ativuje hakiri
kare.
Amibe zigabanijemo amoko menshi ariko izikomeye cyane
kandi zangiza umubiri ni izitwa histolytica d’Entamoeba zigabanijemo
ibice bibiri zikunze kuba mu bice by’isi bishyuha cyane cyane muri
Afurika aho zinagira amahirwe yo kororoka kubera umwanda. Hari amibe
zibera mu mara. Umuntu ashobora kubana nazo igihe kirekire atazi ko
azirwaye ariko iyo zimaze kumuzahaza amara nibwo atangira gucibwamo
yituma amaraso ndetse kandi akanaribwa mu nda bikabije cyane. Ubwoko
bwa kabiri ni ubwa amibe zirenga amara zikajya mu bindi bice by’umubiri
nk’umwijima, ibihaha, ubwonko ndetse n’uruhu. Gusa kugira ngo zigere
kuri iyo ntera bitwara igihe kirekire kandi bigaterwa n’uko uzirwaye
atazivuje.
Zimwe mu mpamvu zitera amibe
Impamvu
ya mbere nyamukuru itera amibe ni umwanda ukwirakwiza turiya dukoko
dutera amibe. Utwo dukoko tuboneka mu mazi yanduye ndetse n’ibiryo
byandujwe natwo. Kurya ibiryo byandujwe n’amasazi ndetse n’imibu,
kwicara ku ntebe umuntu wanduye utu dukoko twitwa histolytica
d’entamoeba yicayeho nabyo biri mu bikwirakwiza amibe. Kurya imboga
n’imbuto byarongeshejwe amazi adatetse cyangwa adasukujwe siro
bikwirakwiza amibe ku rwego rwo hejuru. Ku bakunzi b’agatukura aha
ndavuga inyama cyane cyane iz’ingurube nabo ni ukurya bari menge kuko
iyo zatetswe nabi ari isoko yo kwandura za amibe.
Tukiri ku
mbonekarimwe kandi abakunda zingaro nabo ni ukuzitondera cyane cyane
iz’ihene, inka n’zindi nyamaswa kuko iyo zitetswe cyangwa zokejwe
zitaronzwe neza n’amazi atetse biba byoroshye cyane kugira ngo umuntu
afatwe n’izi nzoka zo mu nda.
Kenshi mu cyaro dukunze kubona abantu
batagira ubwiherero n’ababufite ugasanga butujuje ibyangombwa kubera
amasazi abuvamo n’utundi dukoko dukwirakwiza indwara. By’umwihariko kuri
ba bandi bikinga impande y’insina, usanga babikora mu rwego rwo
gukoresha uwo mwanda nk’ifumbire y’uturima tw’igikoni twabo. Abandi nabo
usanga basoroma imboga zameze hafi y’aho imyanda iba iri cyangwa se
ugasanga banasoroma imyanda yameze aho iyo myanda iri maze bakizirya.
Izi mboga ntizigomba kuribwa kuko umwanda w’umuntu wuzuyemo utu dukoko
dutera amibe.
Amibe kandi abantu barayanduzanya ari nayo mpamvu
abantu bagomba kwitwararika ku isuku y’intoki zabo mbere yo kurya,
guterura umwana, kumwonsa ndetse n’ibindi bikorwa. Hakwiye kwigwa ku
buryo gukorana mu ntoki byagabanuka n’ubwo gusuhuzanya ari igikorwa
cyiza cy’umuco nyarwanda. Isuku nke yaba ay’aho abantu batuye ndetse
n’ibikorwa remezo runaka ni nyirabayazana w’ikwirakwizwa rya amibe ari
nayo mpamvu bigora ko amibe cyangwa n’izindi ndwara z’isuku nke
zirandurwa. Mu zindi mpamvu zitera ikwirakwizwa ry’amibe ni imibonano
mpuzabitsina ikorewe mu kibuno igihe ababikora bahise bikora ku munwa
biba byoroshye guhita baha urwaho izo mikorobe kumanukira mu nda zabo.
Bimwe mu byakubwira ko urwaye amibe
Ibimenyetso byoroheje :
• Diyare idakanganye
• Guhora uribwa mu gice cy’inda bijyana no gucika intege
• Kumva udashaka kugira icyo urya ndetse ukumva ufite n’isesemi
Ibindi bimenyetso bikaze
• Gucibwamo wituma imyanda yeruraka isa n’umweru kandi irenduka ndetse ivanze n’amaraso
• Kubura ipfa ryo kurya burundu ndetsegutakaza ibiro mu buryo bukabije
• Kugira umuriro, kuruka cyane ndetse ukagira n’uruhu rwijimye n’isura yihinnye nk’iy’umuntu ugeze mu zabukuru.
Iyo
amibe zakurenze zigafata ibindi bice harimo umwijima bituma agasabo
k’indurwe kadakora maze indurwe yarekurwaga mu gusukura amaraso ntizibe
zikigiye. Naho iyo amibe zibasiye ibihaha ubibwirwa n’uko ukorora
igikororwa gisa n’umuhondo kandi kirimo amaraso ndetse ukanagira
ububabare bukabije mu gituza n’umuriro mwinshi rugeretse. Kubo amibe
zafashe impyiko, usanga barwara indwara zifata imyanya icamo inkari
ndetse kandi bakanagira igisebe ku mpyiko. Nk’uko twabikomojeho
dutangira, amibe zigera no ku bwonko aho zihacukura zikahatera ibisebe
n’ubwo bidakunze kubaho cyane ko bigera kuri urwo rwego. Ku wafashwe
nazo mu bwonko ashobora gutakaza ubwenge akaba nk’igishushungwe mu gihe
cy’amasegonda cyangwa iminota runaka.
Benshi bibaza niba koko
amibe zivurwa zigakira cyangwa se niba imiti itangwa kwa muganga ari iyo
kuyoroshya gusa nyuma ikagaruka nk’uko bikunze kuvugwa n’abantu benshi
hanze aha. Nyamara amibe ziravurwa zigakira iyo abantu bagize isuku
bakirinda kongera kurya amafunguro cyangwa gufata ibinyobwa nk’amazi
byandujwe n’udukoko dutera amibe. Gusa ikibazo tugifite muri ibi bihugu
byacu bikiri mu nzira y’amajyambere aho udukoko twa amibe twiganje,
isuku iracyari nke kubera ibura ry’amazi n’abayafite ugasanga badafata
ingamba zo kuyasukura mu gihe cyo kuyakoresha imirimo itandukanye.
Ikindi kandi muri ibi bihugu ikigero cy’imyumvire ku kwita ku isuku
y’ibiribwa, amasahani, amazi yo gukaraba no kunywa, isuku y’aho batuye,
kugira ubwiherero buhagije n’isuku yabo ubwabo bwite iracyari hasi .
Nk’urugero wumva nko mu Rwanda hakiri umuntu ukubwira ati hica
umutongero cyangwa ati hapfa uwavutse ndetse kandi ugasanga mwene iyi
myumvire ikiri no muri ba bandi banyuze mu shuri aho bakubwira bati
n’ubundi nzapfa ntacyo ndaramira ! Usibye rero kugira isuku mu rwego rwo
kurwanya amibe, abaganga ndetse n’impuguke mu gukora imiti berekana ko
imiti nka trinidazole, Metronidazole ari umwe mu yifashishwa mu kuvura
amibe muri cya gihe iyo uyirwaye yageze kuri ya ntera yo kwituma amaraso
anadiyara. Ni byiza ko umuntu uri kuri iyi miti yirinda inzoga kuko
alukoro igabanya ubukana uyu muti ugira kuri mikorobe zitera amibe.
Indi
miti yifashishwa mu kuvura amibe harimo intetrix, omidazole ndetse na
secnidazole. Indi miti gakondo ariko itaboneka mu Rwanda irimo ibibabi
by’igiti cyitwa abricot, uruvangitirane rw’ifu y’amababi y’icyatsi
cyitwa neem kiboneka mu buhinde. Hari kandi n’igishishwa cy’igiti cyitwa
peepul basekura nacyo bakanwa amazi yacyo. Nk’uko kandi tubikesha
urubuga docteurclic.com, umutobe w’igiti cyitwa pilon uvanzwe n’amavuta
akomoka ku gihingwa cya sezame bacaniranye n’amazi nyuma bakawubika
ahantu hafutse nawo uhashya za amibe. Mu Rwanda rero mu bavuzi gakondo
twaganiriye bo batubwiye ko amibe bazivurishwa umuti ukomoka ku giti
bita intare y’irungu ndetse n’umwanzuranya.
Kuri ubu, abantu
bagera kuri miliyoni 50 ku isi bamaze kwandura amibe kandi abagera ku
bihumbi 100,000 bakaba bashobora guhitanwa nazo buri mwaka. Nyamara
biroroshye kwirinda izi nkenya twita ku isuku kandi tunanisuzumisha
kugira ngo nidusangwa tuzifite tuvuzwe bityo tugire amagara mazima. Ni
aha buri wese yaba abakozi b’ubuzima ndetse n’abashinzwe isuku
kuyikangurira abanyarwanda kugira ngo imyumvire ihinduke maze amibe
n’izindi nzoka zo mu nda ziterwa n’umwanda zibe amateka mu gihugu cyacu.
umuganga.com
Bijya bibaho ko umugore ashobora kwishyiramo ko atwite ari byo mu
rurimi rw’amahanga (grossesse imaginaire) ariko mu by’ukuri atari byo.
Akaba yanagaragaza ibimenyetso nk’iby’umugore utwite, mu gihe
atipimishishije ngo amenye ukuri, agategereza ko abyara agaheba ari byo
bamwe batangira kuvuga ko inda yahirimye, ko yarozwe, inda barayizinze
n’ibindi.
Ikibitera
Umuyobozi w’ivuriro ryigenga Ihumure, Muremangango Aphrodice avuga ko
abagore bakunze guhura n’icyo kibazo cyo kwiyumvisha ko batwite kandi
atari byo ari babandi baba barahuye n’ibibazo byo kutabona umwana kandi
babyifuza.
Umugore nk’uwo utabyara kandi yumva abikeneye cyane, atangira
kwishyiramo ko atwite nk’iyo aramutse abuze imihango mu kwezi,
agatangira kumva ko ubwo atayibonye nta kabuza yasamye. Ibyo iyo
ubwonko bumaze kubyakira atangira kugira imyitwarire n’ ibimenyetso
nk’iby’umugore utwite, kugira iseseme no kuruka, ndetse n’inda na yo
ikaba nini nk’iy’umugore utwite koko.
Hari n’ibindi bishobora gutuma umugore yibeshya ko atwite, ibyo ni
nko kurwara ibibyimba byo mu mura kuko na byo bituma inda iba nini
nk’iy’utwite, cyangwa se uko kubyimba kukaba kwaturuka ku misemburo ya
kigore idasanzwe (trouble hormonal).
Bishobora guterwa n’ingombyi imwana akuriramo mu nda yirema nabi
bigatuma mu mura hazamo ikintu kibumbabumbye gifite ishusho
nk’iy’amagi y’ibikeri ( grosse môlaire cyangwa môle hydatiforme)
Aha naho umugore agira ibimenyetso by’utwite, ntabone imihango,
agaciragura, akagira iseseme, akabyimba ibirenge, agacika intege
n’ibindi. Gusa umura ( utéris) w’umugore wagize ibyo bibazo uba munini
cyane kurusha uw’umugore utwite by’ukuri.
Inama zigirwa abagore bafite ibibazo nk’ibyo
Igihe umugore abuze imihango mu kwezi agomba kugana muganga
akabimufashamo, ntatangire kwiyumvisha ko yasamye nta gihamya
abifitiye, kuko imihango ishobora kubura bitewe n’impamvu zitandukanye.
Muri izo mpamvu harimo nk’ibyo bibazo by’uburwayi bwo mu mura,
ubuzima ubayemo niba ufite ibiguhangayikishije, wagize uburwayi
bukomeye, indyo mbi n’ibindi.
Kwegera muganga ni ngombwa kandi kuko igihe wahuye na cya kibazo
cy’imisemburo idasanzwe itera ikibumbe kimeze nk’amagi y’ibikeri mu
mura, agusuzuma akakibona hakiri kare biba byiza kuko iyo ugitindanye
gishobora gutera indwara ya kanseri. N’iyo asanze ari ibibyimba byo mu
mura na byo bivurwa vuba bigakira.
Umugore wahuye n’ibyo bibazo, igihe ibipimo byo kwamuganga bigaragaza
ko adatwite, araganirizwa, akagirwa inama, kuko umuntu nk’uwo iyo
asanze atarasamye kandi abyifuza cyane biba bigoranye kugira ngo
abyakire.
Georgine Tumukunde
source:agasaro.com
Ushobora kuba ujya ubona
amabara ku mubiri wawe adasanzwe, waba uri inzobe ukabona amabara
y’umukara kuri wowe cyangwa se waba uri igikara ukabona atukura mbese
bya bindi bavuga ngo umuntu yabaye madowadowa bikakuyobera.
Ibi rero nta gushidikanya ni indwara ndetse ngo ikaba inibasira abantu
batari bake kandi ngo ikanatuma umuntu atisanzura mu bandi. Iyi ndwara
izwi ku izina ry’urubara ari byo « vitiligo » mu rurimi rw’igifaransa.Mu
kumenya iby’iyi ndwara, twegereye Doctor Kayigimbana inzobere mu kuvura
indwara z’uruhu mu bitaro bya kanombe. Dr Kayigamba akaba yaratamgarike
UMUGANGA.com ko ko ari indwara ituma umubiri uhinduka umweru ku buryo
ngo hari n’abavuga ko umuntu aba yarakubiswe n’inkuba. Ibi rero ngo
bikaba bituruka mu mubiri ubwawo nta kintu kizwi wavuga ko gitera iyi
ndwara uretse ngo kuba hari ibyo bita autoanti-corp ziza zigashwanyaguza
uturemangingo tw’uruhu maze umuntu akaba yagira iki kibazo.
Iyi
ndwara rero ngo ishobora gufata igice icyo ari cyose ku ruhu kuko ngo
hari nk’ubwo ubona abantu bafite iminwa itukura bikabije ugasanga abantu
bakunda kuvuga ko banywa inzoga nyinshi, nyamara ngo biba bitewe n’iyi
ndwara, gusa ngo bitewe n’imiterere y’umuntu ngo hari n’ubwo yibasira
umubiri wose.
Iyi ndwara rero ngo ifata buri kigero cy’abantu
kuko ngo hari n’ubwo abana b’impinja usanga bayivukana, gusa ngo ibi
ntaho bihuriye no kuba umuntu yavuka ari nyamweru kuko ngo byo biba
biturutse mu ruhererekane rw’umuryango mu gihe iyi ndwara ya « vitiligo »
yo ari indwara y’umuntu ku giti cye.
Uyu muganga rero akomeza
avuga ko ngo imibare itazwi neza y’abantu barwara iyi ndwara, gusa ngo
akurikije imibare y’abantu bamugana ngo iyi ndwara iriho cyane, gusa ngo
nta rukingo ruhari rwarinda iyi ndwara ngo ndetse n’imiti ihari ntabwo
ishobora kuvura abantu bose ngo bakire iyi ndwara kuko bamwe bavurwa
ariko bakazarinda basaza bakiyifite.
Iyo umuntu amaze amezi atatu
yivuza nta gihinduka bamusaba kurekera aho kuko iyi ndwara nta yindi
ngaruka igira ku ruhu. Gusa mu gihe aya mabara yaje ku munwa, mu birenge
no mu ntoki umuntu ntago aba ashobora gukira.
Uyu muganga kandi
yatangarije UMUGANGA.com ko abantu bafite iyi ndwara baba bagomba
kwitabwaho kuko akenshi bibatera ipfunwe ku buryo banatekereza
kwihindura uruhu nk’ibyabaye kuri Michael Jackson. Uyu muhanzi wabaye
ikirangirire na we ngo guhindura uruhu rwe yaba yarabitewe n’iyi ndwara
yari arwaye umubiri wose.
Ubonye rero ibintu bidasanzwe ku mubiri
wawe ni byiza kugana muganga kuko ngo bishobora kuba ari indi ndwara
yakuviramo ingaruka mbi nk’indwara y’ibibembe.
source: UMUGANGA.com
Ibyiyummvo by’urukundo
ngo bishobora kugabanya umubabaro, kubera ko burya ngo iyo ukunze hari
agace ko mu bwonko gakora neza kurushaho, bityo bigatuma n’agahinda
cyangwa umubabaro wari ufite bishira. Birumvikana ko kugira ngo
wiyibagize akababaro kimwe mu byo wakora harimo gukunda.
Inkuru
dukesha revue Plos One, ivuga ko ngo urukundo rwaba rugira amababa,
atari ayo kwigurukira ubwarwo ahubwo gusa, arufasha no kugurukana
umubabaro. Nkuko bitangazwa n’abashakashatsi bo muri « Stanford
University School of Medicine » bavuga ko ubuzima bw’umuntu ukunzwe
bushobora kumugabanyiriza umubabaro, kuko urukundo rubasha gusohora
bimwe mu byongera umubabaro n’agahinda. Nk’uko aba bashakashatsi
bakomeza babivuga ngo urukundo kimwe n’ubwoba cyangwa umurava ngo si
ibintu umuntu ashobora kwihererana.
Noneho icyo bita « Coup de
foudre », ni imimerere umuntu agira muri we ariko yihuse. Iki kintu
abantu bakunze kukita urukundo ariko bene uru ntirukunze kuramba, kuko
inshuro nyinshi usanga rushingiye ku irari. Akenshi usanga rushira
nk’uko rwaje. Ngo bene uru rukundo iyo rubayeho ruhita rugaragara mu
bice 12 by’ubwonko. Igikurikiraho ni uko umuntu ahita agira ibyiyumvo
by’urukundo, hakabaho n’igihe bene uru rukundo rukomeye rukanaramba,
ariko si kenshi.
Coup de foudre irangwa no kubura appetit, gutera
cyane k’umutima, kumva wacitse intege. Ibi byose bikaba biterwa
n’ivuburwa rya hormone yihariye yitwa « dopamine », ikora ku gace kamwe
k’ubwonko kazwi kugeza ubu nka système de récompense. Nk’ibindi
biyobyabwenge, urukundo rushobora kugaragaza ko hari ikibura igihe cyose
icyo wifuje kidahari.
source: UMUGANGA.com
Akenshi umuntu umaze
kwandura agakoko gatera SIDA ahita atangira kwiheba avuga ko ubuzima bwe
burangiye ndetse hakaba n’abatangira kurya utwabo bavuga ko nta minsi
bafite ku isi.
Ibi ariko kuri ubu si
ko biri kuko umurwayi wa SIDA ashobora kuramba igije kingana n’imyaka
16. Ibi byemezwa na Dr Margaret May, umuganga mu bitaro bikuru bya UK,
aho avuga ko kuva mu mwaka w’1996 ikizere cy’ubuzima cyangwa uburame ku
murwayi wa SIDA bwiyongereyeho imyaka 16. Ibi abivuga nyuma
y’ubushakashatsi yakoze mu gihe yakurikiranaga abarwayi ba SIDA muri
biriya bitaro.
Abarwayi yakoreyeho ubushakashatsi akaba ari
17,661 bose bari barwariye muri biriya bitaro. Muri bo abangana na 7%
(1,248) ni bo bapfuye abandi bakomeza kubaho, harimo abari bafite imyaka
20 kuzamura bamaze kugera hagati ya 30 na 46.
Aya mahirwe ariko
abagabo bakaba batayanganya n’abagore kuko abagore bashobora kugera ku
myaka 20 y’uburame mu gihe abagabo ari 10 y’uburame. Ikindi ngo n’uko
abagabo barwaye SIDA babaho kugera ku myaka 60 mu gihe abagore bagera
kuri 70.
Ubu bushakashatsi bwarashyizwe ahagaragara mu mwaka wa
2009 bukozwe na Dr Margaret May afatanije n’abandi baganga bo muri
biriya bitaro bafatanyaga kwita kuri bariya barwayi buvuga ko iyi myaka
y’uburame ishoboka ku barwayi bo mu bihugu byateye imbere kuko ngo
bigoye ku barwayi bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bitewe
n’imibereho yabo iba itari myiza.
aource: Umuganga.com
Abantu basaga 500000 ku isi bapfa
bazize indwara ya tetanosi buri mwaka, iyi ndwara ikomeye cyane ikaba
iterwa n’agakoko kitwa Clostridium tetani cyangwa se Bacillus tetani,
Plectridium tetani, aka gakoko kakaba gakunda kwinjirira cyane ahantu
hari udusebe kakagenda kabyara utundi duto tugenda dukwira ahantu henshi
ku buryo tunagera hafi mu gice cyo hagati cy’ubwonko.
Gusa urukingo rw’iyi ndwara rumaze hafi imyaka 50 rukoreshwa rukaba ari n’itegeko kuruhesha umwana.
Iyi ndwara ikaba ikunda kwibasira cyane abantu bo mu bihugu bikiri mu
nzira y’Amajyambere akenshi bikaba biterwa n’uko ababyeyi batitabira
gukingiza abana inkingo zose uko bikwiye.
Abantu bose rero bafite ibisebe bishobora guhura n’itaka ku buryo
bworoshye baba bafite ibyago byo kwandura iyi ndwara, muri iyi minsi
yibasiye cyane ibihugu bigera kuri 20 byo ku mugabane w’Afurika ndetse
na Aziya mu gihe mu bihugu byateye imbere iyi ndwara igaragara gake
cyane akenshi ikibasira abantu bakuze uretse ko n’inyamaswa zishobora
kurwara iyi ndwara.
Iyi ndwara ikunda kugaragara ahantu isuku y’ibanze iba ikiri nke mu bahatuye cyane cyane mu nce z’ibyaro.
Agakoko gatera iyi ndwara gashobora kumara imyaka n’imyaka hanze kuko
gashobora no kwihanganira cyane ubushyuhe bwinshi, kandi kakaba
kanakunda kunanirwa n’imiti ikica.
Aka gakoko rero gakunda kuba mu gitaka,mu mukungugu, ibyuma byatoye
ingese,mu mwanda w’inyamaswa ndetse no hagati y’10 na 25% by’umwanda
w’abantu.
Iyi ndwara rero mu gihe ititondewe ishobora gutera ububabare ndetse
n’urupfu kuwayirwaye ; Leta y’u Rwanda rero mu rwego rwo gukumira
indwara nk’izi ikaba yarashyizeho gahunda yo gukingira abana bakivuka
zimwe mu ndwara harimo n’iyi ya tetanusi, banagenda kandi bazikingirwa
uko amezi agenda ashira.
source: igihe.com
Indwara ya diabete ni imwe mu ndwara
zitandura, izo bita non communicable disease, ariko kugeza ubu ikomeje
kwiyogera cyane ku isi. Mu Rwanda imibare igaragaza ko abantu barwaye
diabette bagize 3% by’abatuye u Rwanda. Ni ukuvuga abagera ku bihumbi
300.000. Ikibazo gikomeye gihari, Umuyobzi w’Ibitaro bya Kabgayi Dr.
Sebatunnzi Osée avuga ko ari uko abantu benshi batarasobanukirwa
n’uburyo iyi ndwara ifata n’uko yakwirindwa.
Dr. Sebatunzi Osee,
Umuyobozi w’Ibitaro bya Kabgayi avuga ko diabete iterwa no kuba mu
mubiri habuze umusemburo witwa insuline. Uyu musemburo ukaba ufasha
gutunganya isukari mu mubiri. Iyo wakoze neza ni wo utuma isukari yo mu
mubiri itaba nyinshi cyangwa ngo ibe nke, ikaba iringaniye mu mubiri.
Dr.
Sebatunzi avuga ko impamvu zituma insuline idakora neza zishobora kuba
nyinshi: nk’uburwayi cyangwa kuba umuntu yaba afite ibinure byinshi
bikabangamira imikorere y’uyu musemburo ari byo bita resistance a
l’insuline. Cyangwa bikaba byakwizana umubiri wabikoze wonyine.
Diabete
igira ibimenyetso umuntu yayimenyeraho nk’uko Muganga Sebatunzi
abivuga. Ati « Diabete ikunze kugaragazwa n’uko umurwayi aba yihagarika
cyane kandi kenshi. Iyo yihagarika cyane rero aba atakaza byinshi ari na
yo mpamvu bagira umwuma kubera ayo mazi aba yatakaje.»
Ku
kibazo cy’ingaruka, Dr. Sebatunzi avuga ko diabete idafata urugingo
rumwe ati “Diabete ni indwara mbi cyane kandi ikomeye, kuko iyo igeze
kure yica amaso, ikica umutima kuko hari igihe amaraso yo mu mutima
adashobora gutembera kubera ibinure biba byagezemo, yica impyiko, yica
ubwonko, imitsi yo mu bwonko ntikore neza, igafungana cyangwa igaturika,
hari abakunze kugira ibyo bita pied diabetique, bakunze kugira ibisebe,
imyakura ikangirika kugeza aho umuntu ashobora gukomereka ntamenye ko
yakomeretse. Burya umuntuu urwaye diabete aba akoraniweho n’ibintu
byinshi cyane.”
Mu rwego rwo kwirinda iyi dwara, Dr. Sebatunzi
avuga ko diabete ari indwara idakira. Ku bw’ibyo, ngo abantu bakwiriye
kwirinda, cyane bakora siporo cyangwa imyitozo ngororangingo, kurya
mbuto, imboga rwatsi, ntibarye ibintu bituma bagira ibinure byinshi
nk’amavuta menshi, akirinda kunywa inzoga n’amatabi (facteurs de risque)
kuko bituma wa musemburo ugabanuka cyangwa ntukore.
Ariko ku
wamaze kurwara diabete, Dr. Sebatunzi avuga ko na bo bagomba kwirinda
biriya byose kandi bakarya imbuto n’imboga, bagakora siporo byibuze
inshuro eshatu mu cyumweru, nta kindi umuntu arimo gukora, nta kindi
ubwenge bwe buhugiyeho kuko ituma umutima ukora neza ikawurinda
n’indwara. Uwo murwayi ngo agomba kwitwararika no gukurikiza inama zose
muganga amugira kandi agakurikiza gahunda muganga amuha, ntafate imiti
ngo nabona yorohewe ahite areka gusubira kwivuza.
Ati «Nubwo
diabete idakira, ni indwara umuntu ashobora kubana na yo igihe kirekire,
mu gihe akurikiranywe n’abaganga kandi na we agakurikiza neza inama
agirwa na muganga icyo gihe indwara ntacyo imutwara kandi na za ndwara
ziyuriraho zitabaho.»
source: Umuganga.com
Indwara ya anjine (angine) ifatwa
nk’indwara yoroheje ariko ishobora gutera ububabare ndetse bikababaza
cyane uyirwaye. Iyi ndwara ibamo ibice bine, ifata mu muhogo hagahinduka
umweru, hari n’ituma hagira ibara ritukura. Kuri izo zishingiye ku
ibara hiyongeraho ishobora guterwa na virusi cyangwa se udukoko twa
bagiteri ; ariko izi zose ni ngombwa kwihutira kwa muganga ku muntu
wagize ikibazo agafatwa na yo.
Mu gihe uryamye ukumva umuriro udasanzwe, ukababara cyane mu muhogo
mu gihe umira uducandwe byaba ari ikimenyetso cya anjine. Iyi ndwara
ikunze kwibasira abana bato ariko n’abakuru birashoboka ko yabafata.
Nk’uko twabivuze, anjine zigira amoko atandukanye, gusa zose zihurira
ku kuba zifata mu muhogo. Anjine zigaragazwa n’uko aho zafashe
hahinduye ibara hakaba umweru cyangwa umutuku. Zose zitera uburibwe mu
muhogo bushobora kubabaza cyane, bugakurikirwa n’ibibazo byo kumira,
umuriro ndetse no kubabara umutwe. Mu ndwara za anjine ndetse hari
izigira ibimenyetso nk’iby’ibicurane, ndetse zishobora kurangwa no
kuruka.
Gusa birakwiye kumenya gutandukanya anjine yatewe na virusi cyangwa
iyaturutse ku dukoko twa bagiteri. Impamvu ni uko uburyo bwo kuzivura
butandukanye, ikindi ni uko anjine itewe na bagiteri ishobora kugira
ubukana cyane ndetse ikaba yanateza ibibazo ku mutima, iyi ni iyo bita
mu rurimi rw’Igifaransa ‘Angine à streptocoques hémolytiques du groupe
A’. Urwaye iyi anjine ahita yandikirwa imiti mu rwego rwo kwirinda ko
yagira ingaruka mbi ku murwayi.
Ni gute anjine ivurwa ?
Kuvura anjine bagendera ku bimenyetso umurwayi agaragaza : imiti
igabanya umuriro cyangwa kuribwa ni byo bikunze gukoreshwa
bigakurikirana n’imiti banywa ikoza mu muhogo. Ubwo ni bwo buvuzi
bukorerwa umurwayi wa anjine ku busanzwe.
Mu gihe umurwayi yasuzumwe na muganga ubyemerewe, agasanga afite
anjine iterwa na bagiteri, yandikirwa imiti yica bagiteri
(antibiotiques). Niba muganga yakwandikiye iriya miti ya antibiotiques,
ugomba kuyinywa ukayirangiza bikurikije amategeko kabone niyo
ibimenyetso bya anjine byaba bitakigaragara. Impamvu ni uko iyo imiti
ifashwe nabi bituma bagiteri zigira ubudatsimburwa (resistance).
Inkuru dukesha UMUGANGA.com
Ubusanzwe kuzana uruhara
ukunze gusanga ari ikintu gisa naho kiganje ku gitsina gabo cyane
ugereranije n’igitsina gore ndetse nanone bikiganza ku bageze mu za
bukuru ariko ikiri cyo nuko n’igitsina gore gishobora kuzana uruhara
ndetse rimwe na rimwe n’abahungu bakiri bato bashobora kuruzana bitewe
n’impamvu runaka.
Nkuko bitangazwa na
medicinenet.com, ngo hari impamvu nyishi zishobora gutuma umuntu azana
uruhara kandi zigatandukana ku bagabo ndetse n’abagore, Ubushakashatsi
bwakozwe bwerekanye ko umuntu atakaza nibura imisatsi iri hagati ya 100
ni 150 ku munsi ko ari ibisanzwe kuri buri wese. Umusatsi w’umuntu umera
mu byiciro (phases) bitatu ari byo bikurikira :
1. Ikiciro cya mbere cyitwa anajene(Anagen): Iki ni ikiciro cyo gukura k’umusatsi uva mu turemangingo dushinzwe kuwukora.
2. Ikiciro cya kabiri cyitwa terojene(telogen): Iki ni ikiciro igihe umusatsi uba warangije gukura nta zindi mpinduka utegereje.
3. Ikiciro cya gatatu bita katajene (catagen): Ikiciro umusatsi uba wararangije gukura noneho ugatangira gutakara buri munsi.
Uriya
musatsi umuntu yigoshesha n’uko uba ugeze mu kiciro cya terojene nta
zindi mpinduka utegereje kuko n’icumi ku ijana (10%) by’umusatsi uri ku
mutwe uherereye muri cyo.
Kuzana uruhara rero no gutakaza
umusatsi ku muntu uwo ari we wese ntaho bihuriye n’indwara iyo ari yo
yose ndetse n’imirire ya buri munsi ye ntaho ihurira no gutakaza
umusatsi, hanyuma ikindi n’uko umusatsi ushobora kunyunyuka (thinning)
bitewe n’uruhererekane rw’imiryango, akoko cyangwa gusaza ku muntu kuko
guhera ku myaka mirongo itatu abagore n’abagabo batangira guhura n’iki
kibazo cyo kunyunyuka k’umusatsi bitewe n’imihindagurikire y’imisemburo
(hormonal changes) yo mu mibiri yabo hakiyongeraho umunaniro umuntu
agira rimwe na rimwe, ihindagurika ry’imisemburo mu gihe cyo gutwita,
cy’ubugimbi n’ubwangavu hamwe no mu gihe umugore yaciye imbyaro byose
bishobora gutuma umuntu atakaza umusatsi ndetse arikobikaba ntaho
bihuriye nokumera uruhara.
inkuru dukesha umuganga.com
Ubushakashatsi bwakozwe na
Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’ Abanyamerika Guttmacher Institute ku
bufatanye na Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, burerekana ko muri iki gihugu
inda ibihumbi 60 arizo zikurwamo buri mwaka.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abagore 25 ku 1000 bafite hagati y’
imyaka 15 na 44 bakuramo inda buri mwaka. Hafi y’ inda zose zivamo ni
iziba zasamwe zitifuzwa, ndetse 1/3 cy’ abagore bahura n’ibibazo
bikomoka ku gukuramo inda nbibabona ubuvuzi bukwiye.
Muri ubu bushakashatsi, byaragaragaye ko benshi mu bakuramo inda
bagana abaganga batabifitiye ubushobozi, cyane cyane abavuzi gakondo
bakoresha uburyo butizewe, haba mu isuku ndetse n’ ibikoresho nkenerwa.
Herekanywe kandi ko impamvu nyamukuru ituma abantu bagana abavuzi
gakondo ari uko gukuramo inda bitemewe mu Rwanda, ibi bikaba ari nayo
ntandaro y’impfu nyinshi z’ababyeyi n’abana.
Chantal Umuhoza, umuhuzabikorwa w’ ikigega kigamije gukangurira
abantu kwirinda ingaruka zo gukuramo inda nabi, avuga ko iyi mibare
ishobora kuba irenzeho, kuko babaze ababashije kugera kwa muganga gusa.
Agira ati : “Ibihumbi 60 ntabwo ari imibare iteye ubwoba, icyakora
birashoboka ko iyi mibare irenzeho, bitewe n’ uko twifashishije
amaraporo aturuka mu bitaro bitandukanye. Ni ukuvuga ko abatarageze kwa
muganga tutababaze”.
Umuhoza, ashimangira ko kwemerera abantu gukuramo inda byagabanya
cyane impfu z’ ababyeyi n’abana nk’ uko byagaragaye mu bihugu bimwe na
bimwe byemeye iki gikorwa.
Ati : “ Uretse no kuba byagabanya impfu, ni n’ uburenganzira bw’ umuntu kutabyara umwana atigeze yitegura”.
Dr Fidele Ngabo, umuhuzabikorwa mu mushinga uharanira ubuzima bw’
umwana na nyina, avuga ko gukuramo inda bisanzwe byemewe mu Rwanda igihe
inda ishobora kubangamira ubuzima bw’ umugore, iyo inda ari ingaruka zo
gusambanywa ku ngufu, cyangwa igihe abafitanye isano bateranye inda,
cyangwa se Polisi n’abaganga bemeje ko igomba kuvamo.
Muri miliyoni 6.4 z’ inda zivamo muri Afurika, 3% gusa nizo zikurwamo mu buryo bukurikije ibisabwa.
N’ ubwo nta mibare ifatika igaragaza abahitanwa no gukuramo inda,
raporo y’ishami rishinzwe ubuzima mu Muryango w’Abibumbye igaragaza ko
gukuramo inda ari kimwe mu bintu birindwi bihitana abagore benshi muri
Afurika y’Uburasirazuba.
Hejuru ku ifoto : Chantal Umuhoza, umuhuzabikorwa w’ ikigega kigamije gukangurira abantu kwirinda ingaruka zo gukuramo inda nabi.
inkuru dukesha igihe.com
Umuvuduko
ukabije w’amaraso ni indwara iterwa n’impamvu zitandukanye zirimo
kunanirwa mu mutwe bitewe no gukora umuntu ataruhuka, gutekereza ku
bintu byinshi birimo ibibazo by’ubuzima ubayemo bigatuma ugira kwigunga
gukabije muri wowe, n’izindi mpamvu nyinshi zitandukanye.
Nk’uko
bitangazwa n’urubuga Topsante.com, ngo iyi ndwara y’umuvuduko ukabije
w’amaraso iterwa na stress, yo ahanini ngo iterwa no gukora cyane umuntu
ataruhuka bityo ubwonko bukananirwa bigatuma umuntu agira ubwigunge
cyangwa se irungu rikabije. Aha rero, ngo kugira ngo wirinde iyi ndwara,
mu gihe wumva unaniwe mu mutwe, ugomba gukora imirimo ituje ituma
uruhuka mu mutwe nko kumva cyangwa kureba indirimbo, gutekereza ku
kintu runaka kandi wamara kugitekerezaho ukanandika icyo ubitekerezaho,
kwandika ubutumwa bugufi (sms) ukoherereza incuti yawe, n’ibindi bintu
ushobora gukora utuje ukumva uruhutse mu mutwe.
Emilie Devienne,
inzobere mu by’ubuzima we avuga ko iyi ndwara y’umuvuduko w’amaraso
iterwa na stress ngo ikunze kwibasira abantu bakoresha ubwenge cyane.
Kugira ngo wirinde iyi ndwara rero, ngo igihe wumva utangiye kunanirwa
mu mutwe, ngo ugomba gufata iminota 3 yo kuruhuka byibura incuro ebyiri
ku munsi.
Ikindi ngo ni ukuruhuka buri nyuma y’iminota 90,
kugira ngo uruhure ubwonko ari byo bita mu rurimi rw’Igifaransa “90
minutes de detente mentale”, hakiyongeraho ko igihe cyose mu kiruhuko
ugiye kurya, ugomba kurya witonze, gahoro kuko na byo bifasha ubwonko
kuruhuka kandi n’igogorwa rikaza gukora neza ku buryo utananirwa mu
mutwe.
Inkuru dukesha:UMUGANGA.com
Nk’uko tubikesha urubuga rwa bbc, ngo igituma umubare utari muto w’abagabo uzana uruhara cyamaze kuboneka, ibi bituma hatekerezwa ku buryo ndetse uruhara rushobora no kuba rwazavurwa.
Mu bushakashatsi bwakozwe ku bagabo bafite uruhara ndetse no ku mbeba zikoreshwa muri laboratwari, umushakashatsi w’Umunyamerika yavumbuye poroteyine ituma umuntu atakaza umusatsi. Kuri ubu kandi imiti irwanya iyo proteine yatangiye gukorwa nk’uko byatangajwe mu kanyamakuru kitwa Science Translational Medicine. Ubu bushakashatsi bushobora kuzatuma haboneka amavuta avura uruhara.
Abagabo benshi batangira kuzana uruhara bageze mu myaka yabo yo hagati, naho abagera kuri 80 ku ijana baba baratakaje imwe mu misatsi yabo ku myaka 70.
Umusemburo w’abagabo wa tesitesiterone nawo ngo waba ubifitemo uruhare rutari ruto, kimwe n’uturemangingo tw’umubiri. Byombi bituma uduce tw’umubiri dukuriramo umusatsi (hair follicles) tuba dutoya ku buryo ndetse tutanagaragara, maze uruhara rukaba ruragaragaye.
Kuri ubu abashakashatsi aimg142|centebo muri iniversite ya Pennsylvania bize kuri utu tunyabugingo (genes) dutuma umuntu atangira kuzana uruhara maze basanga ko poroteyine yitwa Prostaglandin D synthase ari nyinshi mu turemangingo (cells) tugize uduce umusatsi ukuriramo turi ahatangiye kuzana uruhara, nyamara ariko iyi poroteyine ntiyiyongera mu duce tuba tugifite umusatsi.
Imbeba zorowe ku buryo zigiramo iyi poroteyine ku kigero cyo hejuru nta bwoya zigeze zimera, mu gihe abantu bari baratewe umusatsi (transplanted human hairs), umusatsi wabo wahagaritse gukura bahawe iriya poroteyine. Uwari uhagarariye ubu bushakashatsi Prof Gearges Cotsarelis wo mu gashami k’indwara z’uruhu yagize ati: “Twerekanye ko poroteyine yo mu bwoko bwa prostaglandine iri ku kigero cyo hejuru ku ruhu ruriho uruhara kandi ikaba ituma umusatsi udakura. Ati: “Rero iyo imiti izarwanya mu kuvura uruhara cyabonetse”.
Abashakashatsi batangaza ko ubu hari imiti myinshi iri mu igeragezwa, kandi ko hari ubushobozi bwo gukora umuti wasigwa ku mutwe ukarinda uruhara kandi ugafasha umusatsi kongera gukura.
Inkuru ya www.ubuzima.com
Kurya ni ngombwa mu buzima, ariko bikaba byiza kurushaho iyo umuntu ariye igaburo ryuzuye. Iyo bavuze igaburo rituzuye cyangwa indyo nkene ari byo bita (aliment non equilibré) mu rurimi rw’igifaransa, baba bavuze igaburo ritujuje intungamubiri zikenewe n’umubiri kugira ngo umubiri uzibyaze ingufu ukenera mu kazi kawo ka buri munsi. Ibi bikajyana kandi n’ibyo twakwita igaburo ridahagije kuko akenshi kurya igaburo rituzuye ritanahagije biterwa n’ubukene.
Abantu batari bacye bakunze gufata igaburo ridahagije, ari naho usanga babyitiranya no kurya nabi kandi atari byo rwose. Kurya nabi ni byo bakunze kwita (malnutrition) mu rurimi rw’igifaransa. Ibyo abantu bibwira ko kurya igaburo rituzuye ariko kurya nabi si ko bimeze kuko abantu benshi barya nabi atari uko bakennye cyangwa babuze ibibahagije ahubwo uzasanga abarya nabi ari ba bandi bafite ibiribwa by’umurengera.
Kurya nabi rero nk’uko tubisanga kuri www.dangersanter.org, mu bihugu byateye imbere bivuze kurya ibyo kurya birimo intungamubiri zirenze izo umubiri ubasha gukoresha kandi ibyo barya bikangiza umubiri mu gihe bo baba bibwira ko bariye neza. Byumvikane neza ko aba tuvuga ko barya nabi, barya ibiryo bya kijyambere ariko bikururira umubiri indwara z’ibikatu biwuremerera bitewe n’intungamubiri zirenze izikenewe baha umubiri wabo. Ikindi n’uku kurya nabi kwiyongeraho kurya mu kajagari aho usanga abantu barya igihe baboneye kandi bakanyuranya bikabije amasaha yo kurya bibwira ko barimo kugirira neza ubuzima bwabo kandi babwangiza.
Nk’uko uru rubuga rukomeza rubitangaza ngo mu bihugu bikennye cyane ni ho hakunze kugaragara indyo nkene idahagije ari byo bakunze kwita (Sous-alimentation /sous nutrition) mu rurimi rw’igifaransa, ibihugu bigaragaramo cyane iki kibazo akaba ari ibihugu bya Afrika. Naho mu bihugu bikize hakagaragara icyo bita gukabya mu kurya cyangwa se kurya ibirenze ibikenewe ari byo bakunze kwita mu rurimi rw’igifaransa (surnutrition /suralimentation).
Zimwe mu ngaruka n’indwara iyi mirire itera k’ubuzima bw’umuntu
Iyo umuntu yabuze indyo yuzuye agira ibibazo by’imikurire y’umubiri bamwe bita kuzingama bishobora kugeza kuri Bwaki ikaze (kwashiorkor/marasme). Kwashiorkor ahanini iterwa no kubura Proteins naho Marasme igaterwa no kubura vitamins, Proteins na Calories mu mubiri w’umuntu.
Abana bato ni bo bakunze kuzahazwa n’izi ndwara, nk’uko uru rubuga rukomeza rubitangaza kuko imibare itangwa na OMS igaragaza ko kuri ubu muri Afurika habarurwa abana bari hagati ya miliyoni 20 na 25 z’abana barwaye izi ndwara naho ku isi abana barenga miliyoni 20 bari munsi y’imyaka 5 bakaba ari bo babonekwaho n’izi ndwara.
Abana bafite izi ndwara akenshi barangwa no kunanuka cyane ku buryo hari aho usanga umuntu agizwe n’amagufa n’uruhu byonyine ntibasigana kandi n’indwara z’impiswi no kuruka zitabavaho kuko ubwirinzi bw’umubiri wabo buba buri hafi ya ntabwo.
Ikindi n’uko usanga bafite uruhu rwumye, rwipfunyitse kandi rweruruka, Kubyimba inda, gupfuka umusatsi, umunaniro n’intege nke. Abashakashatsi banemeza ko bene aba bana banagira ikibazo cyo kutabasha gufata ibyo biga mu ishuri kuko ubwenge bwabo bugabanuka bikabije hakaniyongeraho kugira ibibazo byo kutabona neza no guhungabana mu myitwarire yabo.
Zimwe mu nama zagufasha guhashya indyo ituzuye
Nk’uko tubizi kurya indyo yuzuye ntibisaba ko uba uri umukire kuko ibyo umubiri ukenera ibyinshi biva ku bimera twihingira. Dore amoko ane y’intungamubiri umubiri wacu ukenera : Proteins, Calories, Vitamins n’Imyunyu-ngugu:
– Proteins ziboneka cyane mu binyamisogwe,
– Calories ziboneka cyane mu binyammpeke n’ibinyabijumba,
– Vitamins ziva mboga mu mbuto no mu bikomoka ku nyamaswa nk’amata,
– Imyunyu-ngugu nka Fer, Iode na Calcium iboneka mu nyama, amagi, imbuto, ibinyamisogwe n’ibikomoka ku mata.
Indi nama ikubiyemo izi tuvuze n’ukuvanga ibiribwa kandi mukagerageza kubisimburanya. Aha twavuga nk’inaha iwacu mu Rwanda aho usanga abantu bibanda ku biribwa byeze cyangwa ibiri kuboneka, niba bejeje ibijumba n’ibishyimbo akaba ari byo bateka saa sita, nimugoroba, ejo n’ejobundi icyumweru kigashira ari byo barya, bakibuka guhindura bya bindi ari uko bishize mu nzu. Sibyiza rero kurya ibyo kurya wariye saa sita ngo wongere unabisubire nijoro kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bwacu.
Dore uko bigendekera abitwa ko bateye imbere
Nyuma y’uko bimaze kugaragara ko Abakene ari bo barwara indwara za Bwaki akenshi ziterwa no kubura ibiryo ndetse n’ufite bicye akaba atazi kubitegura, kuri bamwe bivugwa ko borohewe cyane ngo bageze aheza si ko bimeze kuko n’ikinyuranyo cyabo. Aba bakire bo ibiryo barabifite ariko barya nabi, ibyo bakunze kwita “Malboufe” mu rurimi rw’igifaransa. Aba ni ba bandi usangana ibiro by’umurengera n’ubunini bukanganye ariko mu mubiri wabo nta buzima buzira umuze bafite, ibi abubu bakunze kuvuga ngo yararangiye.
Ibi bakaba bakunze kubiterwa n’uko bibanda ku biryo bimwe na bimwe bya ruzungu bakirengagiza ibyo bita ko ari ibya giturage, ari ho usanga umuntu abyibushye nyamara abuze za Vitamins n’Imyunyu-ngugu mu mubiri we.
Nta muntu rero wagombye kubona umuntu umeze atyo ngo avuge ngo kanaka abayeho neza kandi umubyibuho ukabije ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza umuntu urya nabi ari byo bita “Mauvaise alimentation” mu rurimi rw’igifaransa. Ikindi ni uko bene aba bantu bafite umubyibuho ukabije usanga banafatwa byoroshye n’indwara zitoroshye akenshi zitanavurwa bitewe n’uko baba barariye nabi igihe kinini batitaye ku buzima bwabo uko bikwiye.
Inkuru dukesha UMUGANGA.Com
Mu bigo by’amashuri bitandukanye mu gihugu hakomeje kugaragaramo indwara y’amaso izwi ku izina ry’amarundi, iyi indwara ikaba yandura mu gihe uwafashwe n’iyo ndwara yikoze mu maso agasuhuza undi nawe yaza kwikora mu maso akaba yayandura, cyangwa ikandura binyuze mu gutizanya ibikoresho.
Nk’uko Nsengimana Jean Marie Vianney umuganga w’amaso uvurira ku bitaro bya Kabgayi yabisobanuye iyo ndwara y’amaso iterwa n’agakoko kitwa “Adenovirus”. Igenda ikwirakwira bitewe n’abantu bayanduye bava mu gace kamwe bajya mu kandi, ikanafata cyane cyane abantu baba ahantu hamwe, bahuriye ku buzima bumwe nko mu bigo by’amashuri n’ahandi.
Uyirwaye akaba agaragaza ibimenyetso nko kokera mu maso akanatukura ndetse akazana n’amarira. Uyu muganga akaba yatangaje ko nta muti wayo wihariye kuko ishobora no kwikiza. Ariko biba byiza iyo umuntu agiye kwa muganga bakamwandikira imiti yamufasha kugira ngo adakurizamo indi ndwara y’amaso ishobora kuririra kuri iyo “adenovirus”, kuko ubwirinzi bw’umubiri bw’urwaye ayo maso y’amarundi buba bwagize integer nke.
Umuganga Nsengimana yakomeje avuga ko iyi ndwara ntawe idafata yaba umwana cyangwa se umuntu mukuru. Ikaba ikwirakwira vuba kuko kuri ibi bitaro nibura bakira abantu 5 ku munsi. Undi muganga waganiriye n’Imvaho Nshya ukorera ku Bitaro Bikuru bya Kigali (CHUK) Dr Mudereva Godelive yatangaje ko nabo bagiye bakira abantu barwaye aya maso, biganjemo abanyeshuri. Yagize ati : “ariko kumenya abayirwaye uko bangana biragoye, kuko hari abaza kwivuza bakavuga ko hari abandi basize mu rugo bayarwaye, bityo tukabaha imiti bakabashyira batagombye kuza hano ku bitaro, hakaba n’abivuriza ku mavuriro abegereye . Gusa tubagira inama yo kuza hano mu gihe hashize iminsi itatu bataroroherwa."
Aba baganga bavuga ko kugira ngo umuntu yirinde iyi ndwara ari ukwita ku isuku cyane cyane gukaraba intoki no kwirinda gukora mu maso mu gihe utakarabye kandi wenda wagiye uramukanya n’abantu. Dr Muhimpundu Aimée, umukozi mu Ishami ry’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yatangarije Imvaho Nshya ko iyi ndwara ntawe ikwiye gutera impungenge idakanganye ko mu minsi 3 gusa iba imaze gukira, kandi uwamaze gufata imiti aba atacyanduza abandi. “Turakangurira abantu kwivuza igihe bumvise ibimenyetso byayo, kandi bakagira isuku, bakirinda no gutizanya ibikoresho cyane cyane iby’isuku."
Dr muhimpundu yavuze ko iyi ndwara igaragara cyane mu bigo by’amashuri kubera ko abanyeshuri bakunda guhererekanya ibikoresho. "Icyo dusaba ibigo by’amashuri ni ugukurikirana abanyeshuri, abayirwaye bakabashyira hamwe ntibakomeze kwanduza abandi, kandi ntihabeho guhererekanya ibikoresho." Iyi ndwara y’amaso y’amarundi nubwo imaze kugera henshi mu gihugu, umubare w’abayirwaye nturamenyekana, ikigo RBC kiracyakusanya imibare nyayo mu rwego rwo kureba abo yaba imaze gufata. Buri munsi hagenda hagaragara abantu bashya bayanduye. Iyi ndwara ikaba yaratangiriye mu bigo bibiri byo mu Karere ka Bugesera, aho ku ikubitiro rya mbere handuye abana bagera ku 100. Ikaba yaratangiye kugaragara muri uku kwezi kwa Gicurasi. Orinfor
Inkuru dukesha umuganga.com
Ibitera indwara ya kanseri (cancer) ni byinshi, gusa muri iki gihe abashakashatsi b’Abanyamerika bashimangiye ko ibishushanyo byo ku mubiri (tattoos) na byo biri mu bitera indwara ya kanseri y’uruhu.
Aba bashakashatsi bavuga ko umuti ukoreshwa mu gushyira ibi bishushanyo ku mubiri, ukoze mu ruvange rw’ ibinyabutabire (substances chimiques) bishobora kugira ingaruka mbi ku ruhu rwa muntu. Muri ibyo binyabutabire harimo nka za Phthalates, Hydrocarbures ndetse n’inzuma ziremereye (heavy metals).
Yaba imiti itanga ibishushanyo by’amabara cyangwa ibyirabura, yose ifite ingaruka mbi ku ruhu. Iyitanga ibishushanyo byirabura irimo ibinyabutabire nka ‘Benzopyrène’, na yo itera kanseri. Naho iy’amabara yo ibamo inzuma nka Plomb, Chrome, Nickel, n’ibindi.
Imibare itangwa na 7sur7 dukesha iyi nkuru, igaragaza ko miliyoni 45 z’Abanyamerika bafite ibishushanyo ku mibiri yabo.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa cancer.ca, ngo ibindi bishobora kuba Nyirabayazana yo kurwara Kanseri z’uruhu harimo kuba nyamweru ugakubitwa n’izuba kenshi, gukorwaho n’ikinyabutabire cya Arsenic, kuvurwa hakoreshejwe uburyo bwa Radiotherapie, n’ibindi byinshi ni bimwe mu bitera kanseri y’uruhu.
source umuganga.com
Umuvuduko w’amaraso ukabije ni ikibazo gikomeye, kuko umuntu ashobora kubana na wo nta kimenyetso cy’uburwayi agaragaza nyamara bitabuza ingingo ze nyinshi kuba zirimo kwangirika.
Ibyo bituma abantu bafite umuvuduko w’amaraso mwinshi bakunze kujya kwa Muganga bazanywe n’ibimenyetso by’ingaruka zawo, kandi barashoboraga kubyirinda iyo baza kwipimisha kare bakamenya uko bitwararika.
Umuvuduko w’amaraso ni iki ?
Umuvuduko w’amaraso ni ingufu amaraso agendana mu miyoboro yayo aribyo bituma abasha kugera mu bice bitandukanye by’umubiri. Mu bisanzwe kwa Muganga iyo bagupimye baguha igisubizo kigizwe n’umubare w’umugabane.
Urugero 100/70. Umuvuduko mwiza (normal) ni uba uri munsi ya 120/80mmHg. Tuvuga ko umuntu afite umuvuduko w’amaraso uri hejuru cyane (Hypertension) iyo igipimo cye kigaragaje umubare uri hejuru ya 140/90. Gusa bemeza ko umuntu afite umuvuduko w’amaraso ukabije nyuma yo gupimwa inshuro nyinshi basanga uhora hejuru. Iki gihe abenshi ntabwo bagira ibimenyetso bigaragara inyuma, ariko ibyago byo kugira uburwayi butewe nawo biriyongera.
Ni iki gitera kugira umuvuduko w’amaraso ukabije ?
Mu bisanzwe uko umuntu agenda akura mu myaka, ni nako umuvuduko we w’amaraso ugenda wiyongera ariko ntibivuga ko abantu bakuze bose baba bafite umuvuduko w’amaraso ukabije.
Bimwe mu bitera abantu kugira umuvuduko w’amaraso uri hejuru harimo :
1. Uruhererekane rwo mu muryango, bivuze ngo niba uziko hari umuntu mufitanye isano ufite cyangwa wagize umuvuduko ukabije, byaba byiza wipimishije hakiri kare.
2. Abantu bakunda kurya umunyu mwinshi nabo bagira umuvuduko w’amaraso uri hejuru.
3. Kugira umubyibuho ukabije na byo bigira uruhare runini kukuzamuka kwawo.
4. Kunywa inzoga nyinshi ndetse n’itabi,
5. Kudakora imyitozo ngororamubiri.
6. Hari abantu bacye cyane bagira umuvuduko w’amaraso ukabije bitewe n’ubundi burwayi bafite.
Umuntu ufite umuvuduko ukabije w’amaraso agira ibihe bimenyetso ?
Umuvuduko ukabije w’amaraso aho ubera mubi, ni uko umuntu ashobora kubana nawo imyaka myinshi nta kimenyetso na kimwe agaragaza nyamara wo umwica buhorobuhoro (silent killer).
Ibimenyetso biza biturutse kukwangirika kw’ingingo zitandukanye harimo nk’amaso, umutima, ubwonko, imiyoboro y’amaraso n’impyiko. Gusa hari bamwe bajya bakunda kurwara umutwe, kugira isereri cyangwa bakagira ibibazo byo kureba.
Wakwipishiriza he ?
Ivuriro rikwegereye ryose mu gihugu ryabigufashamo.
Ingaruka z’umuvuduko w’amaraso mwinshi utakurikiranywe neza. Inshuro nyinshi n’ubwo ingaruka zaza uwumaranye igihe kinini ziza ari mbi kubuzima bwawe.
Muri zo harimo kugira ibibazo by’amaso, kugira uburwayi bw’umutima, kugira ibibazo by’ubwonko bikunze gutera ubumuga benshi, kugira uburwayi bw’impyiko n’ibindi.
Ingingo zibasirwa nyinshi ni ingezi kugira ngo umuntu abeho, bivuze ngo iyo zangiritse cyane biba biganisha ku rupfu, cyangwa se ubumuga bwangiriza imibereho ya buri munsi.
Inyungu yo kwipimisha hakiri kare ni iyihe ?
Mbere na mbere kuwipimisha ntibihenze na gato.
Umuntu ashobora kugenga umuvuduko we yifashishije guhindura imibereho ye ya buri munsi nko kugenga ibiro bye, gukora imyitozo ngororamubiri, kurya umunyu uri mu rugero, kugabanya inzoga n’itabi, kudakunda kurya ibiryo birimo ibinure byinshi. Ibi bikaba ari nawo muti wambere mu kugenga umuvuduko w’amaraso, ariko ibyo ntiwabyitaho utabashije kumenya uko uhagaze.
Iyo guhindura imibereho ya buri munsi bitawugabanyije nk’uko byifuzwa, kwa muganga hari imiti yifashishwa bityo umuntu akirinda ingaruka mbi z’uwo muvuduko w’amaraso ukabije.
Ikindi ni uko gutangira kugenga umuvuduko w’amaraso wawe hakiri kare kandi kuburyo buhoraho, bituma wirinda uburwayi bukomeye buba butegereje ababana nawo ariko batabizi.
source: igihe.com
Abantu benshi bakunda gukoresha indimu haba nko kuyirya cyangwa mu kuyikoresha nk,umuti. Umwihariko w’indimu n’uko ihorana urwunyunyu uburyo ubwo ari bwose yaribwamo yaba ihiye cyangwa itarashya neza. Indimu ni isoko nziza ya vitamine C. Icyiza cy’indimu kandi irwanya kurura kw’ibiribwa kabone n’ubwo indimu nayo ifite urwunyunyu rw’umwimerere.
Habaho ubwoko butandukanye bw’indimu: Kagaji, Bijori, Jammiri, sweet lemon n’ubundi. Ubwoko bwa Kagaji bukunze gukoreshwa mu kuvura indwara zitandukanye harimo iyo bita Ayurvedic ariko itaba mu Rwanda.
Ibigize indimu: Amazi y’indimu arimo aside bita citric, phosphoric, melic n’isukari. Igishishwa cyayo kibamo utuzi turura dushobora gufatwa n’indimi z’umuriro (inflammable) twitwa glucocide hesperidins, twiganje mu gice cy’umweru cy’igishishwa.
Ibyiza by’indimu: Indimu ifite urwunyunyu, ikuraho umwanda, yorohera igifu kandi ifasha urwungano ngogozi (digestion). Yica mikorobe (microbes), ivura kubabara mu nda, itera apeti kandi ikoreshwa mu buvuzi butandukanye harimo nko kugabanya ububabare.
Hari n’abayikoresha bayisiga ku gahanga ikabagabanyiriza uburwayi bwo mu mutwe (lunacy)
kwiheba (Anxiety): Indimu ifite akamaro kanini cyane mu kugabanya stress cyangwa kwiheba ndetse n’impinduka zikunze kuza mu mubiri w’abagore. Indimu
Ikiza umutwe: Ufata indimu ukayicamo ibice bibili ukabishyusha, ubundi ukabishyira muri nyiramivumbi ni ukuvuga aho umutwe ukunze kubabaza (temples), ugategereza isaha imwe, umutwe ukaba urakize.
Umusatsi: Indimu kandi ifasha kurwanya imvumvu zo mu mutwe ikarinda umusatsi gupfuka.
Indwara z’amaso: Ku bantu batinyuka cyangwa bihanganira uburyaryate bw’indimu, amazi yayo yoza amaso igihe asa n’ayanduye cyangwa atukura. Anavura kubabara kw’amaso.
Ibiheri n’uruhu ruvuvuka: Gusiga amazi y’indimu mu maso (mu isura) bivanaho ibiheri n’utundi tuntu tuba ku ruhu.
Amazi y’indimu avanze n’ubuki afasha uruhu rwo mu isura guhora rukeye kandi runoze.
Ubugendakanwa: Gukuba ibishishwa by’indimu mu kanwa, ku rurimi no ku ishinya ndetse ukanywa amagarama 20-30 y’amazi yayo birwanya indwara zifata mu kanwa ziterwa n’umwanda.
Inyota: Amazi y’indimu amara inyota kurusha ibindi byose.
Kubabara mu gifu: Kurya ibishishwa by’indimu itarashya neza buri munsi bigabanya kuribwa mu nda no gutumba igihe umuntu amaze gufata amafunguro akumva mu nda hatangiye kubyimba.
Kuruka: Ku bantu bagira ibibazo byo kuruka bamaze gufata amafunguro bagirwa inama yogufata mili litiro 5-10 (ml) z’amazi y’indimu nyuma.
Umwijima (liver/foie): Amazi y’indimu avanze n’isukari nkeya mu mazi y’akazuyazi buri gitondo bifasha umwijima gukora neza.
Umubyibuho ukabije: Fata ibiyiko bibili by’amazi y’indimu wongeremo ikiyiko cy’ubuki ushyire mu mazi y’akazuyazi ubundi ujye ubinywa buri gitondo, bigabanya umubyibuho ukabije.
Kolera/Cholera: Amazi y’indimu (byibuze ebyili) cyangwa amazi y’indimu avanze n’isukari nkeya buri munsi mbere yo gufata amafunguro bivura indwara ya kolera/cholera.
Umwijima ubyimba: Amazi y’indimu amaze iminsi avanze na garama 20 (gm) z’amazi y’ibitunguru bivura ibibazo by’umwijima ubyimba. Biba byiza kurushaho iyo umuntu abivanze n’agaso
Kuribwa n’udusimba: Igihe uriwe cyangwa undwinzwe n’agasimba, urugero nk’umubu, shyira amazi y’indimu hahandi kakudwinze ububabare buragabanuka.
Kuribwa n’ingaru (Scorpion): Amagarama 9 (gm) y’imbuto z’indimu ziseye zivanze na garama 8 z’umunyu wa gikukuru (rock salt) bikura ubumara bw’ingaru aho yakurumye.
Ibicurane: Amazi y’indimu avanze n’isukari nkeya mu mazi ashyushye bivanze n’ubuki bivura ibicurane.
Diabetes: Amazi y’indimu mu mata y’akazuyazi yuzuye igikombe ukanywa, bifasha abarwayi ba diabetes bakunze kuva amaraso. Ariko abahanga bavuga ko bibujijwe gukoresha uyu muti inshuro irenze imwe cyangwa ebyiri,
Mu buzima bwa buri munsi umuntu aba akwiye kugerageza gusobanukirwa neza umumaro w’ ubwoko bw’imbuto zitandukanye kuko haba harimo no kumenya uko wakwirinda cyangwa wa kwivura indwara zitandukanye.
Source: Iyobokamana.com